Blog
-
U Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by’abaturage ku ikubitiro umunsi urukingo rwa COVID-19 rwahageze #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abantu 60% mu buryo bw’ikubitiro. -
Ngoma: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro ari gushakishwa #rwanda #RwOT
Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel ari gushakishwa n'inzego z'umutekano mu Karere ka Ngoma nyuma yaho akekwaho kuba mu ijoro ryakeye yishe umugore we amutemesheje umuhoro agahita atoroka. -
Minisitiri Soraya yasobanuye impamvu ibicucuzwa bimwe byahenze, yizeza kunganira abakora ibikoresho by'isuku #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ingaruka za Coronavirus zikomeje gutuma ibicuruzwa bitandukanye bihenda ku isoko ry'u Rwanda, bikaba byarageze no kuri bimwe mu bikoresho by'isuku bikenewe muri iki gihe. -
Abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutseho 20-30% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Minisitiri Shyaka asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19
Yabivugiye mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020, kikaba cyari kigamije kureba uko icyo cyorezo gihagaze mu gihugu n’uko ibikorwa bigifunze byafungurwa.
Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyo byatewe n’uko abaturage muri rusange bamenye akamaro ko kwirinda Covid-19.
Agira ati “Bigaragara ko hatewe intambwe igaragara mu kwirinda mu baturage, urebye mu byumweru bibiri bishize haba mu kwambara neza agapfukamunwa, ibinyabiziga bigenda nyuma y’amasaha, haba ku guhana intera, haba n’abajya mu tubari n’abadufungura mu buryo butemewe usanga abatubahiriza ayo mabwiriza baragabanutseho hagati ya 20-30%”.
Yongeyeho ko ibyo bigenda bigerwaho kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, by’umwihariko Polisi y’Igihugu, bituma abatubahiriza amabwiriza bagaragara kurushaho bakagirwa inama.
Arongera ati “Urebye nko muri iki cyumweru n’igishize, abatubahiriza amasaha yo kuba abantu bari mu ngo uretse abemerewe kugenda, byagabanutseho 45%. Ibyo turabikesha kandi ko Abanyarwanda muri rusange bamenye ko kwirinda ari ibyabo”.
Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko mu masoko yo hirya no hino mu guhugu hagaragara ubucucike hashyizwe za komite zishinzwe gukumira Covid-19, zikaba zifite inshingano zo kureba uko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa, ibikenewe nk’amazi n’isabune bikaboneka, ibyo na byo ngo byagize uruhare rukomeye muri iryo gabanuka.
Icyakora Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo izo mbaraga zose zakoreshejwe bigatanga umusaruro, ngo urugamba rurakomeje.
Ati “Nubwo tuvuga ko hari imbaraga nyinshi zikoreshwa, ntabwo turagera iyo tujya. N’ubu haracyari abantu bake bake batubahiriza amabwiriza uko bikwiye bakiyibagiza ko icyorezo kigihari. Turasabwa gukomeza kwirinda, buri muntu wese akabigira ibye, cyane ko uwubaka urwe adasigana”.
Mu minsi ine ishize, mu Rwanda umubare w’abandura Covid-19 buri munsi uba uri munsi y’abantu 10, ahubwo abakira bakaba ari bo benshi, cyane ko kugeza ubu abakize ari 66%.

-
-
Nyarugege: Imiryango 40 itari ifite aho kuba yahawe inzu zo kubamo #rwanda #RwOT
Akarere ka Nyarugenge katuje imiryango 40 yari imaze igihe ibayeho nabi kubera kutagira aho kuba. -
Inkunga yatanzwe n’aba-Rayon igeze kuri miliyoni 33 Frw, mu bakinnyi 43 basizwe na Sadate hazasigara 21 #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye abarimo abahoze mu buyobozi bw’iyi kipe ko mu bakinnyi 43 basizwe na Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate hemejwe ko hazasigara 21 gusa. -
Polisi yatangiye urugendo ruganisha ku gukomorera za ‘Auto Ecole’ #rwanda #RwOT
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu gihe amashuri asanzwe atangiye gufungurwa, harimo gusuzumwa uburyo n’ayigisha amategeko y’umuhanda cyangwa gutwara ibinyabiziga, mu gihe kiri imbere yazafungurwa. -
Umubyeyi wa Davis D ntavuga rumwe n’abashinja umuhungu we kuririmba ibishegu #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi impaka ni nyinshi mu bakurikiranira hafi umuziki, hamaze kuvukamo uruhande rushinja abahanzi kuririmba ibihangano birimo amagambo y’ibishegu, n’urundi rutabyumva kimwe n’aba. Umwe mu bahanzi bakunze gushinjwa kuririmba ibishegu, ni Davis D watunzwe agatoki mu ndirimbo “Dede” na “Micro” iherutse gusohoka mu minsi ishize. -
U Rwanda rwiteguye gute gutabara mu gihe kimwe mu birunga birwegereye cyaba kirutse? #rwanda #RwOT
Kuruka kw’ikirunga n’izindi ngaruka zibikurikira nk’imitingito, ni ibintu bitungurana ndetse ku buryo bititeguwe neza cyangwa hadakozwe ubutabazi bwihuse, hashobora kwangirika ibitagira ingano. -
Perezida Trump yajyanywe mu bitaro kubera Coronavirus #rwanda #RwOT
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko agaragaraje ibindi bimenyetso by’indwara ya Coronavirus, birimo kugira umuriro mwinshi ndetse no gucika intege.source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-trump-yajyanywe-mu-bitaro-kubera-coronavirus
