Ibi byagarutsweho ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abageze mu Zabukuru, usanzwe wizihizwa ku wa 1 Ukwakira.
Uyu munsi wahujwe n'ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi, abageze mu zabukuru bahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura na byo n'ibyo bifuza ko byakwitabwaho mu igenamigambi n'ingengo y'imari.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko mu Rwanda hari abageze mu zabukuru basaga ibihumbi 927, bangana na 6,4% by'abaturage bose.
Abageze mu zabukuru ni abantu bose bafite hejuru y'imyaka 65 kuzamura.
Imibare y'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryo mu 2022 igaragaza ko icyo gihe Abanyarwanda bafite imyaka 60 kuzamura bari 862.929, bangana na 6,5% by'abaturage, mu gihe abafite imyaka 65 kuzamura bari 551.928 cyangwa 4,2%.
Iyo raporo inagaragaza ko u Rwanda rugifite abaturage benshi bakiri bato, impuzandengo y'imyaka y'Abanyarwanda yari 24,6, naho imyaka yo hagati (median age) ikaba 20.
Nubwo iyi raporo idatanga icyerekezo cyihariye cy'umubare w'abazaba bageze mu zabukuru mu myaka iri imbere, imiterere y'imyaka igaragaza ko uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera.
Mu 2022, abafite imyaka 50–54 bari 393.738, na ho abafite 55–59 bakaba 316.729. Ibi bivuze ko hari abarenga ibihumbi 700 bari hafi kugera mu cyiciro cy'imyaka 60 kuzamura mu myaka iri imbere, nubwo umubare nyawo uzaterwa n'ibindi birimo impfu.
Ubusinzi mu basaza n'abakecuru
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Urujeni Martine, yavuze ko kimwe mu bibazo bigaragara mu bageze mu zabukuru ari uko bamwe basaza batarigeze bizigamira, mu gihe abandi baba barabaswe n'inzoga ku buryo bigira ingaruka ku mibereho yabo.
Yasabye abakiri bato kwitabira gahunda zo kuzigamira amasaziro zirimo Ejo Heza, kugira ngo ibibazo nk'ibi bitazakomera mu myaka iri imbere.
Yagize ati 'Dukeneye ko abageze mu zabukuru bayobora, bakanacyebura abakiri bato kureka ibibangiriza ubuzima. Iyo urubyiruko bishoye mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ntabwo bashobora kugera mu zabukuru zabo'.
Abageze mu zabukuru bo muri Rutunga banagaragaje ikibazo cy'abana bashinga ingo ariko bagakomeza kubana n'ababyeyi babo kubera kutabona aho bubaka.
Disi Dismas w'imyaka 82 yagize ati 'Dufite ikibazo cy'abasore bashakira mu nzu z'ababyeyi babo ugasanga umusaza n'umukecuru bari kubyiganira mu nzu imwe n'abazukuru babo'.
Yabwiye IGIHE ko ikibazo ahanini giterwa n'uko hari ahantu hatashyizwe muri site z'imiturire, bigatuma urubyiruko rutabona ibyangombwa byo kubaka.
Ati 'Abashaka kubaka ntibahabwa ibyangombwa kubera ubwo butaka buba butarashyizwe mu myubakire. Ubu icyangombwa gitangwa ni icyo gusana inzu ariko kubaka ntibyemewe'.
Undi musaza yavuze ko hari n'abageze mu zabukuru baba bonyine, bagakomeza gukora imirimo ivunanye kandi bafite intege nke cyangwa indwara ziterwa n'izabukuru.
Ati 'Usanga hari imirimo ivunanye yo mu rugo tugomba kuyikorera kandi abenshi tuba nta ntege zihagije dufite, kandi bamwe tuba dufite zimwe mu ndwara zo mu zabukuru'.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bertrand, yavuze ko akarere gafite abageze mu zabukuru 17.600 bafite imyaka 65 kuzamura, bangana na 2% by'abaturage bako.
Minisitiri Uwimana yasabye inzego z'ibanze kurushaho gukemura ibibazo by'abageze mu zabukuru no kubaha uruhare mu byemezo bibafatirwa.
Yagize ati 'Tuzagira umwanya wo kwicara mu midugudu yacu turebere hamwe ibyagezweho, dutange ibitekerezo by'ibyashyirwa mu igenamigambi ndetse abageze mu zabukuru bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo'.








Leave a Reply