Blog

  • 'Perezida Museveni niwe uri inyuma y'umubano mubi uri hagati y'u Rwanda na Uganda' Perezida w'ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria #rwanda #RwOT

    Patrick Oboi Amuriat, umukuru w'Ishyaka ryitwa Forum for Democratic Change (FDC) muri Uganda yatangaje muri iki cyumweru ko Perezida Museveni ariwe sooko y'ibibazo byose biri hagati y'u Rwanda na Uganda. Ibi Patrick Oboi yabivuze ubwo yiyamamazaga mu majepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda bakaza kubuzwa ibikorwa byabo na Polisi ya Uganda. Bahise bakora imyigaragambyo mu ituze maze bicara mu muhanda, aho inzego zishinzwe umutekano zabiginze kureka kwicara mu muhanda. Umukuru w'ishyaka FDC yagaragaye yicaye hasi, yambaye ibirenge nkaho inzego z'umutekano zamwatse inkweto ze.

    Ubwo yaganirizaga abaturage, Perezida wa FDC yabwiye abaturage ba Kisoro ko naramuka atowe azahita afungura umupaka akasubukura ubucuruzi bwambukiranya imipanaka ndetse agakemura ibibazo biri hagati y' u Rwanda na Uganda. Yagize ati 'Tugomba kurwana inkundura tukibohora uyu munyagitugu Museveni, ndetse twamaganye ihohoterwa rikorwa n'ingabo ze'

    Ubwo yageza ijambo ku baturage ba Uganda yambaye gisirikari, Perezida Museveni yise abatavuga rumwe nawe agatsiko k'amabandi, naho ku bijyanye n'ubwicanyi bwkorewe abaturage aho abagera hafi 60 bamaze kwicwa, Museveni yifashishije umurongo wa Bibiliya avuga ko abakora nabi bagomba kwicwa.

    Umuvugizi wa FDC Ssemujiji Ibrahim Nganda avuga ku magambo yavuzwe na Perezida Museveni, yavuzeko ashaka kwerekana ko amatora yo mu kwambere 2021 ari umuhango gusa.

    Naho kuri Bernard Sabiti, umusesenguzi wa Politiki yagize ati 'Museveni arabizi neza ko atubahiriza amahame ya Demokarasi, ko ahubwo ari kwica mu mitwe abagande. Igihe cyose habaye ikintu kidasanzwe ahita yambara gisirikari cyangwa agafata imbunda ya Kalachinikov, ko Atari umusiviri kandi ko ataje ku butegetsi binyuze mu matora'.

    Ku basomye igitabo cya Museveni cyitwa 'The Mustard Seed' yemera ibyo yanditse ko ihene imuririye amashilingi atanu, abaga ihene akagarura amashilingi ye kandi ihene yo ubwayo isumba agaciro ayo mashilingi atanu. Abakeka ko barusha Perezida Museveni amajwi baribeshya kuko amatora yarangiye ataraba.

    The post 'Perezida Museveni niwe uri inyuma y'umubano mubi uri hagati y'u Rwanda na Uganda' Perezida w'ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-niwe-uri-inyuma-yumubano-mubi-uri-hagati-yu-rwanda-na-uganda-perezida-wishyaka-fdc-patrick-oboi-amuria/

  • Itsinda ry'impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko ndende  yamaze kugera ku mbuga nkoranyambuga zose , abayobozi  n' abarimu mu mashuri makuru na  za kaminuza zikomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abashakashatsi. Anbanyamategeko bazwi ku rwego mpuzamahanga,  n'izindi mpuguke mu nzego zinyuranye, baravuga ko barambiwe abariganya , bitwaza filimi mbarankuru, Hotel Rwanda nayo ubwayo irimo ibinyoma gusa, bakita Paul Rusesabagina intwari, birengagije ko yashinze, akayobora , akanatera inkunga imitwe y'iterabwoba, yanahitanye inzirakarengane mu Rwanda no mu bihugu bituranye narwo.

