Wari uzi ko umubi ari inyamaswa mbi kurusha Shark? #rwanda #RwOT

Written by

in

Umubu ni muto, ariko ushobora kuba umwe mu nyamaswa zica abantu benshi ku isi. Ikibazo si uko umubu ubwawo urya umuntu cyangwa umwica ako kanya, ahubwo ni uko ushobora gutwara kandi ugakwirakwiza indwara nka malariya, dengue, chikungunya, Zika na yellow fever. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko indwara zitwarwa n’udukoko nka mosquito zitera abantu barenga 700,000 gupfa buri mwaka.

Malariya ni yo ifite uruhare runini muri izo mfu. Umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anopheles ushobora kuruma umuntu wanduye, ugakurikizaho kuruma undi muntu, maze agakoko gatera malariya kakamugeraho. Ni ukuvuga ko umubu uba nk’umuhuza w’indwara hagati y’umuntu n’undi.

Ku rundi ruhande, shark ishobora kuruma umuntu kandi igikomere cyayo kikaba gikomeye, ariko ibitero byica abantu ni bike cyane ugereranyije n’imfu ziterwa n’indwara zikwirakwizwa n’imibu. Ni yo mpamvu ubwoba dufitiye shark budahuye neza n’akaga nyakuri tubona ku isi.

Mu bushakashatsi n’imibare yatangajwe na World Health Organization mu 2024, indwara zitwarwa n’udukoko zitera imfu z’abantu barenga 700,000 buri mwaka, naho malariya yonyine ikaba iteza imfu z’abarenga 608,000 .

Bityo, ubutaha nubona imibu igusatira nijoro, ntukayifate nk’udukoko duto gusa. Umubu ni muto cyane, ariko ashobora kuba intwaro y’indwara zikomeye kurusha inyamaswa dutinya cyane.

Umubu wica benshi kurusha Shark

Jean François Regis / ISIMBI.RW

Source : http://isimbi.rw/wari-uzi-ko-umubi-ari-inyamaswa-mbi-kurusha-shark.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *