Blog

  • Imbere y'Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw'Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk'Umukuru wuwo Mutwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nibwo ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro hatangiye iburanishwa ku birebana n'ifungwa n'ifungurwa kuri Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 byiganjemo iterabwoba, saa tatu n'igice za mu gitondo nibwo yagejejwe kuri urwo rukiko kugirango aburanishwe
    Rusesabagina ubwo yabazwaga n'umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kwerura avuga ko ibyaha abyemera, avuga ko adafite urutonde rw'ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.
    Paul Rusesabagina yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z'iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru.
    Umucamanza yatangiye avuga imyirondoro ye aho uyu Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyiramara Keiza akaba yaravutse taliki 15 Kamena 1954 mu cyahoze ari komini Murama ubu ni mu karere ka Ruhango mu ntara Y'Amajyepfo, kuri ubu akaba atuye mu bubiligi mu murwa mukuru Bruxelles akaba yarashakanye na Mukangamije Tatiana ndetse akaba ari umunyamahoteli; urukiko rukaba rwahise rukurikiaho kumumenyesha ibyaha bisaga 13 aregwa byiganjemo iby'iterabwoba.
    Aregwa kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba,Iterabwoba ku nyungu za politiki,gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba,gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora abandi iterabwoba ibi byose byiyongeraho ibindi byaha birindwi birimo ubushimusi ndetse no gufataho abantu ingwate byakozwe n'umutwe w'terabwoba wa FLN yari abereye umuyobozi dore ko ari nawe wari umuyobozi wa MRCD.
    Umwunganizi we mu mategeko Me Rugaza avuga ku bijyanye n'amafaranga bivugwa ko yahaye umutwe wa FLN yavuze ko amadolari 900 ($900) atatera igihugu ati ' keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri' kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri umwe yabona icyo arwanisha, kuri iyi ngingo umushinjacyaha yavuze ko uyu Rusesabagina adakwiye gutandukanywa nibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yivugiye ko abyicuza igihe yabazwaga dore ko ngo atigeze atanga amafaranga nk'umugiraneza mu magambo ye igihe yabazwaga yivugiye ati 'Nafashije FLN ibihumbi 20 by'ama-Euros kandi FLN ntiwari umuryango w'abagiraneza.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Rusesabagina yatangiye ibikorwa byatumye agzwa mu butabera byatangiye mu 2009 aho uyu mugabo wari ukuriye ingirwa shyaka PDR-Ihumure yegeraga Lt colonel Noel Habiyaremye wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert ngo bihuze bakore umutwe witwara gisirikari dore ko uyu nawe yari afite abarwanyi yari avanye mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, ndetse uwo mugabo aza no kuza kujya mu Burundi aho yarimo ategura ibikorwa byo guhiria ubuyobozi mu Rwanda, ariko kuko icyo gihe hari umwuka mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi uwo mugabo yaje gufatwa yoherezwa mu Rwanda ndetse avuga uko yagiye afatanya na Rusesabagina ngo bakunde bahirike ubutegetsi bw'u Rwanda.
    Nyuma iyo migambi imaze gupfuba nibwo uyu mugabo yahise atangira gukorana na Gen. Wilson Irategeka wa CNRD ubwiyunge maze bashinga umutwe wa FLN nyuma baza kwiyungwaho na RRM ya Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara nyuma haza n'ishyaka rya Faustin Twagiramungu RDI Rwanda rwiza maze bakora icyo bise impuzamshyaka MRCD byose ngo byakozwe ku mpamvu yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, kubera izi mpamvu zose ubushinjacyha bwasabye ko uyu mugabo yakurikiranwa afunzwe kugirango tazanatoroka ubutabera cyangwa se akaba yasibanganya ibimenyetso.
    Ahawe umwanya ngo yiregure kubyo yari amaze gushinjwa yavuze ko ibyaha aregwa yabiganiriyeho n'inzego zibishinzwe mu bugenzacyaha ndetse ko yanatanze igisubizo kuri kuri buri kibazo anavuga ko yazabivugaho mu gihe iburanishwa ryaba ritangiye mu mizi, naho ku bijyanye n'amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye yavuze ko yamwoherereje amayero ibihumbi bitatu ngo kuko yamuhamagaye amuririra ngo akayamuha nk'umuntu w'umubyeyi akavuga ko ayo mafaranga Atari ayoherereje umutwe wa FLN ku byerekeye amajwi n'amashusho ubushinjacyaha uvuga ko bufite yavuze ko yifuza kuzayirebera ubwe akareba ko ariwe cyangwa Atari we, ku zindi nyandiko z'iyoherezwa ry'amafaranga yavuze ko zimwe atazizi.
    Abajijwe ku bikorwa by'iterabwoba byakorewe muri Nyaruguru yisobanuye ko yabwiye inzego z'iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage yabyicujije akanabisabira imbabazi imiryango yabo byaba byargize ingaruka ndetse n'igihugu.
    Me Nyambo uri mu itsinda ryunganira uyu Rusesabagina yasabye ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye byaba na ngombwa agategekwa kutagira aho arenga kuko ngo n'ibyangombwa bye byafatiriwe, uyu munyamategeko avuga ko kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko ngo umutwe wa FLN utakibarizwa muri MRCD ngo bikwiye kubazwa abari muri uwo mutwe.
    Ku kiganiro cya Rusesabagina na Twagiramungu Me Rugaza yavuze ko icyo kiganiro gikwiye kuba cyaragaragajwe kuburyo uregwa yagira icyo akivugaho bityo ko gukeka ko hari icyaha yakoze bigiturutseho akaba aribwo bibaho, anavuga ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate bityo ko ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y'amafaranga yatangwa nk'ingwate hashingiwe ku gaciro k'ibyangijwe, anshimangira ko uyu yunganira Rusesabagina ari umuntu mwiza wagiye anabihererwa ibihembo nk'umuntu w'inyangamugayo bityo ngo rukemeza ko yatanga ingwate.
    Rusesabagina yahawe umwanya avuga ko arwaye ndetse ko amaze kujyanwa kwa muganga inshuro ebyiri kuva yagera mu Rwanda ndetse yahise asezeranya umucamanza ko atazigera acika mu gihe cyose yaba arekuwe akaburana ari hanze, Umucamanza yanzuye avuga ko iburanisha ryuyu munsi risojwe ndetse ko umwanzuro uzasomwa kuwa kane taliki 17 Nzeli ku I saa munani.
    Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru taliki 28 Kanama nyuma yo gufatirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe nkuko byemejwe na RIB, akab akekwaho ibyaha byiganjemo iterabwoba byakozwe n'umutwe w'iterabwoba ayari akuriye wa MRCD binyuze mu ishami ryawo rya gisirikari FLN aho ryagiye rigora ibikorwa by'iterabwoba byagiye bihitana ubuzima bw'abanyarwanda mu mwaka wa2018 mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    The post Imbere y'Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw'Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk'Umukuru wuwo Mutwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imbere-yubutabera-paul-rusesabagina-yasabye-imbabazi-ku-bwibikorwa-bya-fln-byahitanye-abaturage-bigaragaza-uruhare-rwe-nkumukuru-wuwo-mutwe/

