Blog
-
Mbarusha ko indirimbo zanjye zikundwa n'abakobwa benshi! Kevin Kade amaze gutwara igihembo muri Kiss Summer Awards #rwanda #RwOT
Kevin Kade wegukanye igihembo cya Kiss Summer Awards nk'umuhanzi mushya, wakoze cyane mu gihe cy'impeshyi y'umwaka wa 2020, yatunguranye ahamya ko ikintu yarushije bagenzi be bari bahatanye ari uko indirimbo ze zikundwa n'abakobwa benshi. -
Nyabihu: Akanyamuneza ni kose nyuma yo kwegerezwa iminara y’itumanaho n’amashanyarazi #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihe kirekire bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu batagira umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ihuzanzira rya telefone, barashimira Perezida wa Repubulika ko yabafashije kuva mu bwigunge bakaba bari gukoresha itumanaho. -
Mbarusha ko indirimbo zanjye zikundwa n’abakobwa benshi! Kevin Kade amaze gutwara igihembo muri Kiss Summer Awards #rwanda #RwOT
Kevin Kade wegukanye igihembo cya Kiss Summer Awards nk’umuhanzi mushya, wakoze cyane mu gihe cy’impeshyi y’umwaka wa 2020, yatunguranye ahamya ko ikintu yarushije bagenzi be bari bahatanye ari uko indirimbo ze zikundwa n’abakobwa benshi. -
Paul Rusesabagina yitabye urukiko; uko iburanisha riri kugenda (Amafoto) #rwanda #RwOT
Saa tatu n’iminota 30 nibwo Paul Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo iby’iterabwoba akurikiranyweho. -
Umuhanzi Rich Malik yahakanye ko yaririmbye ‘Umuhanda’ asubiza ‘Igare’ ya Mico #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Malik ngo yiyemeje kuba umuhanzi w’ibihe byose
Uyu muhanzi avuga ko yagize igitekerezo nyuma yo kubona ko abantu bamwe bibeshya ko bazi gutwara amagare ntibite ku binogo, ibyondo cyangwa ubuhaname rimwe na rimwe bakisanga kwa muganga ndetse bamwe bakanapfa.
Yagize ati “Natangaga inama ntabwo nari ngamije gusubiza indirimbo yitwa Igare. Ni byiza ko abantu batirukira gutwara amagare cyangwa ibindi binyabiziga batabanje kwitondera umuhanda n’ibyo bashobora guhuriramo, kuko bashobora kwishyira mu kaga ndetse bakaba bakwangiza ubuzima bw’abandi”.
Rich Malik avuga ko yatangiye inzira idasubira inyuma yo kuririmba ibinyuze amatwi kandi bifite ubutumwa bwiza bitanga, akaba yizera ko muri iyi muzika abantu benshi bazishimira ubwiza bw’ibihangano azanye dore ko aririmbira ingeri zose.
Yagize ati “Kimwe mu byo ndebaho cyane ni ugushimisha abantu bo mu ngeri nyinshi waba uri umusore cyangwa inkumi waba umusaza cyangwa umukecuru, ni na yo mpamvu nasubiranyemo indirimbo n’umuhanzi uzwi wa kera Mihigo Francois Chouchou”.
Rich ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka, azwi cyane mu ndirimbo Girimbabazi na Lucky, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze iyitwa Umuhanda.

-
-
Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Rusesabagina n’umwunganizi we mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro
Rusesabagina n’umwunganizi we basanga nta bubasha Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite bwo kumuburanisha.
Uwunganira Paul Rusesabagina yasabiye umukiriya we kutaburanira muri urwo rukiko, kubera impamvu z’uko ibyaha aregwa ngo atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi atari Umunyarwanda.
Me Rugaza David yashingiye ku ngingo ya 93 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’ibyaha mbonezamubano, yagaragaje izo nzitizi avuga ko Paul Rusesabagina atari Umunyarwanda ko ahubwo ari Umubiligi.
Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’urwo rukiko rw’ibanze (i Kanombe), kubera iyo mpamvu urwo rukiko rukaba rufite ubwo bubasha bwo kumuburanisha.
Yagize ati “Ingingo ya 9, 10 na 11 z’Itegeko rihana ryo muri 2018 zivuga ko umuntu wese ukoreye ibyaha mu Rwanda, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, abikurikiranwaho”.

