Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 13,8$ mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu mibare yatangajwe na NAEB, ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi, aho toni 660 zoherejwe mu mahanga zinjije 5.730.628$.

Yakurikiwe n'ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, byinjije miliyoni 5,5$ bivuye kuri toni 7.275 zoherejwe mu mahanga. Mu masoko byoherejwemo harimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Bangladesh n'ibihugu byo muri Afurika.

Icyayi cyinjije 790.098$ avuye kuri toni 265 zoherejwe mu mahanga, mu gihe toni 483 z'imbuto zinjije 604.174$. Izo mbuto zoherejwe muri Oman, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu no mu bihugu byo muri Afurika.

Imboga zoherejwe mu mahanga zari toni 460, zinjiza 594.215$. Mu masoko zoherejwemo harimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, El Salvador, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bubiligi n'ibihugu byo muri Afurika.

Ku bijyanye n'ibikomoka ku bworozi, toni 241 zoherejwe mu bihugu bya Afurika zinjije 429.006$.

Indabo zo zinjije 110.963$ avuye kuri toni 28 zoherejwe mu mahanga. Amasoko yazo arimo Nigeria, Afurika y'Epfo, u Buholandi, u Bubiligi n'u Bwongereza.

Umusaruro ukomoka ku buhinzi woherejwe mu mahanga ukomeje kwiyongera


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyoni-13-8-mu-minsi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *