Blog

  • Nyanza: Gitifu w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufungirwa inyandiko mpimbano yirukanwe

    Umuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 15 Kamena 2020, bwemeje ko bwasezereye mu mirimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufatwa, agafungwa ashinjwa inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.

    Nsengiyumva Alfred, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza niwe wirukanwe mu kazi k’ubugitifu bw’Umurenge. Yari yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuwa 26 Gicurasi 2020.

    Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yahamirije umunyamakuru wa intyoza.com iby’aya makuru, avuga ko uyu Nsengiyumva Alfred yamaze gusezererwa ku mwanya w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Ntyazo. Yagize ati“ Nibyo yasezerewe mu kazi kubera amakosa yakoze”.

    Soma hano inkuru yabanje, ivuga ku ifatwa n’ifungwa ry’uyu Gitifu wirukanwe: Nyanza: Gitifu w’Umurenge na Adimini bakurikiranweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta

    Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/nyanza-gitifu-wumurenge-wa-ntyazo-waherukaga-gufungirwa-inyandiko-mpimbano-yirukanwe/

  • USA: Umupolisi uherutse kwica umwirabura amurashe yirukanwe mukazi

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igipolisi cyo mu mujyi wa Iy’Atlanta muri leta ya Georgia kirukanye umupolisi warashe, akica umugabo w’umwirabura kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020.

    Umwirabura wishwe arashwe yitwa Rayshard Brooks w’imyaka 27 y’amavuko. Byavuzwe ko yazize kuba yarirutse atwaye ikintu kimeze nk’imbunda cy’uwo mupolisi wamwishe, kiraswa umuntu kugira ngo acike intege hanyuma afatwe mu buryo bworoshye. Uwo mwirabura yirutse ahunga kuko yatinyaga gufatwa ngo kubera yari yafashwe ibipimo bagasanga atwaye imodoka kandi yanyoye inzoga zirenze igipimo.

    Urupfu rw’uyu mwirabura Brooks, rwatumye haba imyigaragambyo mu mujyi wa Atlanta kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020. Ni imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko nyuma yabayemo ubugizi bwa nabi, aho inzu y’uburiro ( Restaurant) iri hafi y’aho Brooks yarasiwe yatwitswe igakongoka.

    Ibi byabaye nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hari hashize umunsi uwitwa Erika Shields, umuyobozi mukuru wa Polisi w’I Atlanta yeguye nyuma y’urupfu rw’uwundi mwirabura wapfiriye mu maboko ya Polisi.

    Umupolisi Garrett Rolfe arimo gusuzuma umugabo w’umwirabura Rayshard Brooks ko yaba yatwaye imodoka yasinze. Atlanta, Georgia. Aha ni mbere y’iraswa.

    Urupfu rwa Brooks, rubaye mu gihe igihugu cyose gihangayikishijwe no gushakisha icyakorwa ngo habeho impinduka mu gipolisi, aho abirabura b’Abanyamerika bicwa mu buryo butandukanye bahowe ibyaha bito bito.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/usa-umupolisi-uherutse-kwica-umwirabura-amurashe-yirukanwe-mukazi/

  • Drug dealer arrested in Ngororero

    Vedaste Hakizimana, 38, was using his shop as cover to sell cannabis to consumers.

    He was arrested on Thursday after 98 pellets of cannabis were recovered from his shop located in Rusumo Cell of Gatumba Sector.

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region, said that Hakizimana had used his shop as address for cannabis abusers.

    “Residents reported Hakizimana to local leaders that he sells cannabis in his shop; local authorities in turn called the Police,” CIP Karekezi said.

    “We later conducted an operation recovered the pellets in his shop, which were concealed in other goods,” he added.

    “It is said that Hakizimana was a retailer of cannabis in Gatumba Sector and is connected to a ring of drug traffickers; some of them have been arrested and others still at large.”

    CIP Karekezi said that there is a ring of cannabis traffickers and retailers, some of whose particulars have been discovered through information sharing with the public, including Hakizimana.

    He warned that operations are continuous for any drug dealer to “face the wrath of the law.”

    “The law is very clear and the punishment for engaging in drug related crimes is severe. We appeal to the public to maintain the spirit of information sharing so as to prevent such people from poisoning Rwandans and the young people in particular, who are the majority of victims,” CIP Karekezi warned.

