Blog
-
Uko gukina muri filime asomana n'umukobwa byimbitse byari bisenyeye Kabayabaya #rwanda #RwOT
Kabayabaya Steven umukinnyi wa filime mushya mu ruganda rwa sinema nyarwanda, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye asomana n'umukobwa mu buryo bwimbitse. Ni amashusho yakuwe muri filime 'My Aunt' amaze igihe akinnyemo. -
Imishinga 30 yiganjemo iy'ikoranabuhanga ihataniye inkunga yo gufasha abahanzi guhangana n'ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT
Mu gufasha abahanzi kwigobotora ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo, Guverinoma yatekereje uburyo bwo gushyigikira imishinga ifite umwihariko iyigenera inkunga ya miliyoni 300 Frw yashyizwe mu Kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco. -
Uburyo BPR iri kunoza serivise igeza ku bakiliya bayo binyuze mu ba-agent #rwanda #RwOT
BPR Plc ni imwe muri banki zimaze igihe mu Rwanda, aho ifite amashami 184 ndetse kuri ubu, iyi banki ikaba imaze kugira abayihagarariye mu bice hafi ya byose by’igihugu, bazwi nka BPR Hafi Agent, barenga 300 mu gihugu hose. -
Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko #rwanda #RwOT
Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko
Taliki 15 Nzeli 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa zari mu magereza atandukanye yo mu Rwanda aho harimo na Ingabire Victoire Umuhoza, maze basubira mu buzima busanzwe; ni umwaka wafashwe nk'udasanzwe mu mateka y'u Rwanda dore ko hari benshi mu banzi b'igihugu bakunze kuvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhaba ariko iyi nkuru yabaciye umugongo bamera nk'abakubiswe n'inkuba.Imyaka isaga ibiri irashize uyu mugore arekuwe
kuko muri 2013 yari yakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo icyo kugambanira igihugu, kukibuza umudendezo no kurema umutwe w'abagizi ba nabi, yahawe imbabazi asigaje imyaka 7 ku gihano yari yakatiwe. Akigera hanze hari byinshi yatangaje ndetse yeruye ko nta mbabazi yigeze asaba nkuko yabibwiye BBC akirekurwa ati' umuntu asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ati kandi njye ntacyaha nishinja ntanaho nabyemeye mu bayobozi'.
Gusa hari ibaruwa yagaragaye yanditswe na Ingabire ubwe asaba imbabazi umukuru w'igihugu, imwe ikaba yari iyo mu 2011 naho indi ni iyo muri 2018, mu ibaruwa yo mu 2011 harimo aho yanditse agira ati ' Nyakubahwa Muyobozi mukuru w'igihugu cyacu ari mwe ku giti cyanyu ari n'umunyarwanda uwo ariwe wese waba warakomerekejwe k'umutima n'imvugo zanjye mbisabiye imbabazi' muri iyi nyandiko ubwayo harimo gutakamba no gusaba imbabazi aho gukoresha imvugo zigoreka icyo yakoze aricyo gusaba imbabazi.
Mu gukomeza kwigira umwere Ingabire yahamije ko yarekuwe kubera imyitwarire ye myiza yagiye imuranga muri gereza ati uko ninjiye ni nako nasohotse; aha niho hava akumiro bikumvikana ko kuba yarinjiye muri gereza amaze guhamwa n'ibyaha twavuze haruguru ari nako yasohotsemo nta gitangaje ko yazongera kwisangamo dore ko n'ubundi atigeze agororoka nyuma yo kujyanwa aho abagize imitekerereze nkiye bakwiye kuba bari.
Ntawakwirengagiza ko uyu mugore akimara kuva muri gereza mu kwezi kumwe yahamagajwe na RIB ngo yisobanure kuri amwe mu magambo yagiye akoresha mu biganiro yagiye agirana na zimwe muri shene za Youtube avuga ko yafunzwe ku mpamvu za politiki ndetse ko yari imfungwa ya politiki umuntu aha akaba yakwibaza ukuntu umuntu wahamijwe ibyaha akanakatirwa yigira imfungwa ya politiki, dore ko akirekurwa yagiye yigaragaza mu ishusho nzima aho yagiye yitabira umuganda buri wa gatandatu wa buri kwezi.
