Blog

  • Bisobanuye iki kugira ubwenge nk’inzoka no kwera nk’inuma?

    ubusanzwe inzoka ni inyamaswa y’inyabwenge cyane kuko ibaho idakunzwe niyo mpamvu yiga amayeri yose ashoboka kugirango ibashe kubaho kuko iba ihigwa. izi kwihisha, kwiyuburura, komorana ibikomere hagati yazo ibi biyifasha kubaho. inuma nayo ni ikiguruka kirangwa n’amahoro mbese itabangamye niyo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be kwitwara nk’inzoka n’inuma.

    Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be kuvuga ubutumwa bwiza, yarababwiye ati: ”dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu (Yohana 10:16) ibi yabibabwiye azi neza imitima y’abantu intumwa zagombaga kwigisha ko bazababera ibigusha ariyo mpamvu zagombaga kugira ubwenge.

    Yesu yakoresheje imvugo igereranya ibinu bibiri bitandukanye kugirango yigishe abigishwa be uko bagomba kwitwara mubikorwa byabo. Mbere yuko ababwira kuba abanyabwenge nk’inzoka kandi batagira icyo babangamira nk’inuma, yababuriraga ko boherejwe “nk’intama mu birura

    kuva kera isi yangaga abizera kandi no kugeza ubu niko bimeze, nk’uko amavubi yigabiza intama akazirya, niko abatizera bigabiza abakozi b’Imana bakabagabaho ibitero Mu bihe nk’ibi, ikibazo twakwibaza ni iki: “Nigute dushobora guteza imbere ubwami bw’Imana tutiriwe twiyangiza?” Yesu yigishije abayoboke be ko, kugira ngo bamere nka Kristo mu isi itubaha Imana, bagomba guhuza ubwenge bwinzoka nubusa bwinuma.

    Mu by’ukuri Yesu yifashishije umugani w’ inzoka n’inuma. Inzoka yarangwaga n’amayeri cyangwa ubwenge (Itangiriro 3: 1). Ku rundi ruhande, inuma yatekerezwaga ko ari umwere kandi itagira icyo ibangamyeho. inuma zashyizwe ku rutonde rw’inyamaswa zitanduye kandi zakoreshwaga mu gutamba (Abalewi 14:22). Kugeza magingo aya, inuma zikoreshwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, kandi inzoka zifatwa nk’indyarya.

    Abantu benshi ntibiyumvisha ukuntu umuntu yakwera cyangwa agakiranuka nk’inuma kuko baba bumva bitoroshye kwisanisha n’inuma. ku tundi ruhande bakibaza ngo ese umuntu yakwisanisha ate n’inzoka kandi tuzi ko yavumwe kuko yazanye icyaha mu bantu? inzoka n’inuma ni inyamaswa Yesu yifashishije abwira abigishwa be ko bagomba gukopera imyitwarire myiza y’izi nyamaswa ikabafasha kuba mu isi y’abatizera.

    Mu buzima bwe hano ku isi, Yesu yerekanye ko yari umunyabwenge nk’inzoka mu buryo yigishaga.Yari azi bihagije itandukaniro riri mu bamuteze amatwi mbese yari afite ubuhanga bukomeye, Yakoresheje uburyo bwo kwigisha akoresheje inkuru kugira ngo abamwuva barusheho kumenya (Matayo 13: 10–13), Yesu yagize ubwenge yanga gufatwa n’imitego myinshi abanzi be bamuteze (Mariko 8:11; 10: 2; 12:13).

    mu nzitizi zose zo mu buzima bwo mu isi, Yesu yitwaye nk’inuma kuko nta kintu yigeze yangiza kandi yabagaho mu buzima bwo kwera nta cyaha yigeze akora (Abaheburayo 4:15) kandi yagerageje kwisobanura aho bamushinjaga amakosa (Yohana 8:46)

    muri macye abantu bamenye Yesu dukwiye kwigira ku nzoka ndetse n’inuma kuko isi dukoreramo umurimo w’Imana ntabwo itworoheheye bene yo baraturwanya ariko tugire umwete wo kugira ubwenge nk’ubw’inzoka ndetse tugire ukwera cyangwa gukiranuka nk’inuma nibwo tuzabasha gusingira icyo Kristo yadufatiye.

    source https://agakiza.org/Bisobanuye-iki-kugira-ubwenge-nk-inzoka-no-kwera-nk-inuma.html

  • ABITWA ABAMI BA INSTAGRAM MU RWANDA DORE NGABA KATE BASHABE BAMUKUYE KUROTONDE:AMAFOTO>>

    ABAKOBWA BA BANYARWANDA BAMAZE KWAMAMARA KURI SOCIAL MEDIA UBU HARABONEKAMO AMASURA MASHYA MENSHI ABARI BAZWI BENSHI NKA KATE BASHABE NTA KIBONEKAMO BAGENDA BABURA HAKAZA ABANDI BURI KWEZI.