    Anyone convicted of trafficking and selling narcotic drugs faces a sentence of between 20 years and life in prison, and a fine of up to Rwf30 million, as stipulated under article 263 of the penal code.

    IGIHE

    source https://en.igihe.com/news/article/drug-dealer-arrested-in-ngororero-41535

  • Umuhanzi Sam Muvunyi yashyize hanze indirimbo avuga ko no mu bihe bidukomereye dukwiye gushima

    Sam Muvunyi ni umuhanzi umaze igihe kitari gito kuko yashyize hanze indirimbo ya mbere muri 2013 bivuze ko amaze imyaka 7 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyo myaka yose amaze gushyira hanze indirimbo 16 zirimo TUNAKUSIFU ariyo nshya.

    Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili n’Ikinyarwanda ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana kubw’Imbabazi n’ununtu itugirira yewe n’iyo twaba turi mu bihe bigoye birakwiye ko dushima Imana.

    Aganira na Ukwezi.com yatubwiye ko yifuza ko ubutumwa atanga bwagera kuri benshi ndetse harimo n’abakoresha ururimi rw’igiswahili. Yadutangarije kandi ko afite gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo butagira umupaka. Arinayo mpamvu yaririmbye no mu rurimi rw’igiswahili.

    Dusoza yatanze ubutumwa ku banyarwanda by’umwihariko abakristo ko bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose y’ubwirinzi ku cyorezo cya Covid 19 kugira ngo dukomeze kuba umusemburo w’impnduka nziza nk’ abakristo.

    Reba indirimbo TUNAKUSIFU ya Sam Muvunyi hano:

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Sam-Muvunyi-yashyize-hanze-indirimbo-avuga-ko-no-mu-bihe-bidukomereye-dukwiye-gushima

  • Icyo Kevin Muhire avuga ku makuru amugarura muri Rayon Sports

    Umukinnyi w’ikipe ya Misr Lel Makkasa yatije muri El Geish, Muhire Kevin yahakanye amakuru avuga ko yaba agiye kugaruka muri Rayon Sports nk’uko bimaze iminsi bivugwa cyane ko agifite amasezerano mu Misiri.

    Muri iyi minsi muri Rayon Sports hari inkuru nyinshi zitandukanye, bitewe n’ibihe iyi kipe irimo, gutakaza abakinnyi benshi, bivugwa ko yaba iri mu biganiro na bamwe mu bakinnyi bahoze bayikinira ngo babe bagaruka.

    Amazina yakunze kugenda agaruka ni Yannick Mukunzi, Caleb ndetse na Muhire Kevin bivugwa ko yaba irimo ishaka uko yabagarura.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhire Kevin yavuze ko ayo makuru ari ibihuha ko agifite umwaka w’amasezerano mu Misiri kandi akaba adateganya no kugaruka gukina mu Rwanda.

    Yagize ati“reka reka, umuntu ajya mu ikipe atavugana n’umuntu n’umwe waho? Ntabwo birimo pe, nanjye mbyumva gutyo. Njye ndacyafite umwaka hano mu Misiri.”

    Uyu musore akaba asoje imyaka 2 mu myaka 3 yari yasinyiye ikipe ya Misr Lel Makkasa, gusa ngo kugaruka gukina mu Rwanda si inzozi arota vuba aha.

    Muhire Kevin nyuma yo kuva muri Centre ya Gikondo yinjiye mu Isonga muri 2013, yamazemo imyaka 2 maze muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri 2018 mbere y’uko yerekeza mu Misiri. Ngo kugaruka gukina mu Rwanda si nzozi arota vuba aha Ubu yakiniraga El Geish
    http://dlvr.it/RYgH4P

  • 5 Factors Why You Have to Work with a UK Essay Creating Service

    If you are trying to acquire an article written to the UK college course that is online, you need to consider having a united kingdom essay writing agency

    Below are a few reasons why you want to receive you to your online studies in UK.

    Providers that are Writing utilize famed writers to compose your own documents. These writers have a proven reputation for creating essays that are well-received and also highly admired by faculty faculty. buy essay uk It provides your composition a chance.

