Author: webrwanda

  • Kaminuza y'u Rwanda yashyize ku isoko abarenga 8.000 – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente. Abakobwa basoje amasomo ni 3,109 mu gihe abagabo ari 4959.

    Muri Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange abahawe impamyabumenyi ni 760, abo muri Koleji y'Ubuhinzi, Ubworozi n'Ubuvuzi bw'Amatungo (CAVM) ni 722, muri Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) ni 1.453, Koleji y'Uburezi yashyize ku isoko abagera kuri 2308, Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS) ni 1.157 mu gihe Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga yashyize ku isoko abagera kuri 1.663.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uko mugiye guhabwa impamyabumenyi mwahuye n'imbogamizi murazirenga ku buryo byabateguriye kuba abayobozi, abahanga n'abacurabwenge b'ejo hazaza.'

    Yabibukije ko umwanya bamaze muri Kaminuza y'u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru mu minsi iri imbere.

    Ati 'Ubumenyi mwahawe bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.'

    Dr. Kayihura yagaragaje ko mu myaka 10 ishize hakozwe iminduka mu myigishirize y'amashuri makuru na Kaminuza, by'umwihariko habaho guhuza amashuri makuru yose ya Leta abyara Kaminuza y'u Rwanda yafashije gukorera hamwe no guteza imbere uburezi bufite ireme mu nzego zose.

    Inkuru irambuye ni mu kanya

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yashyize-ku-soko-abarenga-8000

  • INES Ruhengeri yashyize ku isoko ry'umurimo 892, basabwa kuba urumuri mu Muryango Nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 16 INES Ruhengeri itanze impamyabumenyi ku mugaragaro, mu birori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ku cyicaro cy'iryo Shuri riherereye mu Karere ka Musanze.

    Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n'inzego zitandukanye.

    Mu bahawe impamyabumenyi barimo abagore 407 n'abagabo 485, barimo kandi 56 baturuka mu mahanga. Abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) ni umunani bize mu mashami atandukanye.

    Basabwe kuba umusemburo w'impinduka mu Muryango Nyarwanda bakoresheje ubumenyi bahawe, bakaba abo guhanga imirimo aho kuba abo guhora basaba akazi.

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abarangije aya masomo ko bageze kuri iyi ntera bibasabye imbaraga nyinshi, bityo ko bakwiye guharanira kurangwa n'indangagaciro zikwiye no kuba intangarugero aho bazaba bari hose.

    Yagize ati “Ibi mwabigezeho mwiyushye akuya kandi nanjye nzirikana ko mwiyushye akuya, mwakoranye neza n'ubuyobozi bw'ishuri, abarimu bose babigishije n'ababyeyi babohereje ku ishuri; abo bose ndabashimiye. Indangagaciro mwagaragaje turifuza ko muzitahahana mukazikomezanya no mu kazi mukazahora muri intangarugero n'abandi babafatiraho urugero.”

    Yabibukije kandi ko mu muryango Nyarwanda bagiyemo hakirimo ibibazo, bityo ko bakwiye kujya gufatanya kubikemura bashingiye ku bumenyi bahawe.

    Ati “Mugiye hanze aha, aho abaturage bagifite ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo, hari n'ibibazo birebana n'isuku nkeya, igwingira, amakimbirane mu ngo, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ibyaha bihungabanya umutekano ndetse n'ibindi. Uyu rero ni umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwanyu mu gukemura ibyo bibazo mukoresheje ubumenyi muvanye aha ndetse n'indangagaciro mwavanye muri iki kigo.”

    Bamwe mu barangije amasomo yabo muri INES Ruhengeri barimo abatsinze amasomo yabo neza, bemeza ko ubumenyi bahawe buzabafa kugira uruhare runini mu gutanga umusanzu wabo mu bibazo bicyugarije Afurika.

    Ihimbanzwe Marie Joyeuse warangije mu Ishami rya Civil engineering, wanahembwe nk'uwahize bagenzi be mu gutsinda, yemeza ko nta mpungenge atewe no kujya ku isoko ry'umurimo kuko bize neza.

    Ati “Ibanga nta rindi ni ugukora cyane ukagerageza gukurikirana amasomo uko bikwiye kuko iyo ukoze cyane byose bigenda neza. Ubumenyi twahawe bugiye kumfasha guhangana n'abandi ku isoko ry'umurimo mu myuga wacu kandi nta mpungenge na nke mfite.”

    Mahamat Maina Oumar Adam wiga mu Ishami rya Software engineering, ukomoka muri Tchad, yavuze ko uko yakiriwe mu Rwanda aribyo byamfashije gutsinda neza.

    Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye ariko twarabishoboye kuko haba ku benegihugu n'abanyamahanga bose ni kimwe. Nishimiye kuba mu Rwanda kubera uburyo batwakiriye neza haba abo twiganye, abayobozi n'ishuri n'abaturage, imiyoborere myiza n'umutekano. Nibyo byamfashije kwiga neza.”

    Umuyobozi w'Ikirenga w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri, yashimiye abakomeje kugirira icyizere INES Ruhengeri.

    Yagize ati 'Abashinze iyi kaminuza turishimye ku ntera imaze kugeraho kandi icyo tubasezeranya ni uko tutazigera dutezuka ku ntego twihaye kuva mu ntangiriro muri 2003, intego yo gutanga ubumenyi n'ubushobozi bubafasha kwigirira akamaro no kukagirira umuryango n'Igihugu muri rusange.”

    Umuyobozi Mukuru w'Inama nkuru y'amashuri makuru na kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yibukije abo barangije akamaro bafite mu muryango Nyarwanda, abibutsa ko inzozi zabo badashobora kuzigeraho badafite imyitwarire myiza no kubaha ababyeyi babo.

    Ati “Urutugu ntabwo rukura ngo rusumbe ijosi, ntabwo nshaka kubacira imigani ariko ababyeyi banyu bakoze byinshi ngo mwige reka bere guhangayikishwa n'uko mutarataha mwaraye amajoro mu tubari. Nimujya kugenda mubwire ababyeyi banyu kuko kugenda utavuze wafunze telefoni ntabwo aribyo, umwana wese ahora ari umwana ku mubyeyi we, mubarinde umuhangayiko wundi, mubareke baryame basinzire.”

    Uyu muhango kandi wo gutanga impamyabumenyi, INES Ruhengeri yifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo bahembye abanyeshuri batsinze neza mu mashami atandukanye barimo, Bank of Kigali yatanze miliyoni 2Frw, BPR yatanze miliyoni 2Frw, Equity Bank yatanze mudasobwa ebyiri.

    Hari kandi na Umutanguha Finance Company, La Palme Hotel, Fatima Hotel, Ir. Knobana Antoine, ANSS Ltd, ICN Ltd, Boni Suppliers, Hugo Engineering Durability Co Ltd, Lotus Medical Group na DTS Ltd batanze laptop kuri buri kigo n'abandi batandukanye.

    INES Ruhengeri kuri ubu ifite abanyeshuri 5,168 harimo abanyamahanga 952. Kuva yashingwa mu 2003 imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abagera ku 11,884 bize mu mashami atandukanye kuri ubu amaze kugera kuri 20.

    Ababyeyi bari bitabiriye ibi birori bari banezerewe

    Ababyeyi n’inshuti nabo bari babukereye mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri INES Ruhengeri

    Musenyeri Bahujimihogo Kizito watangije INES Ruhengeri na we yari yitabiriye ibi birori

    Umuyobozi Mukuru w’Inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza Dr Rose Mukankomeje yibukije abarangije aya masomo ko bageze kuri iyi ntera bibasabye imbaraga nyinshi bityo ko bakwiye guharanira kuba intangarugero aho bari hose

    Bishimiraga ko n’ubwo amasomo atari yoroshye ariko bayatsinze neza

    Abanyeshuri batsinze neza mu mashami atandukanye babihembewe

    Abanyeshuri 892 nibo barangije amasomo yabo muri INES Ruhengeri mu mashami atandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-892-basabwa-kuba-urumuri-mu

  • Rusizi: Imiryango 62 yari ituye ku musozi waridutse igiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa MINEMA, Maj. Gen. (Rtd.) Albert Murasira yabitangaje ku wa 24 Ukwakira 2024, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi by'umwihariko kuri uyu musozi n'aho iyi miryango igiye kubakirwa.

    Uyu musozi waridutse uherereye mu Mudugudu wa Cyagara, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

    Muri Nyakanga 2024 nibwo abaturage babyutse basanga uyu musozi waridutse umanura amabuye afunga umuhanda Kamembe —Bugarama, biba ngomba ko abatuye munsi y'uyu muhanda basabwa kwimuka kuko isaha n'isaha bishoboka ko uwo musozi wakongera kumanuka.

    Murasira yashimye akarere ka Rusizi ko kihutiye kwimura aba baturage bagashyirwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kagaga.

    Ati 'Akarere kagiye kubakodeshereza dufatanyije. Ikigenzi ni uko aha twaje kureba aho dushobora kubimurira niba hatekanye, hashobora kujya umudugudu. Twasanze nta kibazo hatekanye. Icyo nababwiye ni uko abagomba gufashwa ari abatishoboye, ariko uwimuwe agomba guhabwa ingurane ikwiye kuko hari ibintu bye yahasize'.

    Umusozi wa Muko siwo wonyine wo mu karere ka Rusizi waridutse kuko hari n'indi misozi yagiye iriduka irimo n'uwo mu murenge wa Nyakarenzo n'uwo mu Murenge wa Giheke.

    Minisitiri Murasira yavuze ko bagikora ubushakashatsi ngo hamenyekane igitera imisozi ya Rusizi kuriduka, gusa ngo bakeka ko bifitanye isano no kuri Rusizi iri mu turere tw'ibirunga.

    Minitiri Murasira yasuye abaturage bashyizwe mu manegeka n’umusozi waridutse

    Abaturage b’akarere ka Rusizi bashyizwe mu manegeka n’umusozi uherutse kuriduka bagiye kubakirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imiryango-62-yari-ituye-ku-musozi-waridutse-igiye-kubakirwa

  • Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho yashimye imiyoborere y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024 basuye Akarere ka Bugesera mu kigo cya Gasore Serge Foundation, bareba ibikorwa bihakorerwa n'uburyo bizamura imibereho myiza y'abaturage.

    Muri iki kigo harimo amashuri yigiramo abiganjemo abo mu miryango itishoboye, ikibuga cy'amagare, haba kandi ikipe y'Akarere y'abakobwa batwara amagare n'ibindi byinshi.

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwasobanuye ko buhatangira inyigisho nyinshi zigamije guhindura imibereho myiza y'abaturage haba ku bakobwa batewe inda imburagihe, abana bahigishirizwa amashuri, kubafasha kuzamura impano n'ibindi.

    Bavuze ko banagerageza gufasha abakiri bato kwidagadura no kwigarurira icyizere kugira ngo bagire imbere heza.

    Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho, Nthomeng Majara, yishimiye uburyo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye baba bari mu Karere.

    Ati 'Nishimiye kubona uburyo inzego z'ibanze zifatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ni intambwe nziza yo kwigira ku miyoborere myiza y'igihugu cy'u Rwanda.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko abafatanyabikorwa b'Akarere bagafasha mu kwita ku mibereho myiza y'abaturage, kuzamura ubukungu bwabo, anagaragaza ko hari abafatanya n'Akarere mu bijyanye n'imiyoborere myiza ndetse n'ubutabera hagamijwe kuzamura abaturage mu byiciro byose.

    Lesotho n'u Rwanda ni ibihugu byagiye bisinyana amasezerano y'ubufataye mu byiciro binyuranye birimo umutekano, guteza imbere imiyoborere myiza, kurwanya ibyaha birimo iterabwoba no kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byinshi.

    Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho yasobanuriwe uburyo Gasore Serge Foundation igira uruhare mu guteza imbere uburezi

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasobanuriye Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho, Nthomeng Majara ko abafatanyabikorwa bakorana n'Akarere mu byiciro byose hagamijwe guteza imbere umuturage

    Itsinda ry'abayobozi bo muri Lesotho turrets we uburyo abakobwa baba baratewe inda imburagihe uburyo bagarurirwa icyizere bakanigishwa imyuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wungirije-wa-lesotho-yashimye-imiyoborere-y-u-rwanda

  • Hagiye kwemezwa itegeko rigenga imishinga y'ishoramari igitangira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 24 Ukwakira 2024, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa Rwanda FinScope 2024 bwakozwe hagamijwe kureba uko urubyiruko rugera kuri serivisi z'imari mu gihugu 'Youth Financial Inclusion Thematic Report'.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8 [96%] bagerwaho na serivisi z'imari. Urubyiruko rugerwaho n'izi serivisi rwavuye kuri miliyoni 1,8 [87%] mu 2020 rugera kuri miliyoni 3,4 [94%] muri 2024.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy'urubyiruko rutagerwaho na serivisi z'imari cyagabanutse kiva kuri 13% [260.000] mu 2020 kigera kuri 6% [200.000] mu 2024. Ibi bivuze ko uru rubyiruko nta serivisi y'imari n'imwe rukoresha.

    Igikorwa cyo kumurika ubu bushakashatsi, cyahurijwe hamwe n'icyateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa, cy'umusangiro na ba rwiyemezamirimo bakiri bato barenga 200 baturutse mu turere dutandukanye.

    Intego yari ukuganira ku mbogamizi ahanini zikoma mu nkokora iterambere ry'imishinga y'ishoramari igitangira, n'icyakorwa ngo haboneke umuti.

    Benshi mu bari bari aho bagaragaje ko bagorwa cyane no kugera ku mari baba bifuza, amahitamo kuri bamwe akaba kwirengagiza inzozi zabo.

    Ishimwe Grace, ufite ikigo gikora imyenda n'ibindi bikoresho by'imideli hifashishijiwe imashini zidoda, IG Wear Rwanda Ltd, yavuze ko mu rubyiruko rwinshi usangamo ibibazo byo kubura igishobora gihagije, no kwaka inguzanyo nta ngwate bikagorana.