    ABA RERO UYU MUNSI NIBO BATITIZA INSTARGRM ZABO MUBURYO BIMENYEKANISHA BASHIRA HANZE AMAFOTO YABO CYANE MU GICE CYA 2 TUZABEREKA ABANDI NABO BATITIZA INSTAGRMA NA BASAZA BAKABASHAKISHA NGO BABAMENYE BITEWE NUBURANGA BWABO BIBITSEHO.

    REBA AMAFOTO YABO HANO N’UBWIZA BIBITSEHO NUBURANGA BAFITE>>>

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     224 total views,  224 views today

    The post ABITWA ABAMI BA INSTAGRAM MU RWANDA DORE NGABA KATE BASHABE BAMUKUYE KUROTONDE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/abitwa-abami-ba-instagram-mu-rwanda-dore-ngaba-kate-bashabe-bamukuye-kurotondeamafoto/

  • Yamakuru acukumbuye turayazanye umugabo Gitifu yasambanyirizaga Umugore Dore ibyo yavuze bikomeye:INKURU

    Umugabo ufite umugore ukora mu biro by’umurenge wa Nyamirambo yavuze ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yamusambanyirizaga umukozi, avuga ko iki kibazo yakigejeje ku nzego bireba ndetse ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga.

    Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

    Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

    Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

    Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

    Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

    Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     146 total views,  146 views today

    The post Yamakuru acukumbuye turayazanye umugabo Gitifu yasambanyirizaga Umugore Dore ibyo yavuze bikomeye:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/yamakuru-acukumbuye-turayazanye-umugabo-gitifu-yasambanyirizaga-umugore-dore-ibyo-yavuze-bikomeyeinkuru/

  • APR FC ntabwo ari twe, APR FC ni abafana – Bukuru Christophe

    Bukuru Christophe, umukinnyi w’ikipe ya APR FC, asaba abakunzi b’iyi kuguma kubatera ingabo mu bitugu cyane kuko imbaraga za bo ni zo zituma nk’abakinnyi bagira icyo bageraho.

    Uyu musore usoje umwaka we wa mbere muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yasabye abafana b’iyi kipe kugumya kubaba hafi kuko APR FC atari abakinnyi ahubwo ari abafana.

    Yagize ati“icyo nabasaba ni uko batuguma inyuma bagakomeza kutwereka urukundo kandi natwe turabakunda, APR FC ntabwo ari twe, APR FC ni abafana baba baturi inyuma, ni bo baduha imbaraga zo gutuma natwe tubaha ibyshimo, bakomeze batube inyuma.”

    Bukuru Christophe yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri Rayon Sports ayimazemo umwaka umwe, hari nyuma yo gutandukana na Mukura VS.

    Bukuru Christophe yibukije abafana ko APR FC atari abakinnyi ahubwo ari abafana

    Abafana ba APR FC basabwe kugumya gushyigikira iyi kipe

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ntabwo-ari-twe-apr-fc-ni-abafana-bukuru-christophe

  • Kigali: Hatahuwe abagore babiri bamaze igihe babana n’abana babo mu gihuru

    Abo bagore ni Byukusenge Angelique w’imyaka 19 na mugenzi we Dukuzumuremyi Janviere w’imyaka 21 bombi babana n’abana babo bari mu kigero cy’imyaka 2 bahisemo kuba muri icyo gihuru kubera ibibazo byo mu miryango.

    Uwitwa Byukusenge avuga ko yaje kuba muri ako gace avuye mu murenge wa Muhima ho mu karere ka Nyarugenge nyuma y’uko umugabo we yamutaye akamusiga mu nzu y’ubukode nta mikoro amusigiye, naho Dukuzumuremyi Janviere we ngo yaje ahunga se washaka kumutema amuziza ko yabyariye iwabo ngo bakamwirukana bamujyana k’uwamuteye inda nyamara atazi irengero rye.

