Kacyiru ku cyicaro gikuru cya polisi y'u Rwanda, hateraniye inama yahuje inzego z'umutekano mu Rwanda n'abandi bayobozi mu nzego bwite za leta igamije gushyiraho ingambo zo gukumira no kurandura ikoreshwa ry'inzoga n'ibiyobyabwenge rimaze gufata indi ntera.
Nyuma y'aho Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza impungenge zishingiye ku bwiyongere bw'ikoreshwa ry'inzoga nyinshi n'ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inzego zitandukanye zifite inshingano mu mutekano no kurengera abaturage zahuriye mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda kiri Kacyiru.

Iyo nama yitabiriwe n'abayobozi mu ngabo z'u Rwanda (RDF), Polisi y'u Rwanda (RNP), Urwego rw'Igihugu rw'Ubutasi n'Umutekano (NISS), Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n'abahagarariye minisiteri n'izindi nzego za Leta bireba.
Iyi nama yabaye nyuma y'ubutumwa Perezida Kagame aherutse gutanga, agaragaza ko ikibazo cy'inzoga zidakurikije amategeko n'ibiyobyabwenge gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko, haba ku buzima, ku myigire, ku muryango no ku mutekano rusange w'igihugu.

Abitabiriye inama baganiriye ku buryo bwo gukaza ibikorwa byo kurwanya abakora, abinjiza, abacuruza n'abakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse n'inzoga zitujuje ubuziranenge. hanasuzumwe ingamba zo kongera ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko ingaruka zo kunywa inzoga z'umurengera no gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu ngamba zitezweho gushyirwa mu bikorwa harimo kongera igenzura ku nganda n'ahakorerwa inzoga z'inkorano, gukurikirana abacuruzi b'ibiyobyabwenge, gukaza ibikorwa byo gufata no gusenya ahakorerwa ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga, ndetse no gukomeza ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge gikomeje kugaragara cyane mu rubyiruko, aho usanga bamwe bishora mu gukoresha urumogi, ibinini bitemewe n'amategeko n'ibindi biyobyabwenge bibagiraho ingaruka zirimo guta ishuri, uburwayi bwo mu mutwe, ubujura n'ibindi byaha.
Mu butumwa bugenewe urubyiruko, abayobozi bakomeje gusaba urubyiruko kwirinda ibishuko bishobora kubangiriza ejo hazaza.
Bagize bati: 'Rubyiruko, ejo hazaza hanyu ni ho igihugu gishingiye. Nimureke ibiyobyabwenge, mwirinde kunywa inzoga mu buryo bukabije kandi muhitemo ibikorwa bibateza imbere.'
Hanagarutswe ku kibazo cy'inzoga z'inkorano zikorwa mu buryo butujuje ibisabwa, aho byagaragajwe ko zimwe zagiye ziteza uburwayi bukomeye ndetse zikaba zaranahitanye ubuzima bw'abaturage. Inzego zibishinzwe zasabwe gukaza ibikorwa byo kuzikumira no gukurikirana abazikora n'abazicuruza.
Abaturage na bo basabwe gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge n'inzoga zitemewe, kugira ngo zikumirwe hakiri kare.
Abayobozi bemeza ko kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge ari inshingano z'inzego za Leta n'abaturage bose, kuko kubikumira ari imwe mu nzira zo kubaka urubyiruko ruzima, rufite ubuzima bwiza kandi rufite uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.
Leave a Reply