Yagaragaje ko ibyaha Rusesabagina aregwa ari ibyo kuba akuriye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wagabye ibitero ku baturage ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe kuva muri 2009 kugera 2019.
Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko Paul Rusesabagina ubwe yiyemerera ko ari Umunyarwanda ndetse n’ihuriro MRCD akuriye rivuga ngo ‘Mouvement Rwandais pour le Changement Democratique’.
Izo nzitizi Me Rugaza agaragaza nta shingiro zifite.
Turakomeza kubagezaho uko uru rubanza rugenda, umunota ku wundi …

-
-
Paul Rusesabagina yitabye urukiko; uko iburanisha riri kugenda (Amafoto) #rwanda #RwOT
Saa tatu n'iminota 30 nibwo Paul Rusesabagina yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha birimo iby'iterabwoba akurikiranyweho. -
OMS yatangaje ubwiyongere bwa mbere bwinshi bw' abanduye Covid_19 mu masaha 24 ashize #rwanda #RwOT
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje umubare wa mbere munini ku munsi w'abanduye coronavirus bashya ku isi, 307,930 bayanduye mu masaha 24 ashize.
OMS ivuga ko abishwe na coronavirus ku isi biyongereyeho abarenga 5,500, bituma abo imaze kwica ku isi barenga 924,000.
Ubwiyongere bwinshi bw'abanduye bwabonetse mu Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Brazil.
Kugeza ubu ku isi abantu barenga miliyoni 29 ni bo bamaze kwandura coronavirus, kimwe cya kabiri cyabo ni abo ku mugabane w'Amerika.
Umubare wabanje w'ubwiyongere bwinshi bw'abanduye bashya ku munsi bwari bwabonetse ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa cyenda, ubwo OMS yatangazaga abantu bashya 306,857 banduye Covid-19 ku isi.
-
Liberia: Hatangajwe ibihe bidasanzwe nyuma y'ubwiyongere bw'abagore bafatwa ku ngufu n'abasambanywa #rwanda #RwOT
Perezida Liberia, George Weah yatangaje ibihe bidasanzwe nyuma y'ubwiyongere bw'abagore n'abakobwa basambanywa n'abafatwa ku ngufu, ategeka ko hafatwa ingamba zikomeye mu guhangana n'icyo kibazo. -
Tanasha yasubije abamushinja guta Diamond mu mutego #rwanda #RwOT
Tanasha Donna yahakanye ko atigeze akoresha Diamond Platnumz wari umukunzi we kugira ngo amenyekanye.
Tanasha Donna na Diamond bakanyujijeho mu rukundo aho batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu.
Nyuma y’uko bigeye bivugwa ko uyu mukobwa yaba yarakoresheje uyu muhanzi kugira ngo amenyekane, yavuze ko atari byo kuko we yamukundaga kandi cyane.
Yagize ati'Ntabwo ari byo, njye naramukundaga na we arabizi. Nari umwizerwa kuri we. Yashoboraga no gufata telefoni yanjye akayijyamo akareba byose nta kibazo, na we ubwe yajyaga abyivugira ko ndi umwizerwa. Iyo mba ntamukunda sinari kuba umwizerwa kuri we, nari kumuca inyuma cyangwa simwemerere kujya muri telefoni yanjye. Naramukundaga pe.'
Yakomeje agira ati'sinigeze mukoresha kugira ngo menyekane, mu ntangiriro nari nanze ko urukundo rwacu rwajya ku karubanda. Mu ntangiriro, narwanyaga gushyira umubano wacu mu bitangazamakuru ariko nyuma yaje kubikora, ariko rero ndashaka guhagarika ibyo nshinjwa. Ni umugabo nakunze by’ukuri, numvaga ari umugabo nzahora nkunda. Narakomeje ariko nzahora mukunda kuko ni se w’umuhungu wanjye.'
Yavuze ko abyemera Diamond ko hari icyo yamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki ariko ngo sibyo yari amukurikiyeho.
Tanasha ahakana ko atigeze akoresha DiamondSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yasubije-abamushinja-guta-diamond-mu-mutego