    Icyifuzo bahuriyeho ni icyo gusaba ubuyobozi kubafasha kubona aho bakinga umusaya bakava muri icyo gihuru bahanganiramo n’inyamaswa.

    Angelique ati “Ubwo rero njyewe kubera nta muntu wamvugira ndaza nishakira ubuzima hano muri ino migano niho ndyama.”

    Nyuma y’igihe kirenga ukwezi nibwo Dukuzumuremyi Janviere yasanze , Angelique muri iyi migano bafatanya urugamba rutoroshye rw’ubuzima.

    Janviere yagiye kuba mu migano ahunga se washakaga kumutema amuziza yo yabyariye iwabo.

    Aigira ati “Aho mbyariye aranyirukana, ngo ntabwo ngushaka muri uru rugo, ngo genda uge ku waguteye inda kandi uwanteye inda njyewe ntabwo nzi iyo yagiye”.

    Dukuzumuremyi Janviere avuga ko yabanje gucumbikirwa n’umusaza witwa Gashugi mu gihe cy’amezi abiri uyu musaza akamubwira ko akeneye inzu ye.

    Gashugi avuga ko amaze gukenera inzu ye, yafashe uyu mukobwa amusubiza iwabo, iwabo nanone baramushushubikana niko gufata icyemezo cyo kujya kuba muri iyi migano asangamo mugenzi.

    Mu gahinda kenshi agira ati “Mukadada aba afashe matora n’ibindi abijugunya hanze ngo wowe ntabwo ushobora kunyinjirira mu nzu yanjye. Babwira papa ngo wamuretse akinjira aravuga ngo aho kugira ngo yinjire ahubwo namutema, nibwo namanutse nsanga uyu nguyu”.

    Ikifuzo cy’aba bagore bombi ni uko Leta yabafasha kubona aho kuba bakava muri iyi migano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa umurenge wa Kinyinya Duwayezu Alphred yavuze ko k’ubuyobozi bw’umurenge ikibazo batangiye kugikurikirana.

    Ybawiye TV1 ati “Icya mbere twakoze kihutirwa ni ukubavana aho bari kuko nk’Abanyarwanda bagomba gutura ahantu heza. Icya kabiri ni ukubahuza n’imiryango yabo tukabafasha gukemura ibibazo by’amakimbirane agiye ahari”.

    Yakomeje agira ati “Ubu muri kano kanya bari mu buyobozi bari kumwe n’ababyeyi babo ariko nyuma yaho umwe arajya kuba kwa se undi nawe tumushakishirije aho araba atuye tumukodeshereze”.

    Angelique wirukanywe n’umugabo we muri iyi migano yari ahamaze amezi abiri, mu gihe mugenzi we wirukanywe n’ababyeyi be bamuziza ko yatewe inda yari amaze mu migano amezi abiri.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Hatahuwe-abagore-babiri-bamaze-igihe-babana-n-abana-babo-mu-gihuru

  • Amafoto atangaje Patient Bizimana yashyize hanze ntiyavuzweho rumwe

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Nubw’ijoro’ yanakunzwe cyane mu bihe bishize ariko ntiyakorewe amashusho.

    Indirimbo ‘Nubw’ijoro’ yagiye hanze ku wa 16 Werurwe 2020. Uyu muhanzi yari ayisubiyemo kuko ari iyo yakoze mu myaka ishize.

    Kuri uyu wa Kabiri yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Patient Bizimana yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari gukora ubwubatsi ariko we ameze nk’umuyede [uhereza umufundi].

    Uretse ayo mafoto amugaragaza nk’umuyede kandi Patient yashyize hanze indi foto imugaragaza nk’umuntu ubayeho mu buzima bubi ndetse atetse arimo kwatsa muziko bigaragara ko ubuzima butameze neza.

    Aya mafoto yose uyu musore yagiye ayaherekesza amagambo avuga ngo ‘Mukomeze kunkurikira’ bivuze ko hari ibintu bishya arimo kubategurira.

    Mu kiganiro gito yagiranye na UKWEZI ,Patient Bizimana yirinze kugira icyo atangaza kuri aya mafoto gusa yavuze ko hari ibikorwa arimo kandi bizashimisha abakunzi b’ibihangano bye muri rusange.

    Nubwo uyu muhanzi atatangaje niba koko ayo mafoto yayafashe ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo ye ‘Nubw’ijoro’ gusa hari benshi bahise babihuze bagendeye ku butumwa buyirimo.

