Blog

  • RDF Receives Fallen Rwandan Peacekeeper #rwanda #RwOT

    The casket bearing the remains of Rwandan peacekeeper, Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, arrived in Rwanda from Central African Republic on 21 July 2020.

    SM Nsabiyaremye was killed in northwest CAR on 13 July 2020 during an attack by elements of an armed group.

    The President of the Central African Republic, Faustin-Archange Touadéra, accompanied by senior officials of MINUSCA, paid homage to the deceased peacekeeper in a ceremony at M’Poko International Airport in Bangui before his body was airlifted to Rwanda.

    The RDF reiterates its heartfelt condolences to the family and friends of the fallen soldier.

    SM Nsabiyaremye will be laid to rest at Kanombe Military Cemetery on Friday, 24 July 2020.

    source https://taarifa.rw/rdf-receives-fallen-rwandan-peacekeeper/

  • Huye : Mwarimu wiyahuye yari aherutse kujya kwivuza indwara ‘agahinda gakabije’ #rwanda #RwOT

    Niyonshuti Aimable yigishaga isomo ry’ubumenyi bw’ Isi ‘Geography’ ku ishuri rya Ste Mary Kiruhura.

    Uyu mwarimu yari afite imyaka 32 abana na nyina mu mudugudu wa Kiruhura mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye.

    Umwe mu nshuti ze za hafi bigishaga ku kigo kimwe yabwiye UKWEZI yamenye aya makuru saa mbili z’umugoroba zibura iminota mike, ahita ajya kureba asanga nibyo uyu mwarimu yapfuye.

    Uyu mwarimu avuga ko abantu bose baguye mu kantu kuko batunguwe n’ibyabaye.

    Ati “Nyina ntabwo yabashaga kuvuga yari mu nzu kumwe n’abandi bantu, twese twari twumiwe nta muntu wabashaga kugira icyo avuga”.

    Inshuti z’uyu mwarimu zivuga ko nta mukunzi w’umukobwa uzwi yari afite, bati “Niba yari amufite byari bikiri ibanga ntabwo byari byakabaye official”.

    Icyo inshuti ze zibuka ni uko uyu mwarimu yari aherutse kujya kwivuza indwara y’agahinda gakabije, depression. Yivurije mu ivuriro rya CARAES riri mu karere ka Huye. Inkomoko y’indwara y’agahinda gakabije Niyonshuti yari arwaye ntabwo iramenyekana. Inshuti ze zivuga ko aya makuru yaba afitwe n’abaganga bamukurikiranaga.


    Mwarimu Niyonshuti Aimable yigishaga ku ishuri ry’ababikira rya Ste Marie Kiruhura

    Abayobozi b’inzego zibanze n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB nyuma yo kumenya aya makuru bageze aho uyu mwarimu yabaga umurambo ujyanwa ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

    Ikinyamakuru UKWEZI ntabwo biradushobokera kuvugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Huye kuri iyi nkuru.

    Ibi bibaye mu gihe hashize amezi atanu, umwarimukazi w’i Nyamagabe Irikujije Christine yiyahuye nyuma yo kwibwa amafaranga hafi ibihumbi 200 hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Huye-Mwarimu-wiyahuye-yari-aherutse-kujya-kwivuza-indwara-agahinda-gakabije

  • Umwihariko w’uturere dutandatu tubitse amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu nyirizina atangirira ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho Ingabo za RPA zinjiriye tariki ya 1 Ukwakira 1990.
  • Huye: Umwalimu yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye #rwanda #RwOT

    Umwalimu witwa Niyonshuti Aimable wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatutu.
  • Urunturuntu mu rugo rwa Kanye West; we na Kim Kardashian bashobora gutandukana #rwanda #RwOT

    Kanye West yashinje umugore we Kim Kardashian kumuca inyuma muri hoteli hamwe n’umuraperi Meek Mill, avuga ko amaze igihe kinini yifuza ko batandukana.
  • Agahinda nikenshi kuri mani Martin nyuma yo kuborokwa na Kate bashabe kuri Instagram. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mani Martin, ntiyakunze kumwikana cyane avugwaho kuba mu rukundo n’umuntu runaka nkuko bikunze kuba kubindi byamamare cyane cyane Aho mumuziki hakunze kugaragara guhinduranya abakunzi bya hato na hato,gusa mani Martin nyuma yo guhurira indirimbo you and I na Kate bashabe ibintu kuri we bisa nibyahindutse.

    Mu minsi ishize umunyamideri Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe ndetse na Mani Martin aboneraho gushyira hanze imbamutima ze amutaka.
    Martin akimara kuvuga kuri iyi foto bashabe yahise ayisiba yihuse.

    Martin wagaragayeho gukururwa n’imiterere ya Bashabe, ntiyabashije guhisha amiyumvo ye ahubwo yahise ajya muri “comments” yandikaho amagambo ngo “Size wanu”, ashatse kugaragariza Bashabe ko yakunze imiterere ye.

    Bashabe wakunze kwerekana ko atifuza kuvugwa mu rukundo n’abahanzi nyarwanda kuva bamuvugana na Meddy mu mwaka wa 2017, yahise asiba iyo foto vuba ndetse anaboroka Mani Martin kuri Instagram bisa n’aho atifuje ko abafana n’itangazamakuru bongera kumubaza ibibazo nk’ibyo bamubajije ubwo hagaragaraga amafoto ari kumwe na Meddy.

    Yaherukaga kugarukwaho mu rukundo ubwo bavugaga ko ari gukundana n’umukinnyi wa Liverpool, Sadio Mane waruherutse mu Rwanda arikumwe n’ikipe ye y’igihugu cya Senegal, gusa Mane yahakanye yivuye inyuma ibyo gukundana bashabe.

    Kate bashabe ukurikirwa n’ibihumbi 459 kuri Instagram ye bijya bitera benshi kwibaza impamvu we nta muntu ku giti cye akurikira.

    The post Agahinda nikenshi kuri mani Martin nyuma yo kuborokwa na Kate bashabe kuri Instagram. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/agahinda-nikenshi-kuri-mani-martin-nyuma-yo-kuborokwa-na-kate-bashabe-kuri-instagram/

  • Kigali ku isonga mu kugira abantu benshi ba Covid-19 mu bipimo byafashwe none #rwanda #RwOT

    Imibare igaragara mu mbonerahamwe y’uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe mu masaha 24 y’uyu wa 22 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu bipimo 4,613 byafashwe habonetse abarwayi 34 bashya b’iki cyorezo. Kigali ifite 21, Rusizi 6, Kirehe 2, Nyamasheke 4, Ngoma 1.

    Dore uko Minisiteri y’Ubuzima igaragaza iyi mibare  muri rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-ku-isonga-mu-kugira-abantu-benshi-ba-covid-19-mu-bipimo-byafashwe-none/

  • Polisi yasabye umukobwa gukuramo akenda kambarwa mu “mihango”-Cotex ngo imusake #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo kirebana n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu cya Australia kigaragaza ko muri Sydney igipolisi cyasabye umukobwa ukiri muto gukuramo cyangwa se kwambura agatambaro abagore/abakobwa Bambara bari mu mihango kazwi nka Kotegisi-Cotex mu gihe barimo kumusaka. Ibi ngo ni ibintu bimaze gukorerwa benshi, bikaba byarazamuye umwuka mubi, aho abagore n’abakobwa babifata nk’agasuzuguro no kubatesha agaciro.

    Iki gikorwa cyakozwe na Polisi, kiri mu bintu bitanu byerekana imyitwarire itanoze y’abapolisi mu matohoza/iperereza yakozwe mu mwaka ushize wa 2019 mu bikorwa bitanu by’isaka byakozwe babanje gutegeka abantu kwambura ibyo bambaye, ibintu byateye ukutumvikana muri Sydney.

    Icyegeranyo kivuga ko byinshi muri ibyo byabereye mu nzu z’umuziki/mutubyiniro, kandi bikaba byaratumye ababikorewe biyumva ko “basuzugujwe kandi bateshejwe agaciro“. Igipolisi cya New South Wales kivuga ko kizagenzura neza ibiri muri icyo cyegeranyo.

    Icyegeranyo cy’itsinda rishinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano, gihamagarira abapolisi gusaba imbabazi umwe mu bakobwa babikorewe, kikanavuga ko hari n’ahandi byabayeho bigatuma umupolisi ahagarikwa mu kazi.

    Ibi byagiye kujya ahagaragara nyuma y’aho ababyeyi b’abakobwa/abagore babikorewe bitotombeye cyane bigatangazwa mu binyamakuru byaho.

