
Blog
-
Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tugifite ba bihemu n’ibisambo byiba umutungo wa leta- Dr Frank Habineza #rwanda #RwOT
Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2050, umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka. Ni mu gihe biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzamuka ku kigero cyo hejuru ya 10% buri mwaka.Depite Dr Habineza avuga ko hari amafaranga menshi ya leta anyerezwa n’akoreshwa nabi kandi ababyihishe inyuma ugasanga badakurikiranwa uko bikwiye ari nayo mpamvu ahamya ko ibi bikomeje gutya igihugu kitazagera ku ntego kihaye.Atangaza ibi mu gihe leta Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta , Obadih Biraro aherutse kuvuga ko mu myaka itatu ishize leta yahombye akayabo ka miliyari zisaga 220Frw, binyuze mu makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko ya leta aho hari ayatanzwe adafitiwe ubushobozi ndetse n’amasoko ba rwiyemezamirimo batsindiye ariko bakayata batarangije imirimo.Depite Dr Habineza yabwiye UKWEZI ko amakosa akorwa n’abashingwa gucunga umutungo wa leta aturuka ku buhemu n’ubusambo baba bafite ari nayo mpamvu baba bagomba kubiryozwa.Yagize ati “Ikibazo gihari ni ugusesagura umutungo w’igihugu n’abaturage ndetse n’ubusambo n’ubuhemu. Ni ukuvuga ngo abantu bakoresha nabi amafaranga y’abaturage cyangwa bakayarya baba bahemutse baba bagomba guhanwa by’intangarugero.”“Ndumva muri iyi minsi hari abatangiye gufatwa, bari gukurikiranwa n’abandi bazafatwa. Ndizera ko iyo ngeso igomba gucika burundu kuko iyo urebye amafaranga yangirika, akoreshwa nabi cyangwa ayibwa, iyo yaba akoreshejwe neza twakabaye kuba twarageze ku ntego z’icyerekezo cya 2020 ku kigero cya 100%.”Depite Dr Habineza avuga ko mu gihe ibi byaba bikomeje gutya no kugera ku cyerekezo 2050 byazaba ikibazo gikomeye.Ati “Ni ukuvuga ngo na viziyo 2050 turimo gutegura kuzageraho, ntabwo twazayigeraho hakiri ibisambo nk’ibi. Niba uteganyije ko umuturage azubakirwa umuhanda cyangwa ibitaro, bikamara imyaka ibiri gusa bigasenyuka ugasanga ibintu byatwaye amafaranga ya leta byose birasenyutse.”“Urumva bisaba indi ngengo y’imari itarateganyijwe, urumva biba ari uguhombya leta no guhombya abaturage.”Avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugaruza aya mafaranga byaba na ngombwa imitungo yabo yose igafatirwa kandi ikanatezwa cyamunara. Ashimangira ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu guhana aba ba bihemu.Ati “Kubafunga gusa ntabwo bihagije kuko iyo bafunguwe za miliyoni barazirya. Buriya bariya bantu kubagira inama gusa ntabwo babyumva ariko baramutse baziko imitungo yabo iratezwa cyamunara bakanafungwa ntabwo bazongera.”Depite Dr Habineza avuga ko ikiba gikurikiyeho ari ubufatanye n’inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse n’Inkiko kugira ngo aba ba bihemu baryozwe amakosa yabo.Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wasojwe ku wa 30 Kamena 2019, igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganirwa amasoko ya leta, muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego cyangwa ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.Iyi raporo igaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2019 kujya inyuma hari amasezerano y’amasoko y’amasoko ya leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na ba rwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro ka milyari 220.5Frw.Muri aya mafaranga harimo asaga miliyari 48 yo muri iyi ngengo y’imari y’umwaka uri gusozwa wa 2019/2020.Muri ayo harimo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.Imwe mu mishanga irimo kubaka amasoko, imihanda, ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho byo mu biro, ibigenewe uburezi n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta.Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro aherutse gutangaza ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya leta itubahirizwa.Yavuze ko hari amasezerano 55 arimo miyari 100.7Frw yadindiye , amasezerano 10 arimo miliyari 7Frw [aba baragiye], ndetse n’amasezerano 18 yasinyiwe muri miliyari 112.5Frw.Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo biraho biracecetse. Hari ayakerewe, ayatawe burundu hakaba na yayandi biri aho biricicekeye ntibijya imbere cyangwa imbere ariko rwiyemezamirimo n’uwamuhaye isoko baricecekeye.”Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), butangaza ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abashinzwe gutanga amasoko mu bigo bya leta no kudakurikiza icyo itegeko riteganya aribyo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ry’amasoko. -
Ibi nibyo bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ireme ry’uburezi riteye imbere #rwanda #RwOT
WEF yareberaga ku ngingo zirimo umubare w’abanyeshuri n’ireme ry’uburezi bahabwa, iterambere ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga, ubushobozi bwo gusesengura, kujora, no guhanga ibishya. Buri gihugu cyahabwaga amanota ari ya 0 na 100.10. NamibiaNamibia, ituwe n’abaturage miliyoni 2.34 sisiteme yayo y’uburezi yahawe amanota 52,7% bituma iba igihugu cya 100 muri Afurika iba iya 43 ku Isi ku bijyanye no guhugura abakozi. Ku bijyanye no kwigisha ibifasha abana kugira ubushobozi bwo kujora iri ku mwanya wa 82.
Namibia yihaye intego ko abana bose bafite hagati y’imyaka 6 na 16 bagomba kwiga. Imyaka 10 ibanza Leta niyo yishyura ikiguzi cy’uburezi. Muri iki gihugu abize ni 88.2%.9. EgyptEgypt iri ku mwanya wa 99 ku Isi kubijyanye na sisiteme nziza y’uburezi ikaba iya 9 muri Afurika n’amanota 52.8. iri ku mwanya wa 70 ku isi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Abana bose bafite imyaka kuva kuri 6 kugera kuri 17 bategetswe kwiga. Abize ni 71% nk’uko byagaragajwe na UNESCO muri 2017.8. Cape VerdeCape Verde sisiteme y’uburezi iri ku mwanya wa 98 ku isi n’amanota 53,3%. Gutanga ubumenyi bufasha abana gusesengura (critical thinking) iri ku mwanya wa 53, guha abarimu amahugurwa iri ku mwanya wa 71. Iki gihugu gituwe n’abaturage 546 000. Abize ni 80%. Kwiga ni itegeko ku mwana wese uri hagati y’imyaka 7 na 14. Umwana utararenza imyaka 12 yigira Ubuntu.7. KenyaWEF yahaye sisiteme y’uburezi bwo muri Kenya amanota 55.4%, iba iya 21 ku Isi mu guha abarimu amahugurwa, iya 43 mu kwigisha ikoresheje ikoranabuhanga. Umwana ufite imyaka kuva kuri 7 kugera kuri 17 agomba kwiga.Kenya ituwe na miliyoni 49.7 abajijutse ni 78.7% nk’uko bitangazwa na UNESCO.6. BotswanaSisiteme y’Uburezi bwa Botswana iri ku mwanya wa 92 ku Isi no ku mwanya wa 6 muri Afurika kuko yahawe amanota 56.7%. gutanga amahugurwa y’abarimu iri ku mwanya wa 67. Abana bigira Ubuntu imyaka 10 ibanza. Kwiga amashuri yisumbuye ntabwo ari itegeko nta n’ubwo ari ubuntu. Botswana ituwe na 2,3 abajijutse ni 88%.5. AlgeriaSisiteme y’uburezi yayo iri ku mwanya wa 88 ku Isi no ku mwanya wa 5 muri Afurika kuko ifite amanota 57.5. Algeria ituwe na miliyoni 41.3, abajijutse ni 75%.4. South AfricaSisiteme y’uburezi ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 84 ku Isi no ku mwanya wa 4 muri Afurika kuko ifite amanota 58.5%. Afurika y’Epfo ituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%.3. MauritiusSisiteme y’uburezi ya Mauritius iri ku mwanya wa 74 ku Isi no ku mwanya wa 3 muri Afurika kuko ifite amanota 61%. Mauritius ituwe na miliyoni 1.2, abize ni 94%. Kuva muri 2005 kwiga ni itegeko kuri buri mwana wese uri munsi ‘imyaka 16 kandi Leta niyo yishingira transport y’abanyeshuri.2. Tunisia
