Umushoramari akaba n'umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

Written by

in

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

 

Uyu mwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, Umucamanza asobanura ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Umucamanza kandi yagaragaje ko indi mpamvu Shema agomba gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo ari uko ibi byaha bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.

Mu iburanisha ryabaye mbere, ku wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Shema yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo, kubera ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yakoze ibyaha akurikiranyweho, kandi ko abaye afunguwe ashobora gutoroka kandi iperereza rikomeje.

Bwasobanuriye urukiko ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano afite agaciro k'asaga miliyoni 1 y'Amayero sosiyete ye yitwa Africa Medical Supplier Plc icuruza ibikoresho by'ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

Buvuga kandi ko aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024 ashingiye ku isoko ryatanzwe na Banki y'Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura ABZL aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa 'email', abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

Nk'uko bwakomeje kubisobanura, tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y'ibihumbi 400 by'Amadolari n'indi y'ibihumbi 200 by'Amadolari.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga tariki 1-10 Kanama 2025, aho yariho 1.183$.

Shema yavuze ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n'iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu isanzwe itanga serivisi z'ubufasha mu by'imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

Uyu mushoramari yasobanuye ko andi masezerano Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL mu bihe byashize kuva impande zombi zatangira gukorana mu 2017 yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk'uko rwabisabwaga.

Shema yavuze ko kuri aya masezerano, muri Gicurasi 2024 sosiyete ye yishyuye igice cya mbere cy'ibihumbi 400 by'Amadolari kuri konti ya ABZL, mu Ukuboza 2024 yishyura ibindi bihumbi 400 by'Amadolari.

Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supply yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo yakwakira amafaranga.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya gatandatu y'amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n'ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.

Yavuze ko ari umushoramari akaba n'umuyobozi ufitiwe icyizere, watorewe kuba Perezida wa FERWAFA mu mwaka ushize, agaragaza ko abaye afunguwe by'agateganyo, atatoroka ubutabera.

Yasobanuriye urukiko ko afite umutungo ufite agaciro k'asaga miliyari 5 Frw ashobora gutangamo ingwate kugira ngo afungurwe by'agateganyo.

Umunyamategeko wa Shema, Me Sangano Yves, yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

Ati 'Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n'amategeko.'

Me Sangano yasabye ko Shema yafungurwa kuko ikibazo ari amasezerano y'ubucuruzi, aho kuba ikibazo bwite cy'Umuyobozi wa Africa Medical Supplier.

Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y'urukiko icyemezo cy'ubwishyu bw'ibihumbi 600 by'Amadolari muri BK, n'inyandiko isaba RIB gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejweho.

Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy'umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Mu mwanzuro wo kuri uyu wa 2 Nzeri, Umucamanza yavuze ko niba koko Shema yarabonaga ari ikibazo, yagombaga kurega kugira ngo uwakoze uburiganya akurikiranwe n'ubutabera.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari 1183.

IGIHE.COM

Source : https://rushyashya.net/umushoramari-akaba-numuyobozi-wa-ferwafa-shema-fabrice-urukiko-rwategetse-ko-afungwa-iminsi-30-yagateganyo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *