Blog

  • Meddie Kagere byamurenze agaragaza amarangamutima ye nyuma y’ibyo yakorewe na Simba SC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’u unyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yashimiye ikipe ya Simba SC n’abafana muri rusange bitewe n’icyubahiro yeretswe mu mpera z’icyumweru gishize.

    Hari ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 kuri Simba Day, ni umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

    Bahamagara umukinnyi ku mukinnyi akava mu rwambariro bakamumurikira abafana b’iyi kipe.

    Bageze kuri Meddie Kagere byari biratandukanye, yahamagawe mu buryo bugaragaza ko iyi kipe ya Wekundu wa Msimbazi bishimira ibyo amaze kubakorera mu myaka 2 ayimazemo.

    Umuvugizi wa Simba SC wari uyoboye ibi birori, Haji Manara agiye guhamagara Meddie Kagere yagize ati“ndashaka munyumve, ku y’indi nshuro ndashaka duhagarare, umuntu ugiye kuza akeneye icyubahiro cyinshi, nzanye rutahizamu watsinze ibitego byinshi, Meddie Kagere.”

    Bati ibyo wakoze twarayamanitseeee

    Abantu bari muri Benjamin Mkapa Stadium bakaba bose barahagurutse bigaragaza ko bishimiye cyane uyu rutahizamu w’umunyarwanda bitewe n’ibyo amaze kubakorera.

    Abinyuijije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddie Kagere yashimiye cyane abafana ba Simba SC ku bw’icyubahiro bamweretse.

    Yagize ati“isi ni nk’igitabo, abatasha guyitembera byibuze musome nka paji imwe. Mwakoze cyane abafana ba Simba SC ukuntu mwanyakiriye n’icyubahiro mwampaye, wakoze cyane Manara.”

    Kagere akaba yaraje no ahembwa nk’umukinnyi wakoze cyane muri Simba akanatsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Mu myaka 2 amaze muri Simba SC akaba yarayitsindiye ibitego 45 muri shampiyona, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese muri shampiyona ya Tanzania mu myaka 10 ishize.

    Meddie Kagere yabashimiye ku bw’icyubahiro bamweretse

    source http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-byamurenze-agaragaza-amarangamutima-ye-nyuma-y-ibyo-yakorewe-na-simba-sc

  • Uko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwatekereje guteza imbere ku ivuko #rwanda #RwOT

    Shema Charles ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu mahanga kubera amateka ababyeyi be baciyemo yatumye bahungira muri Zaïre mu 1973, aho yavukiye mu 1978.
  • Ishusho y’iby’ingenzi byaranze icyumweru mu mafoto #rwanda #RwOT

    Icyumweru kigana ku musozo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
  • Amagambo 10 akomeye atazibagirana yavuzwe na Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    James Kabarebe amaze kumenyekana nk’inararibonye mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda, cyane ajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu, akagira umwihariko mu kuvuga, ku buryo iyo abara inkuru hari ubwo ushiduka ubirebera mu ntekerezo nk’aho ari filime.
  • Prosper Nkomezi ageze kure umushinga wa album ya kabiri #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Wanyujuje indirimbo’ iri kuri iyi alubumu avuga ko yatangiye gukoraho mu ntangiro z’uyu mwaka.

    Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 14 Kanama 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 20 ku rukuta rwa YouTube rwa Prosper Nkomezi.

    Uyu muhanzi yabwiye FINE FM dukesha iyi nkuru ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubw’umuntu wese wumva afite ishimwe ku Mana kubw’ibyo yamukoreye.

    Ati “Ntabwo ari indirimbo y’umuhanzi ahubwo ni iy’umuntu wese ufite imirimo ikomeye yakorewe na Kristo akumva ageze mu gihe cyo gushima.”

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi

    Prosper Nkomezi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Wanyujuje inidirimbo’ ari imwe mu zizaba ziri kuri album ye ya kabiri ataganya kurangiza gukora mu mwaka utaha.

    Yagize ati “Ndi gukora kuri album yanjye ya kabiri, narayitangiye kuri ubu hari indirimbo zigera muri enye maze gukora ariko n’izindi ndateganya ko zizarangira umwaka utaha.”

    Uyu muhanzi avuga ko abifashijwemo n’abamufasha mu gutunganya ibihangano bye bateganya kujya bashyira hanze nibura indirimbo imwe mu kwezi.

    Prosper Nkomezi yatangiye umuziki mu 2014 aririmba mu itsinda Real Testimony icyo gihe ryitwaga Horeb Ministries, ariko indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye yahosotse mu 2017.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo yakoze igitaramo yari yise ‘Ibasha gukora Live Concert’ yamurikiyemo alubumu ya mbere.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi
    http://dlvr.it/RfCsn7

  • Kiyovu Sports ifite amadeni ya miliyoni 60, 25 ntibazi aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ivuga ko ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko 25 bakaba bataramenye aho zaturutse.

    Ni amadeni bavuga ko amenshi ari ayo bagurijwe bagiye kugura abakinnyi yaba umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’uyu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2020-2021.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’Inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru.