Sisiteme y’uburezi ya Tunisiza iri ku mwanya wa 71 ku Isi no ku mwanya wa 2 muri Afurika kuko ifite amanota 61,4%. Afurika y’Epfo ituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%.Kuva Tunisia yabona ubwigenge mu 1956, guverinoma imbaraga nyinshi izishyira mu burezi. Arenga 20% y’ingengo y’imari ashyirwa mu burezi. Imibare yo muri 2015 igaragaza ko abize ari 81% muri miliyoni 11.Hanyuma igihugu cya mbere gifite sisiteme nziza y’uburezi muri Afurika ni Seychelles.1.SeychellesMuri sisiteme nziza y’uburezi ku Isi Seychelles ifite amanota 69.3% nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afuriza kiri mu bihugu 50 bya mbere ku Isi ikaba ku mwanya wa mbere muri Afurika.Seychelles ituwe n’abaturage 95,000. Umwanya wa 43 ku Isi urihoUkraine, Hungary, Russia na UAE. Mu bumenyi bufasha abanyeshuri kumenya gusesengura Seychelles iri kumwanya wa 24 ku Isi, abarimu bafite ubumenyi bukenewe Seychelles iri ku mwanya wa 34%. Seychelles ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyabashije kugera ku ntego ya UNESCO ya“education for all”.Muri 2016, Seychelles yakoreshaga mu burezi 11,7% by’ingengo y’imari y’igihugu. Ni itegeko ko umwana wese ajya mu ishuri kugeza agize imyaka 18 kandi amashuri yose ni Ubuntu kugeza umunyeshuri arangije segonderi. 98.9% by’abari hagati y’imyaka 15 na 24 barize.Ghana iri ku mwanya wa 104, ku mwanya wa 114 hari Zimbabwe, ku mwanya wa 124 hari Nigeria, u Rwanda nirwo rukurikiraho ku mwanya wa 149. -
Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe #rwanda #RwOT
Mu gihe mu mategeko ya Kenya gushaka uri munsi y’imyaka 18 ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntabwo byabujije ko umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yahatiwe na se umubyara gushaka umugabo w’imyaka 51 y’amavuko. Aha, uyu mwana yaje kuhatoroka aza kongera gushaka undi mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ariko aza gutabarwa.Umubyeyi w’umugabo w’uyu mwana (Se), utuye mu karere ka Narok mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, yamuhatiye gushaka umugabo w’imyaka 51. Umwana yaje gutoroka, ariko azakongera guhatirwa kurongorwa n’undi mugabo w’imyaka 35, mbere yuko atabarwa n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana ifatanyije n’abategetsi.Muri Kenya, gushaka umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Impirimbanyi y’umugabo uharanira uburenganzira bw’abana, avuga ko yahawe amakuru ajyanye n’uwo mukobwa ubwo yari mu gikorwa cyo gutabara undi mukobwa.Joshua Kaputah wo mu ishyirahamwe ‘Narok County Peace Association’ yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Se yamuhaye umugabo ukuze ngo amurongore. Nta yandi mahitamo yandi yari afite atari ukurongorwa n’umugabo muto mu myaka kuri uwo [wundi]”.Bwana Kaputah yongeyeho ko ubukene n’ifungwa ry’amashuri kubera iki cyorezo cya coronavirus byagize uruhare mu kwiyongera kw’ishyingirwa ku gahato ry’abana b’abakobwa.Yagize ati: “Imiryango imwe irashonje kandi gutekereza ko ushobora kubona inka ebyiri cyangwa eshatu z’inkwano ni ibintu bitera igishuko cyane”.Muri Kenya gushaka imburagihe bihagaze gute?Gushyingira abakobwa