Wa mu pasiteri w'igishije ubuyobe bugahitana amagana hafatiriwe konti ze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma yo kwigisha inyigisho z'ubuyobe abarega 100 bakahasiga ubuzima , Pasiteri Ezekiel Odero n'Itorero rye New Life Prayer Centre and Church urukiko Rukuru muri Mombasa rwemeje ko rukomeza gufatira konti ze za banki zigera kuri 15.

Ibi byabereye ahitwa Shakahola muri Kilifi. Umucamanza Olga Sewe, kuri uyu wa Mbere yemeje ko icyemezo cyo gufatira izi konti kigumaho, atera utwatsi ibyasabwe na Pasiteri Ezekiel byose keretse kwemerera abayoboke be kujya mu rusengero ruri ahitwa Mavueni bagasenga.

Umucamanza kandi yateye utwatsi ubusabe bwe bwo kongera gufungurirwa Televiziyo ya World Evangelism TV.

Mu nyandiko ze, Pasiteri Ezekiel ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside, yanenze icyo yise itotezwa n'iyicarubozo yakorewe na Leta.

Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/wa-mu-pasiteri-w-igishije-ubuyobe-bugahitana-amagana-hafatiriwe-konti-ze-zigera

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *