Blog

  • Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi yo mu kanwa #rwanda #RwOT

    Impumuro itari nziza yo mu kanwa ibangamira benshi yaba ari uyirwaye cyangwa uwo bari kuvugana. Hari uburyo bworoshye kandi busanzwe bwagufasha kuyirwanya niba uyifite.

    Iyi mpumuro mbi yo mu kanwa cyangwa kunuka mu kanwa akenshi bituruka ku isuku nke umuntu agirira mu kanwa he. Iyo utitaye mu kanwa ngo uhoze neza ndetse n’amenyo ngo uyasukure uko bikwiye niho havamo impumuro mbi.

    Ibintu 5 wakora ukarwanya impumuro mbi mu kanwa:

    1) Niba umaze kubona ko unuka mu kanwa, mu gihe usukura mu kanwa unoza amenyo ugomba koza ururimi rwawe neza umaze kurya ndetse ukanoza amenyo neza witonze.

    2) Gerageza urye shikareti zirimo mint bityo bigufashe guhumuza mu kanwa noneho ya mpumuro mbi igende isubira inyuma.

    3) Ujye urya ibiryo byongera amacandwe mu kanwa birimo umuceri, imbuto, amafi, amagi n’ibishyimbo, wirinde kurya ibiryo birimo acide nyinshi cyangwa isukari nyinshi.

    4) Nywa amazi menshi ahagije ku munsi bityo bikurinde kumagara mu kanwa kuko iyo humye niho hava impumuro mbi.

    5) Kunywa icyayi cy’icyatsi iki cyizwi nka Green Tea mu ndimi z’amahanga. Iki cyayi ni umuti ukomeye uvura impumuro mbi yo mu kanwa kubera ibikigize.

    Source: www.healthline.com & Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyo-wakora-ukarwanya-impumuro-mbi-yo-mu-kanwa.html

  • Public Development Banks Meet To Reflect On Pandemic Impact #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    The first ever international summit of Development Banks recently concluded in Paris, bringing together different participants from around the globe. Due to the ongoing Covid-19 pandemic the meeting was held virtually, with the main objective being mobilization of a collective response to the ongoing pandemic and a discussion of measures that need to be taken to build a sustainable recovery.

    Most prominent at the summit were representatives from Public Development Banks whose main mandate is to implement different countries' commitments to development and international solidarity in line with the Sustainable Development Goals (SDGs.)

    The convener of the meeting was French public bank, Agence française de développement (AFD).

    Caroline ABT of AFD Rwanda gives a clear picture.

    Caroline ABT, reckons the crisis has made the role of PDBs more necessary than ever: 'with private financing drying up, sometimes drastically in developing countries, Public Development Banks have a major role to play.'

    Amid the crisis, AFD deployed instruments in order to support and restart the economy and sought to reconcile financing with longer-term objectives, particularly on nature conservation and the reduction of inequalities.

    The 'Covid-19-Santé en commun' initiative adopted by AFD in April 2020 in response to the health crisis is based on the mobilization of 1.150 billion euros, with a redeployment of credits for 2020. At the end of September 2020, the initiative had already launched nearly 50 new projects in response to the pandemic.

    Also, Proparco, the subsidiary focused on private sector development, strengthened the monitoring of its customers and offered them solutions enabling them to cope with the economic crisis, in particular by making existing loans more flexible (i.e. moratoriums).

    Additional funding has been allocated to support the dynamic of recovery and economic recovery that will follow the health crisis.

    On the importance and dynamics of the summit Caroline said it was the first major international meeting on finance and public development issues organized in the context of COVID-19.

    It brought together the 450 Development Banks as well as various stakeholders, heads of state, governments, international organizations, representatives of the private sector, civil society, philanthropic organizations, think tanks and academia, and featured numerous panels.

    Adapting to the particular health situation the summit offered a mix of face-to-face meetings and digital format via a dedicated platform, thus ensuring interactive participation between stakeholders.

