Blog

  • Nitwa Nailla ngiye kugumirwa bitewe n’uko abahungu bantinya nicyo gituma nkeneye umukunzi vuba byihutirwa. #rwanda #RwOT

    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-nailla-ngiye-kugumirwa-bitewe-nuko-abahungu-bantinya-nicyo-gituma-nkeneye-umukunzi-vuba-byihutirwa/

  • Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umuhungu twabyarana sinzigera musaba amafaranga. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndi-umukobwa-mfite-imyaka-39-ndashaka-umuhungu-twabyarana-sinzigera-musaba-amafaranga/

  • Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wamaganye “Emmanuel” ushinjwa gutwika Cathédrale y’i Nantes #rwanda #RwOT

    Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa watangaje ko umunyarwanda uvugwaho kugira uruhare mu gutwika Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes atazwi mu muryango mugari w’abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse ko udashyigikiye ibikorwa nk’ibi bibangamira umutekano w’igihugu.
  • Rayon Sports yasinyishije Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, yasinyishije rutahizamu Sugira Ernest amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa.
  • RALC yaburiye abahanzi biharaje kuririmba indirimbo ziganisha ku mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yasabye abahanzi bakomeje kuririmba indirimbo zoreka urubyiruko kwitwararika kuko hari ingaruka mbi bizagira ku rubyiruko.
  • Scott wahoze ari umugore wa Jeff Bezos amaze gutanga miliyari $1.7 mu bikorwa byo gufasha nyuma ya gatanya #rwanda #RwOT

    MacKenzie Scott, wahoze ari umugore w’umukire wa mbere ku Isi, Jeff Bezos, ufite sosiyete ya Amazon, yatangaje ko amaze gutanga miliyari $1.7 by’umutungo we mu bikorwa bigamije uburinganire ku bantu b’ubwoko butandukanye, uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, mu bikorwa by’ubuzima n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
  • Uburanga bw’umunyamideli uri mu rukundo n’umukinnyi Ally Niyonzima #rwanda #RwOT

    Ally Niyonzima umukinnyi w’ikipe y’igihugu ubu udafite ikipe, ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli witwa Monica ukoresha amazina ya Muni Bosslady ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri Rayon Sports, ntiyakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo, ndetse uyu mukobwa bakundana ni na we wahishuye ko bakundana dore ko ari na we washyize ifoto ye bari kumwe hanze.

    Monica ari mu rukundo na Ally Niyonzima nyuma y’uko muri 2018 yapfushije umugabo we basezeranye wavukaka i Rubavu kimwe n’uyu mukobwa, witwa Kapaya Christus.

    Ashimangira urukundo rwe na Ally Niyonzima, aherutse gushyira ifoto yabo kuri Insta story iherekezwa n’ijambo rigira riti “rukundo rwanjye”.

    Si ibyo kuko no muri Bio ye ya Instagram, Muni Bosslady uba New Zealand yashyizemo Muni N8(N: Isobanuye Niyonzima mu gihe 8 ari nimero uyu muhungu akunda kwambara iyo ari mu kibuga akina).

    Niyonzima amakuru avuga ko atajya yifuza kuba yashyira hanze iby’urukundo rwe kuko aba yumva byaba ibanga, gusa umukobwa we kwihangana bikaba byaramunaniye abisangiza inshuti.

    Monica aryohewe n’urukundo

    Monica yahishuye ko ari mu rukundo na Ally Niyonzima

    Muni Bosslady

    Ally Niyonzima ntakunze gushyira hanze iby’urukundo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/uburanga-bw-umunyamideli-uri-mu-rukundo-n-umukinnyi-ally-niyonzima

  • Sugira Ernest yasinyiye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Sugira Ernest yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Sugira Ernest yasoje intizanyo ye muri Rayon Sports yari yaratijwemo na APR FC.

    Iyi kipe yegereye uyu musore ngo ahagume ariko arabyanga bitewe n’uko ibyo yari yemerewe mbere birimo miliyoni 3 atahawe, hakaba hari n’umushahara atabonye.

    Iyi kipe yahise yongera yandikira APR FC iyitira uyu rutahizamu, gusa APR FC yo ikaba yari yaramaze guha uburenganzira uyu mukinnyi wari usigaranye umwaka umwe wa yo ko yashaka ikipe bakumvikana ubundi bo bakamurekura.

    Sugira Ernest akaba yari yabwiye Rayon Sports ko niba ishaka kumugura igomba kumwishyura miliyoni 10 kandi igahita yishyura, ibi ni byo byatumye iyi kipe isubira kumutira muri APR FC.

    Amakuru agera ku ISIMBI ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira Rayon Sports umwaka umwe usobora kongerwa, igisigaye ni uko APR FC imuha release letter.

    Mu mezi 2 n’igice yakiniye Rayon Sports nk’intizanyo, mu marushanwa yose yakinnye imikino 7 ayitsindira 5.

    Asinyiye Rayon Sports yiyongera ku bakinnyi nka Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjiri, Kwizera Olivier, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est b’abanyarwanda bamaze gusinyira iyi kipe.

    Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo.

    Sugira Ernest yasinyiye Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-yasinyiye-rayon-sports

  • Inshingano za BNR, politiki y’ifaranga, uburyo gihugu cyaka kikanishyura umwenda: Ikiganiro na Prof Kigabo #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba uri umwe mu batekereza ko Banki Nkuru y’u Rwanda ikora nka banki cyangwa ibindi bigo by’imari bisanzwe bikorana n’abaturage mu buryo bw’ubucuruzi bubyara inyungu.
  • Twasaga n’abigana Dj Bob: Ibyo wamenya ku rugendo rwa Dj Zizou mu muziki #rwanda #RwOT

    Iradukunda Zizou umuhungu wa Soso Mado wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala muri iyi minsi ni umwe mu bahagaze bwuma mu muziki nyarwanda nyamara ataririmba, ni umusore ufite urugendo rutari ruto.