Blog

  • Nyuma ya Ivan Minnaert, Rayon Sports yumvikanye n’undi mutoza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’umutoza Thierry Hitimana uburyo izamwishyura umwenda wari umaze imyaka 7.

    Muri 2013 Rayon Sports ni bwo yatandukanye na Thierry Hitimana wari umutoza wungirije.

    Uyu mutoza yaje kuyirega kwirukanwa binyuranyije n’amategeko aho yayishyuzaga amafaranga angana na miliyoni 6 n’ibihumbi 700 by’u Rwanda (6700,000 Frw).

    Nyuma y’imyaka 7, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na Thierry Hitimana wari uhagarariwe n’umunyamategeko we, bumvikanye uburyo bazamwishyura aya mafaranga.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza yahise yishyurwa miliyoni 3.5 andi akazayahabwa mu meze ari imbere.

    Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo yumvikanye n’umutoza Ivan Jacky Minnaert uburyo bazamwishyura umwenda we.

    Rayon Sports yamaze kumvikana na Thierry Hitimana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-ivan-minnaert-rayon-sports-yumvikanye-n-undi-mutoza

  • Keza Joannah yavuze ku mpano ye y'ubunyamakuru yavumbuwe ari muri Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Miss Bagwire Keza Joannah ni umwe mu bakobwa bamenyekanye muri Miss Rwanda ya 2015, yegukanye ikamba rya Nyampinga w'umuco. Kuri ubu ni umwe mu banyamakuru bagezweho kuri KISS FM, ifatwa nka radiyo ya mbere mu myidagaduro mu Rwanda.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/keza-joannah-yavuze-ku-mpano-ye-y-ubunyamakuru-yavumbuwe-muri-2015-ari-muri

  • Ubuhamya: Sozan yarokotse urupfu azira kuba umukristo avuye muri Islamu #rwanda #RwOT

    Ubwoba bwari bwose ku mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wo muri Siriya, yararusimbutse ubwo agatsiko k’abagabo b’abaturanyi bashakaga kumwica bamuziza ko yavuye mu idini ya Islamu akaba umukristo, ibintu babonaga nk’igitusti mu muryango w’iwabo. Ariko Yesu yaraserutse aramutabara.

    Mugihe barasaga ibisasu hafi y’inzu zabo mu majyaruguru y’igihugu cya Siriya maze inyubako zose zigasenyuka, Ariko muri icyo gihe, Sozan yashoboye kubona ubuhungiro mu ngo z’abakristu bagenzi be i Qamishli, umujyi yavukiyemo. Itorero ryitwa Alliance, rishyigikiwe n’umuryango w’abagiraneza (Open Doors) ushyigikira abakristo batotezwa ndese n’abandi bantu bakeneye ubufasha.

    Sozan yabisobanuye agira ati:”Twari dufite ubwoba bwinshi, twarasenze cyane mugihe twumvaga ibisasu bibiri biturikira hafi yacu”.

    Mugihe ibi byose byabaga Hannan, umugore wa Pasiteri wacu, yaduhamagariye kuza mu gace bari batuyemo kuko ariho hari umutekano. Twahise dukora ibishoboka byose turahunga dusanga umuryango wa Pasiteri wacu mu rugo rwabo, twarahagumye kugeza ibisasu bihagaze hakaboneka agahenge ko gutaha.

    Kuri Sozen ntibyari bimworoheye kuko na mbere y’uko bahunga, ubuzima bwe bwari buri mu kaga kuko yahoraga ahangayitse bitewe n’uko bamuhigaga ngo bamwice nyuma yo guhinduka umukristo avuye mu idini ya Islamu.

    Yaragize ati: ” Nyuma y’uko bakuru banjye nanjye twatangiye kujya mu rusengero, abantu twari duturanye batangiye kutuvuga nabi”.

