Blog

  • Ibyo wamenya ku munyempano Peace Jolis urataramira abanyarwanda muri 'My Talent Live Concert’ #rwanda #RwOT

    Ibitaramo bya 'My Talent Live Concert’ bitambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse n’urukuta rwa YouTube rwa East African Promoters buri wa Gatandatu guhera saa yine n’igice [10:30pm].

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo, Peace Jolis niwe ugezweho mu gihe mu cyumweru gishize abakunzi b’umuziki bari bataramiwe na Marina wabashimishije ku rwego rwo hejuru.

    Peace urataramira abanyarwanda kuri uyu mugoroba avuga ko umuziki ariwo wamukunze kuko muri we atari aziko azaba umuhanzi gusa ngo kuva cyera yakundaga kuririmba akiri umwana muto.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko kuva mu 2013, ubwo yatangiraga umuziki mu buryo bw’umwuga amaze kungukiramo byinshi birimo umuryango n’inshuti ndetse n’ubushobozi.

    Ati 'Ibyo navuga ko maze kuvana mu muziki ni abafana, umuryango wundi nagize mu rugendo rw’umuziki no kuba umuziki wagira icyo umarira n’abandi bantu.'

    Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’umuziki akora ibijyanye no gutunganya umuziki mu kiganiro kitwa Itetero kimenyerewe ku bitangazamakuru bya RBA.

    Ibyo wamenya kuri Peace Jolis..

    Yavutse tariki ya 01 Ukwakira 1990. Avuka kuri Se witwa Faustin Murigo na Nyina Kandide Kazarwa. Peace niwe bucura mu muryango w’abana babiri gusa. Ni ubuheta akaba na bucura.

    Amashuri abanza yayigiye muri SOS ku Kacyiru, ayisumbuye ayigira Don Bosco Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ubu Peace ni umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’imari n’amabanki,(CBE) mu ishami rya 'Office Administration and management’.

    Reba hano indirimbo 'Un million c’est quoi’ ya Peace Jolis

    Mu mwaka wa 2004 nibwo Peace yatangiye kumva yakora ibijyanye n’ubuhanzi. Nta muntu wigeze amwandikira indirimbo cyangwa se abe yamwereka uko bikorwa. Dore ko nta n’ishuri rya muzika yigeze anyuramo.

    Ubuhanga afite mu miririmbire ye, nta hantu na hamwe abukomora. Kuko nta n’umubyeyi we wigeze akinisha ibijyanye no kuririmba.

    Mu 2016, yagiranye ikiganiro na UMUSEKE, avuga ko uretse ko kwa Nyina bajya bamubwira ko ashobora kuba afitanye isano n’umuhanzikazi Mariya Yohani Gacinya waririmbye indirimbo 'Intsinzi’.

    Mu mwaka wa 2009 nibwo yagerageje gupima amahirwe ye akora indirimbo ya mbere yise 'Nakoze Iki’. Icyo gihe Producer Nicolas niwe wari ugezweho cyane muri Bridge Records.

    Iyo ndirimbo ngo yaje kumukorera akazi we ku bwe atiyumvishaga ko byabaho ko yakora indirimbo igakinwa ndetse akabona abantu benshi bamubwira ko bayishimiye.

    Nyuma y’imyaka ibiri gusa, muri 2011 nibwo yahise akora indi yitwa 'Mpamagara’ nayo ayikorewe na Nicolas. Yaje ica ibintu kuko icyo gihe wasangaga mu ma telephones y’abantu ariyo bumva.

    Icyo gihe Peace yabonye ko ibyo akora bishobora kugira aho bimugeza. Nibwo yafashe umwanzuro wo gukora umuziki nk’umunyamwuga.

    Yakurikije izindi zirimo 'Iherezo, Mbwira, Nguhisemo’ yakorewe na Lick Lick ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Mu myaka ine gusa, muri 2013 Peace yahise yitabira irushanwa ryari rikomeye mu Karere rya 'Tusker Project Fame’ rimwe mu marushanwa yitabirwaga n’ibihugu birimo, Kenya, Uganda, Tanzania, Sudan n’u Burundi bwaje kujyamo nyuma.

    Avuyeyo yakomeje gukora umuziki we. Kuba yaragaragaye ku ma television mpuzamahanga, byamuhaye indi sura y’ubuhanzi.

    Ni nabwo yatangiye kwita k’umuziki we nyuma y’amasomo yari amaze gukura muri iryo rushanwa yahabwaga n’abahanga mu muziki.

    Peace yakomeje gukora umuziki akajya ashyiramo ikiruhuko nyuma akongera akagaruka aho kuri ubu yari aheruka gushyira hanze indirimbo zirimo Uko nagukunze, Un million ce qoui, Ntibyavamo, Icyo n’izindi.

    Umva hano indirimbo 'Icyo’ ya Peace Jolis

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibyo-wamenya-ku-munyempano-Peace-Jolis-urataramira-abanyarwanda-muri-My-Talent-Live-Concert

  • President Kagame At G20 Leaders' Summit #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Rwanda's President Paul Kagame on Saturday joined other global leaders for the 2020 G20 Leaders' Summit.

    Saudi Arabia is hosting  this virtual summit for Saturday and Sunday of the G-20 group of industrial and emerging-market countries.

    Kagame is scheduled to present his remarks during the first session on behalf of NEPAD agency in the dialogue on overcoming covid-19 pandemic and restoring economic growth.

    The summit is being held online for the first time this year because of the Covid-19 pandemic.

    Participants are expected to discuss the impact of the covid-19 on the world economy and review ways of stimulating economic recovery and growth.

    More details to follow

    0Shares
    0

    The post President Kagame At G20 Leaders' Summit appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-kagame-at-g20-leaders-summit/

  • Abongerera agaciro ibikomoka ku ngurube n’inkoko bagiye gufashwa kwagurira isoko mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi barabivuga mu gihe NIRDA iherutse gutangiza gahunda y’ipiganwa ya Open Calls aho inganda n’abikorera basabwa gutanga imishinga isaba ubufasha bwo kugura imashini zigezweho zibafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

    Abazatsinda aya marushanwa bitezweho gufasha guhanga imirimo mishya bakagira uruhare muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo 214,000 buri mwaka.

    NIRDA iherutse guhugura abikorera bongerera agaciro ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, abakora ibiryo by’amatungo n’abongerera agaciro amabuye avamo ibikoresho by’ubwubatsi bo mu Ntara y’Uburengerazuba mu buryo bwo kubafasha.

    Ni amahugurwa afasha abayitabira gusaba ubu bufasha binyuze ku rubuga rwa NIRDA.

    Abafite imishinga y’inkoko n’ingurube bashaka gusaba ubufasha banyura ku rubuga www.nirda.gov.rw cyangwa http://opencalls.nirda.gov.rw/ aho usaba agomba kuba yariyandikishije muri RDB cyangwa muri RCA cyangwa akaba yiteguye kwiyandikisha.

    Ku bufatanye na Banki y’Igihugu itsura Amajyambere (BRD), abatsinda muri iri piganwa bafashwa kubona imashini zigezweho ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu nta n’ingwate isabwe ngo bayihabwe.

    Hakuzimana Boniface, umuyobozi wa Kampani ibaga ingurube ikazigurisha mu Rwanda no muri DR Congo avuga ko iyi gahunda ya Open Calls ari nziza kandi izafasha inganda kubona imashini zigezweho.

    Avuga ko ku giti cye yatangiye gusaba ubu bufasha kandi yizeye ko aramutse atsinze yakongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo akora.

