Blog
-
Ambara uberwe bijyanye n’igihe: Imyambaro 10 abagore bakwambara bakaberwa muri iyi mpeshyi #rwanda #RwOT
Impeshyi yageze, benshi mu banyamujyi bakunze kurimba batangiye kubika imyambaro bari bamaze iminsi bambara ijyanye n’igihe cy’ubukonje kimwe n’imvura, ari nako batekereza ku myambaro bashobora kwifashisha muri iki gihe cy’ubushyuhe. -
Banki zorohereje kwishyura abazifitemo inguzanyo zibarirwa muri miliyari 647 #rwanda #RwOT
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko amabanki y’ubucuruzi yorohereje abari bayafitemo inguzanyo hasubirwamo amasezerano yo kwishyura, ku buryo agaciro k’inguzanyo zasubiriwemo amasezerano kangana na miliyari 647.3 Frw. -
Donald Kaberuka: Ubuzima bwo muri Kaminuza, u Rwanda nyuma ya 1994 n’ahazaza ha Afurika nyuma ya COVID-19 #rwanda #RwOT
Donald Kaberuka ni umwe mu banyarwanda bafite amateka akomeye ku ruhando mpuzamahanga nk’umuhanga mu by’ubukungu, aho yayoboye ibigo bitandukanye birimo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri manda ebyiri, ndetse ubu ari mu buyobozi bw’inama z’ubutegetsi z’ibigo binyuranye ku Isi ndetse ni intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yihariye mu kurwanya COVID-19. -
Umuyobozi w’ishyaka ACT Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ACT Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Zitto Kabwe n’abandi umunani, batawe muri yombi bazira guterana mu buryo butemewe n’amategeko. -
Ibintu 5 bitangaje ukwiye kumenya kuri Lionel Messi wizihiza isabukuru uyu munsi #rwanda #RwOT

Lionel Andrés Messi Cuccittini ni rutahizamu wa FC Barcelona ukomoka mu gihugu cya Argentine, afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi kuri ubu, uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 33.
Yavutse tariki ya 24 Kamena 1987, avukira Rosario muri Argentine akaba afite uburebure bwa metero imwe na sintimetero 70. Arubatse, yashakanye na Antonella Ruccuzo aho bafitanye abana batatu b’abahungu, Thiago (born 2012), Mateo (born 2015) na Ciro (born 2018).
Tugiye kurebera hamwe ibintu 5 by’ingenzi umuntu akwiye kumenya kuri uyu mukinnyi w’ikirarangirire.
1. Lionel Messi yahuye n’umugore we ubwo yari afite imyaka 5

Ubwo yari afite imyaka 5 y’amavuko, ni ukuvuga mu 1992 ni bwo yahuye na Antonella Roccuzzo, ubu akaba ari umugore we babyaranye abana batatu ari bo; Thiago Messi, Ciro Messi na Mateo Messi.
Umugore we akaba ari mubyara w’inshuti magara ya Messi, Lucas Scaglia. Kuva akiri umwana yakundaga Antonella ndetse avuga ko umunsi umwe azamutereta, gusa bwa mbere yatangiye kumutereta yari afite imyaka 20, baza gukora ubukwe muri 2017.
2. Amasezerano ye ya mbere muri Barcelona yahawe yari yanditse kuri Serviette

Amasezerano ya mbere Messi yasinyiye FC Barcelona yari afite imyaka 13 akaba yarayasinye ku kuri Serviette. Icyo gihe umunyamabanga ushinzwe ibya tekinike, Carles Rexach yari afite ubwoba yumva atategereza ashaka ko Messi ahita asinya, ahantu yari ntabwo yabonaga urupapuro ahitamo kumusinyishiriza ku rupapuro rwa Serviette.
Messi yaremeye arasinya ariko nta muntu watekerezaga ko amasezerano yo ku rupapuro rworoshye nka serviette ari yo deal y’amateka Barcelona ikoze.
3. Yishimira igitego aha agaciro cyangwa azirikana nyirakuru wapfuye

Ikintu kimwe Messi azwiho iyo yishimira igitego, azamura intoki 2 mu kirere iyo ari mo asubira mu kibuga. Impamvu yabyo ni nyirakuru Celia Olivera Cuccittini.
Nyirakuru yitabye Imana mu 1998, buri gihe akaba yarashishikarizaga Messi gukina umupira, yajyaga anamutwara ku mikino. Ntabwo yagize amahirwe yo kubona uburyo Messi yabaye igihangange ni nayo mpamvu ibitego byose abimutura azamura intoki 2 mu kirere mu rwego rwo kumuha agaciro.
4. Ikibumbano cy’ikirenge cy’ibumoso cya Messi gikozwe muri Zahabu cyagurishijwe amadorali y’Amerika 5,252,000