    Services are able to handle every facet of your own article. They will instruct your own essay and also understand this is an equally significant part writing an essay. They will consist of every thing that you might possibly not have thought about your self or you will have missed .

    If you’re overwhelmed by a number of details writing essays that are online may be stressful. The stress of composing a essay that is difficult to complete could get your assignment tougher than it’d be without the aid of the united kingdom essay writing assistance. The experienced writers can manage this part of the method for you.

    Essays help students benefit self confidence. With creating expertise that are developed through practice Pupils can gain from this technique. Learning to publish with confidence and ease will give you the self confidence that you need to handle the world with confidence.

    Getting feedback will permit you to understand whether you’re making your essay accurately. Most pupils have difficulty creating their essays and if they publish themthey feel as though they truly are fighting to publish. That’s the reason students must think about using an essay writing service.

    Essays are. But, pupils don’t necessarily know exactly what they really should install their experiments. By creating yourself, college students may use what they understand and avoid having to update their own essays.

    A UK essay writing service will give students the confidence that they need to complete their composition. You really do not have to be more confident to compose an article. With the guidance of an experienced writer, yet, you’ll be able to add the assurance that you need to compose your essay and also develop an A quality.

    The other reason that you should ponder using a service would be because of how long you may save your self. Many do not realize the quantity of time until eventually they begin creating, that it requires to compose an essay. You are going to be able to save enough moment that you would invest rewriting an informative article , Once you employ a composition writing service.

    Many colleges and universities may ask that you have a composition so as to meet with their school’s prerequisites. You should be certain that your article is initial but stands to the caliber of the school essaywriting. A service can help you in this with organizing an essay that fulfills with what’s needed.

    A great essay is one which is equally well-written and initial. It will make a durable impression. You may want to look at working together with a united kingdom essay writing services that will assist you achieve this objective.

    Writing an essay is something that a lot of students dread performing but need to do. That is especially valid in the event that you’re going in to graduate faculty or when you’re choosing a college degree course. A essay writing service can assist you to enjoy your time and write an essay that you are able to get your preferred grade.

     4 total views,  4 views today

    The post 5 Factors Why You Have to Work with a UK Essay Creating Service appeared first on Rwanda Paparazzi.
    http://dlvr.it/RYgH8W

  • Uruhare rwa covid-19 mu kunoza imibanire y’abantu

    Ubusanzwe icyorezo cya covid-19 gihangayikishije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange kuko gikomeje koreka imbaga nyamwinshi. Icyakora n’ubwo bimeze bityo buri kintu cyose kiberaho kutwigisha, iki cyorezo cyahinduye imitekerereze y’abantu bituma habaho impinduka nziza ku myitarire y’umuryango mugari.

    Mu gihe ubuzima bujemo impinduka zitandukanye bisaba kwiga kumenya uko tubyitwaramo by’umwihariko muri iyi minsi byabaye ngombwa ko imirimo imwe n’imwe ihagarara, insengero, amashuri ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus, niho imibanire yatangiye guhinduka mu buryo bwiza.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe impinduka nziza zabonetse mu mibanire y’abantu bityo bikagira umumaro mu kubaka umuryango mugari:

    1. kunoza ibiganiro no kwita ku bagize umuryango

    Kuri iyi ngingo hari byinshi byazitiraga abagize umuryango ntibabone umwanya wo kuganira hagati yabo ngo bafate umwanzuro uhamye watuma bagirana ubumwe, bitewe n’uko bahugiraga mu nshingano nyinshi.

    Urugero: Washoboraga gusanga umuntu akora amanywa, nijoro akajya kwiga, ibi bigatuma ataha bwije abo mu muryango ntibamubone ngo baganire ariko mu gihe cyo kuguma mu rugo ubusabane bwariyongereye ndetse n’umwanya wo kwigira hamwe ibyateza imbere umuryango nawo uraboneka.

    2. Guca bugufi

    Mu buzima habaho ibyo abantu bishingikirizaho bigatuma bishyira hejuru. ibyo ni ubutunzi bw’isi, imyanya ikomeye mu kazi, impamyabumenyi zo ku rwego ruhanitse n’ibindi byinshi umuntu yakwibwira ko bimuzamura mu ntera.