    Aba bahanga  bashingiye ku bushakashatsi bikoreye no ku bimenyetso simusiga bakusanyije mu buryo bwa kinyamwuga, bavuga ko  biboneye ibikorwa bya Paul Rusesabagina bidashobora kwihanganirwa, nk'uko ibikorwa  abategetsi ba Amerika badashobora kwihanganira ibikorwa bya Bin Laden na Al Qaida ye,  n'indi mitwe y'iterabwoba. Binubiye bikomeye abiyita ko baharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamakuru , n'abigize impuguke ku bibazo byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, bagoreka nkana amateka y'uRwanda kubera urwango gusa  bafitiye uRwanda n'abayobozi barwo .Nubwo birinze kuvuga amazina y'abo  bagerageza gutagatifuza Rusesabagina kandi ari shitani, aba banyabwenge bo muri Amerika baragaya cyane abita Rusesabagina umugiraneza watabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya bwerekanye ko  yishyuzaga abari bahungiye muri Hotel des Mille Colinnes,  abatabishoboye  akabashyikiriza abicanyi. Bibukije video yagaragaye na Rusesabagina ubwe yiyemerera ko iyo filimi irimo amakabyankuru, ndetse nk'uko bivugwa muri iyi nyandiko, Gen Romeo Dalaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda, MINUAR,  akaba yareretse isi yose ko nta muntu  warokotse kubera Rusesabagina. Abanditse iyi baruwa bavuga ko ubu buhangange Rusesabagina  yahawe n'abanyabinyoma, bwamufashije kumara imyaka yose apfobya anahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,  nk'uko yabikoze kuwa 28 Ugushyingo 2008, mu kiganiro yagiranye na Peter Erlinder(umunyamategeko w'Umunyamerika nawe uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi), aho bombi bemeje ko nta Jenoside  yakorewe Abatutsi yabayeho, ko ibyabaye ari ubwicanyi hagati y'abaturage.

    Iyi nyandiko yagarutse kuri bimwe mu  bimenyetso  bishinja  Paul Rusesabagina iterabwoba,   birimo kuba:

    -Tariki 17 Gicurasi 2008, hari ubutumwa bwagiye ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko Rusesabagina akorana kandi ashyigikiye ibikorwa bya FDLR, umutwe w'abicanyi, ndetse akaba yaragaragaye I Walikale muri Kongo, aho uwo mutwe wari ufite ibirindiro.

    -Tariki 12 Kanama 2008, imitwe y'iterabwoba irimo na FDLR, yishyize hamwe, Paul Rusesabagina aba umuyobozi ushinzwe demokarasi muri urwo rugaga.

    -Tariki 15 Gashyantare 2012, mu kiganiro yatanze muri  'University of Central Florida', Paul Rusesabagina yavuze ko FDLR ari umutwe ugamije kubohora uRwanda, ko rero ugomba gushyigikirwa.

    -Tariki 07 Mata 2017, umunsi isi yose yibukaga ku nshurom ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rusesabagina na bagenzi be, bo  batangaje ko batangije ku mugaragaro umutwe wa MRCD, ugamije kurwanya Leta y'uRwanda.

    -Tariki 15  Mata 2018, iyo MRCD ya Rusesabagina yasohoye itangazo rivuga  ko yagabye ibitero mu Rwanda. Ibyo bitero byahitanye abantu,binangiza ibyabo.

    -Tariki 22 mata 2019, Rusesabagina yabwiye Radio Ijwi ry'Amerika, ko bafite umutwe wa gisirikari, FLN, kandi uzakomeza ibikorwa byawo kugeza uhiritse ubutegetsi mu Rwanda. Ubu butumwa yakomeje kubutanga ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu gushyigikira urwo 'rubyiruko ruri ku rugamba '.

    -Tariki 25 Ukwakira 2020, hasohotse video igaragaza abana Paul Rusesabagina yashoye mu gisirikari cya FLN, ndetse bibaviramo  ihungabana rikomeye, ubu bakaba barimo kwitabwaho mu kigo cya Mutobo.

    Iyi nyandiko isoza igira iti:' Twemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye icyazana amahoro n'umutekano muri Afrika yo  hagati n'iy'Iburasirazuba. Kuba Rusesabagina  n' imitwe ye y'iterabwoba, FLN na MRCD,barahungabanyije  bikomeye amahoro n'umutekano muri ako gace, haba mu burasirazuba wa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, haba no mu Rwanda, byabangamiye icyifuzo cy'Abaturage ba Amerika n'abayobozi bayo.Bityo rero, bagombye guharanira ko Rusesabagina n'abo bafatanyije mu gukora ibyo byaha ndengakamere, babibazwa mu butabera'.

    Abashyize umukono kuri iyi nyandiko ni abantu 23, basanzwe bavuga rikumvikana haba muri Amerika,haba no hanze yayo, bose bakaba basanga nta marangamutima yagombye kujyana n'ifatwa ry'umugizi wa nabi, Paul Rusesabagina, ko ahubwo igikwiye ari ukumuha ubutabera bunyuze mu mucyo.

     

    The post Itsinda ry'impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/itsinda-ryimpuguke-muri-kaminuza-zo-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-ziramagana-abita-paul-rusesabagina-intwari-kandi-ari-umugizi-wa-nabi-wishoye-mu-bikorwa-byiterabwoba/

  • Urubyiruko rurenga 1,500 rurimo abafite ubumuga rugiye gufashwa kubona akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hatangijwe umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi
    Hatangijwe umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi

    Urubyiruko by’umwihariko urufite ubumuga rugorwa cyane no kubona imirimo ifatika, ibi bikaba byararushijeho kuba bibi kuva aho icyorezo cya Covid-19 kigaragariye mu Rwanda.

    Imibare iheruka yo mu mwaka wa 2017, y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko muri rusange ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda ari 16.7%; muri abo, abafite ubumuga bari ku kigero cya 18.5%, kandi nanone muri abo bose babaruwe, abarenga 21% bakaba ari urubyiruko.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ignatienne Nyirarukundo, avuga ko uyu mushinga uzazamura iterambere ry’ubukungu ku rubyiruko cyane cyane urw’abafite ubumuga, kandi bikazanabatera ishema ko na bo bafite uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

    Uyu muyobozi avuga ko abagize icyiciro cy’abafite ubumuga ari abantu bashoboye, kandi ko baramutse bitaweho uko bikwiye bagakurikiranwa, abagejeje igihe cyo gukora bose bashobora kubona imirimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo
    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo

    Ati “Abatuye isi bose kubona imirimo bishobora no kutazashoboka kubera impamvu zitandukanye. Ariko ku bantu bafite ubumuga, urebye umuhate baba bafite, urebye uko abantu bashobora kubitegura bagashyirwa mu mashuri,… ni abantu ushobora kubara, umuntu witwa naka, utuye aha, ukeneye iki n’iki, kubafasha kuba bagera ku murimo bose ni ibintu bishoboka, kuko nta muntu utagize ikintu ashoboye. N’udafite ubumuga na we ntashoboye byose, ariko buriya buri wese afite icyo ashoboye”.

    Umushinga Umurimo kuri Bose uzibanda ku guhangana n’inzitizi zituma urubyiruko rufite ubumuga rubona amahirwe y’ahari imirimo, binyuze mu guhuza abashaka ndetse n’abatanga akazi ku isoko ry’umurimo.

    Uyu mushinga kandi uzatuma umuco wo guheza abafite ubumuga uvaho binyuze mu kongerera urubyiruko rufite ubumuga ubumenyi-ngiro bukenewe mu kazi, kubongerera ubushobozi, kugira uruhare ndetse n’uburinganire binyuze mu mahugurwa y’ururimi rw’amarenga ndetse n’inyandiko z’abatabona.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko abantu bafite ubumuga by’umwihariko urubyiruko bagorwa no kubona akazi, bitewe ahanini no kuba benshi bataragize amahirwe yo kwiga, ariko hakaba n’imyumvire ku batanga akazi bumva ko ufite ubumuga nta kintu ashoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba

    Ndayisaba avuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo kuri icyo kiciro, kuko uzatanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ariko abahawe ubwo bumenyi bakanagira amahirwe yo guhita babona akazi bahawe n’abandi, cyangwa se bakazanakihangira.

    Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yasobanuye ko USAID irimo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu guha urubyiruko ubumenyi rukeneye kugira ngo rubashe kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, ndetse no gufasha kugira ngo habeho umuryango nyarwanda abafite ubumuga bibonamo kandi bisanzuye.

    Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni umwe mu miryango nyarwanda ine iharanira inyungu z’abafite ubumuga, izakorana n’uyu mushinga.

    Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Samuel Munana, agira ati “intego yacu ni ukugabanya akato gakorerwa abafite ubumuga bwo kutumva n’abumva bibagoye kandi tukamenya neza ko batasigaye inyuma”.

    Umushinga ‘Umurimo kuri Bose’ uzafasha urubyiruko 1,560 mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo. Muri abo 1,200 ni urubyiruko rufite ubumuga mu turere 12 mu Rwanda, naho abandi 360 ni abadafite ubumuga.

    Uzashyirwa mu bikorwa na Education Development Center (EDC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo: Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga igamije kurwanya SIDA no guteza imbere serivisi z’ubuzima (UPHLS), Akazi Kanoze Access (AKA), Ihuriro ry’abatabona (RUB), Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ndetse na UWEZO Youth Empowerment.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Urubyiruko-rurenga-1-500-rurimo-abafite-ubumuga-rugiye-gufashwa-kubona-akazi

  • 'Kubwanjye numvaga umutima wanjye umpamiriza ko ntari nkijijwe'. Ubuhamya bw’umuhanzi Iyamuremye Serge. #rwanda #RwOT

    Yayoboraga itsinda ryo kuramya no guhimbaza nyamara muri we atarakira agakiza. Ni gute uyu muramyi Imana yamwiyeretse, akabona guhinduka agakizwa?

    Serge Iyamuremye wavutse mu 1990, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge azwi mu ndirimbo 'Arampagije, 'Mfata unkomeze’, 'Biramvura’ ari nayo ibumbatiye ubuhamya bwe mu rugendo rw’agakiza. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana barindwi, akaba yaratangiye umuziki kuva mu bwana bwe ariko atangira urugendo rwe rwa muzika mu 2006.

    Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’ikinyamakuru Isimbi.rw yatangaje ko yahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’itsinda ryo kuramya mu rusengero, ariko akaba yarikoreraga nk’iby’abandi bose batarakizwa bakoraga, ngo bamutoreye izo nshingano bitewe n’uko babonaga ari umwana w’itonda. Uretse ubu buhamya bwe kandi, muri iyi nkuru muraza gusobanukirwa byinshi mwibaza bijyanye n’ubuzima bwe.

    Indirimbo biramvura niyo gisobanuro cy’ubuhamya bwa Serge

    Yagize ati' Ntarakizwa nayoboye 'Worshipteam’, cyangwa se Korari. Bantoreye iki rero ngo mbe umuyobozi ariko ntakijijwe? ni ukubera ko babonye, Serge ni umuntu utuje, mbere nabaga ncecetse cyane. Nigaga muri APE Rugunga, icyo gihe bantorera kuyobora Worshipteam nacurangaga na gitari, babona yuko nujuje ibyangombwa by’uko naba umuyobozi ariko ntabwo nari nkijijwe.

    Kuvuga ngo ntabwo nari nkijijwe, ni uko nakoraga nk’iby’abandi bose batizera Kristo. Kubwanjye numvaga umutima wanjye umpamiriza ko ntari nkijijwe. Ubwo ntangira kuyobora Worshipteam, ariko nabikoraga nshaka kugira ngo ngaragare: nabikoraga kugira ngo abantu barebe uburyo nshobora kuririmba neza, uburyo nshobora gucuranga gitari neza.

    Nyuma umuntu umwe uririmba secure uyu munsi ariko wari pasiteri wanjye, yaranyoboraga arangije arambwira ati' Serge rero aho kugira ngo ukomeze uririmbe byarutwa nuko wacuranga gitari. Arambwira ati 'ubereke kuko ntacyo bitumariye’ urabikora kugira ngo abantu bakubone, aho kugira ngo bidufashe.

    Ubwo njyewe rero mu mutima wanjye naravuze nti 'uyu muntu ashatse kunsuzugura’. Icyo gihe naratashye ngeze mu rugo ndeba mu kabati ngira ngo wenda nirebere firime nsangamo Bibiliya. Mubyukuri mu cyumba cyanjye ntabwo habagamo Bibiliya, sinzi n’ukuntu yageze aho mu kabati. Mfungura Bibiliya mbona muri Matayo , handitse ngo 'nimukora ibyiza byanyu imbere y’abantu, ibyo nibyo muzagororerwa na so wo mu i Juru.'

    'Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo' Matayo 6: 5.

    Serge akomeza uhamya bwe ati' Ako kantu katumye nitekerezaho. Mu rugo barasengaga ariko njye ntabwo nari nkijijwe, ubwo mbona yuko ubuzima bwanjye burangiriye ahangaha. Ndangije icyo gihe narapfukamye ndasenga ndavuga nti 'Se Mana wambabarira?’ se ntiwandimbura?, kuko ntabwo nari nzi iby’ijambo ry’Imana, ariko Imana ntabwo yaturemye kugira ngo iturimbure, yaturemye kugira ngo itugirire imbabazi.

    Ndapfukama nsaba imbabazi cyane, numva hari ibintu birimo birahinduka mu buzima bwanjye. Ubwo hari ku wa mbere, ku wa gatatu wa mupasiteri wanjye, wampagaritse arambwira ati’ Noneho watuyobora?’, ariko numva umutima wanjye utarimo kubyakira. Bigera ku wa gatanu nanone arongere araza ambwira ko nayobora, mbonye nyine ntakundi nyobora itsinda ryo kuramya no guhimbaza.

    Aho rero niho natangiye kubona yuko inzira nari ndimo zitari zo, ntangira kubona Kristo, ntangira kubona akora mu buzima bwanjye. Ni uko nahindutse'

    Inkomoko y’indirimbo 'Biramvura’

    Serge ati' Impamvu rero nakoze iriya ndirimbo biramvura, ifite amagambo avuga ngo, ' Nkiri mu nda cya gihe ntaravuka bwa kabiri, ntaramenya Ubuntu bwawe numvaga bakuramya simbimenye' , Numvaga abantu bari iruhande rwanjye baramya Imana ariko simenye ibyo ari byo'. ‘Nasobanukiwe neza yuko ibyo naremewe ari ukukuramya', ni ukuvuga ngo navukiye kuramya Imana.

    Ni yo mpamvu naririmbye ngo 'ibimvamo biramvura’ Umwuka Wera utuye muri njyewe we wenyene abanza kumvura, yamara kumvura umutima wanjye ukavura n’abandi.

    Reba indirimbo ‘Biramvura’ ishingiye ku buhamya bwa Serge Iyamuremye

    Byinshi ku buzima bwa Serge Iyamuremye

    Mu mwaka wa 2015 ikinyamakuru Igihe.com cyegereye uyu muhanzi, agaruka kuri bimwe mu bigize ubuzima bwe abantu batari bazi. Hari n’inama yatanze by’umwihariko ku rubyiruko.

    Yakuranye inzozi zo kuba umucuranzi

    Abifashijwemo no kuba yaravukiye mu muryango wa gikristo umutoza gusenga no gukorera Imana, Serge yakuranye inzozi zo kuzaba umucuranzi w’ibyuma bya muzika bikomeye gusa ntiyari aziko yavamo umuhanzi.

    Ati,'Nakundaga gucuranga cyane, nza no kujya kubyigishwa n’umuzungu witwa Marlene ni we waje kumbwira ko nshobora no kuririmba nanjye niremamo icyizere kuva ubwo'.

    Mu mabyiruka ye yari umunyarwenya

    Serge Iyamuremye yavuze ko yagiraga umwihariko wo gusetsa abavandimwe be ku buryo wasangaga aho ari nta rungu rihabarizwa.

    Yagize ati 'Ndibuka ko najyaga nsetsa cyane abavandimwe banjye, iyo kenshi twabaga dutaramye narabasetsaga nkagira n’ibiganiro bitebya cyane'.

    Umuntu ukomeye yifuza guhura na we

    Mu buzima bwe yifuza guhura na Jonathan Mc Reynolds kuko amubonamo amavuta y’Imana ndetse n’ubuhanga mu byo akora.

    Ati 'Jonathan mufata nk’icyitegererezo gikomeye kuri njye, ni umuhanga mu bintu byose akora kandi afite n’amavuta y’Imana kuri we nifuza guhura nawe mu buzima'.

    Indirimbo ye akunda cyane

    Ati 'Indirimbo zanjye zose ndazikunda ariko indirimbo y’ibihe byose kuri njyewe ni 'Ntawundi nambaza’ kuko insubizamo imbaraga cyane'.

    Umurongo wa bibiliya umufasha

    Nk’umukozi w’Imana ndetse unavoma inganzo mu byanditswe byera muri Bibiliya, Serge yavuze ko umurongo umufasha ari Abaroma 8-1

    Hagira hati, 'Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirirwaho'

    Mu biribwa akunda..

    Ni gake cyane ashobora kwihishira ko akunda kurya ibijumba ndetse nta cyumweru gishobora gushira atabiriye

    Icyamubabaje kurusha ibindi mu buzima

    Mu buzima bwe, Serge yababajwe n’urupfu rwa se umubyara.

    Icyamushimishije mu buzima

    Ati, 'Nashimishijwe no kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye kuko nahise numva hari ubundi buzima bushya nakiriye muri njyewe'.

    Inama ku rubyiruko

    Nk’umuhanzi muto kandi wifuza gufatanya urugendo rwe n’abandi, yifuza ko urubyiruko rurushaho kwigarurira Imana ndetse bagakoresha ingufu zabo mu gukora imirimo myiza bazasiga ku Isi.

    Ati 'Inama naha urungano nabakangurira gukorera Imana hakiri kare iminsi mibi itaraza kandi ntibumve ko gukizwa bisaba guhora mu rusengero, cyangwa mu cyumba cy’amasengesho gukorera Imana kwa mbere ni mu mutima'.

    Source: Isimbi.rw / Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kubwanjye-numvaga-umutima-wanjye-umpamiriza.html

  • 2020 ni umwaka w'ubuki kuri Mico The Best: Menya ibintu 4 by’ingenzi yishimira – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Uko imyaka ihita indi igataha, umuntu agira intambwe atera, ashobora gusubira inyuma cyangwa imbere. Mu 2020, benshi baguye mu gihombo kubera Covid-19, abahanzi nabo ni uko kuko ahanini bungukira mu bitaramo bakora. Mico The Best uyu mwaka wamubereye mwiza cyane kuko hari ibyo yagezeho mu buzima busanzwe kandi byiza.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b047f1136bd8dc68eefc33609a4948c23b8475a687403e4fd2269e26c39b5761cae53affe1eb25afea8b3eb161e42f019b3502015105f3e7bd942314cbcbbfacddc9979d1c039717d49b636881742f64c4ca03d2c852a7c16723e3

  • Indirimbo ‘Waah’ ya Diamond na Koffi Olomide ikomeje guca agahigo ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri amashusho yayo ageze hanze, ariko imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 n’ibihumbi 300, agahigo kadasanzwe ku bakunda muzika muri Afurika no ku isi.

    Nyuma y’iminota 33 video y’iyi ndirimbo igeze hanze, yari imaze kurebwa n’ibihumbi 22, mu minota 48 gusa abantu ibihumbi 100 bari bamaze kureba iyi ndirimbo.

    Mu isaha imwe, abantu ibihumbi 200 bari bamaze kuyireba, mu masaha ane ibihumbi 500 byari byayirebye, mu masaha umunani abantu bagera kuri miliyoni imwe bari bamaze kuyireba.

    Mu masaha 13 yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 ndetse ihita ica agahigo k’indirimbo zose muri Afurika gukora ibintu nk’ibyo.

    Uku kurebwa cyane kw’iyi ndirimbo, Diamond Platnum yakuvuzeho, ashimira abantu bakomeje kumugaragariza urukundo.

    Ubwo yari ari gukorana indirimbo na Koffi, Diamond yari yatangarije itangazamakuru rya Tanzaniya ko agiye gukorana indirimbo n’umwami wa Afurika mu muziki.

    Yagize ati “Ngiye gukorana indirimbo n’umwami wa Afurika mu muziki kandi indirimbo yacu izaza imeze neza cyane bitarabaho”.

    Koffi Olomide we yavuze ko agiye gukora indirimbo n’umuvandimwe we kuko yumva afite amaraso y’Abanyekongo n’Abanyatanzaniya.

    Yagize ati “Turi abavandimwe njya numva bavuga ko umwe mu babyeyi banjye akomoka muri Tanzaniya, tugiye gutitiza isi muri muzika”.

    Abantu benshi bafite amatsiko yo kuzareba niba iyi ndirimbo ishobora kuzahigika indirimbo zakunzwe cyane ndetse zikanarebwa n’abantu benshi nk’iyitwa Despacito iheruka guca agahigo ko kurebwa na miliyari zirindwi z’abatuye isi mu gihe cy’imyaka itatu.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/indirimbo-waah-ya-diamond-na-koffi-olomide-ikomeje-guca-agahigo-ku-isi

  • Urukundo rw’Imana rutuye mu mategeko yayo #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Imana ni urukundo kandi abayizera bagomba kurangwa n’urukundo ndetse no kwitondera amategeko yayo nk’uko yayaduhaye kuko burya urukundo rwayo rutuye mu mategeko yayo.

    Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse, nkabirutisha izahabu n’aho yaba izahabu nziza. Nicyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye, Kandi nanga inzira z’ibinyoma zose (Zaburi 119: 127-128).

    Ni ubuhe buryo ubonamo mategeko y’Imana?

    Urayatinya?

    Ntabwo uyakunda?

    Ugerageza kuyahunga?

    Mwibuke ko Imana yaduhaye amategeko yayo itagambiriye kudutera ibibazo, ahubwo yari igambiriye kuduha ibisubizo by’ibibazo byacu. Ntiyari igambiriye kutubabaza, ahubwo yari igambiriye kudufasha.

    Imana yaduhaye amategeko kugira ngo ituzanire ibisubizo by’ibibazo byacu

    Ni iki gifite agaciro kuruta zahabu? Nta kintu na kimwe mu biremwa. Ariko amategeko y’Imana afite agaciro ntagereranywa kandi nibyo umwanditsi wa zaburi avuga ko yasobanukiwe. Aho guhunga amategeko y’Imana, kuyanga cyangwa kuyumvira atabishaka, yaragize ati: “Nkunda amategeko yawe kuruta zahabu nziza (…)” Na none yakomeje agira ati:” Ku bw’ibyo mbona amategeko yawe yose ari ukuri, nanga inzira zose zo kubeshya”.

    Murabona ko, iyo dukunda kandi twumvira amategeko y’Imana, ako kanya yihutira kutubwira ibitagenda neza. Atwigisha kandi gutandukanya icyiza n’ikibi, hagati y’ibyiza kuri twe n’ibishobora kutubabaza. Kandi iyo tugendeye mu mucyo w’amategeko y’Imana, aturinda ikintu cyose gishobora kutugeraho, kutubabaza n’inzira mbi.

    Isengesho ry’umunsi

    Mwami Yesu, urakoze kumpa Ijambo ryawe, ryuzuye ubwenge n’inyigisho. Ndagushimiye n’umutima wanjye wose, kuko amategeko yawe yandinze akaga kose, andinda inzira mbi kandi uyobore intambwe zanjye zerekeza ku mucyo wawe. Amen.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urukundo-rw-Imana-rutuye-mu-mategeko-yayo.html