Blog

  • Gakwaya uzwi nka Nkaka agiye kurongora undi mukobwa mugihe hari uwo yaherukaga gusaba ko bazabana akaramata none yamuteye umugongo #rwanda #RwOT

    Celestin Gakwaya wakunzwe cyane muri filime 'Serwakira' uzwi nka Nkaka yatangaje I taliki y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Moreen Mutesi mugihe yaherukaga kwambika impeta uwitwa Rudasingwa Daniellla.

    Tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo habayeho ibirori kuri Classic Hotel ubwo Gakwaya n'inshuti bishimamanaga yambitse impeta umukunzi we Rudasingwa Daniella bahuriye no muri Filime 'Ijuru tuvuga.' Icyo gihe yamuririmbiye indirimbo 'Urabaruta' y'umuhanzi Sebanani Andre.

    Uyu munsi nibwo uyu Mugabe wamamaye muri filime zitandukanye yasohoye integuza y'ubukwe bwe ndetse hariho n'amataliki buzabera.

    Icyaje gutungurana ni uko hariho amazina y'undi mukobwa witwa Mutesi Mooren. Ubukwe bwe n'uyu mukobwa watunguranye biteganyijwe ko buzaba taliki ya 12 Ukuboza 2020.

    Gakwaya Celestin w' imyaka 42 y' amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime  bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri 'Serwakira', 'Rwasa' n'izindi. Agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye nka 'Warampishe' ya Aline Gahongayire, 'Nturi Wenyine' ya Israel Mbonyi n'izindi.

    Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk'umuntu w'umugome.

    Gakwaya azakora ubukwe na Mutesi Moreen mu Ukuboza 2020

    Nkaka yari amaze amezi atandatu yambitse impeta Rudasingwa Daniella

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/gakwaya-uzwi-nka-nkaka-agiye-kurongora-undi-mukobwa-mugihe-hari-uwo-yaherukaga-gusaba-ko-bazabana-akaramata-none-yamuteye-umugongo/

  • Umugore yatangaje ibyiza byo gushakwa n' abagabo babiri kuruta umwe #rwanda #RwOT

    Umugore wamenyekanye ku mazina ya Brisbaneb wo muri Nigeria, yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga amafoto y'abagabo be babiri bashakanye.

    Nk'uko yabitangaje, yavuze ko abagabo babiri ari abe, abana nabo mu mahoro no mubwumvikane, yongeraho ko yishimiye urukundo yiyumvamo kuri buri wese ariko ko atabakunda rumwe.

    Kuri ibyo, yabonyeko bidahagije, yongeraho gukangurira abandi bagore ko ari byiza kugira abagabo babiri kuruta umwe.

    Bimutera akanyamuneza iyo bose bari kumwe

    Uyu mugore akaba yakoresheje Twitter kugirango atangaze ko yishimye kuba abana n'abagabo babiri, yabyerekanye yifashishishije ikimenyetso cyo mu mibare cyerekana biruta (>>>>>>>) mu guca akarongo ku kwemeza ko kugira abagabo babiri (bigamous) biruta kugira umugabo umwe (monogamous)

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ntibakiriye neza ubutumwa bwe bavuga ko asa nuri kubashora mu kwicuruza, ariko ntibyahinduye igitekerezo cye 

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/umugore-yatangaje-ibyiza-byo-gushakwa-n-abagabo-babiri-kuruta-umwe/

  • Breaking News: RGB yashyizeho komite nyobozi y' inzibacyuho muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (Rwanda Governing Board) cyashyizeho abayobozi bashya b'umuryango 'Association Rayon Sports' nyuma y'uko Munyakazi Sadate wayoboraga uyu muryango, yakuweho ku munsi wo kuwa kabiri tariki 22Nzeri 2020

    Komite nyobozi y'inzibacyuho yashyizweho uyu munsi, izagira inshingano zitandukanye mu gihe cy'ukwezi kubarwa uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri 2020.