    Ati “ Nk’ubu mfite imashini ntoya ibaga inyama, nkeneye kubona imashini nini zibaga, nkeneye icyumba gikonjesha inyama kugira ngo zitangirika cyangwa ngo zite agaciro ndetse n’uburyo bunoze bwo gutwara inyama nzigeza ku isoko.”

    Akomeza avuga ko inyama z’ingurube zifite isoko rinini mu Karere ka Rubavu kuko gafite ibagiro rimwe ndetse inyinshi zikoherezwa mu gihugu gituranyi cya DR Congo.

    Ati “ Iyi gahunda rero ni nziza cyane kuko NIRDA ishaka kudufasha kubona izi mashini kandi ku nguzanyo idasaba inyungu ndetse bakayiduha nta ngwate. Ibi bizadufasha kongera ingano n’ubwiza bw’ibyo dukora natwe tugahaza isoko dufite haba hano mu Karere no mu gihugu cy’abaturanyi.”

    Mukarurangwa Languide, umworozi w’ingurube mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu avuga ko yorora ingurube za kijyambere ariko afite inzozi zo kugira ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda ruto rutunganya ibikomoka ku nyama.

    Ati “Dufite isoko rinini ku buryo numva korora gusa bidahagije, nari mfite inzozi zo gukora uruganda ariko amikoro akaba macye, akenshi dutinya inguzanyo za banki kuko ziba zifite inyungu yo hejuru ndetse zigasaba n’ingwate, kubona inguzanyo idasaba inyungu n’ingwate ni inkuru nziza kuri njye.”

    Abasaba ubufasha bagomba kubikora bikarangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo nk’uko NIRDA ibitangaza.

    Mbonyinshuti Jean d’Amour, umukozi wa NIRDA ushinzwe kumenyekanisha amakuru, avuga ko ari umwanya mwiza ku bantu bafite imishinga muri ibi byiciro ariko bagorwa no kubona ingwate bajyana muri banki kandi ko utsinze aya marushanwa ahabwa ibikoresho akishyura amafaranga y’ibikoresho adasabwe inyungu.

    Mbonyinshuti avuga ko mbere yo gufasha icyiciro babanza gukora ubushakatsi bitaye ku mbogamizi n’icyuho kiri mu nganda, iyi gahunda ya Open Calls ikaba iza ije gusubiza ibyo bibazo.

    Ati “Ni gahunda y’amarushanwa, dufata inganda ziri mu ruhererekane nyongeragaciro (Value chain) runaka tukareba abafite imishinga ya mbere kandi izateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no guhanga imirimo mishya.”

    Kuva muri 2018 iyi gahunda itangiye, hamaze gufashwa inganda zikora imyenda n’izenga inzoga z’ibitoki zamaze kubona imashini zigezweho.

    Inganda zikora ibikomoka ku mboga n’imbuto, izikora ibikomoka ku biti ndetse n’izikora ibikomoka ku nka na zo gahunda yo kuzifasha iri ku musozo bakaba bazahabwa imashini mu gihe cya vuba.

    Mbonyinshuti avuga ko iyi gahunda itanga umusaruro kuko mu nganda zahawe imashini zidoda imyenda yagize uruhare mu gutuma haboneka udupfukamunwa duhagije Abanyarwanda bakoresha mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/abongerera-agaciro-ibikomoka-ku-ngurube-n-inkoko-bagiye-gufashwa-kwagurira-isoko-mu-mahanga

  • Polisi y’u Rwanda yakiriye imashini isenya intwaro zishaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ni we wakiriye iyo mashini, yayishyikirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango wa RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir. Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 19 Ugushyingo 2020.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko DIGP Marizamunda ubwo yakiraga iyo mashini yashimiye umuryango wo mu Karere ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse (RECSA) uburyo uyu muryango ukomeje gufasha u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’izindi ntwaro.

    Yagize ati “Kutabasha kugenzura ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’izindi ntwaro biracyari imbogamizi ikomeye ibyo bikaba byaganisha ku mutekano mukeya, kuko bitiza umurindi amakimbirane n’ibindi byaha bikorwa n’abantu bitwaje intwaro nk’ubujura, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’iterabwoba. Ibi byose bituma hari abahatakariza ubuzima ndetse n’imitungo ikahangirikira.”

    DIGP/AP yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo byose hakaba amahoro, umutekano n’iterambere birambye ni ngombwa ko habaho guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo. Yavuze ko kuba u Rwanda rwashyikirijwe imashini yangiza intwaro ntoya n’iziciriritse bisobanuye imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umuryango wo mu Karere k’Afurika ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse.

    Ati “Iyi mashini izafasha gukomeza igikorwa cyo kwangiza ziriya ntwaro kandi inafashe mu gukomeza guhagarika ikwirakwira ryazo. Bizafasha gukomeza kugenzura imikoreshereze y’intwaro no gushimangira imikoreshereze myiza y’ibiturika.”

    Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gufasha umuryango wa RECSA kugira ngo ukomeze kuzuza inshingano zawo zo kurwanya ibikorwa by’ikwirakwira ry’intwaro nk’uko byemejwe n’amasezerano y’i Nairobi muri Kenya. Ingingo ya 8 y’aya masezerano isaba ibihugu binyamuryango bya RECSA gushyiraho gahunda ihamye yo gukusanya, kubika, no kwangiza intwaro ntoya n’izindi ntwaro.

    Ku bufatanye bw’umuryango RECSA, abapolisi b’u Rwanda bahugurwa ku mikoresherezwe y’imashini yangiza intwaro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango RECSA yiyemeje gukomeza gufasha ibihugu binyamuryango mu gukomeza kwimakaza umutekano mu bihugu binyamuryango mu rwego rwo gushimangira amahoro n’ituze mu Karere.

    Umuryango wo mu Karere ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse usanzwe ufasha Polisi y’u Rwanda mu bintu bitandukanye nko mu mutekano, amahugurwa ajyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro n’amahugurwa ajyanye no kubika intwaro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-y-u-rwanda-yakiriye-imashini-isenya-intwaro-zishaje

  • Nibampa pasiporo nzajya kubana n'umukobwa wo hanze wanyihebeye_ Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Karasira Aimable wahoze ari n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mbere y'uko yirukanwa mu mezi make ashize, yavuze ko Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda rwamwimye pasiporo kugira ngo ajye muri Amerika gusura Umurundikazi wamwihebeye.

    Muri Kanama 2020, Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

    Ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n'amategeko agenga abakozi ba Leta.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n'inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n'amakosa y'imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n'ibindi.

    Karasira wavukiye mu ntara y'amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega.  Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n'Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

    Karasira Aimable watangaje ko atabyarana n'Umunyarwandakazi yabwiye UMURYANGO TV dukesha iyi nkuru ko yishyuye ibihumbi 100 FRW ngo abone pasiporo yo kumufasha kwerekeza muri Amerika ahari umukunzi we bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ngo yarayimwe.

    Yagize ati: 'Igitutu cyo gushaka, uwo Murundikazi niwe wari wakinshyizeho, njyewe nta kibazo mfite. Kubaho ntashaka nta kintu bimbwiye na gito igihe cyose nkiri mu Rwanda kuko banyimye pasiporo……Nimbona Pasiporo nibwo nzateganya gushaka. Igihe cyose ngifungiye mu Rwanda nanjye nta mwana nabyariramo.

    Mu kwezi gushize, Karasira Aimable yatangaje ko uyu Murundikazi ariwe wamubwiye ko amukunda ndetse amwoherereza ubutumwa bw'urukundo buri kanya.

    Yagize ati : 'Nibampa pasiporo nzajya kubana n'umukobwa wo hanze. Twarambagizanyije kuri internet, ariko ndamwizeye mbona ari we ubishyiramo ingufu cyane… Amba hafi rwose arakomeje, noneho kubera ko abo mu Rwanda ntawumvugisha, urumva ni ugufatirana uri kwemera.'