    Ati 'Hari ubwo ubona isoko, ugakenera amafaranga kugira ngo ubone uko urihaza, ariko kubera ibyo bibazo bikagorana. Yego BDF igufasha nka 75% gusa ariko hari igihe usaba serivisi rimwe zigatinda ibintu nk'ibyo bigatuma tudindira.'

    Yavuze ko ba rwiyemezamirimo baba bagitangira bagorwa n'imisoro imwe n'imwe akenshi iba iri hejuru, asaba ko icyo nacyo cyakwigwaho bakajya boroherezwa.

    Hari nabasabye ko urubyiruko rwashyirirwaho 'One Stop Center' ku buryo rwazajya rubarizamo ibyo rukeneye byose, bidasabye kujya ahantu hatandukanye, rimwe bakanumvwa bitandukanye.

    Umuyobozi mukuru w'ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko amabanki ashyiraho inzitizi zitari ngombwa ndetse ntizizere imishinga y'abakiri bato kandi bidakwiye. Yasabye imikoranire ikwiye y'inzego zinyuranye kugira ngo urubyiruko rureke gusiragizwa.

    Kugeza ubu BDF yishingira imishinga y'urubyiruko ku rugero rwa 75% mu gihe indi isanzwe iyishingira ku rugero rwa 50%. Mu mafaranga amaze gutangwa nk'ingwate, urubyiruko rwihariye 28% yayo gusa.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko 'Guverinoma y'u Rwanda ishyize umutima' ku kuba urubyiruko rw'u Rwanda rwagera kuri serivisi z'imari.

    Ati 'kwemeza itegeko rigenga imishinga y'ishoramari igitangira bigeze ku rwego rwa Guverinoma, ryamaze kugezwa mu biro bya Minisitiri w'Intebe, turimo kuryigaho kugira ngo ribe ryatambuka. Harimo ibishobora kungura abantu bakora imishinga itandukanye irimo nk'iyikoranabuhanga n'iyindi. Riri hafi kurangira.'

    Yavuze ko iri tegeko rizorohereza imishinga igitangira mu Rwanda kugera ku mari mu buryo bworoshye.

    Mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe riri mu nyungu za ba rwiyemezamirimo, ryazatanga umusanzu ukomeye mu gukuraho ikibazo nyamukuru bahura nacyo.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko iki gikorwa cyo guhuza ba rwiyemezamirimo bakiri bato kibaye ku nshuro ya mbere nk'igerageza, ariko kizajya kiba buri mwaka kikaba cyitezweho gutanga umusaruro mu bijyanye no gukuraho inzitizi ku mishinga y'ishoramari iba igitangira.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yijeje ko mu bihe bya vuba hazaba hasohotse itegeko rigenga imishinga y’ishoramari igitangira mu Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagaragaje ko muri Minicom hari ubushake bwo gufasha urubyiruko

    Umuyobozi mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yasabye ko banki zakuraho amananiza zishyiriraho urubyiruko ruba rushaka gutangira imishinga y’ishoramari

    Ba rwiyemezamirimo biniguye bagaragaza ibitagenda neza

    Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko hakwiye kubaho ubukangurambaga urubyiruko rukamenyeshwa inzego zose zarushyiriweho zo kurufasha

    Umunyamideli Franco Kabano Ntarindwa atanga igitekerezo

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato bagera kuri 200

    Ubushakashatsi bwamuritswe bwagaragaje ko igipimo cy'urubyiruko rutagerwaho na serivisi z'imari cyagabanutse kiva kuri 13% [260.000] mu 2020 kigera kuri 6% [200.000] mu 2024

    Umunyarwenya Fally Merci ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kwemezwa-itegeko-rigenga-imishinga-y-ishoramari-igitangira-mu-rwanda

  • Chriss Eazy agiye guhera mu Bubiligi ibitaramo bye by'i Burayi #rwanda #RwOT

    Chriss Eazy abinyujije kurukuta rwe rwa Instagrame yagaragaje ko agiye gutangira ibitaramo by'i Burayi ahereye mugihugu cy'Ububiligi.

    Ni ibitaramo kugeza magingo aya Chriss Eazy yamaze kwemeza ko azatangirira mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024 mbere y'uko yerekeza mu bindi bihugu nk'u Bufaransa, Pologne n'ahandi bakomeje ibiganiro.

    Iki gitaramo cyemejwe nyuma y'iminsi uyu muhanzi akubutse i Burayi aho bivugwa ko yari yagiye mu biganiro n'abari kubitegura ndetse akaba yaranaboneyeho umwanya wo gusura umukunzi we usanzwe yiga muri Pologne.

