


(Feed generated with FetchRSS)
Whatsapp or call me on +250789055605 For $1300 To rent admired full furnished house in kibagabaga in vip residential area that has:… – 5 bedrooms with wardrobes – 5 bathrooms & 5 toilets – living and dinning room – modern kitchen with nice cabinet – boy’s quarter toilet and bathroom, store room, kitchen outside – water heaters,water tank – big parking, garden located in vip livelihood area. Note: don’t delay to ask me houses or apartments for rent and sale every where in kigali





(Feed generated with FetchRSS)

Umuhanzi Nemeye Platini wo muri Dream Boys usigaye aririmba wenyine aho akoresha izina rya P, yavuze ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, yavuze ko yakuze ari umukinnyi mwiza ndetse yanakiniye imwe mu makipe azwi mu Rwanda.
Yagize ati “umupira nawukinnye cyane nkiga mu mashuri yisumbuye, ni nabwo nakiniye ikipe y’Intare FC(ubu ni irerero rya APR FC), nakiniye kandi n’andi makipe mu cyiciro cya 3.”
Yakomeje avuga ko impamvu yaretse ruhago harimo gucika intege abona ntacyo yinjiza cyane no kuba impano y’umuziki yari imaze gusumba iya ruhago.
Yagize ati“navuga ko ari impano y’umuziki yari imaze gusumba iya ruhago, kuko nkirangiza amashuri yisumbuye muri 2007 nahise ntangira kwiruka mu muziki 2008 yose irashira umupira nywureka ntyo. Nk’uko ubivuze nta mafaranga nabonga biri mu byanciye intege.”
Platini avuga ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS ndetse ngo umukinnyi yemera ni Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.
Yagize ati“njye mu Rwanda mfana Mukura VS. Buriya umukinnyi nemera ni Iradukunda Jean Bertrand, ni we rutahizamu ukomeye u Rwanda rufite ubu.”
Nemeye Platini, umuhanzi usigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko mugenzi we baririmbanaga muri Dream Boys ari we TMC agiye muri Amerika, uyu muhanzi asanzwe ari n’umufana ukomeye wa Manchester United yo mu Bwongereza

Michael Sarpong, rutahizamu wo muri Ghana avuga ko umuhanzi nyarwanda afana ari Safi Madiba.
Uyu mukinnyi avuga ko mu myaka ibiri amaze mu Rwanda ihagije kugira ngo hagire bimwe amenya birimo n’abahanzi ndetse n’indirimbo zimwe na zimwe.
Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho ahamya ko Safi Madiba ari we muhanzi nyarwanda wigaruriye umutima we.
Yagize ati“yego abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Umuhanzi w’umunyarwanda nkunda ni Safi Madiba.”
Yakomeje avuga ko zimwe mu ndirimbo ze akunda harimo Kontwari na I love you.
Yagize ati “ntabwo byoroshye kuzikubwira kuko wenda sinibuka amazina yazo ariko harimo iyo aheruka gusohora vuba yitwa I Love You, hari n’indi imaze minsi(umunyamakuru yamubajije niba ari Kontwari), yego rwose ndakeka ari iyo.”
Michael Sarpong yageze mu Rwanda muri 2018 avuye iwabo muri Ghana akaba yari aje gukinira Rayon Sports, akaba yarasoje amasezerano y’imyaka 2 ubu akaba ashobora kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania.
source http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-n-umuhanzi-nyarwanda-rutahizamu-michael-sarpong-yemera
Umunyamerika Kelly Preston wagaragaye mu mafilime arimo “Jerry Maguire” na “Twins”, yapfuye afite imyaka 57 nyuma yo kurwara kanseri y’ibere mu gihe cy’imyaka hafi ibiri, nk’uko umugabo we John Travolta yabitangaje ku rubuga rwa Instagram mu mpera z’ikicyumweru.
Mu butumwa Travolta yashyize ku rubuga rwa Istagram: “Numutima uremereye cyane ndakumenyesha ko umugore wanjye mwiza Kelly yatsinzwe mu ntambara yamaze imyaka ibiri arwaye kanseri y’ibere.”
Travolta yakomeje agira ati: “Ngiye gufata umwanya nite ku bana banjye babuze umubyeyi wabo, birumvikana ko hari ukuntu mutazambona neza nk’uko bisanzwe”.
Umukobwa we, Ella Bleu Travolta, yanditse amagambo y’icyubahiro yashyize ku rubuga rwa Instagram ati: “Sinigeze mpura n’umuntu w’intwari, ukomeye, mwiza kandi ukunda nkawe.”
Preston asize abana babiri umukobwa Ella Bleu w’imyaka 20, n’umuhungu Benjamin w’imyaka 9. Umuhungu wabo Jett Travolta yapfuye afite imyaka 16 muri Mutarama 2009 ubwo yari mu biruhuko mu muryango muri Bahamas