batarageza igihe ni ikibazo giteye inkeke muri Kenya mu bwoko bw’aba Maasai bagendera cyane ku migenzo gakondo nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Peter Mwai uri i Nairobi.Yongeraho ko abakobwa b’aba-Maasai bakunze gufatwa nk’ubutunzi na ba se cyangwa ababarera, bagashyingirwa ku mugabo watoranyijwe na se, na we agahabwa inka nk’ingurane.Leta imaze igihe irwanya uwo mugenzo, ariko uracyariho, ahanini bitewe n’uburyo butanoze bwo gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe ariho.Hari uwari watabwa muri yombi?Ikinyamakuru The Standard gitangaza ko nyuma yaho umukwe wa mbere yari amaze gutanga inka enye z’inkwano, umukobwa yanze gushakwa n’uwo mugabo se yamuhatiraga, ariko akubitwa na babyara be b’abagabo.Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’uwo mukobwa agira ati: “Naratorotse kandi kubera ko ntashoboraga gusubira mu rugo kwa data kubera ubwoba bwuko yanyihaniza, nishyingiye rwihishwa ku mugabo w’imyaka 35, wari [usanzwe] warashatse”.Bwana Kaputah yavuze ko se w’uwo mukobwa yaje kumenya aho aherereye, akamusubiza kuri wa mugabo w’imyaka 51. Ubwo Bwana Kaputah yahageraga aherekejwe n’abategetsi, uwo mugabo yari yamaze kuzimira/guhunga.Polisi ya Kenya iri gushakisha se w’uwo mukobwa n’abo bagabo babiri bari bashatse uwo mwana, bose ubu bihishe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.Nibahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa imyaka itanu bagacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya (ni agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda), cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibyo bihano.Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Imbaraga zishyirwa mu kubaka amashuri zigomba gushyirwa no mu kuzana abana kwiga-Goverineri Kayitesi #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasabye abayobozi muri iyi Ntara by’umwihariko abo mu karere ka Nyaruguru gushyira imbaraga mu kuzana abana ku mashuri kuko aba yubatswe kugira ngo yigirwemo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 ubwo yatahaga ibyumba by’amashuri bishya byuzuye.Mu karere ka Nyaruguru, niho habaye ahambere huzuye ibyumba by’amashuri mu ntara y’Amajyepfo aho hamaze kuzura ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Ibi byumba byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri kuko byatumaga abana batiga neza kubera ubwinshi.
Bamwe mu babyeyi twaganiriye barimo Niragire Catherine urerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Rutobwe, avuga ko abana batakundaga kwiga kubera kwiga ari benshi bamwe bakiga bahagaze.
Yagize ati”abana batubwira ko biga bahagaze kandi ari benshi cyane kandi abarimu ntibabagereho bose mu gukosora”.Si ababyeyi gusa babonaga ko abana babo babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike, kuko n’abarimu ubwabo bagaragaza ko byari ikibazo kwigisha abana 80 cyangwa barenga kandi usabwa kugera kuri buri wese.
Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya EP Rutobwe yagize ati:” kuba tubonye ibindi byumba bizadufasha kwigisha neza, bitume abana batsinda neza ndetse bakunde no kwiga kuko bazaba bisanzuye.Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimye uburyo akarere ka Nyaruguru kaje Ku isonga mu kuzuza amashuri. Ari ko asaba abayobozi gushyira Imbaraga mu kuzana abana kwiga ntihagire usigara.Yagize ati:” Imbaraga ziba zakoreshejwe mu kubaka amashuri ni nyinshi, bityo ziba zigomba no gukoreshwa kugira ngo abana bose bige. Amashuri yubatswe ntabone abanyeshuri ntacyo byaba bimaze”.