RIB kandi yamukozeho iperereza ku nama yakoresheje I Nyakarambi muri Kirehe aho ngo yarimo ashaka bayoboke azakoresha ashinga umutwe w'iterabwoba ugizwe n'ubwoko bumwe gusa ni nyuma yuko yari aguwe gitumo ari mu bukangurambaga bwo kuroha abanyarwanda nkuko n'ubundi bisanzwe bizwi mu ishyaka yahozemo rya FDU-Inkingi akigwa gitumo yahise yitabaza ibitangazamakuru mpuzamahanga bisanzwe bizwiho guha rugari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko yabujijwe gukora inama ibintu byafashwe nk'amatakirangoyi. Umwe mubo yari agiye gukoresha inama yivugiye ko uyu Ingabire yari yabahaye gasopo yo kutamuzanira Abatutsi, nibwo yirukiye muri ibyo bitangazamakuru avuga ko yabujijwe gukora inama.
Uyu mugore kandi yahamagajwe na RIB kugirango atange ibisobanuro ku gitero cyagabwe mu Kinigi mu mpera za 2018 kigahitana abantu basaga 14, abari bagabye icyo gitero bavuze bari baturutse mu mutwe w'iterabwoba wa RUD-Urunana umutwe usanzwe ufitanye imikoranire na Amahoro People's Congress, FDLR,RNC,PDP-Imanzi na PS-Imberakuri (igice cya Ntaganda Bernard) mu ihuriro bise P5 bikumvikana ko uyu mugore nawe yagombaga kugira icyo abazwa kuri ibi bitero.
Nyuma yo kubona ko imigambi ye ndetse n'ingengabitekerezo asanganywe biri gukomeza kujya ku mugaragaro yahise ahindura izina ry'ikiryabarezi cye acyita DALFA-UMURINZI ariko kuri we ntacyahindutse kuko nk'umuntu wari uvuye muri gereza yari kuza yitwararika aho gukomereza mu mujyo mubi yari arimo dore ko hari n'ibimenyetso byagiye hanze byerekana imikoranire ye na Gaston Munyabugingo uherutse gutabwa muri yombi ashaka kujya mu mitwe y'iterabwoba ngo ahungabanye umutekano n'umudendezo w'Abanyarwanda.The post Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko appeared first on RUSHYASHYA.
-
Un contrefacteur de faux dollars arrêté à Gisenyi #rwanda #RwOT
Au cours de son interrogatoire, elle cite deux complices qui contrefont avec elle ces faux dollars. Ils sont activement recherchés par la police.
Une rapide perquisition sur la femme a pu montrer un rouleau de 44 feuilles spéciales pour la contrefaçn de ces faux dollars.IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Un-contrefacteur-de-faux-dollars-arrete-a-Gisenyi.html
-
Iby'ingenzi mu ivugurura ry'Inzego za Leta, rizasiga bamwe batakaje imirimo #rwanda #RwOT
Guverinoma igeze kure amavugurura mu miterere y'ibigo bya leta, azatuma igabanya abakozi mu nzego zimwe mu zindi bakongerwa. Hari amagana y'abakozi ba Leta bamaze gutakaza akazi kubera aya mavugurura, aho imirimo imwe yagiye ihuzwa indi ikavanwaho hagamijwe kunoza ikoreshwa ry'umutungo no kuzamura uburyo serivisi zitangwa. -
Kim Kardashian yinjiye mu byamamare biri kwamagana imvugo zihembera urwango ahagarika gukoresha Facebook na Instagram #rwanda #RwOT
Urugamba rwo kwamagana imvugo zihembera urwango rwatangijwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kamena 2020, rukomeje guterwa ingabo mu bitugu n'ibyamamare birimo abanyamideli, abakinnyi ba filimi abahanzi n'ibigo bitandukanye. -
Kim Kardashian yinjiye mu byamamare biri kwamagana imvugo zihembera urwango ahagarika gukoresha Facebook na Instagram #rwanda #RwOT
Urugamba rwo kwamagana imvugo zihembera urwango rwatangijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kamena 2020, rukomeje guterwa ingabo mu bitugu n’ibyamamare birimo abanyamideli, abakinnyi ba filimi abahanzi n’ibigo bitandukanye. -
