Miss Mutesi Jolly yaguze ibitabo 100 bya Miss Naomie, uko ibyamamare byaserutse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yaguze ibitabo 100 bya Miss Nishimwe Naomie.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2025, Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yamuritse igitabo cye yanditse yise ‘More Than Crown’.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye barimo Miss Mutesi Jolly, Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane, Muyango Claudine, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Amb. Nkurikiyinka Christine.

Hari kandi abandi bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda nka Kayumba Darina, Muyango Claudine, Uwicyeza Pamella, Umunyana Shanitah.

Abakinnyi ba APR BBC Adonis Filer, Ntore Habimana na Axel Mpoyo bari bahari. Hari abahanzi nka Bull Dogg, Juno Kizigenza, Christopher, Ruti Joel.

Hari kandi inshuti, abavandimwe be ndetse n’umugabo we Michael Tesfay.

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko iki gitabo gikubiyemo byinshi byerekeranye n’ubuzima bwe.

Ati 'Uyu munsi mwakoze cyane kuza, ndashimira Imana yatumye uyu munsi ushobora kubaho, ntewe ishema nanjye ubwanjye kuba nabashije kwandika iki gitabo. Mfite amashimwe kuri buri wese wagize uruhare mu kugira ngo ibi mbigereho.'

Muri iki gikorwa abantu banyuranye bahise bagura iki gitabo, aho nka Miss Jolly Mutesi yaguze ibitabo 100, aho igitabo kimwe kigura ibihumbi 40 Frw. Bivuze ko yatanze miliyoni 4 Frw.

Iki gitabo gikubiyemo amateka ye kuva mu bwana kugeza ku rugendo rwe muri Miss Rwanda, yavuze ko afite gahunda yo kuzengeruka mu mashuri asobanurira abakiri bato byinshi bigize iki gitabo.

Miss Muheto Divine na Miss Mutesi Jolly

Miss Nishimwe Naomie yari yazanye n’umugabo we kumushyigikira

Adonis na Akaliza Amanda

Abakinnyi ba APR BBC barimo Adonis, Ntore Habimana na Axel Mpoyo bari bahari

Byari ibyishimo kuri Miss Nishimwe Naomie

Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bari mu bitabiriye iki gikorwa

Miss Mutesi Jolly yaguze ibitabo 100

Miss Nishimwe Naomie yamuritse igitabo gikubiyemo amateka ye

Source : http://isimbi.rw/miss-mutesi-jolly-yaguze-ibitabo-100-bya-miss-naomie-uko-ibyamamare-byaserutse.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *