Blog
-
U Rwanda rukomeje gusaba u Bubiligi gufata abasaga 40 bashinjwa uruhare muri Jenoside #rwanda #RwOT
Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rwo mu Bubiligi ku bantu batatu baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwavuze ko hakiri abandi bagera kuri 40 muri icyo gihugu batarafatwa. -
Abantu bamaganye ibiciro RURA yashyiriyeho abagenzi #rwanda #RwOT
Mu matora yakoreshejwe n'umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald, abinyujije ku rubuga rwa Twitter( @oswaki), aho akurikirwa n'abantu hafi ibihumbi 40, benshi mu bamaze gutora bashinja RURA kubogamira ku ruhande rw'Abacuruzi.
Mu gihe cy'amasaha agera kuri atatu aya matora ashyizwe kuri Twitter, abamaze kuyitabira basaga 380. Abatora basabwa guhitamo kimwe muri bitatu aribyo kwemeza niba; RURA yaba nta ruhande yabogamiyeho, kuba yaba yabogamiye kuri Kompanyi cyangwa se niba yabogamiye kubagenzi.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, dore uko imibare y'abatoye igaragaza amahitamo yabo;

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wakoresheje aya matora, yabwiye intyoza.com ko igitekerezo cyo gukoresha aya matora yakigize nyuma y'aho RURA ishyiriye ibiciro by'ingendo hanze ariko benshi mu bagenzi akumva bakomeza kubyinubira.
Aya matora yashyizeho ku i saa yine n'igice(10H30) zo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, biteganijwe ko amara amasaha 24 gusa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/abantu-bamaganye-ibiciro-rura-yashyiriyeho-abagenzi/
-
DRC: Papa Francis yashyize Karidinali Ambongo mu Nama Nkuru y'Abakaridinali #rwanda #RwOT
Papa Francis yashyize Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arkipiskopi wa Kinshasa, kuba umwe mu bagize Inama y'Abakaridinali.
Nyirubutungane yemeje kandi abakaridinari bamwe nk'abagize Inama Njyanama. Muri bo, harimo cyane cyane Pietro Parolin, umunyamabanga wa Leta ya Vatican; Seán Patrick O'Malley, Arkipiskopi wa Boston (Leta zunze ubumwe za Amerika); Oswald Gracias, Arkipiskopi wa Bombay (Ubuhinde); Reinhard Marx, Arkipiskopi wa München und Freising (Repubulika y'Ubudage); na Giuseppe Bertello, Perezida wa Guverinoma wa Leta ya Vatikani.
Papa Fransisiko yari amaze gushyiraho, muri Gashyantare 2020, itsinda ry'ibiro bitandukanye bya Vatikani bifasha papa mu mikorere ya buri munsi y'ububasha bwe bwibanze ku baroma.
Abagize ibiro bya Vatican. Mu bakaridinari bazamuwe harimo na Fridolin Ambongo Besungu, umwe mu bagize imiryango y'itorero I Roma mu bigo by'Ubuzima.
Source: actualite.cdVenuste Habineza/Intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/drc-papa-francis-yashyize-karidinali-ambongo-mu-nama-nkuru-yabakaridinali/
-
Inyungu rusange zishingira kuki? #rwanda #RwOT
Ni kenshi cyane twumva abantu banyuranye no mu bihe bitandukanye mu byo bavuga, bagaruka ku mvugo ''inyungu rusange''. Ndibwira ko kubera ahari kuyimenyera, akenshi bamwe muri twe tutayitindaho cyane ngo tugerageze kumva igisobanuro cyayo cy'ukuri n'icyo abayivuga bashingiraho.Source : https://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/inyungu-rusange-zishingira-kuki
-
Impamvu ibiciro by'ingendo hamwe byiyongereye aho kugabanuka nk'uko byari byitezwe #rwanda #RwOT
Abamaze iminsi bakora ingendo mu modoka rusange bari bamaze kumenyera ibiciro biri hejuru, kubera ko imodoka zari zaragabanyirijwe abagenzi zitwara. Ubwo zemererwaga noneho gutwara abagenzi 100% bicaye, benshi bahise bumva ko ibiciro bigiye kujya hasi. -
Iminsi y'umugome iba ibaze! Umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo #rwanda #RwOT
Nyuma y'aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi agiriye urugendo mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw'icyo gihugu, imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba cyane cyane ya Kivu y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru, yatangiye kubura epfo na ruguru, kuko Perezida Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bo muri turiya duce ko iminsi y'abahungabanya umutekano ibaze. Ibi binakubiye mu myanzuro y'inama Perezida wa RDC aherutse kugirana na bagenzi be, Paul Kagame w'uRwanda, Yoweri K. Museveni wa Ugana na Joao Lorenço wa Angola, biyemeje ubufatanye mu kurandura burundu imitwe y'iterabwoba imaze igihe iyogoza uburasirazuba bwa Kongo.
