Ni mu gihe umubyeyi w'uyu mwana utuye mu Murenge wa Nkombo, Sindikubwabo Pascal, asaba ubutabera, avuga ko umwana we yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Nkombo nyuma y'amasaha arenga arindwi banze kumuvura.
Mu kiganiro na IGIHE, Sindikubwabo wo mu Mudugudu wa Gisunyu mu Kagari ka Bigoga, yavuze ko tariki 23 Nzeri 2026 yagiye kuvuza umwana we muri iki kigo nderabuzima, agerayo saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ntiyahabwa serivisi.
Avuga ko yari yaraye yishyuriye mituweli umuryango we w'abantu bane, ariko ngo ku kigo nderabuzima bamubwiye ko bari kubona umusanzu w'abantu batatu gusa ari wo wishyuwe.
Sindikubwabo avuga ko yasabye ikigo nderabuzima ko cyamuvurira umwana akishyura 100%, ariko kirabyanga, kimusaba kujya kureba ushinzwe imibereho n'iterambere ry'ubukungu mu kagari (SEDO) ngo amubaze impamvu umusanzu w'umuntu umwe utari kugaragara.
Ati “Nagiye kureba SEDO, ababwira ko habaye ikibazo cya sisiteme, abasaba ko umwana avurwa ibindi bigakurikiranwa nyuma.'
Uyu mugabo avuga ko saa saba n'igice uyu muryango wasubije umwana ku kigo nderabuzima, nabwo banga kumuvura, bamusubiza nk'uko bari bamubwiye mu gitondo.
Sindikubwabo avuga ko saa kumi n'imwe n'igice ari bwo bemeye kuvura umwana, ariko ngo igihe cyari cyarenze kuko umwana yari arimo gutera amaboko yanazanye ibintu by'umweru mu kanwa.
Ati “Saa kumi n'ebyiri zibura itanu ni bwo bambwiye ngo umwana wanjye arapfuye. Ndasaba ko abaganga banze kumuvura bakurikiranwa kuko umwana wanjye yazize kwimwa ubuvuzi.'
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Iremaharinde Emmanuel, yahakanye amakuru avuga ko umwana yimwe ubuvuzi avuga ko akihagera bahise bamwakira, banamuhamagarira Imbangukiragutabara.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine yavuze ko iby'uyu mwana babimenye ariko iby'uko atavuwe kubera kutishyura mituweli atari ukuri.
Ati “Kuko umubyeyi yari yabanje no kuza kumuvuza mbere nta mituweli arakirwa kandi umwana ahabwa ubuvuzi n'imiti arataha. Ariko kimwe n'abandi bose bakirwa na centre de santé nta mituweli, umubyeyi yatashye amaze gukangurirwa no kwishyurira umuryango we mituweli.'
Visi Meya Mukakalisa yavuze ko umwana yongeye kurwara, umubyeyi we amusubiza ku kigo nderabuzima yarambye, bagerageza kumukorera ibishoboka ariko biranga, bamwohereza ku bitaro.
Ati 'Bahamagara na ambulance yo kumutwara, ku bw'amahirwe make mu gihe ambulance yari mu nzira iza, umwana yahise yitaba Imana. Ntabwo rero baba bakoze ibyo byose ngo tuvuge ko atitaweho kuko nta mituweli.'
Uyu muyobozi yavuze ko icyo atekereza cyateye umuryango w'uyu mwana kuvuga ko warangaranywe ari uko nyuma yo gukangurirwa kwishyura mituweli, watinye kumusubiza ku kigo nderabuzima utarishyura, bimuviramo kuremba.

Leave a Reply