Blog

  • Fizzo Mason na Pacifica bahuje imbaraga bakorana indirimbo ‘Game zanjye’-YUMVE – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuraperi Fizzo Mason wo mu karere ka Musanze yashyize hanze indirimbo nshya ‘Game zanjye’ yakoranye na Pacifica wo mu karere ka Rubavu, bayinyuzamo ubutumwa bavuga ko bukomeye bwo gushishikariza abantu guharanira kugera ku nzozi zabo batitaye ku bantu babaca intege.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797b64bfd133f819422acbf372c9c4b518e3e8475a193412242d268947ed3931279c9e378bbf8e121f0e9892ce82ee82100903541091e05f3f7a1cb7e54cbddfba5dbc19cca0f4f8014de96277c9d6b382cd8cb02d0c452b1877b3ae284

  • Kuba Karidinali ni ibintu ntigeze ntekereza, Papa yantunguye – Musenyeri Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Kambanda abaye uwa mbere mu mateka y
    Musenyeri Kambanda abaye uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ubaye Karidinali

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Musenyeri Kambanda yagize ati “Ndashimira Imana, ni yo igena byose. Ni ibintu ntigeze ntekereza, ariko ku bw’ububasha bw’Imana, ndashimira na Nyirubutungane Papa Francis wangiriye iki cyizere, ndetse akanantungura kuko ntabwo nari mbizi. Abantu bagiye babimbwira hanyuma nza kubona inkuru y’impamo.”

    N’ubwo byamutunguye ariko, ngo yiteguye kubyakira kandi akaba abishimira Imana. Ati “Ni ibintu rero nshimira Imana kuko ndayikunda n’umutima wanjye wose kandi mu buzima bwanjye nitangiye kuyikorera.”

    Ati “Icyizere ngiriwe n’umwanya mpawe, nshimishijwe n’uko nzashobora kuyikorera kurushaho mu rwego rwa Kiliziya nk’umuryango washyizweho n’Imana mu buryo bwo kwamamaza urukundo rwayo n’inkuru nziza y’umukiro.”

    Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko i Vatican kwa Papa muri 2017. Kuva icyo gihe byagaragaye nk’ikimenyetso cyiza cyo kubyutsa umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
    Abajije niba umwanya ahawe waba ufitanye isano n’uko kunoza umubano kwa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, Musenyeri Kambanda yavuze ko kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Kiliziya Gatolika na byo ari byiza kuko bitanga umutekano, ibikorwa bikiyongera.

    Icyakora mu rwego rwa Kiliziya na none, Papa ngo areba ukwemera kw’Abakilisitu, ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane mu kurushaho kurema umuryango wunze ubumwe wa kivandimwe, no kurushaho kwamamaza ivanjili kugira ngo abantu barusheho kumenya Imana n’izina ryayo.

    Ati “Ibi byose rero ubishyira hamwe, ntabwo ari jyewe ku giti cyanjye, ahubwo ni Kiliziya y’u Rwanda n’Igihugu, kuko urugendo twakoze rugaragara, n’ubutumwa dukora, Kiliziya ku isi ibona hari ubuhamya n’umusanzu mu iyogezabutumwa muri rusange no mu bikorwa bya Kiliziya dukora.”

    Nyiricyubahiro Antoine Kambanda ni we Karidinali wa mbere u Rwanda rugize. Muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, Diyosezi ifite Umukaridinali ni iya Kinshasa yonyine. Ahandi hari umukaridinai ni i Nairobi, uw’i Kampala yacyuye igihe, n’uwa Dar es Salaam na we yacyuye igihe.

    Abajijwe niba hari inyungu bifite kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ati “Ibyo bigaragaza ko ari ishema rikomeye n’icyizere gikomeye Kiliziya igiriye u Rwanda.”

    Ati “Ubu umuntu aba agiye mu bajyanama ba Papa ndetse akagira na Kiliziya ahabwa muri Diyosezi ya Roma nk’umwe mu bajyanama ba Papa. Abo Bakaridinali kandi ni na bo bavamo abatora Papa, akanatorwa muri bo.”

    Yasobanuye ko muri rusange inshingano za Karidinali zireba Kiliziya n’iyogezabutumwa muri rusange ku isi. Ati “Nka Kiliziya mu Rwanda, twishimiye ko dushobora gutanga umusanzu wacu n’ijwi ryacu rikaba ryakumvikana mu musanzu w’iyogezabutumwa muri rusange ku isi.”

    Ku bijyanye no kumenya niba agumana inshingano yakoraga mu Rwanda, yavuze ko azikomeza, keretse nibamuha ubundi butumwa, ariko ngo izo nshingano zishobora no guhabwa undi mwepisikopi cyangwa umupadiri.

    Inkuru bijyanye:

    Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kuba-karidinali-ni-ibintu-ntigeze-ntekereza-papa-yantunguye-musenyeri-kambanda

  • WaterAid yongereye indi myaka 10 yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byatagajwe n’ubuyobozi bw’uwo muryango ku wa 22 Ukwakira 2020, ubwo wizihizaga imyaka 10 umaze muri ibyo bikorwa byo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

    Ibyo bikorwa bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye y’imyaka irindwi, ni ukuvuga 2017-2024 yo kuba ingo zose zo mu gihugu zizaba zigera ku mazi. Biteganyijwe ko abagera ku mazi meza bava kuri 85% nk’uko byari bimeze muri 2017, bakagera ku 100% muri 2024, uruhare rwa WaterAid mu kugera kuri iyo ntego rukaba ari ingenzi.

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, avuga ko biteguye gukora byinshi kandi byiza kurusha ibyakozwe mbere.

    Ati “Uyu munsi turizihiza imyaka 10 tumaze dukorera muri iki gihugu, tugeza amazi meza ku baturage tunabahugurra ku isuku, ariko twiyemeje gukora byinshi mu yindi myaka 10 iri imbere”.

    Ati “Kongera ibyo bikorwa ntibisaba amafaranga gusa, bisaba igihe ndetse n’ibitekerezo byiza. Kwigisha abaturage iby’isuku ni akazi gakomeye, gusa tuzakomeza kongeramo ingufu kandi ari na ko twongeramo amafaranga bitewe n’uko abaterangunga bazayatanga”.

    Kwizera akomeza agira ati “Amafaranga aboneka kubera ibitekerezo by’abantu, icyo ni ikintu gikomeye. Tuzakomeza gushyiramo amafaranga no kongera igihe cyo gufasha abaturage muri ibyo bikorwa kugeza muri 2030. Covid-19 yabaye urugero kuri buri muntu, bigaragara rero ko gukaraba intoki kenshi ari ingenzi ku bantu”.

    Ati “Bizwi ko amazi ari ubuzima, isukura ni ishema na ho isuku ni imibereho myiza. Ibyo ni byo WaterAid imaze igihe ikora mu Rwanda”.

    Kuva WaterAid yagera mu Rwanda, yagejeje amazi meza ku bantu basaga 172,483 hanyuma yigisha abagera ku 221,523 iby’isukura na ho abantu 959,724 bahugurwa ku guhindura imyitwarire mu kugira isuku.

    Hari kandi amashuri 338, ibigo nderabuzima bitanu n’ahantu habiri hahurirwa n’abantu benshi hagejejweho izo serivisi, mu mashuri hanashyirwa n’icyumba cy’umwana w’umukobwa kimufasha nko mu gihe ari mu mihango.

    WaterAid ivuga ko muri iyo myaka 10 ishize, yakoresheje miliyari zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda mu kugeza izo serivisi ku baturage.

    Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Patricie Uwase wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko WaterAid yabaye umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ikaba yaranakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

    Ati “Uwo muryango wagize uruhare runini mu kubaka aho gukarabira intoki mu karere ka Bugesera no bitaro bitandukanye. Muri 2024 tuzaba twegereje umusozo w’Intego z’Iterambere ry’Igihugu, NST1, tuzakorana na WaterAid kugira ngo tuzigereho. Imwe muri izo ntego ni ukongera amazi meza mu ngo, uwo muryango ukazabidufashamo”.

    Ati “Leta ifite gahunda yo kubaka imiyoboro minini y’amazi n’ibigega binini, ariko tugafatanya n’imiryango nka WaterAid, kugira ngo twongere ibikorwa by’amazi meza n’isuku mu ngo. Uruhare rwa WaterAid Rwanda ruzatuma igihugu kigera ku ntego cyiyemeje muri 2024”.

    Uwo muryango ukorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamagabe mu Majyepfo, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/wateraid-yongereye-indi-myaka-10-yo-kugeza-amazi-meza-ku-banyarwanda

  • Kamonyi: Nutema igiti ujye utera bibiri, ariko wanatera 100 bigakunda-Mayor Tuyizere #rwanda #RwOT

    Mu gutera ibiti ibihumbi bibiri kubuso bwa Hegitali 20 mu Mudugu wa Mbayaya, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddee yibukije abitabiriye iki gikorwa ko imvugo yuko 'Nutema igiti ujye utera bibiri' itabuza ko wagitema kandi ugatera ijana cyangwa se ibirenga byose bigakura neza mu gihe byitaweho.

    Mu gutera ibi biti byiganjemo ibivangwa n'imyaka, abaturage bibukijwe ko imirima byateweho ari iyabo, ko no mukubisarura atari ubuyobozi buzabisarura, ariko ko inyungu igarukira buri wese, kuko ubutaka bw'umuturage bwunguka ifumbire, akabona amafaranga igihe asarura, akabasha kandi kuba yanabyifashisha mu bikorwa bitandukanye ariko atabyangije, mu gihe muri rusange umuyaga, umwuka mwiza n'imvura bikururwa n'amashyamba bigera kuri bose.

    Meya Tuyizere, yasabye buri muturage ufite ubutaka bwatewemo ibiti kubibungabunga ku buryo hatagira icyononekara, ahubwo byose bigakura neza kugeza bibahaye umusaruro. Yabibukije ko uko biyongera ariko amashyamba arushaho kugabanuka, bityo abashishikariza kuyatera kubwinshi, anababwira kandi ko imvugo yamamaye ko utema igiti atera bibiri, ishobora no guhinduka ugatema kimwe ugatera ijana cyangwa se birenga.

    Meya Tuyizere aganira n'abitabiriye gutera ibiti.

    Ati' Nutema kimwe ujye utera 2, ariko kandi wanatera ijana cyangwa se ibirenzeho kandi bigashoboka. Tudafite amashyamba, nta mibereho twaba dugite. Amashyamba ni umusingi w'imibereho myiza n'iterambere rirambye. Uko dukomeza kubaka urusobe rw'ibinyabuzima dutera amashyambaniko, amashyamba atuzanira akayaga keza, atuzanira imvura, tuyakuraho byinshi. Iki giti dutera kidufitiye akamaro cyane. Uko twiyongera twongere amashyamba ku buryo burenzeho kuko tubaye twiyongera amashyamba akagabanuka ni ikibazo'.

    Meya Tuyizere, yibukije ko igihe amashyamba yeze adakwiye gusarurirwa rimwe, ko ahubwo ari ukujya ibihe kugira ngo adasarurwa nabi, imisozi igasigara yambaye ubusa, ubutaka bukabura ikibufata kandi n'ibindi byiza yari ategerejwemo ntibiboneke.

    Avuga kandi ko buri wese aramutse ashyize imbaraga mu gutera ibiti by'imbuto ziribwa amafaranga yakwiyongera, hagasarurwa iterambere rirambye kuko ibyo kurya byaba bihari, ibijya mu masoko bikaboneka, bityo n'amafaranga akaba ahari. Kwita ku mashyamba yacu, yaba ibiti by'imbuto n'ibindi, byose ni ukwigirira neza. Ibi biti tubitere dufite umugambi wo kubirinda, imirwanyasuri tuyicukure dufite umugambi wo kuyisibura. Nutema igiti ujye utera bibiri, ariko kandi nushaka unatere ijana.

    Ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Habiyakare Silvestre, avuga kuri gahunda yo gutera ibiti no kubifata neza, yagize ati' Igiti kiri mubidufasha kugira ubuzima, tugikoresha mu bikorwa byacu byinshi bya buri munsi nk'ibicanwa, inzugi, amadirishya, ibitanda dukoresha…, ibiti by'imbuto n'ibindi byinshi dukuramo. Buri muryango ukwiye kugira ibiti 3 nibura by'imbuto ziribwa.

    Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi.

    Agira kandi ati ' Ibiti bivangwa n'imyaka, bigira uruhare mu kurinda ubutaka no kubuha ifumbire. Imizi yabyo izamura ya myunyu yagiyemo hasi, ibibabi byayo iyo bimanutse biba ifumbire dukoresha. Ntihazagire ugira impungenge zuko byamwangiriza, ahubwo bifite inyungu nyinshi mu kubaha ibyo mukeneye'.

    Abaturage baterewe ibiti mu butaka bwabo, bibukijwe ko kubifata neza ari ukwigirira neza no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Bibukijwe ko no mu gihe hari igiti kigize ikibazo bakwiye kubivuga, byaba ari uburwayi kikavurwa aho kugikura mubindi kandi batazi neza impamvu yabiteye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-nutema-igiti-ujye-utera-bibiri-ariko-wanatera-100-bigakunda-mayor-tuyizere/

  • Jose Chameleon's Brother, Weasel To Marry Sandra Teta #rwanda #RwOT

    Uganda's ragga star and young brother to Jose Chameleon, Weasel Manizo, real names Douglas Mayanja is contemplating on the decision of settling down with Rwandan beauty queen Teta Sandra.

    This comes following the recent pictures of Sandra Teta and Weasel cuddling each other in a friend's wedding recently and after a few drinks, Weasel opened up to his close friends that he is planning to walk down the aisle finally with baby mama Sandra.

    The news came as a shock since the two were rumored to be ending their romance after a heated up incident in July that resulted into Weasel deleting all Sandra Teta's images on his Instagram.

    The good news escalated between the budding couple five months after they were blessed with a bouncing baby girl named Ria Mayanja.

    Sandra and Weasel started dating early 2018 when she relocated to Kampala and started working as a promoter of a famous bar dubbed Hide Out Lounge at Lugogo by pass, which was a favorite hangout for musicians especially those from Mayanja's family.

    Prior to going to Uganda, Sandra dated Active Crew member, Derek, for some years before dumping him to continue with her life.

    Sandra contested for Miss SFB beauty pageant in 2011 and emerged 2nd runner's up, the position that opened her doors into showbiz world.

    She is one of the brains behind Miss Rwanda beauty pageant and its organizing company Rwanda Inspiration Back-Up.

    She is also known for hosting various entertainment events like The Red Carpet and Rwanda International Fashion World, among others. 

    Weasel is an ex-singer of Goodlyfe duo Radio & Weasel, he is also a young brother to Uganda's music icon Jose Chameleon of Badilisha famed song.

    Sandra relocated to Uganda in 2018, after serving few months in jail for for misappropriation of funds from the flopped Rwanda International Fashion World event that was graced by celebrated music icon Bebe Cool and socialite Zari Hassan.

     

    The post Jose Chameleon's Brother, Weasel To Marry Sandra Teta appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/jose-chameleons-brother-weasel-to-marry-sandra-teta/

  • Pelé yaranzwe n’udushya twinshi : yirukanye umusifuzi mu kibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yamenyekanye cyane ku kuba yaratwaye ibikombe by’isi 3, ndetse akaba ari we muntu rukumbi ku isi, waciye agahigo ko gutsinda ibitego 1,281 mu mikino 1,363 akinira ikipe ye, kandi atavuye mu gihugu cye cya Brazil.

    Dore tumwe mu dushya twaranze ubuzima bwe :

    Pelé yirukanye umusifuzi mu kibuga

    Tariki ya 18 Kamena 1968, ubwo ikipe yakiniraga ya Santos FC yahuraga mu mukino wa gicuti n’ikipe yo muri Colombia, umukino wabereye mu mujyi wa Bogota, umusifuzi witwa Guillermo Velazquez, yabwiye Pelé ko agomba gusohoka mu kibuga ku ikosa yari akoze. Aha, ibyo gutanga amakarita atukura byari bitarabaho, kuko byatangiye mu mwaka wa 1970.

    Umusifuzi Velazquez (iburyo) yasohoye Pelé mu kibuga birangira ari we wisanze hanze
    Umusifuzi Velazquez (iburyo) yasohoye Pelé mu kibuga birangira ari we wisanze hanze

    Aha, umusifuzi yavuze ko Pelé yari atutse myugariro w’ikipe ya Colombia. Abakinnyi b’ikipe ya Santos bahise bakora uruziga ku musifuzi, ndetse n’abaje kureba umupira bose batangira kuvuga ko Pelé arenganye.

    Muri uwo mukino, umusifuzi Velazquez yahise asohoka mu kibuga, asimburwa n’umusifuzi wo ku ruhande. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mwaka wa 2010, Velazquez yatangaje ko icyo gihe abakinnyi ba Santos, bamubwiye ko byihuse, ahita ava mu kibuga, Pelé asubira mu kibuga.

    Pelé ntiyigeze na rimwe akinira ikipe y’i Burayi

    Mu gihe hari amakipe menshi y’i Burayi yamwifuzaga, nka Real Madrid, AC Milan, Pelé ntiyari yemerewe kuva muri Brazil ngo ajye kuyakinira. Santos FC yakomeje guhakanira amakipe yose yifuzaga kumugura, cyane ko muri iki gihe icyifuzo cy’umukinnyi ubwe nta gaciro gakomeye cyabaga gifite.

    Byageze aho Guverinoma ya Brazil ivuga ko ibirebana no kugurisha Pelé ari yo bireba, bitewe n’igitutu amakipe y’i Burayi yashyiraga kuri Santos FC. Mu mwaka wa 1961, Perezida wa Brazil Janio Quadros yashyize hanze Iteka rivuga ko Pelé ari umutungo w’igihugu, kandi ko udashobora kugurishwa hanze. Gusa, nyuma yo kumara imyaka 18 akinira Santos FC, mu mwaka wa 1975, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiniye ikipe ya New York Cosmos.

    Aha yakiniraga ikipe ya New York Cosmos
    Aha yakiniraga ikipe ya New York Cosmos

    Bwa mbere mu buzima bwe, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50

    Nta hantu na hamwe uzigera ubona Pelé yambaye igitambaro cyo ku kuboko, cyambarwa na ba kapiteni b’amakipe, uretse mu mukino yakinnye mu mwaka wa 1990, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 50, umukino wabaye yaramaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, agakina iminota 45 gusa.

    Ku nshuro ya mbere, Pelé yabaye kapiteni w
    Ku nshuro ya mbere, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50

    Ni umukino wateguwe mu buryo bwa gicuti, aho ikipe ya Brazil yahuye n’ikipe yari igizwe n’abakinnyi baturutse mu makipe anyuranye, umukino wabereye mu mujyi wa Milan.
    Indi myaka yose yabanje, Pelé, ntiyigeze yemera ko bamuha umwanya wo kuyobora bagenzi be mu ikipe.

    Pelé yabaga ku rutonde rw’abasimbura umunyezamu bibaye ngombwa mu ikipe ya Santos FC na Brésil

    Uretse guconga ruhago, Pelé yari n’umunyezamu mwiza. Mu buzima bwe mu kibuga, yagiye mu izamu rya Santos FC inshuro 4, kandi nta gitego cyigeze kimwinjirana. Muri icyo gihe, byari byemewe ko umuzamu asimbuzwa inshuro imwe yonyine mu mukino. Umukino uzwi cyane Pelé yari mu izamu, ni umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cya Brazil, wabaye mu mwaka wa 1964.