    “Umunsi umwe, ndibaza ari nyuma y’ibyumweru 6 nyuma y’uko mpindutse cyangwa se nkijijwe, nari ndi hanze na mukuru wanjye witwa Arya, maze tubona agatsiko k’abagabo baje kutwica, bavuga ngo twakoze amahitamo mabi cyane ariyo mpamvu tugomba kwicwa. Twembi twari dufite ubwoba turimo kurira”.

    Sozan yakomeje agira ati:” Ariko Yesu yahise yigaragaza ku buzima bwanjye, maze arambwira ati:” Ntutinye”. Nyuma y’umwanya muto nagiye kubona mbona ba bagabo batangiye kudusaba imbabazi hanyuma baragenda. Mubyukuri uyu wari umurimo ukomeye cyane w’Imana.

    Sozen yunzemo ati: “Bidatinze abagabo b’abaislamu baje murugo kwa papa, bamubwira ko njye na bakuru banjye dufite imyumvire mibi ariyo mpamvu tugomba kwicwa, kandi bongera kubwira papa ko agomba gukemura icyo kibazo kuko bisebya umuryango w’Idini ya Islamu”.

    Kuva ubwo abo bakobwa bategetswe guhunga bakava muri Quamishli, icyakora itorero ryabo ryabafashije kubona ahantu heza ho kuba.

    Kugeza ubu Sozan yagarutse mu mujyi wabo wa Qamishli ariko akomeje gusenga kugirango Imana ibarinde buri gihe cyose asohotse mu rugo.

    Muri ibyo bihe bigoye, Sozan avuga ko atazi aho aba ari iyo hataba imbaraga z’Imana zakoreye mu itorero ryitwa Alliance rikabafasha. Akomeje kandi gushima Imana ko irinda abantu bayo kandi ihagarara ku ijambo yavuze.

    Source: christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Sozan-yarokotse-urupfu-azira-kuba-umukristo-avuye-muri-Islamu.html

  • RwandAir yasubukuye ingendo muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Sosiyete y'Indege y'u Rwanda, RwandAir, yasubukuye ingendo zigana mu Mijyi ya Abuja na Lagos muri Nigeria nyuma y'igihe zifunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Source : https://igihe.com/ubukerarugendo/article/rwandair-yasubukuye-ingendo-muri-nigeria

  • Rwanda Launches US$84M Drought Mitigation Project In Kayonza #rwanda #RwOT

    Agriculture Minister Gerardine Mukeshimana was on Tuesday morning interacting with residents of Murundi sector in Kayonza district at the launch of a US$83.96 (Rwf75b) project that will change the lives of the people in the area.

    The project intends to improve the livelihood of 50,000 households living in drought prone areas of the district. The project will also improve water availability and accountability for about 30,000 heads of livestock in eight sectors of the district.

    Minister Mukeshimana told hundreds of farmers, who had gathered to hear the good news of the project, that farmers also deserve a decent life and that this project will play a role in prosperity.

    The Kayonza and Integrated Watershed Management Project (KIIWP), the Minister said, will support the main livelihoods of the farmers for both provision of staple food and income generation.

    The project is funded by International Fund for Agricultural Development (IFAD), an international financial institution and a specialised agency of the United Nations that works to address poverty and hunger in rural areas of developing countries.

    The plan, according to the project coordinator, Steven Rwamulangwa, the intention is to increase household income theough increased yields in cashcrops such as paddy, maize, potatoes, soya, horticulture as major crops.

    The project has two phases with a lifespan of six years, 2.5 years and 3.5 years.

    The main components of the project include strengthening resilience to drought, institutional development, and project coordination.

    Jackiline Murekatete, a representative of farmers in Gahini, said the project will help farmers deal with underlying challenges.

    'We have always been dependent on rain and we can never develop if we continue waiting for rain from God,' she testified before officials at the launch if the project. 'I am very happy that we finally have a solution,' she said, adding that farmers have been making disturbing losses for years. 'Imagine yielding kilograms from a hectare, something that has made us live in extreme poverty ever since.'

    Murekatete said farmers are going to take advantage of the project and increase their productivity.