Muri 2013 ikibumbano cy’ikirenge cy’ibumoso cya Messi gikozwe muri Zahabu gipima ibiro 25 byakozwe n’umuyapani, Ginza Tanaka cyaje kugurishwa maze amafaranga avuyemo akoreshwa mu kongera gusana igihugu cy’u Buyapani nyuma yo kwibasirwa n’umutingito na tsunami.
Ginza Tanaka yacyerekaniye mu Buyapani, ni umuhango witabiriwe n’umuvandimwe wa Messi, Rodrigo.
5. Umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu yahise abona ikarita itukura

Umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu yawukinnye muri 2005 ku myaka 18, uyu mukino akaba ari na wo yaje kuboneramo ikarita itukura.
Yinjiye mu kibuga asimbura ku mukino wa Hungary, Messi yacitse myugariro Vilmos Vanczak amukurura umupira ashaka kumugarura, Messi mu kugerageza kumwiyaka yahise amukubita mu maso umusifuzi ahita amuha ikarita itukura.
-
Mfite imyaka 41 ndashaka umusore dukundana wakwemera ko tuzakora ubukwe muri uyu mwaka niyo yansaba kumukwa nzabikora. #rwanda #RwOT
Nitwa Kamanzi Caroline ntuye i Kigali mu Gatsata navutse ku italiki ya 12 Ukwakira 1979. Ubwo nari mfite imyaka 14 ndi hafi kuzuza 15 nibwo ababyeyi banjye bombi bitabye Imana bansigira barumuna banjye 3 na musaza wanjye umwe. Abo barumuna banjye bari bakiri bato cyane umukuru yari afite imyaka 8 umuto afite imyaka 2 musaza wanjye we yari afite 10. Nasigaranye urugamba rutoroshye rwo kurera abo barumuna banjye. Amahirwe nagize papa wacu yari umuntu wakundaga gukora no kwiteganyiriza yari yarasize imitungo ihagije izadufasha mu byo tuzakenera. Gusa nawe urabyumva ko kuba uri umwana w’imyaka 15 bakaguha abana 4 ugomba kurera ukababera papa ndetse ukababera mama ntibyari byoroshye na busa. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo mbashe kwita ku bavandimwe banjye, ngerageza kubarera neza, kubaha uburere n’ikinyabupfura bifatika ndetse n’indangagaciro zigomba kuranga umuntu nya muntu w’inyangamugayo. Ngeze mu kigero cy’imyaka 20 hari abasore batangiye kujya bansaba urukundo, ariko nkabyanga kuko nagombaga kubera barumuna banjye intangarugero. Sinari kubona uko mbabuza kujya m’ubusambanyi ndetse no kwishora mu ngeso mbi kandi babona nanjye nirirwa nkururana n’abasore. Ibyo byatumye abasore bose mbirinda ariko bigeze muri 2004 nari ndangije kwiga kaminuza mfite n’akazi, naje kumenyana n’umusore nshiduka namukunze cyane ansabye urukundo ndabyemera kuko nari nararangije kumukunda. Twarakundanye cyane ariko nari narabigize ibanga twahuriraga ahantu kure twihishe kugira ngo barumuna banjye batazabimenya. Igihe kimwe ndabyibuka hari ku italiki ya 23 Werurwe 2005, nari nasohokanye n’umukunzi wanjye ku mazi tugezeyo ansaba ko twakora ubukwe tugashyingirwa. Uwo munsi nararize cyane agahinda karanyica kuko nari mbizi ko ntashobora gushaka umugabo ngo nsige abavandimwe banjye bonyine dore ko bari bakiri abanyeshuri. Byabaye ngombwa ko uwo musore yishakira undi mukobwa barabana ibyo binshengura umutima kuko naramukundaga byimazeyo. Kuva icyo gihe nahise mfata icyemezo cy’uko ntazongera gukundana mu gihe cyose abavandimwe banjye batarashaka. Ubu rero abavandimwe banjye bose bamaze gushaka ubu bafite ingo nziza, mu mpera z’umwaka ushize nibwo murumuna wanjye muto yakoze ubukwe. Njye rero maze kugira imyaka 41 ubu ntamusore n’umwe ukinyikoza, abo mbona bajya bansaba urukundo ni abagabo nibo babasha kuntinyuka ariko nkabagendera kure kuko ntakindi kiba kibagenza uretse ubusambanyi. Ubu rero ndashaka umusore twakundana wakwemera ko tuzakora ubukwe muri uyu mwaka. Uko yaba asa kose, icyo yaba akora cyose cyangwa se n’iyo yaba ari umushomeri ntakibazo. Ndabiziko muri iki gihe ubuzima ku basore ntibworoshye njye ubushobozi ndabufite nabashije kwiteganyiriza namufasha uko bishoboka mu byakenerwa byose m’ubukwe n’iyo byaba inkwano nayimuha akayiha abavandimwe banjye. Ndashaka umugabo byihutirwa k’uburyo n’iyo yansaba kumukwa nabikora ariko nawe akansezeranya ko atazigera ampemukira n’umunsi wa rimwe. Ndashaka umusore utari umunebwe, ukunda akazi ndetse akaba azi kwiteganyiriza adasesagura, umuntu tuzashyira hamwe tukabasha guteganyiriza abana bacu nk’uko ababyeyi banjye babashije kunteganyiriza. Umusore ufite umutima wa kimuntu wo gufasha no kwita ku bababaye, umusore ucisha make utagira umujinya n’intonganya, umusore tuzakundana tukabana mu mahoro kuburyo urugo rwacu ruzatubera nk’ijuru rito. Nzamukunda nzamwubaha nzamuha umutima wanjye wose ibyanjye byose bizaba ibye. Anyandikire inbox kuko burya ibyo umuntu yandika aba yabitekerejeho kabiri si kimwe nk’ibyo ashobora kuvuga atabitekereje.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
-
-
Coronavirus: Abapfuye barenze ibihumbi bitanu mu munsi umwe, Brésil handura ibihumbi 40 #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS) ryatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abishwe na Coronavirus ari 5412, Brésil ikomeza kuba igihugu cyugarijwe cyane ku Isi kuko mu masaha 24 gusa habonetse ubwandu bushya 40 131 abandi 1 364 barapfa. -
Yamaze amezi abiri atavuga, ijwi rye rigaruka avuga nk’abanyamahanga #rwanda #RwOT
Emily Egan, umugore w’imyaka 31 wo mu Bwongereza yamaze amezi abiri ijwi rye ryaragiye atavuga, rigarutse riza imivugire (accent) yarahindutse ku buryo Icyongereza asigaye akivuga nk’icy’umuntu uturuka muri Pologne, ubundi akakivuga nk’uturuka mu Burusiya, mu Bufaransa cyangwa mu Butaliyani. -
Young Grace yavuze ku byo gusubirana n’uwamuteye inda cyangwa niba afite undi mukunzi(VIDEO) #rwanda #RwOT

Nyuma yo gutandukana na Rwabuhihi Hubert bakundanaga ariko akamutera inda, avuga ko nta kintu na kimwe cyatuma asubirana na we, cyane ko ubu hari undi yiyumvamo muri iyi minsi n’ubwo batarajya mu rukundo.
Umwaka ushize ni bwo urukundo rwa Rwabuhihi Hubert Pique na Young Grace rwavuzwe cyane ndetse uyu musore yari yaranateye ivi amwambika impeta amusaba ko bazabana.
Abantu baje gutungurwa no kumva ko aba bombi batandukanye kandi Young Grace yari atwite inda ye, yaje no kwibuaruka umwana w’umukobwa tariki ya 24 Kanama 2019.
Aganira na ISMBI.RW, Young Grace yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma asubirana na se w’umwana.
Yagize ati“ntabwo nkunda gusubira inyuma cyane, byangora cyane kandi byamvuna ngo nsubire inyuma njye kuba nasaba papa diamante ko dusubirana, ntabwo bishoboka, si mwanga ni papa w’umwana wanjye, yampaye icyana cyiza, ndamwubaha ariko nta kintu wampa ngo dusubirane kubera ko ntabwo nkimukunda. Kereka umwana wanjye yarakuze akabinsaba aho nabikora ariko nta mafaranga wampa ngo dusubirane.”
Yakomeje anavuga ko nta mukunzi afite kuri ubu uretse inshuti magara, akaba anateganya kubyara abandi bana aho yumva byibuze azabyara abana nka batanu.
Ngo nta kintu kibaho cyatuma basubiranaReba ikiganiro hano na Young Grace


