Uwase Muyango Claudine yavuze ko umunyamakuru Phil Peter yamuhemukiye akamufata amajwi batabyumvikanye yarangiza akayasakaza mu gihe yari yamusezeranyije ko adasohoka.
Byabaye ejo hashize ku wa Kane ubwo Muyango Claudine yari mu nzira ajya kwitaba Polisi kubera gutwara atambaye umukandara aho yarezwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga na Polisi ikavuga ko agomba kubahanirwa.
Nk’uko byumvikana mu majwi, ubwo yafashwe, ubwo yari mu nzira agenda yahamagawe na Phil Peter basanzwe bakorana umunsi ku munsi agira ngo ni akazi.
Mu kiganiro bagiranye, Phil Peter yabajije Muyango niba atarajya kuri Polisi cyangwa niba batamuhamagaye, undi amusubiza ati “Ubu niho ndimo kujya.”
Yaramubajije niba atari kohererezwa konterivasiyo akishyura atagiyeyo, undi ati “Ayo mahitamo ntabwo bigeze bayampa.”
Phil Peter yamubajije niba atari buze gusabwa gusaba imbabazi, undi yamusubije ati “Bashobora kubimbwira kuko bambwiye ko kutambara umukandara ari ibisanzwe ariko bidakuyeho ko ari ikosa.”
Yahise abwira Muyango ko bari mu kiganiro, undi biramurakaza ahita amukupa.
Mu butumwa Muyango Claudine yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yagaragaje ko Phil Peter yamuhemukiye.
Ati “Ejo hashize ndimo njya kuri polisi kubirebana n’amashusho yanjye nashyize hanze ntambaye umukandara, nshaka kubanza kubabwira ko nemera ko ari ikosa. Ndakeka buri umwe yabyigiramo mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ibindi bihano.”
Yakomeje agira ati “Abatazi ibyabaye, Phil Peter yarampamagaye byari nka saa 13h, nari ndimo njya kuri polisi. Bwa mbere naketse ko ari ibijyanye n’akazi kubera nta muntu nashakaga kuvugana na we ku byabaye, narayifashe. Yari atuje ambaza niba polisi yampamagaye. Mubwira ko yabikoze ari nayo mpamvu ndi mu nzira njyayo. Yakomeje kumbaza utubazo ariko kuko ikiganiro cye ari saa 17h, sinatekereje ko naba ndi ‘live’.”
Yavuze ko yahise amubwira ko ari live undi amubwira ko atabyishimiye ndetse ahita amukupa anamwandikira amusaba ko atabyishyira hanze (yahise ashyiraho text bagiranye undi amusezeranya ko atabikora).
Yakomeje avuga ko impamvu yabimusabye atari uko yavuze nabi ahubwo ari uko buri kimwe uyu munsi gishobora kuvamo ikintu kinini.
Yashimiye Imana ko nta kintu kibi yavuze gishobora gutuma yicuza.
Yahise abaza niba bazi ukuntu telefoni imwe iguhamagaye yakwangiza ubuzima bw’umuntu burundu.
Ati “nakoze ikosa ryo gutwara imodoka ntambaye umukandara ndanaryemera, gusa wowe wakoze ikosa ryo kumfasha amajwi ukanayasakaza ntabizi.”
Yamusabye ko mbere yo kugira ikintu akora yajya atekereza ingaruka gishobora kugira ku muntu.
Source : http://isimbi.rw/muyango-claudine-yifatiye-ku-gahanga-phil-peter-avuga-ko-yamuhemukiye.html
Leave a Reply