Blog

  • Abagore batwite bakoze siporo, abari mu rugo bayikurikira bifashishije ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri Umuryango Children and Youth Sports n’abafatanyabikorwa bawo bateguye siporo y’abagore batwite yitabiriwe n’abantu bake abandi bayikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga.
  • Passy wahoze muri TNP na Puff G basohoye amashusho y’indirimbo bafashijwemo na Kamichi #rwanda #RwOT




    Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP na Rukundo Patrick wamenyekanye mu muziki nka Puff G bahuje imbaraga bakora indirimbo ikubiyemo isezerano umusore ashobora guha umukobwa amwereka ko atazamuba kure.

  • KU MUNSI NK’UYU 2019: Ibyamamare 3 mu Rwanda byakoreye rimwe ubukwe, amarangamutima ya bo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    By Canisius Kagabo

    Ku munsi nk’uyu munsi 2019, wari umunsi w’ibyishimo ku byamamare nyarwanda, umukinnyi wa ruhago, umunyamakuru n’umuhanzi ubwo bakoraga ubukwe bagasezerana n’abafasha babo kubana akaramata.
    Myugariro wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rusheshangoga Michel, umunyamakuru w’imikino Kalisa Bruno Taifa wa Radio10 n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Bagabo Adolphe[Kamichi] usigaye uba muri Amerika ni bo bakoze ubukwe tariki ya 27 Nyakanga 2019.
    Tariki ya 27 Nyakanga 2019, myugariro wa AS Kigali nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabaye tariki ya 26 Nyakanga 2019, tariki ya 27 Nyakanga 2019 Rusheshangoga Michel yasezeranye imbere y’Imana na Nakazungu Aimée.
    Baherekejwe n’inshuti n’abavandimwe mu muhango wabereye mu busitani bw’ishuri rya Exella ‘Exella School Garden’.
    Kuri uyu munsi yizihiza umwaka umwe ashakanye n’umugore we, abinyujije kuri Instagram yavuze ko yishimiye cyane kubana na we kuko bakoze ikipe ikomeye.
    Yagize ati“isabukuru y’umwaka umwe w’ubukwe bwacu! Twakoze ikipe y’agatangaza. Nishimiye kandi nkunda kuba narashyingiranywe na we. Tuzabana imyaka myinshi rukundo.”

    Kalisa Bruno Taifa, umunyamakuru wa siporo wa Radio10, na we ku munsi nk’uyu na we yakoze ubukwe na Ingabire Yvette.
    Aba bombi bemeranyijwe kubana akaramata nyuma y’imyaka 6 bari bamaze bakundana.
    Ku munsi yizihiza iyi sabukuru yagize ati“isabukuru nziza ya mbere y’ubukwe bwacu rukundo rwanjye. Ndagukunda. Umugore mwiza umuhabwa n’Uwiteka.”

    Umuhanzi Kamichi akaba n’umunyamakuru usigaye aba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Knoxville muri Leta ya Tennessee, yakoze ubukwe n’umunyarwandakazi ukomoka i Huye tariki ya 27 Nyakanga 2019.
    Hari nyuma y’umwaka n’ubundi aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri Leta ya Tennesse aho batuye.