Umwe muri iyo mitwe inahamaze imyaka isaga 25, yica abaturage b'inzirakarenga, isahura, ifata abagore ku ngufu, ni FDLR yiganjemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyifuzo cyo guhashya burundu abo bagizi ba nabi cyatangiye kugira umusaruro, kuko mu mpera z'icyumweru gishize ingabo za Kongo, FARDC zacanye umuriro kuri FDLR mu mirwano yabereye ahitwa Bukombo , muri Teritwari ya Rutshuru, benshi mu barwanyi bayo bahasiga ubuzima, abandi bafatwa mpiri,barimo n'ufite ipeti rya ofisiye.
Si ubwa mbere ariko FARDC yibutsa FDLR ko iminsi yayo ibarirwa ku mitwe y'intoki, kuko kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuba Perezida wa Kongo, nta munsi wira izo nzererezi zidapfushije abantu benshi, abandi batabarika bagatabwa muri yombi. Mu bari barigize ingunge ariko bikaza kurangira bahasize agatwe, harimo General Sylvestre Mudacumura wategekaga FDLR. Ibihumbi n'ibihumbi byahise byiyemeza gutaha mu Rwanda, kuko babonaga ko bishoye mu ntambara batazatsinda. Abatashye ku neza bashubijwe mu buzima busanzwe bamaze guhugurwa ku burere mboneragihugu, naho abafatiwe mu bikorwa by'iterabwoba bashyikirizwa ubutabera.
Ntibiramenyekana niba abafatiwe mu mirwano yo mu cyumweru gishize nabo bazazanwa mu Rwanda, ariko birashoboka cyane kuko ubutegetsi buriho muri RDC bwiyemeje kuvugurura umubano w''icyo gihugu n'u Rwanda.
Abasesenguzi barahamya ko aka FDLR n'izindi nzerezi kaba kagiye gushoboka, dore ko Perezida Tshisekedi yiyemeje no gushyira ibiro bye I Goma n'umutwe ukomeye wa gisirikari, kugirango we ubwe yikurikiranire hafi ibikorwa byo kugarura umutekano mu karere.
The post Iminsi y'umugome iba ibaze! Umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Perezida wa Kyrgyzstan yeguye nyuma y'imyigaragambyo ikomeye y'abaturage #rwanda #RwOT
Perezida Sooronbai Jeenbekov wa Kyrgyzstan ygeuye nyuma y'imyigaragambyo idasanzwe, yateguwe n'abaturage batishimiye ibyavuye mu matora, avuga ko abikoze mu kwirinda ubushyamirane bushobora kuvuka hagati y'abashinzwe umutekano n’abigaragambya. -
Kirehe: Umucungamutungo w'Umurenge ukekwaho kunyereza umutungo yasanganywe miliyoni 5.1 Frw mu rugo #rwanda #RwOT
Umucungamutungo w'Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kugemura ibikoresho byo kubakisha amashuri, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga ya leta binyuze mu kwishyuza ibikoresho biruta ibyatanzwe. -
IFOTO Y’UMUNSI : Dr Daphrose Gahakwa wahoze ari Minisitiri yurira imodoka ya RIB #rwanda #RwOT
Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Umucamanza yatangije iburanisha, abaza Dr Gahakwa Daphrose niba yemera ibyaha akekwaho, undi avuga ko atabyemera. Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, buvuga ko bwasabye ko afungwa by’agateganyo kuko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.
Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw, ayo masezerano ayasinya mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB, ahubwo ari iye bwite.
Bwavuze kandi ko hari inyandikomvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017, nyuma yaho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017, bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari icya leta.
Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa. Ibi byose ariko we n’abunganizi be babihakanye, basobanura ko atari ashinzwe amasoko atari anazi ko sosiyete yaritsindiye ari iy’umukwe we, ikindi ngo imashini yasanzwe mu murima we ntaho bihuriye no kuba yarashatse kuyinyereza kuko byari muri gahunda yo gufasha abaturage kuhira muri rusange.
Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.
Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR) ; yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.
Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.
Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.
IVOMO : Igihe
-
Tanzania igiye kwifashisha indege mu kuzimya umuriro ku musozi wa Kilimanjaro #rwanda #RwOT
Leta ya Tanzania yatangaje ko kuri uyu wa Kane iratangira gukoresha indege mu kuzimya umuriro umaze iminsi itanu wigabije umusozi wa Kilimanjaro, umwe mu misozi miremire ku isi.