Blog

  • Karekezi Olivier mu gihirahiro #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, ntarasinyira iyi kipe bitewe n’ibintu bitarajya ku murongo bishobora no gutuma asubira muri Sweden atayitoje.

    Muri Gicurasi 2020 ni bwo inkuru y’uko Karekezi Olivier yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports azayitoza mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Uyu mugabo wari muri Sweden ubwo byari byitezwe ko agiye kuza, yatangaje ko atazigera aza umwuka mubi uri muri Kiyovu Sports ukirimo, hari nyuma y’uko abagabo bamvikanye na we ko yaza gutoza iyi kipe ari bo; Mvukiyehe Juvenal na Ntwarindwa Theodore bari batakirebana neza.

    Nyuma haje kujya hanze ifoto aba bagabo bombi bari kumwe bisa n’aho biyunze, ari nabyo byatumye Karekezi Olivier aza mu Rwanda aho yahageze mu ntangiriro za Kanama 2020.

    Uyu mugabo byari byitezwe ko yari guhita ashyira ku umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe, gusa uyu mutoza ntabwo yigeze ayisinyira bitewe n’akavuyo gakomeje kugaragara muri iyi kipe.

    Amakuru avuga ko Karekezi Olivier yari ategereje ko hatorwa perezida w’iyi kipe mu nama y’inteko rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020 ariko nta matora yabaye byanatumye aterekanwa muri iyo nama y’inteko rusange nk’uko byari byatangajwe.

    Nyuma y’iyi nama y’inteko rusange umwuka wakomeje kuba mubi muri iyi kipe bitewe n’ibyavugiwe mu nteko rusange, amakuru agera ku ISIMBI, ahamya ko Karekezi Olivier atiteguye gusinyira iyi kipe mu gihe cyose itarabona ubuyobozi buhamye ku buryo azajya amenya uwo abaza ikintu mu gihe ibintu bitagenda neza.

    Andi makuru akaba avuga ko mu gihe Kiyovu Sports itayoborwa na Mvukiyehe Juvenal, Karekezi Olivier na we ashobora guhita yisubirira muri Sweden agasanga umuryango we.

    Mu nteko rusange yabaye muri Kanama 2020, hafahswe umwanzuro ko komite iriho isoza manda yayo izarangira muri uku kwezi ubundi bagahita banatora komite nshya.

    Karekezi Olivier ntarafata umwanzuro wo gusnyira Kiyovu Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/karekezi-olivier-mu-gihirahiro

  • Bukuru Christophe yafatiwe ibihano na APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Bukuru Christophe yamaze guhagarikwa muri iyi kipe bitewe no kutubahiriza gahunda y’umutoza.

    Muri iki gihe imikino mu Rwanda yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, ndetse no gukora imyitozo abantu ari benshi bitewe, APR FC yatanze gahunda y’imyitozo ku bakinnyi ngo banjye bikoresha ubundi batange raporo ku batoza.

    Bukuru Christophe we akaba atarubahirije iyi gahunda byatumye ubuyobozi bw’ikipe bumuhagarika.

    Umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, yemeje aya makuru ko Bukuru Christophe yahagaritswe muri APR FC bitewe n’uko atubahirije gahunda y’ikipe, gusa ngo yamaze gusaba imbabazi.

    Ati“Bukuru yahawe igihano, kubera kutubahiriza amabwiriza. Abakinnyi bose bahawe imyitozo bazakora mu rugo, bikazagaragara ko wayikoze ugatanga amashusho, Bukuru rero ntacyo yakoze, ubuyobozi bwa APR FC bwabaye bumuhagaritse ariko yasabye imbabazi n’umubyeyi we amusabira imbabazi, hategerejwe icyemezo cy’ubuyobozi.”

    Bukuru Christophe yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri Rayon Sports, akaba ari umwe mu bakinnyi bafashije APR FC mu mwaka w’imikino wa 2019-20.

    Bukuru Christophe yahagaritswe kubera kutubuhariza gahunda y’umutoza

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bukuru-christophe-yafatiwe-ibihano-na-apr-fc

  • How Much Are Cyclists Earning From Tour De France? #rwanda #RwOT

    Tour de France is a very entertaining cycling race that enthusiasts across the world always look up to annually since its first edition in 1903 except when it was stopped for the two World Wars.

    This race primarily held in France also occasionally passes through nearby countries, every year roads as the race takes place, fans line up along the roads to take a glimpse of the rolling cyclists as they pedal to the finish line over a gruelling three-week period.

    The crashing, the yellow jersey chase, the mountain climbing and definitely a winner popping the giant Champaign bottle into the air from the podium – all these build emotion, laughter and tears of joy and  loss among the fans.

    Little is known about the money that goes into pockets of these cyclists after pedalling for three weeks.