    Benshi bashatse kwitwa izina rye

    Pelé yagize abantu benshi biswe amazina ye ku isi. Abakinnyi babaga ibyamamare mu bihugu byabo, bongeragaho akazina ka Pelé. Aha twavuga nk’umukinnyi wamamaye mu gihugu cya Ghana ndetse no mu makipe akomeye y’i Burayi, Abedi Ayew, wamenyekanye nka Abedi Pelé.

    Izina rye rya batisimu « Edson », mu myaka ya 1950, ryari rimaze guhabwa abana basaga ibihumbi 43 muri Brazil. Pelé amaze gutwara ibikombe by’isi inshuro 3, agatsinda n’igitego cye cyuzuza umubare w’ibitego 1000, umubare w’abiswe Edson muri Brazil warenze ibihumbi 111.

    Abedi Ayew, umunye-Ghana wamenyekanye nka Abedi Pelé
    Abedi Ayew, umunye-Ghana wamenyekanye nka Abedi Pelé

    Habuze gato ngo Pelé ayobore igihugu cya Brazil

    Pelé ntiyigeze atanga kandidatire ku mwanya wa Perezida, nk’uko yari yarabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu mwaka wa 1990. Yagombaga kwiyamamaza mu mwaka wa 1994.

    Pelé yabaye Minisitiri wa Siporo
    Pelé yabaye Minisitiri wa Siporo

    Gusa ariko, yamaze imyaka 3 ari Minisitiri wa Siporo kuva mu mwaka wa 1995-1998. Muri icyo gihe, yaharaniye ko abakinnyi b’umwuga bahabwa umwanya, bakagira uruhare ku bijyanye n’igura n’igurishwa ryabo mu makipe akomeye, amahirwe Pelé atigeze agira na rimwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/pele-yaranzwe-n-udushya-twinshi-yirukanye-umusifuzi-mu-kibuga

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 6, abakize ni 24 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 6 babonetse mu bipimo 1,282 bakaba barimo 5 babonetse muri Kigali, undi umwe aboneka i Nyagatare.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,066 muri bo abamaze gukira ni 4,830 naho abakivurwa ni 202.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-6-abakize-ni-24

  • Musenyeri Antoine Kambanda yabaye umunyarwanda wa mbere ugizwe Karidinali #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Papa Francis Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje abakardinali bashya 13 barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda uhise yanditse amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugizwe Kardinali (Cardinal).

    Aba bakardinali bashya 13 bazatangira inshingano zabo tariki 28/11/2020 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru gitangaza amakuru y’i Vatican. Abakardinali ni bo batora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, ibisobanuye ko buri mu Kardinali aba ari umukandida wo kuba Papa. Ni abantu kandi baba hafi ya Papa bakamugira inama mu bintu bitandukanye.

    Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Ekleziya umuntu ageraho mbere yo kuba Papa, umuyobozi wa Ekleziya Gatolika ku isi. Ekleziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa nibo bo mu ku mugabane wa Africa, mu gihe igihugu cy’u Butaliyani cyonyine gifite Abakardinali 41.

    Musenyeri Kambanda w’imyaka 62 y’amavuko yabonye izuba kuwa 10 Ugushyingo 1958, avukira mu karere ka Bugesera. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu cy’u Burundi, muri Uganda no muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

    Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda. Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

    Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale. Kuva mu mwaka wa 1999 kugera mu mwaka wa 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba.

    Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018 ni bwo Papa Fransisiko yamutoreye kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, kuwa 27 Mutarama 2019 aba ari bwo asimbura Arikiyepisikopi Tadeyo Ntihinyurwa ugiye mu kiruhuko. Intego ye ni 'Ut vitam habeant' bivuze ngo 'Bagire ubuzima’.

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Musenyeri-Antoine-Kambanda-yabaye-umunyarwanda-wa-mbere-ugizwe-Karidinali.html