  • Producer Madebeat yahishuye ibanga rimuhoza ku isonga mu batunganya imiziki mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mucyo David ukoresha izina rya Producer Madebeat mu kazi ke ko gutunganya indirimbo ntashidikanywaho ku mikorere yihariye ituma muri iki gihe ayobokwa bidasanzwe n'abahanzi bagezweho hafi ya bose mu Rwanda.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/producer-madebeat-yahishuye-ibanga-rituma-ahora-ahagaze-bwuma-mu-batunganya

  • Ambasaderi wa Amerika mu Bushinwa agiye guhagarika imirimo ye ajye kwamamaza Trump #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bushinwa, Terry Branstad, agiye guhagarika imirimo ye yo guhagararira inyungu za Trump ajye kumwamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu mpera z'umwaka.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/ambasaderi-wa-amerika-mu-bushinwa-agiye-guhagarika-imirimo-ye-ajye-kwamamaza

  • Uncle Austin yafashe icyemezo cyo kutazongera guhatanira ibihembo by'umuziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera guhatanira igihembo icyo aricyo cyose mu muziki w’u Rwanda.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/uncle-austin-yafashe-icyemezo-cyo-kutazongera-guhatanira-ibihembo-by-umuziki

  • Yoshihide Suga yatowe n'ishyaka riyoboye Ubuyapani kugira ngo asimbure Shinzo Abe #rwanda #RwOT

    Ishyaka riyobora Ubuyapani ryatoye Yoshihide Suga nk'umuyobozi mushya kugira ngo asimbure Shinzo Abe, bivuze ko byanze bikunze azaba minisitiri w'intebe w'iki gihugu. Mu kwezi gushize Bwana Abe yatangaje ko yeguye ku mpamvu z'ubuzima.