    Let’s count the Money

    The winner at this year’s Tour will earn €500,000 in prize money after cycling 3,470 kilometres (2,156 miles) over a rough three-week period.

    Under the Tour De France tradition the winner hands over his winnings to team-mates in recognition of their hard work, you start to understand what winning the fabled yellow jersey really means.

    The total prize money handed out at this year’s Tour is worth €2,293,000 and while the eventual winner takes the lion’s share, there are plenty of other ways of earning a few extra euros.

    Winners of the green and polka dot jerseys — in the points and mountains classifications respectively — will each win €25,000 while the white jersey of the young classification takes home €20,000.

    In addition to what is handed out in Paris, the leader in general classification throughout the race also earns €500 for each day spent in the yellow jersey, while the custodians of the other jerseys get €300.

    During each stage, too, there is money on offer at the intermediate sprints (€1,500, €1,000 and €500), while the top 14 finishers in each road stage or individual time trial wins €11,000, €5,500, €2,800, €1,500, €830, €780, €730, €670, €650, €600, €540, €470, €440 and €340 respectively while those that finish 15th-20th get €300.

    The first rider over each categorised climb can boost their earnings too — €800 for hors catégorie, €650 for category one, €500 for category two, €300 for category three and €200 for category four.

    Meanwhile, the biggest bonus in the mountains is the Souvenir Henri Desgrange — the prize handed to the first rider over the col de la Loze (stage 17) — worth €5,000.

    Whoever wins the daily combativity award during each road stage gets €2,000 each day while the overall ‘super combativity’ prize winner trousers himself €20,000.

    source https://taarifa.rw/how-much-are-cyclists-earning-from-tour-de-france/

  • Tour De France Stage 6 From Rhône Valley to Mont Aigoual #rwanda #RwOT

    KICK OFF TIME (STAGE 6)- 11am BST (12pm local time).

    Stage Six kicks off Thursday but it is very unique because the cyclists will set off from a valley and finish up in the mountain. Simply from the Rhône valley to the Mont Aigoual (altitude of 1504m).

    According to locals in this area, today’s stage is like never before, from the Rhône valley to the Mont Aigoual (alt. 1504m) that has only been used once in the Tour de France in the middle of a stage with Charly Mottet wearing the yellow jersey that day of 1987.

    A weather station was built up there in the mountains in 1894 and recorded gusts of wind at 334km/h in 1966 but a nice and sunny weather is forecast for stage 6.

    The final ascent to Mont Aigoual is preceded by the 11.7km long col de la Lusette (7.3% average with some gradients at 14% and some curves at 19%).

    It’s an occasion for Julian Alaphilippe to bounce back after losing the yellow jersey to Adam Yates due to irregular feeding inside the last 20km yesterday but the Englishman will defend his lead, also against Primoz Roglic who is a favourite again.

     STAGE SIX PROFILE

    SITE MAP FOR STAGE SIX

    source https://taarifa.rw/tour-de-france-stage-6-from-rhone-valley-to-mont-aigoual/

  • Social Mula yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Mugwaneza Lambert wamamaye mu muziki nka Social Mula n’umukunzi we, Uwase Nailla bibarutse umwana wa kabiri, ubuheta.
  • Amerika yahannye yihanukiriye Bensouda washakaga gutangiza iperereza ku basirikare bayo #rwanda #RwOT

    Leta Zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, Fatou Bom Bensouda, nyuma y’uko yagiye agaragaza ko ashaka gukora iperereza ku byaha abasirikare b’iki gihugu bakoreye muri Afghanistan.
  • Utambaye agapfukamunwa muri Kigali azajya acibwa ibihumbi 10 Frw: Ibihano ku barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali watangaje ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, arimo ko umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo.
  • Umujyi wa Kigali uri mu mushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga mu mitwarire y’imyanda #rwanda #RwOT

    Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rizamuka ku muvuduko wo hejuru, ni ingenzi cyane ko uyu mujyi utangira gutekereza uburyo bwo kubika no gutwara imyanda buvuguruye, mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyazaba imbogamizi ku buzima bw’abawutuye barushaho kwiyongera umunsi ku munsi.
  • Covid-19: Uruhare rw’umusoro ku gihugu mu bihe nk’ibi bikomeye #rwanda #RwOT

    Isi yose kuri ubu yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu byaturutse ku ngamba zafashwe zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ni ibintu byasyubije inyuma ubukungu bwa buri umwe mu batuye iyi isi.
  • Imvano yo kudindira k’umushinga wo gukora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2014, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) n’Urugaga rw’igihugu rw’ababana n’ubumuga bwo kutumva (RNUD) batangiye umushinga wo kwandika inkoranyamagambo yuzuye y’ururimi rw’amarenga ariko ntabwo uwo mushinga warangiye.