Blog
-
Kwishyurwa batinze, inyishyu nke: Bimwe mu bibangamiye abaturage bimurwa ku nyungu rusange #rwanda #RwOT
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yashyize hanze ubushakashatsi bukubiyemo uburenganzira bwa muntu ku iyimurwa rigamije inyungu rusange, bwagaragaje ko hakiri ibibazo bikomeye bitishimirwa n’abimurwa. -
Uko Cobra witandukanyije na FDLR na RUD-Urunana yakiriwe mu gihugu yahereye kera arwanya bikanga #rwanda #RwOT
Rtd Maj Bimenyimana Bonaventure wamenyekanye nka Cobra, ni umwe mu bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR na RUD-Urunana, wafashe icyemezo gikomeye cyo kwitandukanya n’iyo mitwe, akagaruka mu Rwanda yamaze imyaka 15 ashaka kwigarurira akoresheje imbunda ariko bikanga. -
Rubavu: Abagera kuri 30 bafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Kuwa Kane tariki ya 27 Kanama yafashe abantu 30 bafite imifuka 28 irimo ibicuruzwa bya magendu barimo kubyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu. -
Jules Sentore na Buravan bahuriye mu ndirimbo y’urukundo ‘Ni rwogere’ igaragaramo imigenzo yo hambere #rwanda #RwOT
Jules Sentore na Buravan bakunzwe cyane mu muziki wo mu Rwanda, bahuriye mu ndirimbo y’urukundo igaragaramo imigenzo yo hambere, bise ‘Ni rwogere’. -
Umuhanzi Nyarwanda utuye muri Belgique King landry akosoye Meddy washatse kubeshya abanyarwanda. #rwanda #RwOT
King landry ni umusore utuye muri Belgique akaba aririmba injyana ya Gospel gusa uyu musore akaba akomeje kugenda aca agahigo mu banyarwanda batuye,hanze dore ko amaze gukora indirimbo yanabiciye bigacika hano kumugabane wa africa. Uyu musore nubwo adakunze kuza mu Rwanda cyane ngo ariko akurikira showbiz nyarwanda haba muri gisata cya gospel cg se secular music.

King landry umuhanzi wa gospel utuye muri belgique uyu musore ngo ubwo yaje kurunguruka ku rubuga rwa Instagram yaje gukubitana n’umwana umaze iminsi acicikana kumbuga nkoranya mbaga wiswe Karyuri wanabeshywe n’icyamamare meddy ko azamufasha ariko bikaba byarabaye nkibya ya mabati.Gusa igishimije nuko King landry Yamaze kwemerera inkunga uyu mwana ukiri muto ufite impano yo kubyina nubwo akiri muto.

King landry yemereye karyuri kumugaragaro ko agiye kumufasha gutura heza ndetse akajya anamenya ubuzima bwe uko bwifashe mu kumuha mituelle.Ntibyari biherutse ibintu nkibi ariko uyu musore arongeye arabibyukije.
The post Umuhanzi Nyarwanda utuye muri Belgique King landry akosoye Meddy washatse kubeshya abanyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Masenge yambeshye ko ninca imyeyo nzabona umugabo byihuse none naragumiwe ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT
Nitwa Irasubiza Bernardine mfite imyaka 32. Kuva nkiri muto masenge yambwiye ko kugira ngo umukobwa yubake urugo rwiza, no kugira ngo rukomere agomba kubitozwa. Nicyo cyatumye antoza byinshi byerekeranye no gufata neza umugabo, ndetse no gutoza umubiri wanjye kunezeza umugabo. Ntabwo byari byoroshye na busa ariko bitewe n’uko numvaga ari inyungu zanjye bwite byose narabikoze. Yambwiye ko nindinda ubusugi bwanjye ndetse nkaca imyeyo nzabona umugabo byihuse none naragumiwe byumvikana ko yambeshye. Ubu rero ndi kugerageza amahirwe ngo ndebe ko hari umusore wakwemera kunkunda akankura ku ishyiga. Niba ahari anyandikire inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
The post Masenge yambeshye ko ninca imyeyo nzabona umugabo byihuse none naragumiwe ndashaka umukunzi. first appeared on UMWUNGERI.RW.