    The summit addressed the urgent need to create a coherent action between the different actors of finance and development (financial institutions, governments, civil society and academia) for an equitable, sustainable and inclusive development.

    The ongoing pandemic has demonstrated the key role played by PBDs, highlighting the need for governments to have flexible financial instruments to reconcile short-term emergencies (such as the health crisis we are experiencing) with their economic consequences and the still tense context of the environmental crisis.

    The postponement of the COP26 to 2021 made the summit an essential meeting to feed the momentum around climate issues, a few weeks before the UN and the British government convene a climate summit on December 12 on the occasion of the 5th anniversary of the Paris agreements.

    One of the key deliverables of the summit was a joint statement by the 450 PDBs with commitment to support the transformation of the global economy and societies towards sustainable and resilient development.

    Today, it is essential that we build back better, by simultaneously designing and acting for sustainable, equitable and inclusive outcomes and impacts, leaving no one behind.

    To this end, PDBs affirmed their determination to collectively shift strategies, investment patterns, activities and operating modalities to contribute to the achievement of the SDGs and the objectives of the Paris Agreement, while responding to the Covid-19 crisis.

    For greater impact, they expressed their commitment to join forces and form a global coalition of all PDBs around the world.

    Solutions are urgently needed, aligned with the Addis Ababa Action Agenda, 2030 for Sustainable Development and the Paris Agreement, collectively set in 2015, to unlock the potential of all financial flows, public and private and help shift current development pathways towards sustainability.

    Short-term decision-making must be aligned with longer-term goals. The time has come for consistent action of all global finance players.

    0Shares
    0

    The post Public Development Banks Meet To Reflect On Pandemic Impact appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/public-development-banks-meet-to-reflect-on-pandemic-impact/

  • Former Rwandan Prime Minister Sentenced To Three Years #rwanda #RwOT

    0Shares
    0
    Ex-Prime Prime Minister Pierre Damien Habumuremyi was sentenced to three years in prison and fined Rwf892.2 million (about US$926,000) for issuing bounced checks, Nyarugenge Intermediate Court in the Rwandan capital city Kigali ruled on Friday.
    However, the court dismissed the charge of breach of trust saying that the prosecution lacked sufficient evidence.
    He was arrested this July and was allegedly issued bounced checks worth Rwf100 million between 2018 and 2019 when he was the rector of the Christian University of Rwanda, which is defunct. Habumuremyi served as prime minister from October 2011 to July 2014.
    The former head of cabinet committed the crime between 2018 and 2019 as the rector and owner of Christian University of Rwanda and is behind the mismanagement of the university that owes over 1 billion Rwandan francs (about US$1.05 million) of unpaid wages to university staff and rent arrears, according to prosecution.
    His university was closed in July by the Rwandan Ministry of Education for failing to fulfill requirements.
    The university had been given a provisional license but failed to fulfill the requirements to be accredited to get a final license, according to the Ministry of Education.
    0Shares
    0

    The post Former Rwandan Prime Minister Sentenced To Three Years appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/former-rwandan-prime-minister-sentenced-to-three-years/

  • 11 ba APR FC bashobora kubanzamo ku mukino wa Gor Mahia #rwanda #RwOT

    Uyu munsi APR FC irakira Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, umukino witezwemo Jacques Tuyisenge rutahizamu iyi kipe iherutse kugura.

    Ni umukino uri bube ku isaha ya saa 15h z’i Kigali, urabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino ugiye kuba havugwa amakuru atandukanye muri buri kipe, Gor Mahia igiye gukina uyu mukino itarakoreye imyitozo mu Rwanda kuko yahageze ku munsi w’ejo ihita ijya mu kato k’amasaha 24, irakavamo uyu munsi yerekeza i Nyamirambo.

    Iraza kuba idafite umutoza, Robertinho nk’umutoza mukuru, ni nyuma y’uko CAF ivuze ko ibyangombwa bye bitamwemerera gutoza amarushanwa y’Afurika.

