Tag: umuco

  • Itorero Intayoberana bakoze igitaramo cyubaki… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, habereye igitaramo cyuje ubuhanga n’umwimerere cyateguwe n’Itorero Intayoberana rimaze kubaka izina mu mbyino gakondo.

    Guhera i saa moya z’ijoro nibwo Itorero Intayoberana ryatangiye gususurutsa abantu bo mu ngeri zose bitabiriye igitaramo cyabo banakinnyemo umukino bise ‘Akanigi Kanjye’ ari nawo iki gitaro cyari cyubakiyeho.

    Uyu mukino ‘Akanigi Kanjye’ ni umukino wuje ubuhanga n’ubutumwa wanditswe na Kayigemera Aline Sangwa washinze iri torero Intayoberana. Uyu mukino byumwihariko wagarukaga kuri Ngabonziza wakoze urugendo ajya gushakisha urunigi yataye, gusa amasaro yarwo yari yaratakaye hirya no hino mu gihugu.

    Itorero Intayoberana rikaba ryagiye gushaka aho akanigi kari karatakaye. Amasaro y’aka kanigi ubwo yamaraga gutorwa mu bice bitandukanye, yashyikirizwaga umutware wa buri ntara, maze nabo bakayashyikiriza umwami uba uyashaka. Uko bazanaga isaro niko banitwazaga n’itorero ryabo rigaseruka mu mbyino z’iwabo.

    Isaro rya mbere ryatowe mu ntara y’Amanjaruguru, irya kabiri ritorwa mu ntara y’Iburasirazuba, irya gatatu ryatowe mu ntara y’Amajyepfo, irya kane ryatowe mu ntara y’Iburengerazuba naho irya gatanu ryatowe mu mujyi wa Kigali.

    Buri wese akaba yagabiye Ngabonziza agira ati: ”Iri niryo rwose mukwiye kugabirwa, Umurage Data yasize andaze ni akanigi kanjye”. Ngabonziza kandi amaze kugabirwa yanashyingiwe abagore babiri maze umukino wiswe ‘Akanigi Kanjye’ urangirira aho.

    Uretse uyu mukino wakinnye muri iki gitaramo cy’Itorero Intayoberana, hagaragajwemo imbyino zitandukanye ziganjemo izo ku nkombo maze abitabiriye iki gitaramo baranyurwa ndetse bamwe batega amaboko bafatanya n’Intayoberana kubyina gakondo.

    Hagati mu gitaramo kandi Itorero Intayoberana ryafashe umwanya hunamirwa nyakwigendera Alain Nzeyimana Cyitatire uherutse kwitaba Imana. Uyu niwe washinze itorero Inganzo Ngari ryabaye ubukombe mu Rwanda, rihindura ubuzima bwa benshi mu babyinnyi, ndetse ni nawe wari umuyobozi waryo. 

    Alain Nzeyimana waraswe ubutwari, yanashimiwe kuba yarahinduye ubuzima bwa benshi byumwihariko ababyinnyi. Yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere imbyino gakondo.

    Muri iki gitaramo kandi umuhanzikazi Mariya Yohana ari mu bacyitabiriye ndetse yanafashe umwanya akora mu ngazo aririmbira abitabiriye iki gitaramo. Abarimo Nyiramwiza na Elisha The Gift nabo basusurukije abantu batari bake bari bitabiriye iki gitaramo.

    Umuramyi akaba n’umunyamakuru Tracy Agasaro niwe wari uyoboye iki gitaramo cyanyuze benshi, mu gihe Aline na Nick binjiranye mu ndirimbo ‘Ngwino’ yazamuye amarangamutima ya benshi.

    Itorero Intayobera rikoze iki gitaramo bitiriye umukino ‘Akanigi Kanjye’, mu gihe baherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco Hill Festival baririmbyemo cyabereye muri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Itorero Intayoberana ryakinnye umukino witwa ‘Akanigi Kanjye’

    Bituye Ngabonziza wakoze urugendo ashakisha urinigi yataye

    Mu mukino ‘Akanigi Kanjye’ basohoye umugeni mu ngombyi

    Abakobwa bo mu itorero Intayoberana babyinnye gakondo biratinda

    Nick Dimpoz yakinnye mu mukino ‘Akanigi Kanjye’

    Umuhanzikazi Mariya Yohana yitabiriye iki gitaramo

    Kayigemera Aline Sangwa wanditse umukino ‘Akanigi Kanjye’, uri mubashinze itorero Intayoberana