    Murenzi Abdallah wayoboye neza iyi kipe mu mwaka wa 2013, ni we wagizwe Perezida w'inzibacyuho, aho azungirizwa na Twagirayezu Thadée wigeze kuba Visi-Perezida w'iyi kipe ndetse na Maitre Nyirihirwe Hilaire.

    Murenzi Abdallah uyoboye Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports, akabifatanya no kuyobora ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare 'FERWACY' , ni umwe mu bayobozi batazibagirana vuba mu mitima y'abakunzi ba Rayon Sports, kuko yayibashishije gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2013, aho yari imaze imyaka 9 itagitwara.

    Murenzi wari Mayor w'akarere ka Nyanza icyo gihe, yavuye ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma y'igihe gito batwaye igikombe, kubera itegeko ry'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB) ryavugaga ko nta muyobozi wo mu nzego za Leta wemererwa kubifatanya no kuyobora ikipe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/breaking-news-rgb-yashyizeho-komite-nyobozi-y-inzibacyuho-muri-rayon-sports/

  • Myugariro wa APR FC yerekeje muri Kenya gukinayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC wo mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac yerekeje muri Kenya gukinira ikipe ya Sofapaka aherutse gusinyira.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo uyu mukinnyi wari muri Police FC ari intizanyo ya APR FC yafashe indege yerekeza muri Kenya gukinira ikipe ya Sofapaka yamubengutse.

    Ntabwo yagize amahirwe yo gukina umwaka w’imikino 2019-2020 kubera imvune yo mu ivi byaje gutuma abagwa mu mpeshyi ya 2019.

    Nyuma yo gukira iyi imvune akaba yarabengutswe na Sofapaka yo muri Kenya ayisinyira imyaka 2.

    Mitima Isaac yakiniye amakipe nka Pepiniere, Intare FC aho yaje gusinyira APR FC ariko ihita imutiza muri APR FC.

    Mitima Isaac ubwo yari yerekeje muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-muri-kenya-gukinayo

  • Ghanaian companies must ensure they are attracting the most competent senior candidates to take up leadership roles #rwanda #RwOT

    'Although the Ghanaian economy will contract in 2020 as the oil sector is hit by the global economic fallout from the coronavirus, it remains critical that companies attract the right senior leaders to move beyond this global crises and take the country forward. More than ever, as we look towards a post Covid world, it is time for Ghanaian companies to headhunt the right people for their businesses’ says Tuli Nkosi, Director at BossJansen Executive Search.

    BossJansen is focused on assisting leading companies across Pan Africa, with their key strategic senior talent requirements. Thuli highlights that headhunting, otherwise known as retained search/executive search, is sometimes the most efficient option for businesses — in contrast to traditional recruitment processes, or making use of internal HR staff.

    Headhunting involves finding the most suitable and skilled professional to take up a specific senior role in a company — even if the individual is not actively looking for a new job. This is often the case with top performing and highly valued competent people. They are typically passive in the job market and it requires a skilled and professional approach to attract them to a new career move.

    Using a professional search firm enables the process to be as robust and unbiased as possible. These search firms are adept at closing in on individuals who come highly respected and regarded in the market, who possess the capability to deliver on the requirements of the role and on the company mandate. It is a highly focused and very targeted approach. This very thorough process involves identifying target industries and companies, before handpicking the best candidates to approach.

    Candidates are vetted thoroughly and high level references obtained.

    'Respected Headhunters are specialists who recruit for specific industries and have significant networks and connections’, says Thuli Nkosi. At BossJansen, they are armed with a plethora of tools at their disposal and years of experience in the art of senior level career negotiation, which means that they can make incredibly accurate and specific assessments to help companies find the right people.

    For more info visit – https://www.bossjansen.com/

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/ghanaian-companies-must-ensure-they-are-attracting-the-most-competent-senior

  • Huye: Kubona akazi ku byumba by'amashuri byarinze urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rukora imirimo yo kubaka ku byumba by'amashuri mu karere ka Huye ruravuga ko gukora aka kazi byatumye badahugira mu bibarangaza birimo n'ibiyobyabwenge, ahubwo bibafasha kwiteza imbere kuko amafaranga babona bayaguramo amatungo magufi.

    Ibi, uru rubyiruko rwabibwiye umuryango wa FPR Inkotanyi uri muri gahunda yo gusura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu karere bareba aho ibyumba by'amashuri bigeze ndetse n'uko serivisi zitangwa zigera ku baturage. Iyubakwa ry'ibi byumba, ryatanze n'akazi ku bantu batandukanye barimo n'urubyiruko.

    Uru rubyiruko ruhamya ko kubona akazi byarinze uburangare no kwishora mu biyobyabwenge ndetse n'ibigare bibashora mu ngeso mbi.

    Nshimiyimana Etienne umwe muri urwo rubyiruko yagize ati:' ndabyuka mu gitondo nkaza hano ku kazi ngataha nimugoroba nta mwanya wo kurangara ahubwo mpita njya kwahirira amatungo yanjye kuko iyo mbonye amafaranga mpita ngura itungo kugira ngo nange ntere imbere'.

    Nshimiyimana kandi avuga ko kuba yubaka ku kigo yigaho bimuteye ishema kuko aba ari n'umusanzu ukomeye atanga ku kigo cye.

    Vuganeza Aaron Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'intara y'amajyepfo, avuga ko nk'uko biri mu nshingano zabo zo kureba uko servisi zitangwa ku baturage babigizemo uruhare, ashima uburyo uru rubyiruko rutanga umusanzu mu kwiyubakira amashuri bigiramo badataye umwanya mu bibarangaza.

    Vuganeza Aaron/ Chairman RPF ku rwego rw'Intara.

    Vuganeza yagize ati:' birakwiye ko buri muturage agira uruhare muri servisi zimugenewe kugira ngo buri wese atange umusanzu mu iterambere ry'igihugu'.

    Umuyobozi w'akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko kubera aka kazi urubyiruko rukora rutakirirwa ruzerera, ko kandi rugakuramo inyungu. Gusa agasaba abacyiga kwibuka ko no gusubira mu masomo ari ngombwa, n'ubwo batari ku ishuri ngo ntibagomba kubyibagirwa.

    Mayor Sebutege yagize ati:' Turashimira urubyiruko ruri gukoresha uyu mwanya mu bikorwa bibyara inyungu ariko tukanenga n'abatariho bakora, ubunebwe ntitwabushyigikira. Ikindi kandi tukabashishikariza no kutibagirwa gukurikira amasomo kugira ngo bazasubire ku ishuri bafite inyunganizi ariko bibuka n'amasomo'.

    Uretse urubyiruko rwiteje imbere kubera aka kazi, n'abandi byabafashije kwikura mu bukene no kwizigamira ejo hazaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-kubona-akazi-ku-byumba-byamashuri-byarinze-urubyiruko-kwishora-mu-biyobyabwenge/

  • Nigeria: Abarwanyi bishe umuyobozi w'ingabo abandi 6 bagwa mu gico #rwanda #RwOT

    Nibura abasirikare barindwi n'umuyobozi wabo biciwe mu gico cy'inyeshyamba za Boko Haram mu majyaruguru ya Nijeriya Ku ya 21 Nzeri 2020. Ingabo za Nijeriya zemeje iyicwa rya Col Dahiru U Bako, umuyobozi wa Brigade ya 25 ya Task Force i Damboa muri Leta ya Borno, aho ibikorwa bya gisirikare bya Nijeriya Lafiya Dole byakomeje kurwanya iterabwoba.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere na Bwana Ado Isa, umuvugizi wa Operation Lafiya Dole, rivuga ko Bako yayoboye aba basirikare kugira ngo akureho inyeshyamba za Boko Haram mu gace ka Sabon Gari-Wajiroko hafi ya Damboa ubwo itsinda rye ryinjiraga mu gico mu ma saa kumi za mu gitondo ku ya 20 Nzeri 2020.

    Ati: 'Ku buyobozi bwe bushoboye, ingabo zirukanye igico, bituma hapfa inyeshyamba nyinshi ndetse bafata na bimwe mu bikoresho byabo.

    Nk'uko ingabo zibitangaza, Bako yakomerekeye mu bikorwa akurwa aho n'igisirikare cy'ingabo zirwanira mu kirere Lafiya Dole ahita ajyanwa mu bitaro bya Division ya 7 biherereye Maimalari.
    Ati: 'Nyakwigendera umusirikare mukuru yari ameze neza nyuma yo kubagwa neza mu bitaro, ameze neza ndetse anavuga amasengesho ye mu rukerera rwo muri iki gitondo mbere yuko apfira mu bitaro'.

    Bwana Isa yavuze ko Bako ari 'umwe mu ntwari kandi avuga ko yari umusirikare mukuru wabigize umwuga wahoraga ayobora mu bimbere kandi akunda igihugu.

    Umugaba mukuru w'ingabo, Lt-Gen Tukur Buratai, yoherereje ubutumwa bw'akababaro imiryango y'abantu bose bishwe.

    Yavuze kuri Bako ati: 'Twishimiye cyane uruhare rwe n'ibitambo yatanze mu gihugu cyababyaye', anasabira roho z'abasirikare bose baguye muri iki gitero.

    Guverineri Babagana Zulum wa Borno yavuze ko ibitambo by'abasirikare bishwe bitazaba impfabusa.

    Yagize ati: 'Byari ubumenyi bwa rubanda ko nakunze Col Bako ndetse n'abantu benshi. Bako yari umusirikare nyawe wapfiriye ingabo ze akanabageza ku rugamba n'ubutwari budasanzwe bigaragara ko biturutse ku gukunda igihugu'.

    Ati: 'Yarwanye cyane kandi neza. Yatsinze abanzi benshi banga amahoro kandi arinda abahungu n'abakobwa benshi bo muri Leta ya Borno ku buryo yatanze ubuzima bwe arengera abaturage'.

    Yavuze ko impfu zibabaje ariko zagize uruhare gusa mu gushimangira icyizere gikomeye kizagaragazwa n'ingabo zacu n'abakorerabushake bacu, ko kurengera igihugu cyacu biza imbere ya byose'.

    Abaturage ba Borno, bavuze ko bazashimira iteka nyakwigendera Bako ndetse n'abantu bose bamukunda.

    Kuva mu 2009, abantu batageze ku 30.000 baguye mu myigaragambyo yo muri leta ya Borno, Adamawa na Yobe. Abantu barenga miliyoni zirindwi bavanywe mu byabo, n'ibikorwa remezo byangiritse.

    Abarwanyi ba Boko Haram na Leta ya Kisilamu mu Ntara ya Afurika y'Iburengerazuba, bashyizwe ku nkombe z'abaturanyi ba Kameruni, Nigeriya na Tchad.
    Source: nation.africa

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/nigeria-abarwanyi-bishe-umuyobozi-wingabo-abandi-6-bagwa-mu-gico/

  • Emery Bayisenge yerekeje muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi wakiniraga ikipe ya Saif SC muri Bangladesh, Emery Bayisenge yasinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe.

    Uyu mukinnyi uri mu Rwanda yari agifite amasezerano ya Saif SC ariko kuba shampiyona yo muri Bangladesh izatangira muri Gicurasi 2021, AS Kigali yahisemo kumvikana n’uyu mukinnyi ubundi imutira mu ikipe ye mu gihe cy’umwaka umwe.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu akaba ari bwo Emery Bayisenge yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe, akaba agiye kuyifasha muri shampiyona no mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izitabira.

    Emery Bayisenge yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, yakiniye Isonga ayivamo 2012 yerekeza muri APR FC, batandukanye na yo muri 2016 ahita yerekeza muri KAC Kenitra muri Maroc, muri 2017 yahise yerekeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2, muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria ariko ntiyayikinira aho yaje kwerekeza muri Saif SC muri Mutarama 2019 akinira kugeza ubu.

    Emery Bayisenge yasinyiye AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-yerekeje-muri-as-kigali