Uko byari byifashe Nyabugogo ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo muri Kigali – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni amabwiriza yashyizweho kuri uyu wa 18 Mutarama n'Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, aho yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y'iminsi 15, kugira ngo inzego z'ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y'ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu 'bugeze ku gipimo giteye inkeke mu Murwa Mukuru w'u Rwanda'.

Aya mabwiriza yagombaga guhita atangira kubahirizwa, gusa yasanze hari abantu bamwe batari mu bice bashobora kumaramo iminsi 15, ari nayo mpamvu umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo wahariwe gufasha abantu kugera aho bumva bamara iminsi 15 ya Guma mu Rugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri gare zihuza Umujyi wa Kigali n'ibindi bice by'igihugu hazindukiye urujya n'uruza rw'abantu benshi bashakaga kujya mu ntara ku mpamvu zitandukanye.

Inzego z'ibanze, izishinzwe umutekano, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse na RURA, bakomeje gufasha abari muri gare ya Nyabugogo aho bari gufashwa kubahiriza amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ndetse no gukaraba amazi meza n'isabune, mu gihe bategereje gutangira ingendo zabo.

Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n'Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba yavuze ko uyu munsi wose wahariwe gufasha abantu bajya mu ntara gutaha ariko bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati 'Bahawe uburenganzira kugira ngo bakoreshe uyu munsi tubashakire uko bagenda buri muntu agende neza agere mu Karere aho atuye amahoro. Ni amahirwe yahawe abagomba kujya mu ntara kugira ngo bagende.'

RURA yasabye abaturage gukoresha uyu munsi bahawe kugira ngo ibibazo byose bishobora gutuma batubahiriza ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo bikurweho.

Kulamba yavuze ko 'Niba tuvuze uyu munsi ni uyu munsi, nibawukoreshe kugira ngo iminsi isigaye twubahirize ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri mu rwego rwo kwirinda COVID-19, kandi n'aho baraba bari mu rugendo cyangwa n'ahandi bari ni ukubibutsa ko ikintu gikomeye cyane ari ukwirinda bakarinda n'abandi.'

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaraye avuze ko Polisi iza gufasha abantu batunguwe n'aya mabwiriza, ku buryo bari bugere iyo bagomba kuba bari amahoro.

Yagize ati 'Tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n'aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by'ukuri bumva bamara icyo gihe cy'iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.'

CP Kabera yavuze kandi ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ab’inkwakuzi bamaze gufata imodoka berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu

Abantu benshi bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bashaka gufashwa kujya mu ntara

Abicaye bategereje imodoka basabwe guhana intera

Abinjira muri gare bari gusabwa kubanza gukaraba amazi meza n’isabune

Hari abafite za matola bameze nk’abimutse bavugaga ko bazagaruka i Kigali icyorezo cyamaze kurandurwa burundu

Inzego zishinzwe umutekano zazindukiye muri gare ya Nyabugogo gufasha abajya mu Ntara

Mu modoka abagenzi bari bambaye neza agapfukamunwa n’amazuru

Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko abaturage bose bari gufashwa gutaha kuri uyu munsi wa mbere gusa

Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, aha yabwiraga abantu guhana intera

Urubyiruko rw’abakorerabushake muri gare ya Nyabugogo rurahari ngo rufashe abagiye gufata imodoka kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi

Uyu yagaragaye nk’ufite umunaniro, aha yari yasinziriye

Mu gitondo cya kare, abantu bari bataragera muri gare ku bwinshi

Abantu bari benshi cyane mu masaha ya saa yine

Abantu benshi bari bitwaje imizigo yabo

Abari muri gare bose bari bambaye agapfukamunwa

Polisi yavuze ko iri bufashe buri wese gutaha

Abantu bari bahagaze ku murongo bategereje imodoka

Abantu bari bugezwe mu ntara zose z’igihugu

Bamwe mu bantu bari bananiwe kubera gutegereza igihe kinini

Ibigo bisanzwe bitwara abantu byari bifunze imiryango

Polisi yari mu kazi ifasha abantu gutaha amahoro

Polisi yari yabukereye

Aha abantu bari bahamagawe ngo bajye mu modoka

Abantu bihuta bajya mu modoka

Imodoka za Ritco ziri mu zatwaye abantu

Abantu bari bicaye mu mirongo bari bagenewe

Abantu bari bategereje imodoka igihe kinini

Abantu bari bicaye mu mirongo bari bagenewe

Imodoka zimaze kuza, abantu bari bafite akanyamuneza

Imodoka za Volcano na zo zatwaye abagenzi

Abantu bari benshi muri gare

Abantu bari bahagaze mu mirongo

Amafoto: Niyonzima Moise


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byari-byifashe-nyabugogo-ku-munsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-muri-kigali

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *