Blog
-
Ishingiro ry’umuhate wa Nambayisa, umuforomo umaze imyaka 20 yita ku ndembe #rwanda #RwOT
Shadrack Nambayisa yakuze ashaka kuzaba umuganga mu buvuzi rusange, gusa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yaje kwisanga mu ishuri ry’ubuforomo. -
Coronavirus: Ubukungu bwa Afurika bukomeje kujya habi, ubushomeri buriyongera ubutitsa #rwanda #RwOT
Nyuma y’amezi atandatu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ko Coronavirus ari icyorezo, Umugabane wa Afurika nturahungabana cyane mu bijyanye n’abacyanduye cyangwa abo kimaze kwica nk’iyindi, gusa ku ruhande rw’ubukungu umaze gushegeshwa cyane nacyo kurenza ahandi hose ku Isi. -
Rwamagana: Empower Rwanda yatangiye gufasha abakobwa babyariye mu rugo #rwanda #RwOT
Umuryango udaharanira inyungu ndetse utegamiye kuri Leta, Empower Rwanda, watangiye ku mugaragaro gufasha abakobwa 100 babyariye mu rugo n’abana babo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. -
Magufuli yahaye impano Diamond #rwanda #RwOT
Pereizida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatunguranye ubwo yahamagaraga umuhanzi Diamond Platnumz akiyambura ingofero ye y’ishyaka rya CCM akayambika uyu muhanzi nk’impano y’uko akomeje ku mufasha kwiyamamaza.
Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu itsinda rinini ry’abahanzi barimo kwamamaza Perezida John Pombe Magufuli urimo kwiyamamariza kongera kuyobora Tanzania.
Perezida Magufuli ni we ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania rya CCM ryongeye kugirira icyizere ngo abe yarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza Mwanza, nyuma y’uko Diamond aririmbye agashimisha abantu, Magufuli yaramuhamagaye maze ahita amwambika ingofero ye yari yambaye ya CCM nk’ikimenyetso cy’uko yashimishijwe n’uburyo yashimishije abaturage.
Diamond yambitswe na Maufuli ingofero ya CCM -
Manani Hemed wo muri Kiyovu Sports afashe icyemezo gikomeye #rwanda #RwOT
Minani Hemed usanzwe ari umukuru w’abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko mu nama y’Inteko Rusange na we hari umwanya aziyamamariza muri komite nyobozi y’iyi kipe izatorwa.
Ku mugoroba w’ejo ni bwo hasohotse ibaruwa ya Kiyovu Sports itumiza Inteko Rusange y’iyi kipe tariki ya 19 Nzeri 2020, nyuma y’amasaha make hahise haza indi nkuru ivuga ko perezida wa Kiyovu Sports, Mvuyekure Francois avuga ko atatumije inama y’Inteko Rusange ahubwo yatumije iya komite nyobozi izashyiraho komisiyo itegura amatora, mu gihe amatora azaba mu kwezi gutaha.
Nyuma y’uko umwe muri komite nyobozi ya Kiyovu Sports isoje manda, ari Ntwarindwa Theodore wari visi perezida wayo atangaje ko atazongera kwiyamamaza, Minani Hemed ukuriye abafana b’iyi kipe yavuze ko kubera iyo mpamvu na we mu nama y’Inteko Rusange aziyamamaza.
Yagize ati'bizabera mu Nteko Rusange, hari umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports watangaje ko ataziyamamaza kandi Kiyovu ntiwayifata ngo uyihe umuntu utarayimaramo amezi 6 nk’uko babivuga hatari undi muntu uri aho hafi uyimazemo imyaka 10. Ntabwo Hemed azaba perezida w’abafana ba Kiyovu Sports imyaka yose, umuntu agomba gukura.'
'Ntangaje ku mugaragaro ngo mu nama y’Inteko Rusange ndi umukandida muri komite nyobozi ya Kiyovu Sports ku mwanya ntavuze ariko nzawuvuga icyo gihe.' Hemed aganira na Radio10
Minani Hemed ashobora kwiyamamaza ku mwanya wa visi perezida w’iyi kipe, ni nyuma y’uko Ntwarindwa Theodore wari muri komite isoje manda yayo avuze ko atazongera kwiyamamaza, ari nabyo Hemed yashingiyeho avuga ko aziyamamaza.
Minani Hemed yatangaje ko mu Nteko Rusange aziyamamaza -
Kirehe: Ntibisanzwe umugore yaguwe gitumo ari guteka kanyanga mu gikoni cyo mu rugo rwe #rwanda #RwOT
Mu Mudugudu wa Kamarashavu, Akagali ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeri 2020, inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage, basanze mu rugo rw'uwitwa Nteziryayo Evariste wo mu Murenge wa Mushikiri bateka kanyanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte wahaye aya makuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko basanze umugore wa Nteziryayo ari we uteka kanyanga mu gikoni, umugabo we ntiyari ahari.
Ati 'Niyo mayeri basigaye bakoresha batekera mu gikoni mu tugunguru dutoya ku buryo utamenya ibiri kuba, gusa ikigaragara ni uko yari asanzwe ayiteka kuko yari afite akagunguru gashaje n'akandi gashya.'
Akomeza avuga ko nta makuru y'uko muri ako gace hari abantu bateka kanyanga, icyakora ngo kuba ari ahantu hera ibitoki byinshi ngo byashoboka ko haba hari n'abandi bayiteka.
Amakuru avuga ko uwo mugore witwa Mukamusoni w'imyaka 50 yafatanywe litiro 4 za kanyanga.Kuri ubu afungiye kuri stasiyo ya RIB ya Nyarubuye.
Ngo amayeri asigaye ariho ni ugutekera kanyanga mu gikoni kugira ngo hatagira umenya ibyo barimo
-
COVID-19: Ingaruka ku mirimo iciriritse – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuva icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Isi, ibice bitandukanye by'imirimo byagizweho ingaruka. Urebye ku bakora mu mirimo idahoraho, byemezwa ko bagizweho n' ingaruka nyinshi kandi zikomeye ugereranyije n' indi mirimo. -
Kiyovu Sports yahakanye iby’amatora yavugwaga mu cyumweru gitaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane ni bwo hasohotse ibaruwa itumiza abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nama y’inteko rusange idasanzwe, ndetse ubu butumwa bukaba bwarananyuze ku rubuga rwa twitter rw’ikipe ya Kiyovu Sports.
-
- Abanyamuryango ba Kiyovu bifuza amatora ya Komite
Nyuma y’amasaha make ubu butumwa butambutse, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yaba Perezida wayo Mvuyekure Francois ndetse na Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wayo Ntarindwa Theodore, bavuze ko habayemo kwibeshya ariko byakosowe, ko ikigomba gukorwa ubu ari ugushyiraho Komisiyo y’amatora n’ibindi bibanziriza amatora.
“Hari habayeho kwibeshya ariko bambwiye ko byakosowe, ntiwatumiza amatora utarashyiraho komisiyo y’amatora kuko ni yo igomba kuyategura, igategura aho azabera n’uburyo azakorwamo, ikakira kandidatire n’ibindi” Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore.
-
- Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore
— The Official Account of SC Kiyovu (@SCKiyovuSports) September 10, 2020
Kugeza ubu kandi mu ikipe ya Kiyovu Sports ntiharamenyekana uburyo amatora yazakorwa, niba ari ikoranabuhanga, cyangwa se bazahurira mu nteko rusange ahantu runaka nk’uko bisanzwe kugira ngo batore Komite nshya.

-
-
USA: Umugabo wa Aurore Kayibanda yabonye akazi mu Kigo kimaze imyaka 34 gikora iby’itangazamakuru #rwanda #RwOT
Umugabo wa Aurore Kayibanda, Mbabazi Egide [Egide Fox] ufite ubuhanga mu gufotora no gufata amashusho yabonye akazi mu Kigo cy’Itangazamakuru cyo muri Amerika cyitwa Portland Media Center, kimaze imyaka 34 gikora ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru. -
Amarangamutima y’Abanyarwanda nyuma y’uko isaha y’ingendo yimuriwe saa Tatu #rwanda #RwOT
Bamwe mu Banyarwanda bagaragaje amarangamutima y’ibyishimo ubwo bamenyaga ko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane yafashe umwanzuro wo gusubizaho isaha ya saa Tatu z’ijoro nk’iyo abantu batemerewe gukora ingendo, ikavanwa saa Moya mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