Mukarere ka Nyaruguru hari kubakwa ibyumba by’amashuri 541 n’ubwiherero 750. Hakaba huzuye ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Aka karere niko kambere muri iyi Ntara kujuje ibyumba by’amashuri kandi bigatahwa ku mugaragaro. Iki ni nacyo gikorwa cya mbere uyu muyobozi w’Intara atashye bwa mbere kuva ahawe ubutware bw’iyi ntara. -
Umusore twakundanaga yaranyanze anziza ko nanze kunyunguta igitsina cye. #rwanda #RwOT
Nitwa Ikimazi Natacha ndi umurundikazi ariko ubu ntuye i Kigali mfite imyaka 28. Nyuma y’uko ubukwe banjye bupfuye nari nafashe icyemezo ko ntazongera gukunda ariko ubu ndumva niteguye kuba nakundana n’umuhungu tukabana. Nigeze gukundana n’umusore maze dutandukana habura iminsi mike ngo dukore ubukwe birambabaza bintera igikomere kuburyo kugikira byangoye. Tugikundana twarabyemeranyije ko tutazigera dusambana mbere y’uko twubaka urugo, ibyo yarabyubahirije ariko habura amezi 4 ngo ubukwe bwacu bube yatangiye kujya ansaba ko namukora ku gitsina nawe agakora ku cyanjye. Ibyo narabyemeye bitewe n’uko nari naramaze kwishyiramo ko ari umugabo wanjye ndetse nari nsigaye mbarira kuntoki iminsi isigaye ngo tubane n’ibindi tubikore. Byongeye kandi naramukundaga n’umutima wanjye wose kuburyo numvaga nakora ibishoboka kugira ngo mushimishe.
Iyo twabaga turi kumwe twenyine narabimukoreraga akishima, ubwo bikomeza gutyo bigeze aho ansaba ko nafata igitsina cye nkagishyira mu kanwa kanjye nkakinyunguta. Akibivuga nagize ngo ari kwikinira kuko ibintu nk’ibyo ni ubwa mbere nari mbyumvise kandi numvaga ndamutse mbikoze byantera iseseme nkaba nanaruka. Nyamara ntiyakinaga ahubwo yarabishakaga, ubwo rero narabyanze arababara cyane, hashize iminsi nabwo akomeza kubinsaba ndabyanga kandi ubwo imyiteguro y’ubukwe yo yari irimbanyije. Igihe kimwe rero naramusuye turimo dupanga iby’ubukwe tubirangije yongera kunsaba kunyunguta igitsina cye, ndabyanga aravuga ngo niba mbyanze n’ibindi byose bihagarare. Natashye ntabyumva neza nkekako umujinya nushira turi bukomeze gahunda z’imyiteguro y’ubukwe. Nyamara guhera uwo munsi ntiyongeye kumvugisha, ubukwe bwahise bupfa turatandukana kubera icyo kintu. Ubu rero ndashaka umuhungu twakundana utazansaba kumukorera ibintu nk’ibyo kuko mu muco w’iwacu ibyo ntabyo bantoje. Nitubana nzamukorera byiza byinshi nzagerageza kumushimisha mu buryo bushoboka ariko butambangamiye. Ubwo rero uwumva twahuza yanyandikira inbox.Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam. -
-
“Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari” Bull Dogg wakiriye agakiza #rwanda #RwOT
Ndayishimiye marik Bertrand wamenyekanye mumuziki mu njyana ya hip hop nka bull Dogg abenshi bita iyumujinya,iyi njyana yagiye ikemangwa n’abatari bake bashinja abayikora imyitwarire idahwitse.Bull Dogg nawe ubwe mundirimbo ze yagiye agaruka kubamushinjije ingeso mbi aho yumvikana asa Inugusha kubamushinjaga ubusambanyi,ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge,Gusa we muburyo bwa gihanzi akumvikana asa nubihakana.Uyumunsi yumvikanye kugitangazamakuru cya hano mu Rwanda yihamiriza ko yakiriye agakiza akaba Kandi yanasobanuye Iby’indirimbo 3 zihimbaza Imana naho byahereye ko atari ibije ubu.Ati ”Guhera na cyera nahoze numva ngomba kuzakorera Imana, igihe cyawe rero iyo kigeze ibintu birikora pe.”
Nubwo ariko yahinduye ubuzima akaba agiye gushyira imbaraga mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo azajya ananyuzamo akore indirimbo zisanzwe.Abajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramubayeho cyatumye yiyemeza guhindura imibereho, Bull Dogg yagize ati” Urebye ubuzima mu muziki usanzwe tubamo, by’umwihariko muri Hip Hop, noneho njyewe nagiye mvugwaho ibintu bitari byiza kandi arinjye biturutseho, icya mbere ni ukwirinda ibyo bintu kugira ngo ntangire inzira nziza.”“Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari, nshobora kuba narapfuye kubera impanuka turi mu muhanda kubera ubusazi twasinze, byarashobokaga ko nari kwandura ibirwara kubera kujya mu bagore, nashoboraga kujya mu biyobyabwenge bikampitana. Kuba bitarabaye ntabwo ari ku bwanjye ahubwo ni uko hari umugambi Imana yari imfiteho.”Bull Dogg avuga ko igihe yakoreye ibyo bibi byose byabaye ariko kugeza ubu yahindutse yabaye umuntu mushya.Ati”Narabihagaritse nabivuyemo cyera cyane. Bitewe n’imyaka umuntu aba agezemo, hari igihe usubiza amaso inyuma ugasanga hari ibyo wakoze ngo wemeze abantu ariko wareba neza ugasanga ntacyo wakoze rwose. Rero umuntu agomba guhindura.”The post “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari” Bull Dogg wakiriye agakiza appeared first on KASUKU MEDIA. -
Abigaga muri Kaminuza ziherutse gufungwa bari mu keragati #rwanda #RwOT
Tariki 30 Kamena 2020 nibwo Minisiteri yatangaje ko yafunze Kaminuza ya Christian University of Rwanda(CHUR) na Kaminuza ya Kibungo UNIK. Nyuma y’icyumweru kimwe yatangaje ko yafunze na Kaminuza ya Indangaburezi College yo mu karere ka Ruhango.Aba banyeshuri bavuga ko batunguwe no kuba izi kaminuza zarafunzwe. Umunyeshuri wari mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio mu izina rya bagenzi yavuze ko izi kaminuza zigishaga ndetse ko zari zifite abarimu bashoboye bitandukanye n’ibyo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza HEC ivuga.Uyu munyeshuri yarondoye amazina y’abarimu babigishaga muri CHUR bafite titre ya Professeur avuga abafite doctorat n’abafite masters.Ati “Nkanjye w’umunyeshuri icyo navuga kuri abo barimu ni uko bigishaga tukanababaza bakadusubiza tukanyurwa. Byaradutunguye, ntabwo twiyumvishaga uburyo Christian University yafungwa”.Muri CHUR havuzwe ikibazo cyo kuba abanyeshuri batarahabwaga amanota. Uyu munyeshuri wahigaga ndetse anahagarariye abandi banyeshuri yemeye ko ikibazo cy’amanota cyahabaye ariko avuga ko cyatewe na sisiteme yashyirwagamo ayo manota.Ati “Muri groupe za whatsapp duhuriramo abanyeshuri baravuze ngo ntabwo bishoboka gufunga kaminuza yacu. Abanyeshuri bafite ikibazo cy’uko bagomba kubona amanota yabo (transcript), hari abanditse ibitabo, hari abagomba kwambara (graduation). Bizagenda bite ?”.Umuyobozi mukuru wa HEC Dr Rose Mukankomeje avuga ko gufunga izi kaminuza bitatunguye HEC, gusa abanyeshuri bavuga ko nta mpamvu n’imwe bari bazi yatuma izi kaminuza zifungwa.Uwo muri CHUR yavuze ko ubuyobozi bwa CHUR bwabakoresheje inama bubabwira ibibazo bihari bubizeza ko buri kubishakira umuti kandi ko bizakemuka.Dr Mukankomeje yavuze ko HEC ifite abanyeshuri bose bigaga muri izi Kaminuza. Abigaga muri CHUR, abigaga muri INATEK(UNIK) bose n’imyaka bigagamo.Nyuma yo gusesengura nibwo HEC yafashe umwanzuro wo gufunga izi kaminuza, niko Dr Mukankomeje yavuze.Dr Mukankomeje yavuze kandi ko aba banyeshuri bazajya muri kaminuza bizabakira bitwaje icyangombwa cyitwa to whom bazahabwa na za kaminuza bigagamo.Ati “Abanyeshuri nabo bagomba kuzuza inshingano zabo uwari ufitiye umwenda kaminuza yigagamo azabanza awishyure kugira ngo iyo kaminuza imuhe icyo cyangombwa age muri kaminuza nshya yemeye kumwakira”Umuyobozi mukuru wa HEC yavuze ko abari bararangije nabo bazahabwa impamyabumenyi zanditseho kaminuza zizaba zabafashije gukora graduation. Ati “Nka CHUR yari itarahabwa uburenganzira bwo gukoresha graduation”Umunyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko amaze kujya ku biro bya CHUR inshuro ebyiri asanga hafunze. Yavuze ko nta muyobozi w’ishuri wigeze abaha amakuru y’uko bizagenda kugira ngo bage mu zindi kaminuza zemewe, gusa HEC ivuga ko aya makuru yayahaye abahagarariye Kaminuza zafunzwe.
Dr Mukankomeje yavuze ko bagiye kuvugana n’abahagarariye amashuri bakabasaba guha abanyeshuri. Ayo makuru abanyeshuri bakeneye ni ukumenya aho baziyandikisha n’ibyo bagomba kwitwaza.HEC isaba abarimu guha aba banyeshuri bigishaga amanota yabo na to whom kugira ngo babyitwaze bajya kwiyandikisha mu zindi kaminuza.Izi kaminuza zafunzwe zari zimaze igihe zidahemba abarimu. Birashoboka ko abarimu bafata aya manota y’abanyeshuri nk’ingwate bakazayatanga ari uko bamaze guhembwa.Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza nta gisubizo gihamye ifite cy’icyo yakora mu gihe abarimu bakwanga gutanga amanota y’abanyeshuri no mu gihe kaminuza zafunzwe zakwaga gusubiza abanyeshuri bari barishyuye umwaka wose amafaranga yabo. Hari abanyeshuri bari baramaze kwishyura umwaka wose kuko batatekereza ko izi kaminuza zahagarikwa burundu.Umunyeshuri wize mu Ndangaburezi College warangije muri 2013 yavuze ko atarambara kugeza n’ubu. Dr Mukankomeje ati “Namwe muzafashwa kubona Kaminuza mukoreramo graduation”.Dr Mukankomeje yemeye ko kuba kuva muri 2013 bari baratangiye kubona ko zimwe muri izi kaminuza zifite ibibazo ntibahite bazifungwa ari amakosa gusa ngo bayakuyemo isomo.Yagize ati “Gutinda mu nzira byo ni ikosa twararikoze. Hari ababirenganiyemo(abarimu n’abanyeshuri)”.Uyu muyobozi mukuru wa HEC yagaye abanyeshuri bagiye kwiyandikisha muri UNIK, Indangaburezi no muri CHUR yibaza niba batarabonaga ko izo kaminuza zicumbagira. Gusa umunyamakuru yahise amubaza impamvu bemeye guha izi kaminuza ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda niba barabonaga ko zifite ibibazo.Umunyeshuri wigaga muri UNIK-Rulindo nawe yavuze ko kugeza ubu badafite urutonde rwa Kaminuza zizabakira nawe ashimangira ibyari byavuzwe na mugenzi we ko kubona umuyobozi wa kaminuza muri izi zafunzwe ari ikibazo kuko ibiro by’izi kaminuza zifunze. Ikibazo gikomeye ni ukumenya aho aba banyeshuri bazakura ibyangombwa bakeneye kugira ngo bage kwiyandikisha mu zindi kaminuza mu gihe aho bagombaga kubikura hafunze n’abagomba kubibaha bakaba batagaragaza ubushake bwo gutanga ibyo byagombwa.Umuyobozi wa HEC yavuze ko hari amasomo bakuye mu bibazo by’izi kaminuza. Ngo ntabwo bazongera kwemera ko umuntu ashinga kaminuza adafite igishoro gihagije ati “Izi kaminuza zarindiraga ko umunyeshuri yishyura kugira ngo zige gukemura ibibazo zari zifite”.Uyu munyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko HEC ikwiye kujya yirinda gufunga kaminuza kuko bigira ingaruka ku banyeshuri benshi n’abarimu babo.Ati “Ni gute umuntu umwe agira ikibazo bikagira ingaruka ku bantu benshi”.Asanga izi kaminuza zagize ikibazo cy’amikoro make zari gushakirwa abashoramari bagafatanya na banyirazo amafaranga akaboneka zikava mu gihombo zari zaguyemo aho kwihutira kuzifunga. -
Namibia Exhibits Art Produced During #COVID-19 Lockdown #rwanda #RwOT
Namibia on Wednesday evening opened an exhibition titled “While in Quarantine” at the Namibian Arts Association (NAA) Gallery in Windhoek.
