Blog

  • USA na Sudani mu biganiro bigamije gukura Sudani mu bihugu bitera inkunga iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    General Abdel Fattah al-Burhan, Umuyobozi w
    General Abdel Fattah al-Burhan, Umuyobozi w’inzibacyuho ukomeje guharanira ubumwe na Amerika

    Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri, intumwa za Sudani ziyobowe n’umuyobozi w’igihugu, General Abdel Fattah al-Burhan.

    Amerika yashyize Sudani kuri uru rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba mu 1993, kubera gushyigikira abarwanyi b’abahezanguni bagendera ku mahame ya kiyisilamu, barimo Osama Bin Laden; wari umuyobozi mukuru wa Al-qaeda, aho ngo we n’abarwanyi be babaga muri iki gihugu cya Sudani imyaka itanu mbere yo kugaba ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri mu mwaka 2001.

    Ibyo bitero byibasiye umuturirwa w’ubucuruzi wa World Trade Center, na Minisiteri y’Ingabo ya USA Pentegone bigahitana Abanyamerika barenga ibihumbi 3000.

    Osam Bin Laden n’intagondwa z’ibyihebe ngo bakoresheje ubutaka bwa Sudani mu bikorwa by’imyiteguro ubwo bari mu mugambi wo gukora iterabwoba kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Mu rwego rw’imishyikirano, Amerika yasabye Sudani kwishyura amadolari arenga miliyoni 300 nk’indishyi z’akababaro ku miryango y’abazize ibitero by’iterabwoba.

    Guverinoma ya Amerika kandi iragerageza kumvisha Sudani gushyira mu buryo umubano n’ubuhahirane hagati ya Sudani na Leta ya Isiraheli.

    Sudani yaciye umubano na Isiraheli ahagana mu mu mwaka wa 1990; ubwo Isiraheli yajyanaga impunzi z’Abayahudi babanya-Ethiopia barenga ibihumbi 200 bo mu bwoko bw’Abafarasha, ibanyujije rwihishwa ku butaka bwa Sudani.

    Leta ya Sudani yavuze ko Isiraheli yakoresheje igihugu gifite ubusugire mu gukora ibikorwa yasanishije no gushimutira abantu ku butaka bwayo.

    Ibikorwa byo gutwara abo mu Bafarasha b’Abayahudi byatwaye ibyumweru bibiri, byose byakozwe mu rwego rudasanzwe rw’ubutasi n’igisirikare, ku buryo nta muntu n’umwe yaba umuyobozi cyangwa mu nzego z’umutekano muri Sudani wigeze umenya ko ibyo bikorwa birigukorerwa ku butaka bwabo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-na-sudani-mu-biganiro-bigamije-gukura-sudani-mu-bihugu-bitera-inkunga-iterabwoba

  • Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports banditse basaba ko hahinduka itegeko rijyanye no kwiyamamaza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 27/09/2020, ni bwo hateganyijwe inteko rusange ya Kiyovu Sports, ikaba ku murongo w’ibyigwa iteganyijwemo gusa amatora ya Komite nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports.

    Nyuma yo gushyira komisiyo y’amatora, iyi nayo yaje guhita itangaza ibisabwa ku muntu wese wifuza kwiyamamariza kujya muri Komite, aho ingingo yateje impaka ari uko uwiyamamaza byibura agomba kuba amaze amezi atandatu ari umunyamuryango.

    Mu nteko rusange iheruka ni bwo abanyamuryango babwiwe ko amatora yimuriwe muri Nzeli
    Mu nteko rusange iheruka ni bwo abanyamuryango babwiwe ko amatora yimuriwe muri Nzeli

    Ibi biri mu byatumye abanyamuryango 70 muri 130 bemewe n’amategeko, bandikira Perezida wa Kiyovu bamubwirako bifuza ko mu bizasuzumwa muri iyi nama bakongeramo ingingo yo kuvugura amategeko, bityo buri wese wifuza kwiyamamaza ntabangamirwe.

    Ibaruwa iragira iti “Turasaba ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe mwatumije tariki 27/09/2020, ku murongo w’ibyigwa hakwiyongeramo kuvugurura amwe mu mategeko agenga Umuryango Kiyovu Sports mu rwego rwo kutazabangamira kwiyamamaza ku munyamuryango uwo ari we wese wa Kiyovu Sports ufite ubushake bwo kuzamura no gukorera abanyamuryango cyane cyane ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye hagamijwe guteza imbere Kiyovu S.A.”