    Yakomeje agira ati: Turaganira ariko duhuje byinshi, ibyo numva ntazi ndabimubwira akanyunganira… Antesha umwanya buri gihe aba ambwira utugambo twinshi buri kanya buri kanya, kandi ari muri Amerika, noneho natekereza ko baba bafite ibindi bakora ariko buri gihe nimugoroba, buri gitondo kuburyo telefone ye yirirwa impamagara waramutse ute?  Amakuru yawe ?… Ngahita mvuga nti uyu muntu anshyizeho umutima kabisa.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/21/nibampa-pasiporo-nzajya-kubana-numukobwa-wo-hanze-wanyihebeye_-karasira-aimable/

  • Rwandan Fintech Firm, ESICIA LTD, Receives International Certification #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    ESICIA LTD has announced that it has achieved payment card industry data security standard (PCI DSS) compliance certification, the most thorough and stringent global security standards in the payment card industry, for its KPAY platform. 

    This certification is for merchants using Internet-connected payment application systems.

    It's the first Fintech firm in Rwanda to receive the certification.

    It  is one of the most rigorous classifications, even stronger than the classification for merchants with e-commerce payment systems.

    It includes over 150 security requirements, covering configuration and operations of the physical space, networks, data, operating systems, applications, anti-virus, logging, monitoring, auditing, credentials, and management of incidents, changes and patches.

    Additionally it includes robust security awareness training and regular vulnerability scanning.

    ESICIA LTD CEO, Innocent KANEZA told Taarifa that with the evolution of technology, systems have become more vulnerable to external security threats.

    Hence protecting sensitive information becomes crucial to business growth and ensuring customer trust.  

    'Our customers can continue to use ESICIA's KPAY platform and achieve effortless payment services knowing that their sensitive client data is secure,' Kaneza said. 

    ESICIA LTD is a Rwandan company with vast experience in the area of Fintech, Telecom, banking and system integration, developing state of art products.

     

    0Shares
    0

    The post Rwandan Fintech Firm, ESICIA LTD, Receives International Certification appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwandan-fintech-firm-esicia-ltd-receives-international-certification/

  • Natwe twese byaranze ! The Ben yaba ageze aharindimuka ? #rwanda #RwOT

    Hari umuhanzi hano uherutse guterura ati 'Natwe twese byaranze, twese twese byaranze ! Inshuti yanjye twarimo tumenaho abiri mu minsi ishize irambwira iti 'ubanza na The Ben bimaze kwanga ahubwo ndabona hakanewe ubukangurambaga bugamije kumurokora kuko arimo kugana aharindimuka’

    Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, umwe mu bazaba bitwa abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda mu bihe biri imbere ari kugana aharindimuka kuko hari igikuba cyacitse ahubwo abakunzi b’ibihangano bye bakomeje kumwibazaho byinshi.

    Uyu The Ben yakoze indirimbo ibinyacumi n’ibinyacumi ndetse zigakundwa ku rwego ruri hejuru y’undi muhanzi uwo ariwe wese hano mu Rwanda kugeza ubwo yari asigaye yarasize bagenzi be bo mu Rwanda.

    Muri iyi nkuru ntabwo turagereranya The Ben n’undi muhanzi uwo ariwe wese gusa aho biba ngombwa ko twifashisha ingero zifatika birakorwa ntawe turaba tugamije gutunga urutoki cyangwa kwibasira.

    The Ben wavukiye i Kampala ku wa 9 Mutarama 1988, kuri ubu afatwa nk’umwe mu bahanzi bahagarariye neza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa amaze gukora.

    Akagurutse ntikamenya iyo bweze….

    Mu 2008, niwo uyu musore yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga ndetse ntiyatinze kwigarurira imitima y’abanyarwanda abikesha indirimbo zirimo Amahirwe ya nyuma’, 'Rahira’, 'Ese nibyo’, 'Amaso ku maso’, 'Uzaba uza n’izindi nyinshi zabyinywe izindi zigacurangwa biratinda.

    Kugira ngo wumve neza urukundo abanyarwanda bari bamufitiye, mu mwaka ukurikiyeho wa 2009, yateguye igitaramo cye cyo kumurika album ya mbere y’indirimbo 12 yise 'Amahirwe ya mbere’ cyabaye ku wa 1 Kanama ariko kubera umuvundo w’abafana benshi bari bakitabiriye cyaje gufungwa n’inzego z’umutekano kitarangiye.

    Uko gukundwa ntabwo byahagarariye aho kuko indirimbo ze zacuranzwe n’abari imbere mu gihugu ndetse zitangira kurenga imipaka zihereye ku Barundi, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abo mu bindi bihugu baba abumva ikinyarwanda n’abatacyumva ariko baryoherwaga n’injyana y’uyu musore yabaga yacuzwe n’abarimo Lick Lick.

    Byaje gushimangirwa n’igitaramo uyu muhanzi yatumiwemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 4 Nyakanga 2010, cyari cyiswe 'Urugwiro Conference’ yari yajyanyemo na mugenzi we Meddy, nyuma kirangiye bahitamo kwigumira iyo.

    Icyo gihe The Ben wari umwe nibura mu bahanzi batanu bakunzwe mu Rwanda, yageze muri Amerika akomeza gukora umuziki dore ko yahasanzwe abatunganya umuziki barimo na Lick Lick waje kwerekezayo mu myaka yakurikiyeho.

    Ubwo yari muri Amerika yakomeje gukora indirimbo kandi nziza zakunzwe n’abari I Kigali, muri izo twavuga 'Habibi’, 'Ko nahindutse’, ‘Nzakubona’, 'I’m in love’ n’izindi.

    Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi, abanyarwanda bakunda umuziki wa The Ben ndetse ibibazo ku nkoranyambaga ari byinshi bamubaza igihe azazira mu Rwanda, yarashyize arahagera aho ku wa 1 Mutarama 2017, yabataramiye mu gitaramo cya East African Party.

    Nubwo The Ben yari yagitumiwemo nk’umuhanzi mukuru ariko ndagira ngo wumve neza uburemere bw’icyo gitaramo, birasaba kukwibutsa ko mu mwaka wabanjirije uwo cyari cyatumiwemo umunye Jamaica rurangiranwa 'Konshens’.

    Ikindi kirakwereka urwego The Ben yari ariho icyo gihe ni uko yaje mu Rwanda aturutse i Kampala muri Uganda mu bindi bikorwa bya muzika agera i Kigali ku wa 24 Ukuboza 2017 maze yakirwa n’imbaga y’abakunzi be n’itangazamakuru.

    The Ben akibona ubwinshi bw’abafana be n’abo mu muryango we baje kumwakira, kwihangana byaramunaniye asuka amarira. Bamwe mu bagize umuryango we bari baje kumwakira bafashwe n’ikiniga ku bw’ibyishimo byari byabarenze.

    Uyu muhanzi kandi niwe muhanzi uheruka gutumirwa nk’umuhanzi mukuru muri East African Party yabaye ku wa 1 Mutarama 2020 n’ubwo kuri iyi nshuro yasanze zarahinduye imirishyo dore ko abarimo Bruce Melodie na Bushali bamukomye mu nkokora ku buryo bugaragara.

    Uburyo yishimiwe muri iki gitaramo bitandukanye cyane n’uko byagenze mu cyabanje mu myaka ibiri yari ishize cyane ko iki yasanze abanyarwanda bafite abahanzi bakunze cyane barimo Bruce Melodie ndetse na Bushali wari ugezweho icyo gihe mu njyana ya 'Kinyatrap’.

    Igihe cyo kwaka no kuzima ?