Tanzania yakomoreye indege za Kenya #rwanda #RwOT
Nyuma y’ukwezi kurenga Leta ya Tanzania ifashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cyayo indege z’ibigo byo muri Kenya, kuri ubu Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri iki gihugu cyatangaje ko ibi bigo by’indege byakomorewe ku buryo bishobora kongera gusubukura ingendo byagiriraga muri Tanzania. -
Menya byinshi kuri Minisitiri w’Intebe mushya w’u Buyapani Yoshihide Suga wasimbuye Shinzo Abe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Yoshihide Suga yari asanzwe akorana bya hafi n’uwo asimbuye Shinzo Abe
Nyuma yo gutsindira ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu ntangiriro z’iki cyumweru, amajwi yo ku wa Gatatu yemeje ko uyu mwanya wegukanywe bidasubirwaho na Yoshihide Suga. Yahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma akaba yarahoze hafi cyane ya Shinzo Abe. Ibi bivuze ko Minisitiri w’Intebe mushya azakomeza politiki y’abamubanjirije.
Shinzo Abe yatangaje ko yeguye mu kwezi gushize avuga ko abikoze ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza muri ibi bihe.
Kuri uyu wa Gatatu, Bwana Abe yakoresheje inama ye ya nyuma y’Abaminisitiri maze abwira abanyamakuru ko yishimiye ibyo yagezeho mu myaka hafi umunani amaze ku butegetsi.
Bwana Suga yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani, yegukana amajwi 314 kuri 462.
Ikinyamakuru The Sun cy’Abongereza kivuga ko ukurikije uko ihuriro riyobowe n’ishyaka rye riharanira Demokarasi (LDP) rifite ubwiganze mu nteko, ngo byacaga amarenga y’ intsinzi ye.
Nyuma yo gutorwa, Suga na Guverinoma ye nshya bazemezwa n’Umwami mu muhango uzabera ku ngoro ya cyami nk’uko bigenda mu miyoborere y’u Buyapani.
Ibibazo biri imbere
Kimwe n’ibindi bihugu byinshi, u Buyapani burwana n’icyorezo cya Coronavirus cyateje kugwa hasi k’ubukungu bwifashe nabi cyane nyuma y’imyaka ishize ubukungu bw’u Buyapani bwarasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka ya kera.
Igihugu kandi kirimo guhangana n’ikibazo cy’Abayapani biganjemo abatangiye kugera mu zabukuru. Hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage barengeje imyaka 65.
Suga yamaze gusezeranya kuzakomeza gahunda nyinshi z’ubuyobozi bwabanjirije iyi manda ye, harimo na gahunda yo kuvugurura ubukungu, icyo yise “Abenomics”.
Yoshihide Suga ni muntu ki?
Yavukiye mu muryango w’abahinzi b’inkeri (strawberry), ubu akaba ari umunyapolitiki w’inararibonye uzwiho kwicisha bugufi aho ibi bimutandukanya na benshi mu banyapolitiki bakomeye bo mu Buyapani.
Yoshihide Suga yavutse tariki ya 06 Ukuboza 1948 ni ukuvuga ko afite imyaka 71 y’amavuko. Yazamutse buhoro buhoro mu rwego rwa politiki. Yabanje kuba Umunyamabanga w’ihuriro LDP mbere y’uko atangira umwuga we wa politiki, kugeza abaye umunyamuryango w’inteko ishinga amategeko mu 1996.
Mu 2005 yabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri y’u Buyapani yari iyobowe na Junichiro Koizumi kandi agira uruhare runini muri Guverinoma yakurikiyeho.
Kimwe mu byagaragaye cyane mu ruhame ni igihe yashyiraga ahagaragara izina ry’ibihe bishya byiswe “Reiwa” mu gihe cyo kuva ku ngoma ku Mwami w’Aabami Akihito weguye ku butegetsi, agasigira ingoma umuhungu we Naruhito muri 2019.

-