    Mu kiganiro twagiranye muri Werurwe ubwo yamaraga gushyira hanze iyi ndirimbo yavuze ko ubutumwa buyirimo ari ubwo guhumuriza ababayeho mu buzima bwo kwibaza amaherezo y’umubabaro barimo ikabibutsa ko hari iherezo kandi bakwiye gutekereza bizeye.

    Yavuze ko yayikoze agendeye ku bihe Isi irimo by’umubabaro aho abantu bibaza ku ireme ry’ubuzima bwabo aho nta gutabarwa bafite ariko bakwiye kumenya ko Yesu ariwe mucunguzi kandi hari igihe kizagera akabatabara.

    Ati “Ni indirimbo ijyanye nibi bihe turimo nibyo twitegura kujyamo by’Icyunamo, nubw’ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kigeraho kikaza.”

    Indirimbo ‘Nubw’Ijoro’ ni iya mbere uyu muhanzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020, nyuma y’iyitwa ‘Ndagarutse’ yaherukaga gukora mu mpera za 2019.
    Patient Bizimana yagaragaye arimo kwatsa muziko bigaragaza umuntu ubayeho mu buzima butari bwiza cyangwa buhenze
    Aha yari ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi, bigaragara ko ari guhabwa amabwiriza n’ushinzwe kubakisha

    Patient Bizimana aha yari afite igitiyo n’ikijerekani batwaramo isima cyangwa umucanga/umusenyi wo kubakisha

    Reba ibitekerezo abantu bakomeje gutanga ku rukuta rwa Instagram rwa Patient Bizimana

    Umva hano indirimbo nshya ya Patient Bizimana bikekwa ko ariyo ari gufatira amashusho

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amafoto-atangaje-Patient-Bizimana-yashyize-hanze-ntiyavuzweho-rumwe

  • Emery Bayisenge ufite indoto zo gukina i Burayi, afitiye icyezere abakinnyi bakuriye hanze y’u Rwanda

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira SAIF SC muri Bangladesh, Emery Bayisenge avuga ko ikipe y’igihugu ihari niramuka yivanze na bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakuriye hanze ya rwo mu minsi iri imbere izaba ari ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, kibanze ku buzima bwe mu ikipe y’igihugu nk’umwe mu bakinnye igikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’aho abona Amavubi mu myaka iri imbere.

    Uyu musore yatangaje ko ubwo bari mu gikonbe cy’Isi bisanze mu itsinda rikomeye, gusa ngo ahora yibuka uburyo yahuye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling.

    Yagize ati“twari twariteguye cyane irushanwa ariko kuzamuka wahuye n’Ubwongereza, Uruguay na Canada ntibyari byoroshye, nahuye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling, ni ikintu ntekerezaho. Ni gute nakwibagirwa ubwiza bwa stade zo muri Mexico.”

    Yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011

    Akomeza avuga ko intego ze ari ugukina ku mugabane w’u Burayi kuko ari ndoto ze kuva akiri umwana.

    “Muri Bangladesh abantu benshi bakunda umupira, ibibuga biba byuzuye n’ubwo baba badasakuza nko muri Morocco, ndishimye uyu munsi n’ubwo inzozi zanjye ari ugukina i Burayi.” Emery Bayisenge

    Uyu myugariro kandi yavuze ko iyo arebye ikipe y’igihugu Amavubi abakinnyi ifite kuri ubu, nihiyongeramo abakuriye hanze y’u Rwanda izaba ari ikipe nziza cyane.

    Yaize ati“ dufite umujyo nyawo kandi umusaruro w’imikino iheruka biranyereka ko iminsi myiza iri imbere. Niba dushobora gushyira imbaraga ku ikipe iriho hamwe n’abasore b’abanyarwanda bakiri bato bakurira mu mahanga n’ubwo basanzwe bemerewe gukinira ibindi bihugu, ndabona ejo hazaza heza h’ikipe.”

    Emery Bayisenge ni umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico muri 2011, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, KAC Kenitra na JS Massira muri Morocco ubu akaba ari muri Bangladesh muri SAIF SC.

    Ahamya ko ejo h’Amavubi ari heza

    Umwaka ushize ni bwo yerekeje muri SAIF SC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-ufite-indoto-zo-gukina-i-burayi-afitiye-icyezere-abakinnyi-bakuriye-hanze-y-u-rwanda

  • Uhagarariye Abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo yihanganishije umuryango w’Umupolisi w’u Rwanda wazize Coronavirus

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid. Umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Koronavirusi. 