  • Umuryango wa Benjamin Mkapa wahishuye indwara yahitanye uyu mukambwe wabaye Perezida #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    William, umwe mu bo mu muryango we wavuze muri uyu muhango yagize ati : ”Amaze kumva amakuru yarahagurutse ashaka nko kugenda ariko arongera aricara yunamika umutwe, nyuma baje kureba uko ameze basanze yapfuye. Ni byiza ko tuvuga ibi kuko buri wese ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwigira inzobere”.
    Magufuli yavuze ko Bwana Mkapa yariho avurirwa mu bitaro, ko amakuru arambuye ku rupfu rwe azavugwa nyuma.
    Igitambo cya misa cyo kumusezeraho cyitabiriwe n’abantu batandukanye, abakuru ba kiliziya gatolika muri Tanzania bamushimiye ko yayiteje imbere muri iki gihugu.
    Leta ya Tanzania yatangaje ko Benjamin William Mkapa azashyingurwa ku ivuko rye ahitwa Lupaso mu gace kitwa Mtwara mu majyepfo ya Tanzania.
    Imihango yo kumusezera yatangiye ejo ku cyumweru ikazageza kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi kwa karindwi.
    Kassim Majaliwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania yatangaje ko kuwa kabiri ariwo munsi Mkapa azasezerwaho ku rwego rw’igihugu.
    Leta y’u Burundi yatangaje ko minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyonyi, yafashe urugendo ajya muri Tanzania kwifatanya nabo ”gusezera no gushyingura” Bwana Mkapa.
    Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri kuva uyu munsi kuwa mbere kugeza kuwa gatatu ”mu rwego rwo kunamira” Bwana Mkapa.
    Imihango yo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu nirangira kuwa kabiri, nibwo umubiri we uzajyanwa gushyingurwa ku ivuko, nk’uko leta ya Tanzania ibivuga.
    Majaliwa yabwiye abanyamakuru ko umubiri wa Mkapa, wari ufite imyaka 81, uzashyingurwa kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi.
  • Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 60 muri Darfur #rwanda #RwOT

    By Umwanditsi
    Abategetsi b’umuryango mpuzamahanga ONU, batangaje ko abantu barenga 60 bishwe abandi 60 bagakomereka mu bwicanyi bakorewe muri Sudani, mu ntara ya Darfur.
    Ishami rya ONU rishinzwe imfashanyo, OCHA, ryavuze ko abantu bitwaje imbunda bangana hafi 500 bateye mu mujyi wa Masteri, muri Sudani kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 nyakanga 2020.
    ONU ivuga ko abagabye iki gitero bateye mu giturage kirimo abo mu bwoko bw’aba Masalit, basahura abanyagihugu ndetse batwika inzu hamwe n’isoko ry’aho.
    Nyuma y’icyo gitero, abanyagihugu barenga 500 bo muri ako gace, bahise bakora imyigaragambyo basaba ko ubutegetsi bubarinda. Abo bamasalit bavuze ko batazahamba ababo kugeza Leta igize icyo ikora.
    Minisitiri w’intebe wa Sudani, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza yavuze kuri iki cyumweru ko igihugu cye kigiye kohereza ingabo zishinzwe umutekano mu ntara ya Darfur kurinda aba banyagihugu.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Manchester United, Chelsea na Aston Villa zamwenyuye ku munsi wa nyuma wa Premier League #rwanda #RwOT

    Isozwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, ryasize amakipe ya Manchester United na Chelsea abonye itike yo gukina UEFA champions League mu mwaka utaha w’imikino mu gihe Aston Villa yarokotse kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
  • Abantu 69 barimo 34 b’i Kigali banduye Coronavirus mu Rwanda, 11 bayikize #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 69 barimo 34 bakuwe mu Mujyi wa Kigali basanganywe Coronavirus mu gihe 11 aribo bakize basezererwa mu bitaro.
  • RIB yerekanye abantu batandatu bakurikiranyweho ubujura bwifashishije ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batandatu bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bwifashishije ikoranabuhanga.
  • Ishusho y’icyumweru mu mafoto: Col Byabagamba yitabye urukiko, abahanzi bashyirirwaho ikigega cy’ingoboka #rwanda #RwOT

    Icyumweru kiragana ku musozo! Ni iminsi irindwi yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ko Col Tom Byabagamba yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku cyaha gishya kitari cyaravuzwe mbere cy’ubujura ariko iburanisha rirasubikwa kuko nta bunganizi mu mategeko yari afite.
  • Uko intanga z’inka zikorerwa mu Rwanda n’uburyo byateje imbere ubworozi bw’inka zirimo n’Inyambo #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye 12 mu Rwanda hatangiye gukorerwa intanga z’inka, zagize uruhare mu kongera umubare w’inka mu gihugu no kubona icyororo cy’inka zigezweho kandi zitanga umusaruro.