    Bwana Suga, ufite imyaka 71, ni umunyamabanga mukuru w'abaminisitiri mu butegetsi buriho kandi byari byitezwe ko azatsinda. Afatwa nk'inshuti magara ya Bwana Abe kandi bikaba bishoboka ko azakomeza politiki y'uwamubanjirije, Abe.

    Bwana Suga yatsinze amatora yo kuba perezida w'ishyaka riharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri muntu (LDP) ku majwi 377 ku majwi 534 yose hamwe y'abadepite n'abahagarariye uturere.

    Ubu LDP imaze guhitamo umuyobozi mushya, hazaba andi majwi ku wa gatatu mu nteko ishinga amategeko, aho byanze bikunze azagirwa minisitiri w'intebe kubera ubwiganze bwa LDP. Biteganijwe ko bwana Suga azarangiza igihe gisigaye, kugeza ku matora yo muri Nzeri 2021.
    Source:BBC

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/yoshihide-suga-yatowe-nishyaka-riyoboye-ubuyapani-kugira-ngo-asimbure-shinzo-abe/

  • Sarpong yavuze igisobanuro cy’uburyo budasanzwe yishimiramo igitego #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira ikipe ya Yanga muri Tanzania, Michael Sarpong yavuze ko uburyo yishimira igitego akoza intoki mu maso akikomanga no mu gatuza, bisobanuye ko byose biva mu bushobozi bw’Imana.

    Uyu mukinnyi wasinyiye Yanga muri Kanama 2020 nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitezwe ko azafasha iyi kipe cyane ko yatangiye no kuyitsindira ibitego.

    Kuva yagera muri iki gihugu ibitego byose yatsindiye Yanga, yagiye abyishimira afata intoki agahumiriza akazikoza mu maso ubundi nyuma akikora mu gatuza. Ni kenshi no mu Rwanda yagiye yishimira ibitego muri ubu buryo.

    Uyu rutahizamu akaba yatangaje ko nta kindi kintu bisobanuye urutse kuba aba ashaka kugaragaza ko ibyo akora byose atari ubushobozi bwe ahubwo ari ubushobozi bw’Imana.

    Yagize ati'urabizi kwishimira igitego kuriya bisobanuye ko gutsinda ibitego kwanjye atari ubushobozi bwanjye ahubwo ni Imana, ni yo ituma ntsinda. Nta bindi birenze ibyo.'

    Kuva yagera muri iki gihugu mu kwezi gushize, amaze gukinira Yanga imikino 3, akaba yarayitsindiye ibitego bibiri.

    Abanza kwikora mu maso

    Ubundi anagenda yikora mu gatuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sarpong-yavuze-igisobanuro-cy-uburyo-budasanzwe-yishimiramo-igitego

  • Nyuma yo guta umugore w'isezerano wamurihiye Kaminuza, ati:'Ufite ikibazo ajye mu rukiko' #rwanda #RwOT

    Nyamabumba Venant atuye mu Mudugudu wa Bukorota, Akagali ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara avuga ko nubwo yarihiwe n'umugore we Kaminuza ibyo bitamuha uburenganzira bwo kwitwa Umugore we kuko abona bataberanye. Avuga ko yagannye inkiko agasaba gatanya, ko kandi ushaka kumenya ibirenze yajya I Ndora ku rukiko. Gusa avuga ko gatanya yayihawe hasigaye guteza kashe mpuruza .

    Nyamabumba, yasezeranye na Nyandwi Alice mu mwaka w'I 1994 aba bombi bashakana batarize amashuri, ariko Umugabo yarize amashuri abanza gusa, aho yaje gusengera mu itorero ry'Abanglican atangira kwiyegereza Imana, biza kumuhesha amahirwe yo guhabwa ishuri ajya kwigira kuba Pasiteri.

    Nyuma yo kuva kwigira ubu Pasiteri nkuko bivugwa n'Umugore we basezeranye mu mategeko yakomeje gukora umurimo w'ubushumba mu itorero ariko aza kugira ingeso mbi z'ubushurashuzi byaje gutuma itorero rimuhagarika.

    Umugore wa Nyamabumba yakomeje gukorera urugo mu gihe Umugabo yari yaragiye kwigira ubu Pasiteri, ariko nyuma y'uko itorero rimaze kumutakariza icyizere yasabye ko yakomeza kwiga amashuri akarangiza na Kaminuza, uyu mugore ntiyatindiganyije kumva igitekerezo cy'Umugabo we kuko yahise atangira kumurihira amashuri kugeza aho ageze na Kaminuza aho yize ubuganga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Nyandwi Alice, wanzwe n'umugabo amuhora ko batakiberanye.