    Inteko rusange ya Kiyovu Sports iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga (rya Webex), aho mu mataora azaba kugeza ubu uwamaze gutangaza ko aziyamamaza ari Mvuyekure Francois usanzwe anayiyobora, mu gihe Mvukiyehe Juvenal wavuzwe cyane we agongwa n’ingingo yo kuba ataramara amezi atandatu ari umunyamuryango

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abanyamuryango-70-ba-kiyovu-sports-banditse-basaba-ko-hahinduka-itegeko-rijyanye-no-kwiyamamaza

  • Gicumbi: Ntibisanzwe umugabo yatawe muri yombi , azira guhambira umwana muto kuri Moto akoresheje umugozi #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, yataye muri yombi Umugabo witwa Ngendonziza Gilbert, nyuma yo kugaragara yashyize umwana ku ngoyi.

    Polisi yafashe uyu mugabo, nyuma y'uko hari umwe mu babonye ibyo biba, yarangiza akabishyira k'urubuga rwe rwa Twitter asaba Polisi kubikurikirana.

    Ifoto uwo muntu yashyize ahagaragara  yerekanaga umwana w'Umuhungu, Aboshye Amaguru n'Amaboko Aboheye inyuma, azirikishijwe umukoba yahambiriwe kuri moto.

    Iyi foto kandi yagaragazaga Abantu b'ingeri zitandukanye bashungereye ibiri gukorerwa uwo mwana uri mu kigero cy'imyaka irindwi n'icumi, Abandi bari gufotora barimo n'uyu wihutiye gutanga Amakuru.

    Polisi imaze kubona ibi  ntabwo yicaye ngo irebere  kuko mu gihe gito yahise yandika k'urukuta rwayo rwa Twitter, aho yagize iti' mwiriwe neza? Mucyo tugushimiye ku makuru watanze, ubu Gilbert Ngendoziza yatawe muri yombi nyuma y'ihohotera yakoreye uyu mwana.'

    Kugeza ubu uyu mugabo, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare, naho umwana yajyanywe kwa Muganga. Icyakora ntabwo icyatumye uyu mugabo akora ibi kiramenyekana.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/21/gicumbi-ntibisanzwe-umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-guhambira-umwana-muto-kuri-moto-akoresheje-umugozi/

  • Dancehall Maestro Spragga Benz Bounces Back After 10 Years #rwanda #RwOT

    Jamaican dancehall deejay Carlton Errington Grant, 51, better known as Spragga Benz is set to release his latest album this week, local Jamaican newspapers reported over the weekend.

    Titled the Journey Chosen, the album is expected to re-launch the veteran artist.

    It has been exactly one year since the Franklin Town-born megastar set an almost stratospherically high bar for veteran artistes looking for an entrance into the fast-paced decade of dancehall music, with the Chiliagon which debuted at No. 1 on the Billboard Reggae Album charts.

    The internationally renowned dancehall artiste waited 10 years to release that compilation, but says he's, 'not wasting any time, not on the next one either,'. Understandably it only took so long because some of that time was for personal healing.

    'Time waits on no man; so, I'm putting in the work for another project as we speak. My generation of musicians, as well as the fans, we nah really get so much of that. The '90s gone from the '90s, but we can recapture aspects of the atmosphere, be it through the writing, the topics, delivery and style, tempo of the beats, and still maintain /ill that gap for my era,' Spragga Benz said on Sunday.

    The dancehall artiste emerges with one of his most powerful albums yet, an endless expression of gratitude and complex meditation on the goings-on of the world. Spragga Benz, born Carlton Errington Grant, also opened up about coping with loss, not only the loss of his son Carlton 'Carlyle' Grant Jr who suffered an untimely death in 2008, but also losing touch with the world.

    He isn't trapped in sorrow or consumed by it. As a father of 10 children, he has discovered solace after despair, he shared, 'Family is the essence of the production, from working with Lamar [Reynolds] who we were connected to through my son, not in no big studio, most of the work was at his home. So from there it had a whole family feel to it. They are influential in the lyrics in some way, shape or form.'

    Lamar Reynolds, producer and owner of LMR Pro, expressed wanting to put out a tribute rhythm for his friend. It took them approximately one year and six months to complete the memorial track titled Never Leave, but other ideas were born which matured into the 11-track album fusing talents of the likes of Ky-Mani Marley and Wayne Wonder, longtime friends of Spragga Benz.

    Minus the tear-jerking Never Leave, which intros with the sounds of Carlyle speaking and laughing and also features popular musician and producer Salaam Remi playing bass guitar, the album has a song, a style and emotions that represent for a wide scope of music lovers, but to its core targets the foundation reggae and dancehall fans.

    'The process of creating this album was natural. While working on Never Leave, I got to hear other rhythms. So it was like, let me hear this and that, until we start create ideas together which turn into nine tracks from him and two tracks from Red Square Productions. The increase in tempo of the music nowadays, like life, is natural. People want to move with the new age but I nah leave out the roots, I am trying to introduce them to consistency,' he said.

    'LMR Pro understood that and I am proud of him, the work he is doing as a young producer and his approach to the business.'

    Speaking of the current state of the entertainment business, which for the most part is dependent on the virtual marketplace, Spragga Benz had this to say. 'We just trying to adjust to the new changes, be more independent. Still there are restrictions but we must start look into what an artiste doing for themselves without a big label behind them. It weighs totally on the digital platform.'

    Virtual Connection 

    Spragga Benz's exploration of the film industry, first with his 1999 debut in Brooklyn Babylon, where he played himself ,then again in the 2002-Jamerican crime movie Shottas, connected him to a whole other side of entertainment and propelled his career. He said, 'I learned that acting is an extended music video which you do it one time this way, then do it again from another angle and then another angle.' He hasn't played any roles recently, but says he's received scripts and is just waiting on one to strike that feeling to make him want to be part of the production.

    As for the music, he admitted it to being more challenging to connect with the audience from a virtual space.

    'We just can't connect [with the people], they're not there. While I can stand on my own foot, with a live audience it's much better because of the energy we feed off each other. Some songs don't come across with the right emotion on a TV or phone screen. Me and the band was just having this conversation. So who knows? We might do a live stream, invite all the artistes and perform the album.'

    Hinting a possible Grammy submission, Spragga Benz said, 'Why not? I want the people them to know I am thankful for their continuing support and I am consistently trying to satisfy them. It all comes down to the committee … it's out in the atmosphere.'

    The Gleaner

    Source : https://taarifa.rw/dancehall-maestro-spragga-benz-bounces-back-after-10-years/

  • Dusenguremuremyi yanditse igitabo kigaragaza icyo Afurika ikeneye kugira ngo itere imbere #rwanda #RwOT

    Umwanditsi Dusenguremuremyi Anatole yasohoye igitabo yise ‘Shame on you Africans, not Africa’, bisobanuye ‘ikimwaro ku Banyafurika, aho kuba Afurika’, kigaragaza icyo Afurika yabuze kugira ngo igire iterambere rirambye.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasohotse-igitabo-kigaragaza-icyo-afurika-ikeneye-kugira-ngo-itere-imbere

  • Nyuma y’igihe gito atandukanye na Jay Polly, Uwimbabazi yambitswe impeta n’undi musore #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe gito umuraperi Jay Polly atandukanye na Uwimbabazi Sharifa bari bamaze imyaka itanu babana, uyu mugore yamaze kwambikwa impeta n’undi musore yemereye kubera umugore.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/nyuma-y-igihe-gito-atandukanye-na-jay-polly-uwimbabazi-yambitswe-impeta-n-undi

  • Abanyamuryango ba Kiyovu Sports basabye ko amategeko ahindurwa abarimo Mvukiyehe bakiyamamaza #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports bandikiye Perezida w’iyi kipe, Mvuyekure François, bamusaba ko mu nama y’Inteko Rusange izaberamo amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri, hongerwamo ingingo yo kuvugurura amategeko, buri munyamuryango akemererwa kwiyamamaza.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/bamwe-mu-banyamuryango-ba-kiyovu-sports-basabye-ko-amategeko-ahindurwa-abarimo

  • Umugore ukekwaho koherereza Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe #rwanda #RwOT

    Umugore ukekwaho koherereza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ibaruwa irimo uburozi bw’imbuto z’ikibonobono yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kwinjira muri Amerika avuye muri Canada anyuze ku mupaka wo muri Leta ya New York.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-ukekwaho-koherereza-trump-ibaruwa-irimo-uburozi-yafashwe

  • Gicumbi: Umugabo waziritse umwana kuri moto yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, ukurikiranyweho icyaha cy’iyicarubozo yakoreye umwana yahambiriye kuri moto akamuzengurutsa agasanteri ko muri ako karere kazwi nka Nkoto.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-waziritse-umwana-kuri-moto-yatawe-muri-yombi