    Muri iyi minsi ubwo nariho ndeba ku mbuga nkoranyambaga nahuye n’uwanditse kuri Twitter asa n’utabariza The Ben avuga ko ibintu bimaze kudogera.

    Yari abihereye ku ndirimbo yitwa 'Umutoso’ uyu muhanzi yakoranye n’umuraperi Muchoma, indirimbo itarakiriwe neza n’abazi urwego rwa The Ben. Si iyi gusa hari n’iyitwa 'For real’ yakoranye na Igor Mabano.

    Uretse iyi ndirimbo kandi The Ben yaherukaga kugaragara mu ndirimbo ya Zizou Alpacino yitwa 'Ngufite ku mutima’ ari kumwe na Bushali, iyi yageze kuri YouTube ku wa 15 Nyakanga 2020, kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 246.

    Nyuma y’iyo ndirimbo yagaragaye mu yitwa 'Can’t get enough’ ari kumwe n’umuhanzi uri mu bagezweho muri Kenya, Otile Brown. Yo imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 2.5 kuva ku wa 29 Ugushyingo 2019.

    Indirimbo eshatu The Ben aheruka gukora wenyine harimo iyitwa 'Kola’ yagiye ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 23 Kanama 2020, ikaba imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 230, yabanjirijwe n’iyitwa Suko yagiye hanze ku wa 30 Ukuboza 2019, imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 446.

    Yaherukaga gukora indi kandi yagiye kuri YouTube ye ku wa 15 Kanama 2019, yarebwe n’abagera kuri miliyoni 3.2. iyi niyo yonyine ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Abakurikiranira hafi ibya muzika bakomeje kugaragaza ko urwego The Ben yari agezeho ndetse n’urwo abanyarwanda bamwifuzagaho atari urwo gukora indirimbo ishobora kumara amasaha 24 kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 20 mu gihe hari ingero za hafi nk’indirimbo iheruka ya Bruce Melodie yarebwe n’abantu ibihumbi 128 muri icyo gihe.

    Kuba The Ben muri iyi minsi ari gukora indirimbo ntizigere ku mitima ya benshi nk’uko byahoze, bamwe babifata nko kuba uyu muhanzi ari gusubira inyuma mu gihe abahanzi bari bari inyuma ye bakomeje kubona urubuga rwo kuzamuka bagera ku gasongero.

    Uyu muhanzi kuri ubu ubarizwa I Kigali kuva mu mwaka ushize, asigaye agaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amafoto ya bimwe mu bigo ari kwamamariza ndetse n’ayo ari kumwe n’umukobwa witwa Uwicyeza Pamella bivugwa ko bari mu rukundo rw’ibanga.

    Amakuru yizewe agera ku UKWEZI avuga ko uyu The Ben aho atuye abana mu nzu na Pamella ndetse aba bombi baherutse kwerekanwa mu miryango nk’uko byagiye bigaragazwa n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore wari umaze iminsi yiyita Tiger B, kuri ubu hari abakoresha imbuga nkoranyambaga basanga ari kugana aharindimuka bagendeye ku rwego asigaye ariho rutandukanye n’umwe bazi wo muri za 'Binkolera’, wari watangiye imishinga n’abahanzi barimo Souti Sol, Diamond Platnumz n’abandi.

    The Ben aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ngo 'Buri igihe hari igihe cyo gukora igikwiye’, ibi wabiheraho uvuga ko buri gihe kigira icyacyo nk’uko habaho igihe cyo kwaka no kuzima. The Ben yagize ibihe byiza mu muzika w’u Rwanda n’ubwo bisa nk’aho biri guhinduka

    The Ben asigaye avugwa mu rukundo rw’ibanga na Miss Pamella The Ben wari usigaye yiyita TigerB

    Indirimbo ‘Umutoso’ The Ben aheruka kugaragaramo

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Natwe-twese-byaranze-The-Ben-yaba-ageze-aharindimuka