    Eastern Province Governor, Fred Mufulukye, who was present at the launch of the project, said this project is a result of President Kagame's promise to the people of Kayonza after the facing a severe drought in 2016 that devastated the area.

    'He promised to find a solution and here were are,' he said. 'He has delivered.'

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-launches-us84m-drought-mitigation-project-in-kayonza/

  • Ni ubuhe bwoko bw’urukundo ukunda Yesu? #rwanda #RwOT

    Benshi muri twe abakristo tuvuga ko dukunda Umwami Yesu, tubivuga dushingiye ku kuba yaritanze ku musaraba agapfa ku bwacu. Icyakora uramutse ubajije ubwoko bw’urukundo tumukunda, abasubiza iki kibazo bashobora kuba mbarwa. Icy’ingenzi kuri Yesu, ni uko duhitamo ubwoko bw’urukundo we ashaka ko tumukunda. Waba warigeze kumenya urukundo Yesu yifuza ko umukunda? Nibyo tugiye kugarukaho.

    Mu gitabo cy’ibyahishuwe ibice 2, Umwami Yesu niho aduhishurira urukundo adushakaho. Iki gice gitangirana n’ijambo rya Yesu ryo gushimira itorero rya Efeso ababwira ko ari abizerwa muri byinshi. Nyamara ku murongo wa 4, Yesu avuga atya ati 'Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.' Tugendeye kuri uyu murongo nibwo twumva neza ubwoko bw’urukundo Umwami Yesu adushakaho. Ni urukundo rwacu rwa mbere.

    'Urukundo rwacu rwa mbere' ni uruhe?

    Ijambo ry’Ikigereki rwa 'mbere' niryo risobanurwa neza muri Luka 15:22. Urukundo dusabwa gukunda Yesu rugomba kuba rusumba ibindi bintu byose dukunda. Muri Luka 15, Umwami Yesu avuga amateka y’umwana w’ikirara. Ku murongo wa 22, Ise nyuma yo kongera guhura n’umuhungu we wari umaze igihe kirekire yarazimiye , yagize ati:

    'Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge'

    Icyo iyi mirongo ihuriyeho, ni uko Umwami Yesu yita ku rukundo rusumba ubwiza izindi nkundo dukunda ibintu runaka. Bigereranywa n’umwenda uruta iyindi umwana w’ikirara yambitswe.

    Umubano wacu na Yesu ushingiye ku rukundo tumukunda Uwiteka ni Umuremyi wacu kandi turi ibiremwa bye; Ni Databuja kandi turi abakozi be. Umubano wacu na Yesu ugaragazwa n’urukundo nk’urwumugabo n’umugore. Kubwa Yesu we akiranukira kudukunda ariko nawe ategereje ko tumwereka urwo tumukunda.

    Burya iyo umugabo n’umugore bakundana urukundo rwa mbere kandi rwiza hagati yabo koko, ntabwo ari urukundo urwo arirwo rwose. Iyo umubano wabo wajemo agatotsi urukundo rwabo rwa mbere rukangirika, niho usanga umwe muribo asigaye yikundira akazi cyangwa inshuti ye kuruta uwo bashakanye.

    Ku ruhande rwa Yesu rero we adukunda kandi urukundo rudahinduka. Hanyuma se twe dukunda Yesu gute? Ntabwo Uwiteka ashaka ko tumukunda urukundo rusagutse( ibisigarizwa), ni ukuvuga niba ujya usabana na Yesu nyuma yo kwinezeza mu by’isi, akazi kawe cyangwa ikindi kintu cyose, ntabwo uri umwizerwa. Ntabwo ukunda Yesu uri mu kinyoma.