    Ni ibiganiro byarangijwe na Junior Giti usanzwe ari umujyanama w'uyu muhanzi uherutse ku Mugabane w'u Burayi mu minsi mike ishize aho yavuye arangizanyije n'ubuyobozi bwa Team Production igiye kubafasha gutegura ibi bitaramo.

    Ubwo yari i Burayi Junior Giti yagize ati 'Kimwe nakubwira, Team Production hamwe na Franckpson ni bo bari kudutegurira ibitaramo byacu bizenguruka u Burayi, twe icyo dusabwa ni ukuzitabira kandi nkurikije ibyo bari kunyereka ndabona icyizere ko bizagenda neza.'

    Byitezwe ko uyu muhanzi azajya gutaramira i Burayi avuye muri Uganda aho afite ibitaramo binyuranye mu ntangiriro za Ugushyingo 2024.

    Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ni umwe mu biyambajwe mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bimaze iminsi bizenguruka Igihugu mu mijyi itandukanye, bikaba biherutse gusorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.

    The post Chriss Eazy agiye guhera mu Bubiligi ibitaramo bye by'i Burayi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/chriss-eazy-agiye-guhera-mu-bubiligi-ibitaramo-bye-byi-burayi/

  • Super PAC ya Elon Musk yatanze ibihembo bya miliyoni imwe y'amadolari kubatoye 2 biyandikisha #rwanda #RwOT

    Kuwa 24 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024, super PAC ya Elon Musk yahaye ibihembo miliyoni ebyiri z'amadolari y'abatowe biyandikishije muri Michigan na Wisconsin, nyuma yo kuburirwa n'ishami ry'ubutabera ko kwishyura bishobora kuba bitemewe.

    Izi nizo mpano za mbere zatanzwe na super Trump ushyigikiye Donald Trump nyuma y'amakuru yari amaze gutangazwa kuwa 23 Ukwakira ko Ishami ry'Ubutabera ryohereje ibaruwa muri iri tsinda, ryibutsa ko ibikorwa byayo 'buri munsi' bishobora kurenga ku mategeko agenga amatora yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Kuwa 19 Ukwakira, Musk, umuyobozi mukuru wa Tesla akaba n'umuntu ukize kurusha abandi ku Isi, yatangije ibihano super PAC ye yari yaratsinze uwatsinze kugeza kuwa gatatu. Nta watsinze icyo gihe, ariko abatsinze babiri bamenyekanye kuwa kane kuri X, imbuga nkoranyambaga Musk asanzwe akoresha. Itsinda ntabwo ryatanze ibisobanuro kumugaragaro kubijyanye no guhagarara k'umunsi umwe, kandi umuvugizi wa super PAC yanze kugira icyo atangaza.

    Ntibiramenyekana igihe Musk yakiriye ibaruwa y'ishami ry'ubutabera. Impuguke mu mategeko y'amatora atabogamye zahise zigaragaza impungenge z'ibihano nyuma y'uko Musk kuwa gatandatu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Trump muri Pennsylvania.

    Kugira ngo batsindire igihembo cya miliyoni y'amadolari, abantu bagomba gushyira umukono ku cyifuzo cyemeza ko bashyigikiye uburenganzira bwo kuvuga no kwitwaza intwaro. Icyakora, icapiro ryiza kurubuga rwa super PAC ryerekana ko abatora biyandikishije gusa muri leta zirindwi, aribo bemerewe gushyira umukono kuri iki cyifuzo impuguke zavuze ko ariryo pfundo ry'amategeko ashobora kuba atemewe.

    Ibyo bisabwa bitavugwaho rumwe ntabwo byahinduwe guhera kuwa kane nijoro kandi biracyari kurubuga rwa super PAC. Amategeko ya leta avuga ko ari icyaha ku muntu wese 'wishyura cyangwa utanga kwishyura cyangwa yemeye kwishyura haba kwiyandikisha mu gutorwa.'

    Impuguke mu by'amategeko zabanje kuvuga ko bizera ko ikibazo nyamukuru mu itangwa rya Musk ari ugutuma abatora batorwa kugira ngo binjire mu cyuho. Mu gusubiza inyandiko ivuga ko Musk 'yishyuye kwiyandikisha ku Banyepublika,' umunyamabanga w'ikoranabuhanga yavuze ko abatsinze 'bashobora guturuka mu ishyaka rya politiki'. Yamaganye guverineri wa Pennsylvania, Josh Shapiro, uharanira demokarasi akaba n'uwahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Leta, kuba yibajije niba ibyo byemezo byemewe n'amategeko.

    Amadosiye ya federasiyo yerekana ko Musk yahahwe hafi miliyoni 119 z'amadolari harimo hafi miliyoni 44 z'amadolari mu Kwakira muri Amerika PAC, super PAC yafashije mu gutora Trump. Yavuze ko yizera ko iri rushanwa rizazamura kwiyandikisha mu batoye Trump. Aherutse kwiyamamariza muri Pennsylvania, akora ibirori byunganira mu izina rya Trump, yamamaza icyifuzo cye kandi akwirakwiza ibitekerezo by'ubugambanyi ku matora yo mu 2020.

    Amerika PAC yakiriye kandi miliyoni 3 z'amadolari mu Kwakira mu bagize umuryango ukomeye wa DeVos, harimo 250.000 by'amadolari y'uwahoze ari Minisitiri w'uburezi bw'ubutegetsi bwa Trump, Betsy DeVos. Izi mpano z'inyongera mu Kwakira zatumye itsinda rya Musk rikomeza gukoresha miriyoni icumi z'amadolari mu gucunga no gukora amayeri y'ibikorwa bifasha kwiyamamaza kwa Trump kugira abashe gutorwa.

    The post Super PAC ya Elon Musk yatanze ibihembo bya miliyoni imwe y'amadolari kubatoye 2 biyandikisha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/super-pac-ya-elon-musk-yatanze-ibihembo-bya-miliyoni-imwe-yamadolari-kubatoye-2-biyandikisha/

  • Abadepite bagiye gusuzuma imitangire y'inyongeramusaruro ku bahinzi – #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 69% by'Abanyarwanda bakora ibikorwa by'ubuhinzi.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu iri imbere, harimo kongera umusaruro w'ibihingwa by'ingenzi birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano n'ibitoki.

    Biteganyijwe ko uyu musaruro uziyongera binyuze mu kugeza ifumbire mvaruganda ku bwinshi mu bice bitandukanye by'igihugu, ikoreshwa ikazava ku bilo 70 kuri hegitari bikagera ku bilo 94,6 kuri hegitari kandi bikazanajyanishwa n'imiterere y'ubutaka.

    Kuva ku wa 24-26 Ukwakira 2024 Abadepite batangiye gusura abaturage mu turere twose tw'igihugu bareba uko igihembwe cy'ihinga cya 2025 A kiri kugenda.

    Mu bikorwa bizasurwa harimo kureba ahakozwe amaterasi y'indinganire, ahagurishirizwa ifumbire mvaruganda no kumenya niba nta bibazo birimo.

    Bazareba kandi ibijyanye n'ingemwe zateguwe zirimo ibiti bivangwa n'imyaka n'ibitavangwa n'imyaka, ingemwe za kawa n'uko zigezwa ku bahinzi n'ibindi.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde yavuze ko 'bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya na bo, kugira uruhare mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo ibibazo bafite ku bufatanye n'inzego z'ibanze.'

    Ubwo Abadepite barahiriraga manda y'imyaka itanu muri Kanama 2024, Perezida Kagame yabasabye gukora imirimo yose mu nyungu z'abaturage, kandi bagaharanira kumenya ibibazo byugarije Abanyarwanda no kubikemura mbere y'uko bikura.

    Uretse gusura imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi mu mirenge itandukanye, bazanakorana umuganda rusange n'abaturage ku wa 26 Ukwakira 2024.

    Bazasuzuma niba nta bibazo biri mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi

    Abadepite baose batangiye ingendo zijya mu bice bitandukanye by’igihugu basura ibikorwa by’ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagiye-gusuzuma-imitangire-y-inyongeramusaruro-n-ingemwe-ku-bahinzi

  • Butoyi Jean yakomoje kuri Arsenal avuga ko nu… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yagiranye ikiganiro kirambuye na Butoyi Jean umunyamakuru wamamaye mu gutangaza amakuru agezweho mu mikino kuva mu 1996 kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda.

    Ingingo yibanzweho ni ukuba u Rwanda rugiye gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa CHAN kandi bigaragara ko mu gice cy’ubusatirizi bw’u Rwanda harimo imbaraga nkeya ndetse hanibazwa inyungu ku Rwanda mu gukinira i Kigali imikino ibiri ya Djibouti.

    Butoyi yatangaje ko kuba u Rwanda ruzakinira mu rugo imikino ibiri rufitanye na Djibouti ari amahirwe akomeye azatuma byoroha gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa.

    Yagize ati: “Amahirwe twagize ni uko iyo mikino yose izabera mu Rwanda, kuko kenshi iyo ubanje mu rugo biba bigusaba impamba y’ibitego byinshi, nibaza ko abafana b’u Rwanda bazaba bari hano kuri Stade Amahoro mu mukino wa kabiri.

    Ariko icyo nasaba abakinnyi ni uko umukino wa mbere twabikamo Djibouti ibitego byinshi kugira ngo umukino wo kwishyura nubwo uzabera hano i Kigali abanyarwanda bazaze nta kibazo bafite.” 

    Butoyi yakomoje ku kuba abakinnyi bahamagawe by’umwihariko abakina basatira izamu badafite imibare ishimishije mu makipe bakinira. Ati: “Muri rusange dufite ikibazo cy’abataka, niba mubikurikirana ubona ikiragano cyari gifite abataka ari icya Jimmy Gatete, Karekezi Oliver na ba Bokota Labama. 

    Iyo wigiye imbere mu kiragano cya Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest naho wabonaga harimo icyizere gusa nyuma yaho dusigaye tureba umuntu ushobora gutsinda igitego akabura, ibyo bigaragaza ko turi hasi muri ba rutahizamu. “

    Yashimangiye ko nubwo nta rutahizamu uhamye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ifite, gukorera hamwe bituma ikipe y’igihugu igera kure, cyane ko muri iyi minsi u Rwanda ruri kwitwara neza mu mupira w’amaguru. 

    Butoyi yashimangiye ko kuba mu myaka yashize u Rwanda rwari rufite ba rutahizamu bakomeye nta banga ryari ribyihishe inyuma, ahubwo ari impano abakinnyi bari bifitiye ku giti cyabo haba abakinnyi nka Jimmy Gatete, Karekezi n’abandi. 

    Uyu munyamaku yatanze urugero ku ikipe ya Arsenal itozwa na Mikel Arteta mu Bwongereza, agaragaza ko ari ikipe igera kuri byinshi bishimishije kandi nta rutahizamu uhoraho kandi ukanganye ifite ahubwo ibigeraho nyuma yo gufatanya. 

    Yavuze ko buri mukinnyi wa Arsenal ashobora kugutsinda igitego kandi bikaba bigoranye kubona umukino iyi kipe yasoza itabonyemo igitego.

    Butoyi yashimangiye ko bishoboka cyane ko u Rwanda ruzasezerera ikipe y’igihugu ya Djibouti mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Africa cy’abakinira imbere mu gihugu CHAN. Icyakora avuga ko Amavubi y’ubu itandukanye n’ayigeze gutsinda Djibouti ibitego 9-0 muri 2008. 

    Butoyi yagarutse ku ruhande rwa Djibouti avuga ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba kurya uri menge kuko igihugu cya Djibouti cyashoye amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, aho shampiyona yaho ubu isigaye irimo abakinnyi nka Alexander Song wabiciye bigacika ku mugabane w’iburayi, ibyo bigaragaza ugutera imbere k’umupira wo muri icyo gihugu.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148029/butoyi-jean-yakomoje-kuri-arsenal-avuga-ko-nubwo-amavubi-adafite-rutahizamu-ukomeye-bitaya-148029.html

  • Kamonyi: Isuku n'Isukura, kwicungira Umutekano no kurwanya Igwingira mubana, biteretse Musambira ku mwanya w'icyubahiro #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwahembye Umurenge wa Musambira kuba ku isonga mu bikorwa by'Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana. Bahembwe 'Moto' nshya. Uretse uyu Murenge, hanahembwe Akagari ka Kivumu kahize utundi uko ari 59 mu Karere, hahembwa Ikipe y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, hahembwa Ikipe ya Koperative y'Abanyonzi ba Musambira, hahembwa Ikipe y'Imboni z'Impinduka, hahembwa ikipe y'Abakozi b'Akarere.

    Avuga inzira banyuze kugera ubwo Musambira ihigitse indi Mirenge y'Akarere ka Kamonyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine avuga ko bimwe mu byo bitayeho ari; Ugukora amasuku no kurimbisha umuhanda kuva kurugabano rwa Kamonyi na muhanga aho Musambira igarukira, kugera aho igabanira n'Umurenge wa Gacurabwenge nawo wo muri Kamonyi.

    Gitifu Nyirandayisabye Christine.

    Avuga kandi ko bavuye ku kurimbisha no gukora ibikorwa by'Isuku n'Isukura mu muhanda wa Kaburimbo bajya mu ngo baganira n'abaturage ku bijyanye n'Isuku n'Isukura, gusukura amazi no kunywa ayatetswe, kwita kubana babagirira isuku.

    Akomeza avuga ko bafatanije n'abafatanyabikorwa bigishije ababyeyi gutegura indyo yuzuye, ibyatumye abana 9 bari mu mirire mibi bayivamo. Bigishije kandi ababyeyi by'umwihariko abagore batwite kwiyitaho, kurya indyo yuzuye hagamijwe kwirinda ko bazabyara abana bafite igwingira.

    Ibirori byari byitabiriwe.

    Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko bagiye kwagura uburyo bakoragamo, bakareka kwibanda ku tugari dukora kuri Kaburimbo ahubwo bakegera mu tundi tugari turi kure ya Kaburimbo( utwo mucyaro), bagamije kurushaho kunoza ibikorwa by'Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwiringira Marie Josee, agaruka ku ruhare y'ubuyobozi bwaba ubw'Akarere ndetse n'Umurenge muri ibi bikorwa, yagize ati' Akarere icyo bakora cyangwa ku rwego rw'Umurenge, ni Ubukangurambaga ariko ibikorwa ni abaturage babikora. Icyo dukora rero ni ugushimira abaturage kuko tubabwira bakumva'.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

    Ku bwa Visi Meya Uwiringira, ibihembo nk'ibi hari icyo bisobanuye ku muturage. Ati' Iyo hatanzwe igihembo nk'iki n'uburyo abaturage baba bakishimiye, duhita tugira icyizere y'uko abaturage batazadohoka ahubwo bazakomeza guharanira buri gihe kumva ubuyobozi. Kumva ibihembo k'urwego rw'Akarere bitangiwe mu Murenge nk'uyu ushobora kuba witaruye umujyi, bigira icyo byongera ku myumvire y'abaturage no gushishikarira kwitabira gahunda za Leta bakangurirwa'.

    Akomeza avuga ko kuba mu myaka ibiri yikurikiranya ibihembo bitwawe n'Imirenge ikora kuri Kaburimbo bidasobanuye ko hirya y'aho nta bikorwa yo. Ahamya ko kuri Kaburimbo koko hakurikiranwa cyane mu bijyanye n'isuku ariko no mu yindi mirenge ubwo bukangurambaga buhakorwa, ndetse by'umwihariko ko babifashijwemo n'Igitondo cy'Isuku kiba buri wa Kabiri baba bagomba kubona raporo y'uko buri Murenge wakoze.

    Moto nshya yahembwe Umurenge wa Musambira, yaherekejwe n'ibyangombwa byayo byose.

    Visi Meya Uwiringira, ashima ko zimwe mu mbogamizi zatumaga ibintu bidakorwa uko bikwiye haba ku rwego rw'Akarere n'Imirenge zavuyeho. Zimwe muri izo mbogamizi zirimo kuba nta bakozi bashinzwe Isuku n'Ubuzima ari n'aho harimo Isuku no kurwanya Igwingira n'Imirire mibi, aho wasangaga bikorwa n'abandi bakozi babihuzaga n'izindi nshingano.

    Aya marushanwa nkuko Visi Meya Uwiringira Marie Josee abivuga, atangizwa n'inzego z'Umutekano(Polisi) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire y'abana bato, ariko ngo Akarere kabitegura mbere yo gutangizwa kugira ngo ni bitangizwa umuturage abe yaramaze kumva neza ibikenewe bityo abijyemo neza abyumva.

    Mu itegurwa ry'aya marushanwa hakorwa ubukangurambaga ku Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana hagaragaye umwihariko wo kwagura Ubukangurambaga, hashyirwamo amakipe atandukanye akina imikino y'umupira w'amaguru hagamijwe kwagura Ubukangurambaga bukagera kure binyuze mu mikino. Hanongewemo kandi guhemba umuturage witwaye neza mu kurwanya Igwingira ndetse n'Imirire mibi.

    Mu kwagura ubu bukangurambaga, amakipe yongewemo ni; Ikipe y'Abamotari nk'abantu baba ku muhanda kandi bashobora gufasha mu gutanga amakuru, hashyizwemo ikipe y'Imboni z'Impinduka nk'abantu bahoze mu bikorwa bitari byiza birimo; Ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, urugomo n'ibindi. Aba, bitezweho gufasha guhindura abo basize mu bikorwa n'imyitwarire itari myiza bahozemo. Hashyizwemo kandi ikipe y'Abanyonzi, Ikipe y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Ikipe y'Inzego z'Umutekano(Polisi), hamwe n'Ikipe y'abakozi b'Akarere ka Kamonyi.

    Mu gutanga Ibihembo kandi, hahembwe amakipe ane muri atandatu yari mu irushanwa. Ayahembwe ni; Iy'Urubyiruko rw'Abakorerabushake yafashe umwanya wa mbere, Uwa Kabiri ufatwa na Koperative y'Abanyonzi ba Musambira, Ikipe ya Koperative y'Imboni z'Impinduka ifata umwanya wa 3 mu gihe Iy'abakozi b'Akarere yabaye iya 4.

    Akagari ka Kivumu kahigitse utundi twose muri Kamonyi kahembwe Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Iyo niyo Moto nshya yahembwe Umurenge wa Musambira, iherekezwa n'ibyangombwa byayo byose.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/24/kamonyi-isuku-nisukura-kwicungira-umutekano-no-kurwanya-igwingira-mubana-biteretse-musambira-ku-mwanya-wicyubahiro/