AMAFOTO: Amarangamutima ya Diane wamenyekanye muri City Maid nyuma yo gukorerwa Bridal Shower #rwanda #RwOT

Written by

in

Bahavu Jeannette Usanase wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yashimiye Imana ku byo ikomeje kumukorera, ni nyuma yo gukorerwa ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka Bridal Show.

Uyu mukobwa ukunzwe cyane muri Sinema nyarwanda aho yanatangiye gukina filime ye bwite yitwa ‘Impanga Series’, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020 yambitswe impeta n’umukunzi we Ndayikengurukiye Fleury uzwi nka Legend, ni mu birori byahuriranye n’isabukuru y’uyu mukobwa byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu akaba yarakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower, aho byitabirwa n’igitsina gore gusa.

Muri ibi birori umukobwa yigishwa uko azubaka urugo, akagirwa inama n’abakuru baba baramubanjirije gushaka bamubwira uko rwubakwa.

Nyuma yo gukorerwa ibi birori, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diane yashimiye Imana uburyo ikomeje kumuba hafi.

Ati“Uwiteka ushimwe muri byose ndakubona ntujya uba kure burya. Mrs Ndayirukiye atewe ishema no kuba uwawe mwami wanjye.”

Akorewe ibi birori mu gihe ubukwe bwabo buzaba tariki ya 17 na 20 Ukuboza 2020, bakaba bagiye kubana nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana.

Ababyeyi batandukanye bari baje kumuha impanuro

Nyina umubyara na we yari ahari

Nicole ukina muri City Maid ari mama Ben yari kumushyigikira

Umuvundimwe we Bahavu Passy na we yari ahari

Yigishijwe uko azajya ategurira umugabo we amafunguro

Ibyo yakorewe byamurenze

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-amarangamutima-ya-diane-wamenyekanye-muri-city-maid-nyuma-yo-gukorerwa-bridal-shower

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *