Blog
-
Koreya yahaye u Rwanda udupukamunwa dufite agaciro ka miliyoni zirenga 96Frw #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, ibinyujije muri ambasade yayo i Kigali yahaye Leta y’u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 kugira ngo dukomeze kuyifasha mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. -
Umudepite w’u Bwongereza yamaganye abanenze ifatwa rya Rusesabagina #rwanda #RwOT
Umudepite w’u Bwongereza, Andrew Mitchell, wigeze no kuba Umunyamabanga wihariye ushinzwe iterambere mpuzamahanga, yanenze abamaganye ifungwa rya Paul Rusesabagina, uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba. -
Julius Chita yahishuye Nyampinga w’u Rwanda yakunze mu babayeho bose n’icyo yamukundiye(VIDEO) #rwanda #RwOT
Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Julius Chita yavuze ko muri ba Nyampinga bose b’u Rwanda babayeho uwo yakunze ari Mutesi Jolly.
Mu kiganiro na ISIMBI, Julius Chita yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly ari we Nyampinga w’u Rwanda yakunze.
Avuga ko ikintu cya mbere akundira uyu Nyampinga ari uko ari umukobwa utajya ucika intege.
Ati“Nkunda Mutesi Jolly, ikintu Mutesi Jolly mukundira ni umukobwa utajya ucika intege uhora utekereza ibintu biri mu murongo muzima, urabizi muri sosiyete tubaho mu buryo butandukanye tukagira n’imitekerereze itandukanye bitewe n’ubuzima twakuriyemo.”
Yakomeje agira ati“Mutesi Jolly ni umuntu ufasha mugenzi we agashyigikira igitekerezo cye kandi mu buryo bwiza, ni umukobwa ufite imishinga ifatika muri make Mutesi Jolly ni umukobwa ufite ubwenge kandi afite ejo hazaza heza.”
Miss Mutesi Jolly, Chita avuga ko ari we akunda muri ba Nyampinga b’u Rwanda babayehoReba ikiganiro na Julius Chita
-
Korea Donates 100,000 KF94 Face Masks To Rwanda #rwanda #RwOT
The Korean Embassy in Kigali has donated 100,000 KF94 masks worth of US$100,000 to the Ministry of Health of Rwanda through Rwanda Biomedical Center (RBC) to support Rwanda's efforts to tackle COVID 19.Â
The KF94 masks were handed over at a ceremony held on on Friday at the Kigali International Airport between Dr. Emille Mwikarago, the Division Manager of Rwanda's National Reference Laboratory on behalf of RBC and Jongyun CHOI, Deputy Chief of Mission of the Korean Embassy. Â
Dr. Sabin Nsanzimana, the Director General of the Rwanda Biomedical Centre appreciated the government of the Republic of Korea for this timely support. 'We really appreciate the contribution of the Government of Korea; indeed the masks will help us to stop the spread of COVID-19, this is a sign of concrete cooperation; a friend in need is a friend indeed.'Â
The Korean government is committed to contributing to the fight against COVID-19 in different areas.
Jongyun CHOI, Deputy Chief of Mission of the Korean Embassy said, 'At a time of the unprecedented pandemic situation, global solidarity is important more than ever. Korea will be a close friend of Rwanda in its fight against COVID 19'.Â
KF94 mask is equivalent to FFP2 mask in Europe and N95 mask in the United States
-
Rubavu: Abacuruzi b’urumogi bateshejwe barutwaye mu byuma bizimya umuriro #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). -
Karongi: Impanuka ya Fuso yahitanye bane abandi umunani barakomereka #rwanda #RwOT
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, mu mudugudu wa Ruganda, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ihitana abantu bane bahise bapfa abandi umunani barakomereka. -
Bigizwemo uruhare na Trump, Bahrain na Israel biri mu nzira zo kunoza umubano #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko Israel na Bahrain byemeye ibiganiro bigamije kunoza umubano ndetse bikaba byiteguye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika umwiryane. -
Abazungu bazamuye Kayibanda bazi ko azahirikwa: Ikiganiro n’umunyamateka Isaïe Murashi #rwanda #RwOT
Inzobere mu mateka Isaïe Murashi, yagaragaje ko Grégoire Kayibanda wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge, yateguwe n’abihayimana cyane cyane abapadiri bera, babizi ko igihe kizagera bakamukuraho agasimburwa n’abahutu bo mu bice by’Amajyaguru n’Iburengeraziba bw’u Rwanda. -
Guarantee international ikomeje gufasha abashaka kujya kwiga, gutembera no gukora mu Burayi n’Amerika #rwanda #RwOT
Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika bikomeje kugenda bifungura ibibuga by’indege, Guarantee International Ltd nk’uko isanzwe ibikora, nayo ikomeje ibikorwa byo gufasha abashaka kujya kwiga, gutemberera no gukora hanze, ibashakira amashuri na Visa ndetse n’akazi muri ibi bihugu.