Mu byo bagaragaza harimo imiti y'umusonga, udukingirizo n'ibindi bikoresho bahabwaga mbere, ndetse n'ikibazo cya telefoni bahawe ariko ntibagire aho bakura umuriro w'amashanyarazi.
Gasana Augustin wo mu Kagari ka Nyabishwamba mu Murenge wa Gatsibo avuga ko ikibazo cy'imiti idahagije kibangamira imikorere yabo, kuko hari ubwo abaturage babura iyo bakeneye.
Ati 'Hari imiti tujya tubura, harimo n'imiti y'umusonga, kandi abaturage baba bayikeneye. Mbere yarabonekaga, ariko ubu ni mike, abaturage ntabwo tukibona uko tubafasha.'
Mukamunyaneza Cecille avuga ko hakenewe kongererwa udukingirizo, kuko mbere twabonekaga kandi twafashaga abadukeneye, cyane mu kutwegereza urubyiruko.
Ati 'Mbere udukingirizo twaratubonaga kandi byadufashaga cyane ku rubyiruko, ariko ubu kutubona byabaye ikibazo. Hari urubyiruko rutugana rubusaba, ariko tukaba tutabufite. Kubona udukingirizo bisaba kujya ku kigo nderabuzima ugahabwa ifishi yo kuboneza urubyaro.'
Akomeza avuga ko ibi bigira ingaruka, kuko bamwe mu rubyiruko batinya kujya ku bigo nderabuzima, kandi bishobora gutuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bikaba intandaro yo gutera no guterwa inda zitateganyijwe, ndetse no kongera ibyago byo gukwirakwira kwa virusi itera SIDA.
Ati 'Urubyiruko rwajyaga rukura udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima, ubu biragoye ko bajya ku kigo nderabuzima. Ingaruka bigira ni inda zitateganyijwe. Ikindi kandi, nubwo uwatewe inda tubimenya, uwanduye SIDA we ntabwo amenyekana. Birakwiye ko udukingirizo twongera kuboneka.'
Mutezimana Claudine na we avuga ko hakenewe kongererwa ibikoresho bakoresha mu kazi, kuko hari ibyo bahabwaga mbere ariko ubu bitakiboneka ku rugero bari basanzwe babibonaho.
Ati 'Turifuza kongererwa imiti, udukingirizo ndetse n'ibindi bikoresho nk'uko twabihabwaga mbere, kugira ngo tubashe gukomeza gufasha abaturage kubona serivisi z'ubuzima hafi.'
Abajyanama b'ubuzima kandi bagaragaza ko mu kazi kabo hari ibindi bibazo bitandukanye bagenda bahura na byo. Muri byo kandi harimo agahimbazamusyi bajyaga babona kahagaze, ndetse n'amahugurwa akaba yarabaye make.
Bahuriza ku kuba ibi bibazo byashakirwa igisubizo kirambye, kugira ngo bibafashe gukomeza kuzuza inshingano zabo zo gufasha abaturage.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marceline, avuga ko ibibazo abajyanama b'ubuzima bafite babigaragarije Minisiteri y'Ubuzima, bityo ko hari gushakwa igisubizo.
Yagize ati 'Ibibazo bafite babigaragarije Minisiteri y'Ubuzima, bityo hari gushakwa igisubizo.'
Ku kibazo cy'imirasire y'izuba idacaginga telefoni zabo, Mukamana Marceline avuga ko atari akizi, ariko ko na cyo kizashakirwa igisubizo.
Yagize ati 'Ibyo kuba imirasire yabo idacaginga telefoni zabo byo ntabwo twari tubizi, ariko na byo bizashakirwa igisubizo.'
Abajyanama b'ubuzima bavuga ko gukemura ibyo bibazo byabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo, cyane ko bakorera hafi y'abaturage kandi bakaba ari bamwe mu babafasha kubona serivisi z'ibanze z'ubuzima.

Leave a Reply