The exhibition showcased art produced during the COVID-19 lockdown. It is the first of its kind held in Namibia and will open until July 30.
The curator at the NAA Marcii Magson said the exhibition is aimed at giving artists a voice through their artworks.
“In an attempt to find symmetry in chaos, the NAA has asked artists and creators to share their works from the period of the nationwide lockdown. It is a group exhibition of the creative mind grappling with chaos,” she said.
One of the artists, Mukwendje, said many people who attended the exhibition this far were filled with sadness and new hope for the future. He said they told him that the exhibition has taken them back to a very sad time in their life.
“Many people have painful memories of this period until now, as many of them have lost their jobs. I watched how people stood by one artwork which they could relate to for a long time. We have achieved our vision and this makes me happy,” Mukwendje said.
Magson said they decided to host the exhibition because of the positive impact that the industry has on the public. She said artworks have the potential to inspire and motivate during a difficult time.
“2020 held many surprises but none as great as the COVID-19 pandemic that pressed pause to everyday life around the globe. The unthinkable is the new normal and again we look to our artists to layout the landmarks and reflect on the process,” she said.
http://dlvr.it/RblR6P -
Kenyan Firm, Baraza Media Lab, And StudioTisa Launch SemaBOX #rwanda #RwOT
In a new partnership between Baraza Media Lab and StudioTisa, a new recording studio has been established to enable podcasters and video bloggers to be able to professionally create and publish their content online.
The recording studio, dubbed Semabox@Baraza is located at the Baraza Media Lab, an innovative space for networking, collaborating, and experimenting among Kenya’s media practitioners — journalists, bloggers, writers, artists, filmmakers, cartoonists, social media experts, technologists, and other cross-disciplinary collaborators.
“The podcasting industry is growing very fast in Kenya and we have found that there is a great demand for well recorded and edited creative content that can be published for a global audience,” said Dan Aceda, the Director of StudioTisa, the music and audio recording studio that has recently been known for innovative online live concerts, featuring headliner artists like Samido, Kambua, and Kidum.
At Semabox, content creators will be able to professionally record their podcasts using broadcast quality equipment, get editing support from qualified sound engineers and benefit from the Baraza Media Lab’s networks and capacity building programs.
“We are excited about Semabox because we aimed to provide a plug-and-play facility at very competitive rates to budding podcasters,” said Christine Mungai, the curator at Baraza Media Lab. “We will go even further by offering training to creatives on branding, distribution, and commercialization of their podcasts.”
The services offered at SemaBOX include:
Professional Audio Recording and Editing: providing the space for podcasters to record and edit their content – all at very competitive rates (and a special discount for Baraza members!) We will have a sound engineer on-site to help with recording and technical issues. As long as you’re prepared, we can start recording after a brief soundcheck.
Audio Production Training: providing podcasters with the basic skills to record and edit their own podcasts, with the help of open-source tools.
Content Development Training: partnering podcasters with seasoned media professionals who can provide mentorship and training, and introduce the new podcasters to a content development workflow that can accelerate their success.
Media Business Training: offering masterclasses on business development for podcasters and introduce them to existing distribution channels and monetization opportunities.
To prevent the spread of COVID-19 pandemic, the Baraza Media Lab has taken stringent measures to ensure that the Semabox studio is sanitized and made safe for content producers to comfortably produce their content.
http://dlvr.it/RblRCY


