Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Rusigari mu mudugudu wa Bisizi yafashe umwe mu bacuruzaga urumogi.
Umuryango w’abayisilamu ku Isi ukomeje gusatira umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe bamwe muri bo bari mu rugendo rutagatifu ruzwi nka Hajj, i Mecca muri Arabie Saoudite.
I&M Bank ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Book Mobile Initiative batangije ubukangurambaga “Soma Nsome” bugamije gutoza abana gukunda gusoma.
Kuwa 24 Werurwe 1989 saa yine n’igice z’amanywa zo kuwa Gatanu Mutagatifu, Padiri Félicien Muvara yashyikirije Papa Yohani Paul II ibaruwa y’ubwegure bwe nka Musenyeri wungirije wa Diyosezi ya Butare.
Imyaka 26 ishize yaranzwe n’umuvuduko udasanzwe w’iterambere ridaheza kuri bose. Kuri ubu intambwe u Rwanda rwateye ivugwa na benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’ab’ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugera ku basheshe akanguhe ku Banyarwanda n’ishema bakesha ubuyobozi bwiza.
MacKenzie Scott, wahoze ari umugore w’umukire wa mbere ku Isi, Jeff Bezos, ufite sosiyete ya Amazon, yatangaje ko amaze gutanga miliyari $1.7 by’umutungo we mu bikorwa bigamije uburinganire ku bantu b’ubwoko butandukanye, uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, mu bikorwa by’ubuzima n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.