    Mu itangazo rya Vuniwaqa, yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi kandi akaba yifatanyije nawo mu kababaro.

    Yagize ati: “Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto cyane.”

    Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho  yari ari mu kazi mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda.

    Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite, PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

    Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza, yavuze ko ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

    Ati: “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga:“ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/uhagarariye-abapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-un-muri-sudani-yepfo-yihanganishije-umuryango-wumupolisi-wu-rwanda-wazize-coronavirus/

  • MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU

    Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni ubutwari, kandi ni inzira nziza yo gukemura ibibazo. Nk’uko mu kinyarwanda bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, n’abakundana birashoboka ko bashobora kugirana utubazo. Mu guhe ubonye ko wakoshereje umukunzi wawe ukeneye kumusaba imbabazi dore uburyo bwiza wabivugamo.

    1.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

    Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

    2.Guca bugufi

    Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

    Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

    3.Wikwiregura

    Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

    4.Kwemera ikosa

    Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

    5.Kumuha icyizere ko bitazongera

    Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

    Amahitamo ya nyuma igihe ugerageje gusaba imbabazi umukunzi wawe ntaziguhe kandi wumva ukimukeneye cyane umuha umwanya akagenda akabitekerezaho, wazongera kumusaba imbabazi ntaziguhe ugashaka umuntu w’inshuti yanyu mwembi akabunga cyakwanga ugatangira kwiyakira.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     8 total views,  8 views today

    The post MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/menya-uburyo-bwiza-bwo-gusaba-imbabazi-umu-cher-wawe-wamubabajesoma-inkuru/

  • Umunyamakuru w’imikino Jean Luc mu marangamutima yasezeye kuri Radio10, abandi 4 berekejeyo

    Nyuma y’imyaka 7 akorera ikigo cy’itangazamakuru cya Radio&TV10 mu gisata cy’imikino, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagisezeyeho aho yavuze ko ari umwanzuro utari woroshye kugeza umunsi awufashe.

    Uyu munyamakuru akaba yasezeye mu butumwa bunyuranye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook, Twitter, Instagram na WhatsApp.

    Ku bwo kuri WhatsApp Status yavuze ko yinjiye muri iki kigo cy’itangazamakuru ari umwana, baramwakira kugeza abaye umugabo ariko bikaba bibaye ngombwa ko ajya ahandi.

    Yagize ati“naje ndi umwana baramfasha ndakura(…) ariko bibaye ngombwa ko njya gushakira ahandi, mwarakoze abo twamenyaniye kuri Radio&TV10 nshima cyane mu myaka 7 nari nyimazeho no kuba yaramfashije gukura. Nsabye imbabazi aho nakosheje n’uwo nakoshereje wese, imigisha itagabanyije kuri Radio&TV10, biba bigoye kugenda kugeza ugiye.”

    Uyu musore umwe mu bakunzwe cyane mu banyamakuru b’imikino, asezeye nyuma y’uko na mugenzi bakoranaga kuri iyi Radio wamenyekanye nka Gicumbi na we asezeye avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi Radio.

    Si aba gusa kuko amakuru avuga ko n’abandi banyamakuru nka Nsengiyumva Sidick na Uwihanganye Fuade na bo bamaze gusezera ku buyobozi bw’iyi Radio.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bose bagiye kwerekeza kuri Radio ya B&B FM ya Jado Castar na Bayingana David bahoze bakorana, iyi Radio ikaba igiye gutangira gukora mu minsi mike.

    Mu kuziba icyuho cy’aba bagiye, Radio10 ikaba yamaze kuzana abasimbura ba bo, bakaba bayobowe na Sam Karenzi, Jado Max, Nsabimana Eric na Cedric.

    Nsengiyumba Sidick(ibumoso), Fuade(ukurkiyeho), Jean Luc(wambaye umupira wirabura) na Gicumbi(iburyo) basezeye kuri Radio&TV10

    Sam Karenzi wamenyekanye cyane kuri Radio Salus ubu ni umwe mu banyamakuru ba siporo kuri Radio10

    Jado Max yasubiye kuri Radio10

    source http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-jean-luc-mu-marangamutima-yasezeye-kuri-radio10-abandi-4-berekejeyo