    Ubwo yamurikaga raporo y’umutungo wa Kiyovu Sports, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Kiyovu Sports umunsi ku munsi, Twizerimana Bernard, yagaragaje amafaranga iyi kipe yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’ayo bateganya gukoresha muri 2020-2021.

    Muri raporo y’umwaka ushize byagaragaye ko iyi kipe yakoresheje 144.300.000 mu kugura abakinnyi n’imishahara, 4.486.000 y’uduhimbazamusyi, 11.789.000 yo gutegura imikino, miliyoni zirenga 26 z’imyenda, miliyoni zirenga 3 z’ibikoresho bitandukanye byaguzwe, muri rusange iyi kipe yakoresheje 190.084.974 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iyi kipe ikaba izakoresha miliyoni 267, akaba ari amafaranga azaturuka mu bafatanyabikorwa nka Azam, Umujyi wa Kigali, UAP, abanyamuryango, ku bibuga n’ahandi hatandukanye.

    Bernard kandi yagaragaje ko iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko hakaba harimo ayo bemeje ko batazi aho yaturutse.

    Yagaragaje ko ari miliyoni 25 zatanzwe umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, aho bigaragara ko yatanzwe ariko hakaba hatagaragara uwayatanze, ibi bakaba byagaragaye ubwo Kiyovu Sports yafataga amafaranga yatanze bagakuramo ayo bakoresheje yose, basanga bafite uwo mwenda ariko nta nyandiko cyangwa inyemeza bwishyu bw’uwayatanze.

    Andi asigaye miliyoni 35 ni ayatanzwe bagura abakinnyi bitegura 2020-2021.

    Izi miliyoni 35 bivugwa ko ari amafaranga bagurijwe na perezida w’iyi kipe, Mvuyekure Francois, visi perezida wa yo Ntwarindwa Theodore ndetse na Mvukiyehe Juvenal we basigaje kumwishyura miliyoni 17 n’ibihumbi 500. Kiyovu Sports ifite umwenda wa miliyoni 60
    http://dlvr.it/RfCsrX

  • Umugabo wa mbere bivugwa ko yari akuze kurusha abandi ku isi yapfuye muri Afurika y’epfo #rwanda #RwOT

    Umunya-Afurika y’epfo byibazwa ko ari we mugabo wari ushaje kurusha abandi bose ku isi, yapfuye afite imyaka 116. Ibyangombwa biranga Fredie Blom, bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records.

    Ubwo yari akiri umusore w’ingimbi, umuryango we wose wishwe n’icyorezo cy’ibicurane byiswe ‘Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi.
    Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z’isi ndetse na politiki n’ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n’iheza ku batari abazungu, bizwi nka ‘apartheid’ muri iki gihugu.

    Mu mwaka wa 2018, Bwana Blom yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta banga na rimwe yakoresheje ngo arambe. Yagize ati: “Hari ikintu kimwe gusa, ni umugabo uba aha hejuru [Imana]. Afite ububasha bwose. Jye nta na kimwe mfite. Nshobora gutembagara igihe icyo ari cyo cyose ariko aramfashe”.

    Bwana Blom yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akora akazi k’imirimo y’amaboko irimo no gutwara imizigo, bwa mbere agakorera mu mirima, nyuma agakorera mu bwubatsi – aza kugahagarika gusa ageze mu kigero cy’imyaka ya za 80.

    Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza itariki ye y’amavuko nk’iya 8 y’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904.

    Nubwo mu myaka myinshi ishize yaretse kunywa inzoga, itabi ryo yakomeje kuritumura.
    Ariko, amakuru avuga ko ingamba za ‘guma mu rugo’ kubera icyorezo cya coronavirus zashyizweho na leta y’Afurika y’epfo, zatumye adashobora kugura itabi ngo atekere isigareti ye ku isabukuru ye y’imyaka 116 y’amavuko.

    Umuryango wa Bwana Blom wavuze ko yapfuye urupfu rusanzwe ejo ku wa gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu mujyi wa Cape Town.

    Andre Naidoo, umuvugizi w’umuryango we, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:
    “Mu byumweru bibiri bishize, sogokuru yari acyasa inkwi. Yari umugabo ukomeye, wumva ko ashoboye”.

    Yongeyeho ariko ko mu gihe cy’iyi minsi, Bwana Blom yananutse “ava ku mugabo munini aba umugabo muto”. Bwana Naidoo yavuze ko umuryango we utibaza ko urupfu rwe rwaba hari aho ruhuriye na Covid-19.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umugabo-wa-mbere-bivugwa-ko-yari-akuze-kurusha-abandi-ku-isi-yapfuye-muri-afurika-yepfo/

  • Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi ba Covid-19 babarirwa mu magana, hapfa n’umuntu wa 12 #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 23 Kanama 2020 ku cyorezo cya Coronavirus, igaragaza ko mu bipimo 6,402 byafashwe habonetsemo abarwayi 200 b’iki cyorezo mu gihe umuntu umwe cyamuhitanye.
    Dore uko imbonerahamwe igaragaza ishusho y’umunsi;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-ba-covid-19-babarirwa-mu-magana-hapfa-numuntu-wa-12/