    Tracy Gasaro wayoboye iki gitaramo, yanyujijemo acinya akadiho

    Abasore bo mu itorero Intayoberana bari babukereye

    Abana nabo berekanye ko kubyina gakondo babishoboye

    Intore zahamirije zinyura benshi

    Itorero Intayoberana ryakoze igitaramo cyubakiye ku mukino ‘Akanigi Kanjye’

    Umunyamuziki Nziza Francis yagaragaje ubuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda

    UKO INTAYOBERANA ZASERUTSE BYIZIHIYE BENSHI BABAKURIRA INGOFERO

    “>

    ITORERO INTAYOBERANA RYATANZE IBYISHIMO MURI IKI GITARAMO CYA GAKONDO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo ‘Akanigi kanjye’ cy’Itorero Intayoberana

    AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136951/itorero-intayoberana-bakoze-igitaramo-cyubakiye-ku-mukino-bise-akanigi-kanjye-amafoto-136951.html

  • Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera #rwanda #RwOT

    Abashinzwe guteza imbere umuco mu Rwanda, basanga amarushanwa ku muco w'u Rwanda mu bigo by'amashuri ari ingenzi mu guhangana n'imico y'ahandi, isa n'imaze kwakirwa n'urubyiruko.

    Kuva umwaka ushize wa 2022, Inteko y'Umuco ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishizwe Uburezi bw'Ibanze bateguye amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda mu mashuri yisumbuye yasojwe kuri uyu wa Mbere  tariki ya 27 Werurwe 2023.

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, avuga ko mu gihe bigaragara ko imico y'ibindi bihugu isa n'iyamaze guhabwa intebe na bamwe mu rubyiruko, gutegura amarushanwa ku muco ari imwe mu nzira nziza yo guhangana n'ibyo byonnyi.

    Yagize ati 'Ukabibona mu mivugire no mu mikoreshereze y'ururimi rwabo kavukire aho bagenda bavangamo izindi ndimi, ukabibona mu mitekerereze, mu myifatire no mu bikorwa bakora. Ibyo rero tubigereranya n'isuri irimo guterwa n'iyo mico mva mahanga ikaza mu rubyiruko.'

    Bamwe mu banyeshuri bitabira aya marushanwa bavuga ko hari ibyo baba batazi ku mateka n'umuco by'u Rwanda, bigira mu bibazo babazwa bikanabafasha guhiga imihigo ishingiye ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda.

    Irakoze Keza Phiona wiga muri FAWE Girls School yagize ati 'Iyo ufite kurushanwa bituma ucukumbura ugashaka byinshi ku bijyanye n'umuco ugashakisha, kandi muri uko gushakisha wunguka ubumenyi ku bijyanye n'umuco birumvikana.'

    Imanishimwe Thierry wiga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis nawe ati 'Nimbona mugenzi wanjye atangiye gutana agateshuka ku ndangagaciro, njye nzamuhwitura mubwire ko igihugu cyacu kitagendera mu byo arimo.'

    Ku ruhande rw'umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Uburezi bw'Ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko amarushanwa ku muco w'u Rwanda afasha mu gutegura abanyeshuri kugira indangagaciro mu byo bakora, no mu byo bazakora ubwo bazaba basoje amasomo.

    Yagize ati 'Ni byiza ko umwana arangiza afite ubwenge bwa siyansi, azi gukoresha mudasobwa ariko tukanamubonamo indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda.'

    Ku rundi ruhande abanyeshuri banagaragaza ko aya marushanwa afasha abanyeshuri bafite Impano zishingiye ku muco nk'ubusizi, binyuze mu kurushanwa n'ababarusha.

    REB ivuga ko izakomeza guhugura abarimu bigisha amateka n'umuco hagamijwe kurushaho kubongerera ubumenyi.

    Inteko y'Umuco igaragaza ko igice kinini cy'ingengo y'imari biyemeje ko kizajya kigendera mu bikorwa byo kwigisha amateka, umuco, umurage n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo n'amarushanwa, kandi akajya aba buri mwaka.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera

  • The Ben yunamiye umubyeyi wa Meddy anunamira… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Kanama 2022, nibwo Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu rucyererera rwo ku wa 17 Kanama 2022, nibwo inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango ko umuririmbyi Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari amaze igihe yivuriza.

    Ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri uwo munsi nyine [17 Kanama 2022], inkuru y'incamugongo yaturutse muri Afurika y'Epfo, ivuga ko Nkusi Thomas [Yanga] wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana.

    Umuvandimwe we Junior Giti yavuze ko Yanga 'yatabarutse azize uburwayi bw'umwijima, aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo'.

    Yavuze ko Mukuru we yitabye Imana ku munsi w'isabukuru y'amavuko y'umukobwa we Bubuna [Umwana wa Junior]. Ati 'Umunsi utazibagirana.'

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko The Ben n'umukunzi we Pamella Uwicyeza bagizwe ba 'Brand Ambassadors' ba sosiyete ifasha abantu gutega ku mukino ya Gorilla Games.

    Ni mu muhango wabereye kuri Sheraton Hotel. Mbere y’uko The Ben avuga byinshi kuri aya masezerano, yasabye abanyamakuru n'abandi bari muri uyu muhango gufatanya nawe mu gihe cy'umunota umwe kuzirikana umubyeyi wa Meddy, umuririmbyi Yvan Buravan ndetse na Nkusi Thomas [Yanga].

    Ati 'Nifuzaga ko twafata umwanya ungana n’umunota wo kwibuka abantu babiri hamwe n’umubyeyi wa Meddy ubwo ni batatu, twabuze mu minsi ishize.' 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120157/the-ben-yunamiye-umubyeyi-wa-meddy-anunamira-buravan-na-yanga-120157.html

  • #KWIBUKA28: Umuhanzi Crezo G Samuelo yasabye… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y' umuco n' urubyiruko ifatanyije na Minisiteri ya siporo, Komite Olempike y' u Rwanda (RNOSC), n' Inama Nkuru y' Abahanzi (RAC) bibutse abari abakozi ba Minisiteri y' urubyiruko n'amashyirahamwe (MIJEUMA), abakinnyi, abahanzi mu muhango wabereye ku rwibutso rwa  Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuwa 05 Gicurasi 2022, witabirwa n' abayobozi batandukanye muri guverinoma n' izindi nzego za leta, abagize ingaga z' abahanzi n' urugaga rwa siporo, abahanzi batandukanye , abakinnyi mu mikono itandukanye, ababuze ababo bakoraga muri MIJEUMA ndetse n'itangazamakuru. Muri uyu muhango, umuhanzi Crezo Samuel Habimana yasabye ko isomo ry'amateka y' u Rwanda ryakongererwa amasaha mu mashuri kandi rigashyirwaho uhereye mu mashuri abanza ukageza muri Kaminuza.

    Umuhanzi Crezzo atanga inama ze

    Ibi yabisabye ubwo yatangaga igitekerezo ku kiganiro 'Twahisemo kuba umwe' cyatanzwe na Bwana Nkusi Deo, umunyamabanga w' Urwego rw' Intwari z' igihugu , Impeta n' imidari y' ishimwe (CHENO). Crezo Samuel Habimana yagaragaje ko atewe impungenge n' uko mu myaka iri imbere mu gihe abakuru bazaba batagihari, urubyiruko ruhari ubu rutazabona icyo ruganirira abazarukomokaho kubijyanye n'amateka y' u Rwanda mu gihe hatakongerwa imbaraga mu rubyiruko. Yagaragaje ko bibabaje kuba ushobora gusanga umwanya munini ku ishuri higishwa amateka ya Amerika n' Uburayi, Revolution Française na Industrial, ariko amateka y' u Rwanda akaba adahabwa umwanya uhagije mu buzima bw'abana n'urubyiruko kandi aribo ejo bazavamo ababyeyi barerera u Rwanda ndetse n' abayobozi bazayobora iki gihugu.

    Crezo yibukije abahanzi guhanga bashingiye k' umuco n'amateka ya beninganzo, anasaba aba sportifs bose ndetse na buri mu Nyarwanda wese ku ruhembe arasaniraho aharanira iterambere ry' igihugu kurangwa n' ubunyarwanda mu byo bakora byose, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubumwe bw'abanyarwanda bwahozeho kandi bugomba gukomeza guhoraho.

    Ubusanzwe Crezo Samuel Habimana ni Umuhanzi Nyarwanda wandika akanaririmba umuziki wo munjyana ya Afro Beats.Yatorewe kuba umunyamabanga w' ihuriro ry' abahanzi Nyarwanda rikora muzika igezweho muri 2015, ku itariki 04 Mata 2016 atorerwa kuba Vice President wa Komite ngenzuzi muri Federation ya Muzika, imwe muri Federation 7 zigize Inama Nkuru y' Abahanzi (Rwanda Art Council). Kuva 2010 amaze gukora album 3, arizo 'Bivakure' yakoze hagari ya 2010 na 2015, 'Ntunsige' na 'Sindafatisha'.

