Tag: featured
-
Rubavu: Polisi yafashe abantu barindwi banywaga bakanakwirakwiza urumogi #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu cyane mu Karere ka Rubavu. Ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe abantu barindwi harimo abarukwirakwizaga ndetse n’abarunywa. -
Mukura VS izajya yambikwa n’uruganda rwo mu Buholandi #rwanda #RwOT
Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine y’ubufatanye n’uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi, ruzajya ruyambika, rukanayiha ibindi bikoresho yifashisha mu myitozo.source https://igihe.com/imikino/football/article/mukura-vs-izajya-yambikwa-n-uruganda-rwo-mu-buholandi
-
CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 byemejwe ko izabera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu tariki 10/10/2020, i Arusha muri Tanzania hateraniye inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, aho mu by’ingenzi byizweho hari amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika y’abatarengeje imyaka 17 na 20.

Byemejwe ko imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 isigaye ikinirwa mu ma zones, izabera mu Rwanda kuva Tariki 13 kugeza 28 Ukuboza 2020. igahuza ibihugu bisanzwe bibarizwa mu karere ka CECAFA.
Kugeza ubu ibihugu 10 byamaze kwemera kwitabira iri rushanwa ari byo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia na Kenya, bikazagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe atanu atanu.
Muri iyi nama hemejwe kandi ko amarushanwa nk’aya ariko y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania Kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza 6 Ukuboza 2020 izahurirwamo n’ibihugu birimo Somalia, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Eritrea, Djibouti, Ethiopia ndetse na Kenya.

-
Musanze: Umuyobozi wa Koperative y’Abamotari akurikiranyweho kunyereza umutungo wayo #rwanda #RwOT
Umuyobozi wa Koperative Covatramo itwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihgu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kubura ibisobanuro by’uburyo amafaranga asaga miliyoni ebyiri y’iyi koperative yakoreshejwe aho bikekwa ko yanyerejwe. -
Cléophas, izina ry’umugabo ukunda umutuzo #rwanda #RwOT
Iri zina rifite inkomoko mu Bugereki ku Ijambo ‘Kléopâs’ rigizwe n’amagambo abiri ariyo Kléos bisobanura “Icyubahiro” na Patrós risobanura “Data”.source https://igihe.com/abantu/amazina/article/cleophas-izina-ry-umugabo-ukunda-umutuzo
-
U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike ya CAN U-17 mu Ukuboza #rwanda #RwOT
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati (CECAFA), yemeje ko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 mu batarengeje imyaka 17, muri aka karere, izabera i Kigali mu Ukuboza. -
Banki y’abaturage igiye kujya inyuzwamo icya cumi n’amaturo bitangwa n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Pasiteri Byilingiro Hesron, umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda
Ubuyobozi bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi(SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y’Abaturage bakoze inama kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w’umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo na 1/10 afashe ku mafaranga.
Umuntu wese ufite telefone zigezweho(smart phone) azajya ashyiramo(download) ikoranabuhanga(App) rya Mo-Pay, arifungure rimwereke uburyo yakura amafaranga ye kuri konti yo muri banki cyangwa kuri Mobile Money, agahita atanga ituro n’icya cumi kuri konti y’urusengero rwe rw’Abadivantisti.
Hari n’uburyo budakenera internet (bwitwa USSD) buzakoreshwa n’umuntu ufite telefone iyo ari yo yose (yaba igezweho cyangwa isanzwe), agakanda *517#, maze akagenda akurikiza ibyo asabwa.
Buri rusengero rw’Abadivantisiti mu Rwanda rusabwa kugira konti muri Banki y’Abaturage, ndetse no kwigisha cyangwa kugaragariza abayoboke baza ku rusengeramo uburyo bazajya batanga amaturo, byose kandi bikaba bikorwa nta kiguzi gisabwe cyo guhererekanya amafaranga.
-
- Umuyobozi wa BPR, Maurice K Toroitich, avuga ko bagize amahirwe kubona Abadivantisiti bose bazajya banyuza amafaranga muri iyo Banki
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki y’Abaturage, Xavier Mugisha Shema, avuga ko ubu buryo bwo gutura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ari ugushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imyishyurire irinda umuntu gukora ku mafaranga.
Yagize aAti “Nizeye ko iki gikorwa kizagirira akamaro Abaturarwanda ndetse byaba na ngombwa tukazakijyana no mu yandi matorero, mu rwego rwo gukorana na Leta gahunda yitwa ‘Cashless”.
-
- Umuyobozi w’Ubucuruzi muri BPR Atlasmara, Xavier Mugisha Shema
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, Pasiteri Byilingiro Hesron avuga ko isi cyangwa igihugu by’umwihariko, bidashobora gutera imbere ngo itorero ribe ari ryo risigara inyuma.
Ati “Mu Rwanda twabonye y’uko ibyo bikwiriye gukorwa n’ubwo bitari byakwira mu yandi matorero ariko ntabwo twategereza, ntaho ndigera mbona muri Bibiliya havuga ngo ntimukagire amajyambere”.
-
- Pasiteri Hesron Bylingiro aganira n’abanyamakuru
Pasiteri Byilingiro avuga ko gutura hifashishijwe ikoranabuhanga byiswe ‘Church Financial Management System(CFMS) bizatuma ubuyobozi bw’Abadivantisiti bushobora kwakira za raporo z’amafaranga yinjiye mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Ashyigikiye imikorere y’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, aho yizeza ko rizagera no mu bindi birenze gutura, nko mu bijyanye no guhaha no kwishyurana hagati y’umuntu n’undi.
Umuyobozi w’Abadivantisiti mu Rwanda abajijwe ku bitiranya iby’iri koranabuhanga n’ibyo Bibiliya ivuga ku mubare 666 w’inyamaswa-muntu itazemerera abantu kugura cyangwa kurangura keretse babanje kuramya Satani, yavuze ko ababihuza n’ikoranabuhanga ryo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, ngo ari abavuga ibyo bishakiye bikwiye gusesengurwa niba ari ukuri cyangwa atari ukuri.
Pasiteri Byilingiro avuga ko mu Rwanda habarurirwa abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti barenga miliyoni imwe, n’insengero zabo zirenga 8,500.
-
- Abayobozi mu nzego zitandukanye z’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi barimo kuririmbira abakozi ba BPR bari baje mu nama yo kwiga ku ikoranabuhanga rifasha mu gutanga amaturo

-
-
Twitter yahuye n’ibibazo ihagarara gukora mu bice byose by’Isi #rwanda #RwOT
Abakoresha urubuga nkoranyambaga bamaze amasaha menshi bari mu mwijima mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho uru rubuga nkoranyambaga ruri mu zikunzwe ku Isi rwahuraga n’ibibazo bya tekiniki. -
Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi #rwanda #RwOT
Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w’u Rwanda, umunsi nk’uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y’igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n’ibindi. -
Nyagatare: Babiri bakekwa kubeshya ko bacuruza imashini ikora amadolari batawe muri yombi #rwanda #RwOT
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora amadolari.