    Gor Mahia kandi ntabwo yazanye na rutahizamu Jules Ulimwengu wanyuze mu Rwanda akinira Rayon Sports, uyu musore yabwiye ISIMBI ko afite imvune.

    Ku ruande rwa APR FC abakinnyi bose bameze neza, ndetse na rutahizamu Jacques Tuyisenge washidikanywagaho yitezwe kuri uyu mukino ndetse ashobora kubanza mu kibuga.

    Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha Nairobi muri Kenya.

    Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga

    Umunyezamu: Rwabugiri Umar

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange

    Abakina hagati: Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Jacques Tuyisenge

    APR FC irakira Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-ba-apr-fc-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-gor-mahia

  • Omborenga Fitina ahamya ko nta rwitwazo ku mukino wa Gor Mahia #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC wo ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina avuga ko nta rwitwazo na rumwe bagomba gutanga ku mukino wa Gor Mahia kuko bahawe ibikenewe byose ahubwo igihe kikaba kigeze ngo babishyire mu bikorwa.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Mbere y’uyu mukino Omborenga akaba avuga ko abatoza babahaye ibishoboka byose ubu hasigaye uruhare rwabo nk’abakinnyi kubishyira mu bikorwa.

    Ati“Abatoza babashije kuduha ibyo twari dukeneye, kugeza uyu munsi muri ayo mezi abiri dushobora kuba twitoje, ku wa Gatandatu ni wo munsi wa nyuma wo gushyira mu bikorwa ibyo abatoza bamaze iminsi batwereka, kandi tugomba kubigeraho byanze bikunze.'

    Akomeza avuga ko afite icyizere bitewe n’ubufatanye buri hagati yabo nk’abakinnyi bityo ko biri bubayobore ku ntsinzi.

    Ati'Icyizere kirahari iyo mbona abakinnyi dukinana turumvikana, tugakorera hamwe nk’ikipe umutoza, ibyo atwigisha ni ibintu bitugirira akamaro mu buzima bwa buri munsi binatwigisha ibintu byinshi mu kibuga, bityo rero nkaba numva ko byanze bikunze ari ryo herezo tugomba gusorezaho ibyo umutoza yatwigishije tukamwereka ko twabifashe neza.'

    Yijeje abafana intsinzi kuko n’ubwo batari buze ku kibuga kubashyigirikira bitewe n’icyorezo, ariko barabizi ko baba babashyigikiye aho bari hose.

    Omborenga Fitina ngo uyu munsi ni wo wa nyuma wo gushyira mu bikorwa ibyo batojwe

    Ubufatanye ni kimwe yizeye kiri bubafashe kuri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-ahamya-ko-nta-rwitwazo-ku-mukino-wa-gor-mahia

  • Burera: Kutagira abaforomo mu mavuriro y’ibanze bituma bajya kwivuza kure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bituma hari abagikora ingendo ndende bajya gushakira servisi z’ubuvuzi kure. Urugero ni urw’abagana ivuriro ry’ibanze (Poste de santé) riri mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, kimwe n’abagana Poste de santé ya Matyazo mu Murenge wa Kinyababa; hombi ni mu Karere ka Burera.

    Bizumuremyi Bonaventure, umwe mu babibwiye Kigali Today, ati “Ku ivuriro rya Kiringa tugira umuforomo umwe ukora imirimo yose, yaba kwandika amafishi, kwakira abarwayi n’ibindi. Bigera saa cyenda agataha kuko ngo aba ananiwe. Kuwa gatandatu no ku cyumweru ho iri vuriro riba rifunze nta n’inyoni itamba”.

    Arongera ati “Twese tuzi neza ko uburwayi budateguza, umuntu ashobora gufatwa mu masaha y’ijoro cyangwa ku munsi runaka batakoze, akaba yarembera mu rugo cyangwa akajya kwivuza ku kindi kigo nderabuzima cya kure, bimusabye kwishyura amafaranga ibihumbi 3,000. Twifuza ko leta yacu idufasha guha imbaraga aya mavuriro, hagashyirwa abaforomo bahagije igihe cyose umuturage akeneye kuvurwa akaba afite ahantu hafi agana bitamugoye”.

    Poste de santé zo mu Karere ka Burera zirimo izibasha gutanga serivisi iminsi yose, izikora iminsi itanu n’izikora iri munsi yayo. Ibi ngo biterwa no kuba hashize igihe umubare w’abaforomo bakenewe ukiri muto.

    Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yongeraho ko hari ba rwiyemezamirimo bahoze bacunga za poste de santé bamaze amezi make babihagaritse mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ikigo RSSB yo kuba nta wemerewe gucunga poste de santé mu gihe hari indi mirimo akora.

    Yagize ati “Turacyafite umubare muto w’abaforomo ari na byo bituma izo poste de santé zidakora ngo ya minsi irindwi y’icyumweru ziyuzuze, cyane ko inyinshi muri izo poste de santé zakoreshwaga n’abikorera, ariko muri Nzeri 2019 ubwo hasubirwagamo amabwiriza y’ikigo RSSB y’abacunga ayo mavuriro byagaragaye ko abantu bafite indi mirimo bakora batemerewe kuyacunga”.

    Ati “Ibyo byatugizeho ingaruka kuko poste de santé icyenda zo mu Karere ka Burera zari zifite abazicunga bagongwa n’ayo mabwiriza barasezera. Nyuma yaho rero twabaye tuzometse ku bigo nderabuzima byegeranye na zo bikaba ari byo byoherezayo abakozi muri iki gihe tutarabona abandi bo kuzicunga. Kubera ko abo bakozi basaranganya akazi kandi n’aho baba bavuye ubwaho badahagije, bituma serivisi zidatangwa uko byakagombye”.

    Igabanuka ry’abaforomo bakoraga kuri poste de santé zo mu Karere ka Burera, riri mu byagasubije inyuma ku kigero kingana na 6,5% cy’uko abaturage bishimiraga serivisi z’ubuzima. Gusa ngo ubuyobozi buri muri gahunda yo kongera umubare w’abaforomo.

    Mayor uwanyirigira ati “Turi mu nzira zo gushyiraho abandi baforomo kandi tubigeze kure kuko hari n’abamaze gukora ibizamini bategereje amanota. Ariko nanone nubwo baboneka ntabwo twavuga ko bahagije, ruracyari urugendo rurerure nibura dukomeza kugerageza ngo n’abo bake babonetse bakore akazi kabo neza bibe umuco wabo umunsi ku wundi”.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) iteganya ko muri buri kagari mu gihugu hose mu mwaka wa 2024 hazaba hari ivuriro ry’ingoboka, mu rwego rwo korohereza abarwayi kubona serivisi z’ubuvuzi hafi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/burera-kutagira-abaforomo-mu-mavuriro-y-ibanze-bituma-bajya-kwivuza-kure

  • Ibyo ukwiye kumenya mbere yo kwishyiraho ‘Tatouage’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Rick Ross, umwe mu bafite tatouage nyinshi ku mubiri we (Ifoto: Internet)
    Umunyamerika Rick Ross, umwe mu bafite tatouage nyinshi ku mubiri we (Ifoto: Internet)

    Iyo umuntu ashushanyije ku ruhu rwe n’irangi ku buryo bwa burundu, aba ariho ashyira mu mubiri ikintu kitamenyerewe, ku buryo umubiri ubyakira mu buryo butandukanye.

    Kuri bamwe uruhu rwabo rubyakira neza, ku bandi umubiri ukabyakira nabi bikagira ingaruka zigaragara zaba iz’igihe gito cyangwa nyuma y’igihe kirekire.

    Twaganiriye n’umuganga w’uruhu, atubwira bimwe mu bintu byaba mu gihe umubiri utakiriye tatouage neza.

    Kubyimbirwa

    Umubiri ushobora kubyimba hahandi hashushanyijwe aho gukira ngo hasubire uko hari hameze, hakabyimba n’ibyo hashushanyijwe ntibigaragare.

    Infection

    Amarangi yinjira mu ruhu iyo bariho bakora tatouage ni menshi kandi aba avanze. Umubiri ushobora kwakira nabi aya marangi kuko ni ikintu kidasanzwe mu mubiri. Iyo utayakiriye neza ni ho uruhu rushobora kubyimba cyangwa gukira.

    Inkovu zidakira

    Mu gukora tatouage hakoreshwa inshinge zinjira mu ruhu, bigatera inkovu ikira nyuma y’igihe gito. Rimwe na rimwe hari ubwo uruhu rwanga gukira, inkovu ikamara igihe kinini bigashobora kuvamo ibindi bibazo bisaba kujya kwa muganga.

    Ingaruka z’igihe kirekire

    Bishoboka ko umubiri ushobora kwakira neza tatouage, ariko kubera ko iba iri mu mubiri no mu maraso, ingaruka zishobora kugaragara nyuma y’igihe kirekire, dore ko amaraso azenguruka mu mubiri wose.

    Inama umuganga agira abantu bashaka gushyira tatouage ku mubiri wabo cyangwa se kugira ikindi kintu cy’impinduka bakora ku mibiri wabo, ni uko bajya babanza kubaza umuganga cyangwa se undi muntu atari ukubikora mu kigare gusa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ibyo-ukwiye-kumenya-mbere-yo-kwishyiraho-tatouage

  • Ugandan Police Warned Not To Block, Disrupt Presidential Campaigns #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Uganda's Electoral Commission has urged police to stop blocking or disrupting presidential campaigns ahead of the January, 14 2021 polls.

    In a letter to Martins Okoth Ochola, Inspector General of Police, Simon Byabakama, Chairperson of the electoral body, said the commission has received complaints from some presidential candidates and seen media reports that security forces are affecting candidates' access to scheduled venues for campaign meetings.

    'This has resulted in unnecessary confrontations, with physical clashes involving security officials and the candidates and their supporters, which has portrayed the conduct of this activity in a negative way,' Byabakama said on Thursday.

    'Please note that conducting campaigns as per harmonized program is a recognized activity under the presidential elections act and the roadmap for the 2021 general elections,' he said.

    'Uganda police is required to ensure that this electoral activity takes place in a peaceful manner and in accordance with the law and guidelines,' he said.

    The electoral body earlier this month identified 11 presidential candidates, including incumbent President Yoweri Museveni and his main opposition competitor, music pop star Robert Kyagulanyi, to run in the 2021 general elections.

    0Shares
    0

    The post Ugandan Police Warned Not To Block, Disrupt Presidential Campaigns appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/ugandan-police-warned-not-to-block-disrupt-presidential-campaigns/

  • US tops 13 million coronavirus cases and 264,000 deaths with 65 Americans dying from the disease every hour #rwanda #RwOT

    The number of confirmed coronavirus cases in the US has topped 13 million, as experts warn that holiday gatherings will send that number soaring further.

    The number of COVID-19 patients being treated in hospitals across the United States reached 90,000 on Friday after nearly doubling in the last month.

    The rate of hospitalizations – now at the highest since the pandemic began – has pushed some medical centers beyond capacity.

    The rapid increase comes after weeks of rising infection rates across the country and sees the total number of infections since the pandemic began pushed beyond 13 million, with 264,000 deaths.

    Currently, Americans are dying from the disease at a rate of around 65 an hour but the rates of infection are likely to worsen as people who mingled with friends and relatives over Thanksgiving gradually get sick, health experts say.

    ‘This is the reality we face when COVID-19 is allowed to spread unchecked — ICUs at capacity, not enough health care workers available,’ wrote New Mexico Governor Michelle Lujan Grisham in a tweet on Friday.

    There were 880 people hospitalized with COVID-19 on Friday in New Mexico. The state is under a lockdown to stem the spread of the coronavirus, with all non-essential businesses closed and residents told to stay home.