    Ubwinshi bw’ibyiza twakorera Yesu sibyo bigaragaza urwo tumukunda. Burya n’itorero rya Efeso ryakoreye Imana ibintu byinshi byiza, ariko ntibyababujije kugayishwa n’ikintu kimwe gusa: baretse urukundo rwabo rwa mbere. Gukunda Yesu urukundo rwa mbere n’ibyingenzi. Akenshi, twita cyane ku gukorera Yesu Ariko ibikorwa ntibyashimisha Yesu kuruta uko yatwishimira. Icy’ibanze muri byose ku mukristo ni ugukunda Yesu urukndo rwa mbere ntabwo ari imirimo iza mbere.

    Guteshwa agaciro k’ubukristo n’ubutumwa bwiza , haba ku mukristo ku giti cye cyangwa ku itorero muri rusnge nibyo bizaba ingaruka zo kureka urukundo rwa mbere twari gukunda Yesu. Kubera ko twamurutishije iby’isi n’ibinezeza kamere yacu. Ntabwo bizacira aho kandi kuko dushobora no kuzabura ubugingo buhoraho. Hari umuririmbyi waririmbye ngo ” Abanga Imana ntibayisenge bazapfa bose be kwibukwa “

    Gusigasira urukundo rwa mbere kuri Yesu byagerwaho gute?

    Ntabwo bigoye na gato! Gukomeza urukundo rwacu rwa mbere dukunda Umwami Yesu cyangwa kuruzahura, icyo dukwiye kubanza kumenya ni uko Yesu ari umuntu wuje urukundo kandi yabigaragarije isi yose. Kumenya uko wagirira Kristo urukundo rwa mbere , banza utekereze mu buzima bwawe ibyo ukunda kuruta ibindi byose. Biroroshye kuko ushobora kurebera ku bikorwa byawe bikuranga umunsi ku wundi .

    Tekereza iyo ubyutse ikintu cya mbere ukora. Uhitamo iki iyo hari ibikorwa bibiri, ibyo mu buzima busanzwe n’ibizana abantu kuri Krisro ? Umwanya wawe munini uwumara uri mu biki? Reba ko ibyo utunze mbere na mbere bibanza kubahisha ubwami bw’Imana mbere yo gukora ibindi byose. Harya ku munsi ni kangahe watuza akanwa kawe ubwira Yesu ko umukunda ? washyira ku rutonde ibyo umaze guhindukaho , nibyo umaze kwigira kuri Yesu mu gihe mumaranye ?

    Buri wese rero muri iyi nyigisho ashobora kugira aho yisanga.

    Ese urukundo ruracyariho, ni iki gituma rukonja? sobanukirwa byinshi muri iyi Video

    Sources:

    Bibles for America.org

    Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urufunguzo-rwo-gusigasira-umubano-wacu-mwiza-na-Yesu.html

  • Malawi: Uwahoze ari Minisitiri yagejejwe imbere y'ubutabera kubera gukekwaho ubujura #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Minisitiri w'Itangazamakuru muri Malawi Henry Mussa yagejejwe imbere y'ubutabera ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho byo kwiba mudasobwa 10 n'imashini eshatu zitanga umuriro (Power generators) byari bigenewe ibiro ntaramakuru by'iki gihugu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/malawi-uwahoze-ari-minisitiri-yagejejwe-imbere-y-ubutabera-kubera-gukekwaho

  • Oracle igiye kugura ibikorwa bya TikTok #rwanda #RwOT

    TikTok yahisemo sosiyete ya Oracle nk'umuguzi w'ibikorwa byayo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutera utwatsi Microsoft yari yagaragaje inyota yo kuyigura.

    Source : https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/oracle-igiye-kugura-ibikorwa-bya-tiktok

  • Bruce Melodie yavuze ku ibanga ryatumye amaze igihe ari mu bayoboye mu muziki nyarwanda #rwanda #RwOT

    Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie kugeza ubu ni umwe mu bagezweho mu muziki w'u Rwanda. Avuga ko gukora indirimbo zigakundwa nta kidasanzwe akoresha ahubwo byose abikesha gukora cyane no gukunda ibyo akora.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/nta-banga-ridasanzwe-sinize-ku-nyundo-bruce-melodie-yahishuye-ikimufashije