    DORE UKO BYARI BYIFASHE MURI UWO MUHANGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116975/kwibuka28-umuhanzi-crezo-g-samuelo-yasabye-ko-isomo-ryamateka-yaranze-u-rwanda-rya-kongere-116975.html

  • U Rwanda rwatangije ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Uku kwezi kwatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard. Ni igikorwa cyabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Cîteaux, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022

    Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi ni ukwigisha abanyeshuri indangagaciro enye fatizo z'umuco Nyarwanda zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n'umurimo, aho buri munsi bazajya bazirikana imwe muri izi, bigishwe za kirazira n'amateka y'u Rwanda ndetse bakore n'ibitaramo bya Kinyarwanda.

    Twagirayezu yavuze ko ikigamijwe ahanini ari ugufasha abanyeshuri kuzirikana umuco w'Abanyarwanda kuko ari wo ubahuza.

    Ati 'Uku kwezi kuzafasha abanyeshuri kuzirikana ko icya mbere ari Abanyarwanda, noneho ibindi byose twiga mu mashuri, ari ubumenyi ari ikoranabuhanga n'ibindi bifata ku Bunyarwanda.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, witabiriye igikorwa nk'iki muri Groupe Scolaire Kampanga mu Karere ka Musanze, yasabye abarezi gushyira imbere umuco w'u Rwanda mu byo bigisha kuruta ibindi.

    Ati 'Abarezi bo mu gihugu hose ni ababyeyi, ni amizero y'iki gihugu kuko bafite ubukungu bw'u Rwanda, ari bwo bana b'u Rwanda, turabasaba ko mu byo bakora byose basasira u Rwanda, bakarubanza. Nibamara kurubatamika na siyansi izemera n'ibindi byose bazashaka kurenzaho bizemera.'

    Mukamisha Gaju Divine Chloé wiga mu mwaka wa Gatandatu w'Amashuri Yisumbuye muri LNDC yavuze ko imbogamizi bahuraga na zo zigatuma batikamaza umuco Nyarwanda yizeye ko zigiye gukemuka.

    Ati 'Ntabwo ubusanzwe tubona igihe kirekire cyo kwiga ibyerekeye umuco Nyarwanda kuko tumara umwanya munini twiga ibijyanye na siyansi ariko twizeye ko igihe gito twabonaga kigiye kongerwa bitewe n'uko turi mu kwezi k'umuco.'

    Umwarimu wigisha Ikinyarwanda muri iri shuri, Ndayisaba Innocent, yasabye ko muri uku kwezi k'umuco Minisiteri y'Uburezi yabafasha gukemura ibibazo bikigaragara mu myigishirize y'Ikinyarwanda birimo ibitabo bike, amasaha make n'abarimu bakigisha batabifitiye ubushobozi.

    Uku kwezi k'umuco biteganyijwe ko kuzakorerwa mu mashuri yose kuva ku yisumbuye kumanura, aho nyuma yako buri shuri rizajya rigira umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana Umuco Nyarwanda.

    Ukwezi k’Umuco mu mashuri kwatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

    Abanyeshuri bazajya bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda buri munsi mu gihe cy’ukwezi

    Mukamisha yavuze ko ukwezi k’umuco kuzabafasha kurushaho kumenya Umuco Nyarwanda kuko ubusanzwe bagiraga igihe gito cyo kuwiga

    Ndayisaba wigisha Ikinyarwanda muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yasabye ko imyigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda yashyirwamo ingufu

    Nyuma y’uku kwezi amashuri azajya afata umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana umuco Nyarwanda

    Uku kwezi kwatangirijwe muri Lycée Notre Dame de Cîteaux muri Kigali

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yatangije ukwezi k’umuco mu Ishuri rya Kampanga mu Karere ka Musanze

    Yasabye abarezi gutamika abana u Rwanda

    Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri

    Andi: MyCulture

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangije-ukwezi-kwahariwe-umuco-mu-mashuri

  • “Ngira ngo buriya ikibazo si nikanzu – Mini… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye ihenze cyane dore ko igura 530,000 Frw, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bagaragaje ko uwamwambitse iyi kanzu yamuhemukiye cyane. Hari n’abifashishije inkuru ya InyaRwanda.com yakozwe mu bihe bishize kuri Mashami Vincent utoza Amavubi yavugaga iti “Mashami Vincent, Abanyarwanda baramubonye ntababonye“, maze na bo batangaza ko uwambitse Miss Ingabire Grace iyi kanzu, abanyarwanda bamubonye atababonye.

    Minisitiri Edouard Bamporiki udakunze kuripfana dore ko inshuro nyinshi akunze kugaragaza ukuri kwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’izifite aho zihuriye n’umuco ndetse n’urubyiruko, yavuze ko ikibazo atari ikanzu Miss Grace Ingabire yari yambaye, kuko aramutse abonye ikamba, abantu bakwibagirwa ko bigeze kumubona yambaye nabi. Icyakora yanakebuye abambika ba Nyampinga abasaba kujya babambika neza kurushaho.

    Ubwo yaganiraga na Kigali Today ducyesha iyi nkuru, Minisitiri Edouard Bamporiki yagize ati '(Aseka), Ngira ngo buriya ikibazo si n'ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza. (…) Ngira ngo ni ukubwira ababambika bakajya babambika neza kurushaho, ariko kandi ibyo ni ibintu abantu babona mu buryo butandukanye, abategura ni bategure neza byimazeyo'.

    Minisitiri Bamporiki yageneye ubutumwa abambika ba Nyampinga

    Irushanwa rya Miss World 2021 rimaze iminsi riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Miss World yo muri uyu mwaka, ni ku nshuro ya 70 iri kuba, ikaba yaritabiriwe n’abakobwa 116 barimo n’umunyarwandakazi Ingabire Grace. Icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa (Final) kizaba mu mpera z’iki cyumweru turimo tariki 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzegukana ikamba, azaba asimbuye Toni-Ann Singh w’imyaka 25 wo muri Jamaica wabaye Miss World 2019 akaba asanzw ari n’umuririmbyi.

    INKURU WASOMA: Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe na Ingabire Grace yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

    Tariki 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Minisitiri Edouard Bamporiki yahaye Miss Ingabire Grace ibendera n’impanuro ubwo yiteguraga kujya muri Miss World. Minisitiri Bamporiki yabwiye Misss Grace ko akiri muto, akaba umusaruro w'urugamba rwari ngombwa, ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza. Yabwiye Miss Ingabire Grace kuzabwira abategura Miss World kumuha ikamba, kuko ari ukwiha agaciro ubwabo.

    Ibikubiye mu mpanuro Minisitiri Bamporiki yahaye Miss Grace Ingabire

    Minisitiri Bamporiki yagize ati 'Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba, ari bo byungura cyane kurusha we. Kubera ko u Rwanda rwari Igihugu umuntu wese adashaka kumenya. U Rwanda rwari Igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni Igihugu gitabara, u Rwanda ni Igihugu cyishimiwe, u Rwanda ni Igihugu gisurwa, u Rwanda ni Igihugu gifite imiyoborere myiza ducyesha umukuru w'u Rwanda.'

    Akomeza ati '…Namubwiye ko akwiye kuzabwira n'abatanga iryo kamba ko kuriha u Rwanda, kurimuha nk'Umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo. Kubera ko igihugu cy'u Rwanda gifite abana beza, bafite umuco, bafite ubumenyi, bafite ubwiza mu by'ukuri nasoje mubwira ko ni mwiza uvuye mu beza. Abanyarwanda ni beza agiye kubahagararira…'

    Minisitiri Bamporiki yakomeje asaba Miss Ingabire Grace kuzakoresha neza igihe azamara muri Miss World, akiga kandi akamenya impamvu ari muri Miss World. Akomeza ati '…Gutata ukamenya aho ugiye niyo ntsinzi. Iyo hajeho uwo mutsindo noneho ni nk'umutemeri uba ushyize kuri kwa kwimana u Rwanda.'

    'Ariko ibyo abandi bajyamo twe tutajyamo, ibirangaza abandi twe tutarangariramo, iyo akomeje guhagarara ku muco w'u Rwanda, aba arwimana. Ariko kandi nanone amarushanwa agiyemo akamenya ko ari amarushanwa y'ubwiza. Ntabwo ari amarushanwa yo kujya guhisha ubwiza, ni amarushanwa y'ubwiza. Kandi arabufite, afite umuco, afite n'ubuhanga n'ubumenyi.'

    Ikanzu Miss Grace Ingabire yaserukanye yavugishije benshi

    Minisitiri Bamporiki ubwo yashyikirizaga Miss Grace ibendera akamuha n’impanuro

    ABANDITSI: Yvonne Mukundwa & Mupende N. Gideon

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112512/ngira-ngo-buriya-ikibazo-si-nikanzu-minisitiri-bamporiki-yavuze-ku-ikanzu-miss-ingabire-gr-112512.html