    A hospital in rural Curry County was the latest to reach capacity in its intensive care unit earlier this week, according to the county’s Facebook page.

    Many health experts and politicians pleaded with Americans to refrain from gathering for their traditional communal Thanksgiving feasts this year, warning that socializing between households would accelerate the rate of community transmission and push an already strained healthcare system to the brink.

    Some abided by the public health guidance, spending their Thanksgiving on Thursday seeing their family over video calls. But others chose to travel anyway.

    On the day before Thanksgiving, typically one of the busiest travel days of the year in the United States, more than 1.07 million people transited through U.S. airports – the most of any single day since the start of the pandemic, according to the Transportation Security Administration.

    Nearly 6 million Americans traveled by air from Friday to Wednesday, it said, a number that is however less than half that of the same period last year.

    State governors have also urged Americans to stay home on Black Friday, a traditionally busy holiday shopping day, encouraging them instead to take advantage of online deals or curbside pick-ups.

    ‘Remember, skip the crowds and shop from home this Black Friday. Our local shops have curbside pickup options and need our support,’ Kentucky Governor Andy Beshear wrote in a tweet on Friday.

    National Retail Federation CEO Matthew Shay on Friday said his lobbying group forecast a record high in holiday spending this year, even with many Americans struggling financially as the pandemic as hit the economy and jobs.

    ‘Consumers are out there,’ he told Fox Business Network in an interview. He said people had shifted spending from travel, entertainment and other experience-based consumption to home and other material goods.

    In an effort to mitigate the winter COVID-19 wave, more than 20 states have issued new restrictions, including mask mandates and limiting capacity of bars, restaurants and houses of worship.

    The U.S. Supreme Court ruled against New York Governor Andrew Cuomo’s restrictions on religious gatherings on Wednesday, voting 5-4 late in favor of requests by a Roman Catholic Diocese and two Orthodox Jewish congregations for an injunction to block the capacity restrictions from being enforced.

    Cuomo dismissed the ruling as ‘irrelevant,’ saying it related to houses of worship in specific areas that were no longer considered at high risk. However, the ruling could have broader implications for houses of worship appealing capacity restrictions elsewhere.

    Earlier this week, Washington Mayor Muriel Bowser said the latest COVID-19 restrictions on gatherings in the nation’s capital also applied to indoor religious services, reducing capacity from 100 people to 50 people, with a maximum 50%.

    It was not immediately clear if the curbs would be challenged following the Supreme Court ruling.

    Nearly 6 million Americans traveled by air between Friday and Wednesday. A number that is however less than half that of the same period last year. Pictured, airline passengers seen wearing Hazmat Suits at Fort Lauderdale Hollywood International Airport on Thanksgiving.

    Source: Daily Mail

    Daily Mail

    Source : https://en.igihe.com/news/article/us-tops-13-million-coronavirus-cases-and-264-000-deaths-with-65-americans-dying

  • Gisagara: Polisi yafashe abantu 42 mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 ugushyingo Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'inzindi nzego z'umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyakibungo bafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Aba baturage bafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Mudugudu wa Banga barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kw'aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n'abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga. Yagize ati :

    'Abaturage baturiye ririya shyamba nibo batubwiye ko hari abantu, guhera mu ntangiriro z'ukwezi kw'ukwakira, buri wa kane bagenda rwihishwa bakajya muri iryo shyamba kurisengeramo baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n'izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata.'

    SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza. Ati :

    'Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n'abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa nibo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR.'

    Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bafite. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abafashwe, n'abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y'aba barenze ku mabwiriza anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye, aboneraho gukangurira buri muntu ko agomba kuva mu rugo yambaye agapfukamunwa kandi akanubahiriza n'andi mabwiriza yose ajyanye no kurwanya COVID-19.
    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/28/gisagara-polisi-yafashe-abantu-42-mu-ishyamba-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19/