    Mu gihe coronavirus yazaga abatuye isi bose bahinduye imyumvire babona ko Imana ari yo ikwiye icyubahiro kuko ariyo ifite mu biganza byayo ubuzima bw’abatuye isi.

    3. Gusangira ibyo bafite

    Mubyukuri icyorezo cya covid-19 cyatumye abantu bahindura imyumvire ndetse bamagana ikintu cyo kwikubira yaba abaturage hagati yabo basaranganyije ibyo bafite buri wese yabereye mugenzi we ijisho aho byabaga ari icyaha ko umwe arya mu gihe mugenzi we yicira isazi mu maso. Ibi ntibyakozwe n’abaturage gusa ahuwo ibigo bya Leta n’ibyigenga nabyo ntibyahatanzwe.

    4. Kugirana ubusabane n’Imana

    Mugihe coronavirus yadukaga, yakanguye imitekerereze y’abantu aho byagaragaye ko ari ishyano rigwiriye isi. N’ubwo insengero n’ahandi hantu abantu basengeraga hafunzwe, ntibivuze ko anantu baretse gusenga, ahubwo bize gusenga byimbitse ari cyo kintu bashyizeho umutima, batakamba ngo Imana itabare abatuye isi. Si ibyo gusa ahubwo abantu bize kuva mu kigare bamenya ko umuntu wese akwiye kwirwanaho akanoza imibanire ye n’Imana.

    5. Kumvira

    Ubusanzwe mu muryango mugari habamo abantu batagonda ijosi cyangwa se batumvira amabwiriza bahabwa. ariko mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo, abantu benshi bahinduye imyumvire babona ko inama cyangwa se amabwiriza ya Leta: kugira isuku, kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati y’abantu byose bifitiye buri wese umumaro bityo barayubahiriza.

    Muri macye nk’abakristo dukwiye kumenya neza ko ikintu cyose kibaho hari impamvu kandi ko kidusigira amasomo tugomba kugenderaho mu buzima bwa buri munsi bityo bikadufasha gutegura ejo hazaza heza ndetse no kunoza umubano wacu n’Imana dore ko twaremewe kuyihimbaza.

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Uruhare-rwa-covid-19-mu-kunoza-imibanire-y-abantu.html

  • Rayon Sports yavuze ku isinya rya myugariro Blaise Nishimwe

    Umuvigizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul avuga ko batarasinyisha myugariro wakiniraga Marines FC, Nishimwe Blaise gusa ngo hari umukinnyi wo muri Marines bari mu biganiro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020 ni bwo hasohotse inkuru ivuga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniraga Marines, Nishimwe Blaise.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko batarasinyisha uyu musore gusa ngo hari umukinnyi wo muri Marines FC bari mu biganiro n’ubwo tari we azi.

    Yagize ati“uwo musore ntabwo twamusinyishije, hari umukinnyi wa Marines FC komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi yasinyishije ariko uwo nari nzi ntabwo ari uwo, wenda na we arimo gusa njye iyo bamaze gusinya mba narabimenye.”

    Yakomeje kandi avuga ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abakinnyi batandukanye hakaba hari abasinye ndetse n’abatarasinya, mu minsi ya vuba bakaba bazabatangaza.

    Bitaganyijwe ko tariki ya 21 Kamena 2020 ari bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi bose imaze gusinyisha, perezida w’iyi kipe akaba aherutse gutangaza ko bamaze gusinyisha abakinnyi 5.

    Nishimwe Blaise(15) bivugwa ko yasinyiye Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-ku-isinya-rya-myugariro-blaise-nishimwe

  • Abantu umunani barimo umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe batawe muri yombi

    Mu minsi ishize ku bitaro bya Gitwe habonetse imibiri 10 y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yemeje ko abo bantu bafunzwe ndetse ko bakurikiranyweho guhisha amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva mu cyumweru gishize inyuma y’ibi bitaro hari icyobo kiri gushakishwamo imibiri bikekwako ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/Barindwi-barimo-umuyobozi-w-Ibitaro-bya-Gitwe-batawe-muri-yombi-nyuma-y-uko-habonetse-imibiri-y-abishwe-muri-Jenoside-yakorewe-abatutsi