http://dlvr.it/RfZ0Q6 -
Kamonyi: Bakomorewe kujya no kuva Kigali ariko nta ngamba zo kwirinda Coronavirus zihari #rwanda #RwOT
Abaturage ba Kamonyi by’ubwihariko igice cy’Umurenge wa Runda guhera ku gicamunsi cy’uyu wa 28 Kanama 2020 bahawe imodoka zisanzwe zihakora kuri Linye( ligne) Nyabugogo, Ruyenzi-Bishenyi. Ikibazo gikomeye mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus gishingiye ku kuba abagenzi kuva wambutse hakurya ya Nyabarongo, Kamuhanda na Ruyenzi nta buryo bw’ubwirinzi.
Uwabirebera mu ruhande rumwe yavuga ko kurekura izi modoka zikava mu mujyi wa Kigali zikambuka Nyabarongo, Kamuhanda na Ruyenzi byaba byakozwe mu buryo bunyuranije n’amabwiriza y’inama y’abaminisitiri avuga ko ingendo hagati y’umujyi n’izindi ntara zibujijwe ku modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange.
Ku rundi ruhande na none, umuntu yanavuga ko iki ubwacyo atari ikibazo kuko no muri gahunda ya Guma mu rugo iheruka niko byagenze, ubwo byavugwaga ko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’izindi ntara ndetse n’intara ku zindi zibujijwe ariko Linye(ligne) y’imodoka Nyabugogo, Ruyenzi, Bishenyi igashyirwaho. N’ubu niko byagenze aho kuri iki gicamunsi cya tariki 28 Kanama 2020 iyi linye yahawe imodoka zitwara abagenzi kuva no kujya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali kuko ejo zakoze igice gito cy’igitondo.
Ubwo kuri uyu wa 27 Kanama 2020, hasohokaga itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri rivuga ko ingendo mu modoka rusange ziva cyangwa zijya mu mujyi wa Kigali zitemewe mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi kuri Linye(ligne) Nyabugogo – Bishenyi ntabwo yakoze kuko ubusanzwe yaba inyuranije n’aya mabwiriza.
Abagenzi bava mu majyepfo imodoka zirabafata cyangwa zikabasiga ku kamonyi ahazwi nko ku masuka, mbese nk’uko ubushize byari bimeze, aho na Bariyeri ya Polisi yari hirya gato ya Kamiranzovu kuri sitasiyo ya M. Meru yahasubijwe.
Icyo ibi bisobanuye ni uko kuva aho iyi Bariyeri ya Polisi iherereye ugaruka Kigali habarwa nk’agace kari mu mujyi wa Kigali nkuko ubushize ubuyobozi bwabisobanuraga, aho icyo gihe kuharenga byafatwaga nko kuva cyangwa kujya mu gice cy’umujyi wa Kigali cyangwa se cy’intara y’amajyepfo.
Ku baturage ba Runda, benshi kuko basanzwe bakorera imirimo yabo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko basubijwe kuko ku munsi w’ejo ubwo izi Modoka za Kampuni ya RFTC zikora kuri iyi linye zitakoraga, abamotari bacaga ayo bashaka ku buryo kuva Ruyenzi ujya Nyabugogo batatinyaga guca ibihumbi bibiri nyamara ubusanzwe ari hagati ya 500-700 bitewe n’umumotari ushoye cyangwa se uwo ukuye Ruyenzi.
Ku rundi ruhande, nubwo hishimirwa kuba izi modoka zongeye gukora, harananengwa ko uburyo zikoramo budafasha mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, ko ahubwo bwakorohereza ikwirakwiza(zwa) kuko nta hantu ho gukarabira ku gice cya Runda hateganijwe, abagenzi ntawe ubazwa ya miti ifasha mu gusukura intoki izwi nka hand sanitizer cyangwa se ngo bene Kampuni babe bayiteganirije abagenzi binjira mu modoka bityo birinde banarinda abandi. Aha ni igihe kuri iki gicamunsi, izi modoka zari zigeze ku Ruyenzi kuri ligne zisanzwe zihagararaho.
Biteye impungenge ku ikwirakwizwa ry’iki cyorezo mu gihe harekuwe izi modoka ziva zikanajya mu mujyi wa Kigali nyamara nta buryo bw’ubwirinzi bwateganyirijwe abagenzi bakoresha izi modoka, by’umwihariko Ruyenzi na Kamuhanda. Abemeye ko izi modoka zambuka zigana ahasanzwe hafatwa nko mu Ntara y’amajyepfo, bakabaye babanje gutekereza ku kurinda abaturage, naho ubundi ikibazo ni ese ingaruka z’iki cyorezo kitarinzwe aba baturage zizabazwa nde?
Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RfZ0Rc -
Three perish in deadly Rwamagana accident #rwanda #RwOT

The Eastern Province Police Spokesperson for the Eastern Province, CIP Twizeyimana Hamdun, told IGIHE that the accident happened around 5.30 pm when a Jeep Toyota Prado that was heading from Nyagatare to Kigali hit a cyclist identified as Alphonse Habimana in Rwamagana town.
The Prado collided with an Actros Mercedes Benz before killing a taxi moto rider and his passenger.
The driver of the Prado identified as Etienne Ruzindana was trying to escape from police after he made a hit and run on a cyclist who luckily cheated death.
The car later lost the balance and hit the tree on the roadside, leaving the driver in critical condition.
One of five persons he was carrying identified as Aloys Niyonzaba died in the accident while others were seriously injured.
Police Spokesperson said that the accident wouldn’t have been as fatal as it was had the driver not tried to escape.
“The police stopped the driver after hitting the cyclist but he opted to escape and I don’t think he was running against the clock to stick to curfew hours because he would have reached on time without considering going at the highest speed,” CIP Twizeyimana said.
The driver who caused the accident was immediately transferred to Kanombe Military Hospital for treatment.
The bodies of the deceased were taken to Rwamagana Hospital for autopsy tests; while those who were injured during the accident were hospitalized at Rwamagana Hospital.
Three people were killed in an accident that took place at Plage Village in Nyarusange Cell in Muhazi SectorNicole Kamanzi M.
source https://en.igihe.com/news/article/three-perish-in-deadly-rwamagana-accident
-
Perezida Museveni yashyizeho umunsi wo gusengera Covid-19 #rwanda #RwOT
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ejo ku wa gatandatu tariki 29 Kanama 2020 ari umunsi Igihugu cyose kizasengera icyorezo cya coronavirus.
Perezida Museveni, yavuze ko yagize iki gitekerezo akivanye ku muturage wa Uganda ufite “ibyo yeretswe n’Imana”.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Museveni yagize ati: “Imana yamweretse ko nkwiye gutegura umunsi w’amasengesho mu gihugu hose, ateguwe neza, kugira ngo Imana idukize Covid-19…”.
Akomeza ati “Ntangaje ko tariki 29/08/2020 ari umunsi w’amasengesho y’Igihugu n’umunsi w’ikiruhuko. Muzagume mu nzu cyangwa mu ngo zanyu, musenge”.
Uganda kugeza ubu nkuko BBC ibitangaza, imaze kugira abantu 2,679 basanzemo coronavirus, 28 muri bo imaze kubica.
Photo/Newz.ug
intyoza.com
source http://www.intyoza.com/perezida-museveni-yashyizeho-umunsi-wo-gusengera-covid-19/
-
Umuntu wa 16 icyorezo cya Covid-19 kiramujyanye #rwanda #RwOT
Imibare mishya kuri Covid-19 nkuko itangazwa na Minisiteri y’ubuzima y’uko iki cyorezo kiriwe gihagaze mu masaha 24 y’uyu wa 28 Kanama 2020, igaragaza ko umuntu umwe yapfuye azize iki cyorezo, ari nawe wiyongera kuri 15 basanzwe bakaba 16, mu gihe mu bipimo 5,159 byafashwe none habonetsemo abantu 70 bakirwaye.
Dore uko imbonerahamwe y’imibare igaragaza uko iki cyorezo kiriwe cyifashe iteye;
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/umuntu-wa-16-icyorezo-cya-covid-19-kiramujyanye/