    Nyandwi Alice, avuga ko nyuma y'uko Umugabo we avuye kwiga Kaminuza yaje yarahindutse atangira kumubwira ko bagomba gutandukana (divorce) kuko batakiberanye. Nyamabumba nyuma yo kubwira Umugore we ko batakiberanye bagomba gutandukana yahisemo kwitabaza inkiko ngo zibatandukanye, ariko Umugore avuga ko adashobora gutandukana n'uyu Mugabo kuko amafaranga yose yigiyeho ari ayo yagujije Banki bityo bagomba kuyishyura nk'Umugore n'Umugabo.

    Nyamubumba uvugwaho gushaka undi Mugore we yita ko ariwe baberanye abajijwe niba koko yaba yifuza gutandukana n'Umugore we wisezerano, yatangaje ko nta mpamvu nimwe yo kubana n'Umuntu adashaka, ko ariyo mpamvu ikibazo yakijyanye mu rukiko kugirango babatandukanye.
    Uyu Mugabo, avuga ko Umugore we adashobotse. Gusa abajijwe icyo batumvikanyeho cyatumye ahitamo kwitabaza inkiko yasubije ko uzababazwa n'uko yasabye ko batandukana azajya mu rukiko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, avuga ko mu gihe hagize umwe mu bashakanye ushaka ko batandukana hitabazwa inkiko kuko ntawugomba kwizirika ku wundi, avuga ko mu gihe babanye batumvikana bishobora guteza amakimbirane ashobora kuvamo urupfu hagati y'abashakanye.

    Nyamabumba afitanye na Nyandwi Alice Abana barindwi, abakobwa bane n'abahungu batatu ariko bose nta n'umwe wize amashuri yisumbuye nyamara Se ni Umuganga, kuri ubu Umugore we akaba yaramaze ku muhunga kuko amuhoza ku nkeke amubwirako azamwica.

    Muri raporo ya NISR yiswe 'Rwanda Vital Statistics Report 2019' hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n'inkiko zo mu Rwanda mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe gatanya 2400, mu Majyepfo hatangwa gatanya 1989, mu Burengerazuba hatanzwe gatanya 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru hatangwa gatanya 1250.

    Uyu ni umugore bivugwa ko ariwe ukunzwe.

    Imibare ya NISR igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n'imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu miryango 100, imiryango 18.4 yatandukanye.

    Soma hano inkuru bijyanye: Yishyuriye umugabo we kaminuza, ayirangije amwitura ku mubwira ko batakibanye

    Imibare yakusanyijwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n'inzego z'ibanze igaragaza ko uwo mwaka hashyingiwe imiryango 48526 mu buryo bwemewe n'amategeko.
    Imibare igaragaza ko gatanya nyinshi zatanzwe zaturutse ku kuba hari abashakanye bataye ingo mu gihe cy'amezi 12, guhozwa ku nkeke, gucana inyuma n'ibindi.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/nyuma-yo-guta-umugore-wisezerano-wamurihiye-kaminuza-atiufite-ikibazo-ajye-mu-rukiko/

  • The Ben ahanganiye igihembo n’abahanzi barimo Diamond na Harmonize #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben ndetse n’umunyarwandakazi w’umubyinnyi, Sherrie Silver batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bya All Africa Muzik Magazine 2020[AFRIMMA 2020].

    Ibi bihembo bigiye ku ba ku nshuro ya 7, bitangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Kuri iyi nshuro harimo abanyarwanda 2.

    Umuhanzi The Ben ari mu cyiciro cy’abagabo aho ahanganiye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba n’abahanzi nka Otile Brown wo muri Kenya (banakoranye indirimbo bise 'Can’t get enough’), Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania, Khaligraph Jones(Kenya), Gildo Kassa wo muri Ethiopia na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

    Sherrie Silver ari mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza muri Afurika aho ahananye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.

    Harimo kandi La Petite Zota wo muri Côte d’Ivoire, Bajuni na Rabbit Crew 255- bo muri Tanzania; na Neru Americano &Scro Que cuia bo muri Angola.

    Wabatora unyuze hano

    The Ben ahanganye na Diamond

    Ivan Minnaert ari kumwe na perezida wa Rayon Sports nyuma yo kumvikana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-ahanganiye-igihembo-n-abahanzi-barimo-diamond-na-harmonize