Leanne, umukobwa wavukiye mu muryango wa gikristo aho bitabiraga gahunda zose z’itorero, yaje kugira agahinda gakabije biturutse ku mubyeyi we (Mama) wamubuzaga kuvuga ibibazo bimubangamiye ndetse no mu itorero ryabo ntibemeraga ko umuntu avuga ikibi, bahoraga bavuga ibyiza gusa ibi bigatuma Leanne abangamirwa ariko Yesu yaje kumukiza afite amahoro.
Mu rwego rwo gusobanura urugendo rwe rwo gukira agahinda gakabije, mu magambo ye Leanne aratubwira uko byamugendekeye:
“Nakuriye mu muryango wa gikristo. Buri cyumweru, ababyeyi banjye na barumuna banjye batatu mu twajyanaga mu rusengero, mubyukuri nari nzi Imana ariko ngahora ntameze neza. Ariko uwo mumuryango nakuriyemo ntiwakoraga neza kuko ko bakuru banjye bandushaga imyaka 12-13, bakundaga kurwana na mama. Nahise menya ko hari ibitagenda neza mu buzima.
Ngeze mu mashuri yisumbuye, musaza wanjye undusha imyaka ine, yirindaga guhura na mama, nubwo ari we watoneshwaga kuko yari umuhungu, yavaga ku ishuri, akareba filime, akarya ifunguro rya nimugoroba, akihisha mu cyumba cye.
Umunsi umwe, narindimo gukina n’abandi bana turi kugenda ku magare nuko ikamyo ituruka hakurya irankubita ngwa munsi y’umuhanda, nakangutse nisaanga mu bitaro ariko ndi muzima, ibyo byanteye kwibaza nti: “Kuki ndiho? Ni uwuhe mugambi w’Imana ku buzima bwanjye?”
Nakomeje kujya mu rusengero n’umuryango wanjye, ariko ibintu ntibyari byiza mu rugo, kandi byari bitangiye kudogera. Nkimara kuba umwangavu, imyifatire yanjye yarahindutse cyane, kandi nerekanaga ibimenyetso byo kwiheba.
Mubyukuri ubuzima twabagamo iwacu ,byasaga n’uburyarya cyane kuko ntitwari twemerewe kuvuga ku bibazo mu buzima bwacu. Igisekuru cyababyeyi banjye nticyigeraga kivuga ku bibazo. Nubwo mama twabaga twashwanye cyane, iyo twinjiraga mu modoka tugiye ku rusengero yadusabaga kugaraza isura yishimye nyamara njye byarambangamiraga.
Nagiye mu itsinda ry’urubyiruko mu rusengero rwanjye, ariko kubera ko ntari nemerewe kugira icyo mvuga ku byambayeho, nagombaga guceceka. Mukuru wanjye yari umuyobozi w’urubyiruko mu itorero ryacu yaranyitegerezaga akabona ko mporana agahinda nuko atangira kunganiriza amenya ikibazo mfite akibwira mama.
Mugihe nigaga nakundaga siporo cyane ndetse ngatsinda amarushanwa, ariko igihe cyaje kugera ndabihagarika kubera uburwayi. Icyo gihe namaze iminsi myinshi mu rugo hafi ya mama biza gutuma amakimbirane yiyongera, iyo ababyeyi banjye bajyaga ku rusengero, nafataga icyuma nkikeba ku kaboko hakava amaraso narangiza nkambara ishati z’amaboko maremare ngo mbihishe ariko mubyukuri nari narangiritse mu bitekerezo.
Agahinda kanjye kafashe intera ikomeye kuburyo bakuru banjye babonye ko ibyanjye atari amahoro, bibatera kwiheba ubwabo niko gufata umwanzuro wo kubwira mama ko ngeze ku rwego rwo kwikeba, hanyuma mama yafashe umwanzuro wo kunshakira muganga uvura indwara zo mu mutwe kugiraango ankurikirane ampe ubujyanama biyo banshyira mu bitaro.
Abaganga bakomeje kunyitaho bampa imiti ndetse n’inama zitandukanye ariko by’umwihariko hari umupasiteri wansengeye nuko Imana irankiza nongera kugirana ubusabane n’Imana ndetse n’unuryango wanjye. Ndashima Yesu cyane wampinduriye amateka”.
Asoza ubuhamya bwe Leanne aributsa ababyeyi ko bakwiye guha abana babo ubwisanzure bwo kuvuga ibibabaje kuko nibwo buryo bwiza bufasha mu kubishakira umuti urambye bityo bakagira ubuzima buzira umuze.
Source: www.tyndale.com
Vestine@agakiza
http://dlvr.it/RbWtHW