    Icyo cyegeranyo, nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko ibibazo bijyanye n’uko isaka nk’iryo ryaba ryemewe n’amategeko bihora bigaruka igihe cyose, hose bakaba bakora ibyo barimo barashakisha ibiyobyabwenge.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-yasabye-umukobwa-gukuramo-akenda-kambarwa-mu-mihango-cotex-ngo-imusake/

  • Polisi ikomeje kurwanya ibyaha bibera mu biyaga na barushimusi b’amafi #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’abagize amashyirahamwe y’abarobyi mu kiyaga cya Burera bashyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi b’amafi n’abandi bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibera mu mazi.

    Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Nkurunziza, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kiyaga cya Burera yavuze ko ibi bikorwa bikomeje kandi birimo gutanga umusaruro kuko hamaze gufatwa ba rushimusi amato yabo ndetse n’imitego itujuje ubuziranenge bifashisha baroba amafi.

    Yagize ati“ Mu myaka ibiri ishize mu kiyaga cya Burera twahafatiye amato arenga 150, aya yakoreshwaga mu kuroba amafi binyuraje n’amategeko, harimo n’amato atujuje ubuziranenge yakoreshwaga mu kwambutsa abantu andi agakoreshwa mu bikorwa bya magendu. Ayo mato yose yarafashwe ndetse bene yo n’abayakoreshaga bose barafatwa”.

    CIP Nkurunziza akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020 hafashwe imitego ibiri ikozwe mu nzitiramibu, buri umwe ufite uburebure bwa metero 40. Avuga ko iyi mitego hari n’iyo basanze iri mu bwoko bwa Kaningini, ubwoko bw’imitego ifata ikanica amafi matoya.

    Yagize ati“ Bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi mu kiyaga cya Burera ibi bikorwa birimo kugabanuka bigaragara. Abagize amakoperative y’abarobyi nabo barimo gutanga umusanzu ugaragara muri ibi bikorwa aho batanga amakuru y’ahantu hose higanje aba banyabyaha”.

    CIP Nkurunziza yavuze ko bariya bantu usibye no kuba bakora uburobyi butemewe n’amategeko barimo guhemukira umuryango nyarwanda kuko imitego bakoresha aba ari inzitiramibu z’abaturage Leta iba yarabahaye ngo bikingire imibu itera Malariya ariko abandi bo bakayibaguraho bajya kuyitegesha amafi.

    Ibikorwa nk’ibi kandi nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, ntabwo bibera mu kiyaga cya Burera gusa kuko no muri Gicurasi byabereye mu kiyaga cya Kivu ahafatiwe imitego irenga 27 itujuje ubuziranenge (Kaningini). Iyo yafashwe nyuma y’ukwezi kumwe hamaze gufatwa abarobyi 17 nabo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu.

    CIP Nkurunziza yakanguriye abaturage baturiye ikiyaga cya Burera kwirinda uburobyi bunyuranyije n’amategeko, abasaba ubufatanye mu kuburwanya batangira amakuru ku gihe.

    Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

    Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

    Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-ikomeje-kurwanya-ibyaha-bibera-mu-biyaga-na-barushimusi-bamafi/

  • Ange Kagame ati“ Turi mu biganza byiza”, ashimira abaganga bamufashije kubyara #rwanda #RwOT

    Ange Ingabire Kagame, uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yashimiye ikipe y’abaganga, abaforomo n’ababyaza bamubaye hafi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bakamufasha kubyara.

    Mu butumwa yanyujije kuri twitter, yashimiye bikomeye ikipe y’abaganga badasanzwe, abaforomo n’ababyaza bo mubitaro byitiriwe Umwami Faisal bamufashije kubyara kandi bakamuremera ubunararibonye. Avuga kandi ati ” turi mubiganza byiza”, agasabira umugisha ku Mana abo bose.

    Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bibarutse umwana wabo w’imfura kuwa 19 Nyakanga 2020.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul, abinyujije kuri Twitter, yahise agaragaza ibyishimo atewe no kuba abonye umwuzukuru.

    Soma hano inkuru bijyanye, ivuga ku byishimo Perezida Kagame yatewe n’ivuka ry’Umwuzukuru we: Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yabonye umwuzukuru

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ange-kagame-ati-turi-mu-biganza-byiza-ashimira-abaganga-bamufashije-kubyara/