Blog

  • Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kwandura Coronavirus, bageze kuri 12 #rwanda #RwOT

    Umubare w’abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ukomeje kwiyongera aho ubu abamaze kwandura bageze kuri 12.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku mukino wa shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC 1-1 i Rubavu, ni bwo byamenyekanye ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, icyo gihe bari 4.

    Bahise baza mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera umwiherero abakinnyi bose bajya mu kato abanduye bahita bajyanwa ukwabo kwitabwaho n’abaganga.

    Icyo gihe kandi hari n’urundi rutonde rw’abakinnyi 9 bikekwa ko nabo banduye aho bahise babapima, amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri abo bakinnyi bose 9 bapimwe, 8 basanze banduye umwe ari we muzima, nabo bakaba bahise bajyanwa kwitabwaho.

    Biteganyijwe ko uyu munsi n’abandi bakinnyi batapimwe ari bwo bari bujye gufatirwa ibipimo kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwabo buhagaze ni ba nta wundi urimo wanduye.

    Uku kwandura kw’abakinnyi ba Rayon Sports byatumye umukino w’umunsi wa 2 bagombaga gukina na Bugesera FC ejo hashize ku wa 2 uhindurwa ikirarane.

    Umubare w’abakinnyi ba Rayon Sports banduye ukomeje kwiyongera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-bakomeje-kwandura-coronavirus-bageze-kuri-12

  • Rubavu: Big Boss yateguje Abanyarwanda indirimbo yatuye Ama G wigeze kumusaba ko bakorana indirimbo-AMAFOTO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Big Boss ni umwe mu bagabo bamaze kumenyerwa n'Abanyarwanda kubera uburyo asetsa, ubunini bwe n'uko avuga amwe mu magambo mu buryo butangaje. Yongeye gusubira muri studio, akora indirimbo yanze gutangaza izina gusa ashimangira ko ari ndirimbo nziza yatuye Ama G The Black nk'umwe mu bigeze kumusaba gukorana indirimbo.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b64ef2132b9d8c39b5e7772f864312c13f962bfc8b433f41dc7e9f369c93186dcdff34a0e2e22ee6e9c324ab28e038068f3640454a0de9e6b1dc3a58c4d3fba597db908010548b53cc8667709b672c28d8915dcd9207e2c6612fe1896d8f83cd61b9b9d99d9c2b36ceec

  • Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports mu mukino wabonetsemo penaliti 2 #rwanda #RwOT

    Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021, ni umukino Marines FC yabonyemo penaliti 2.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020, akaba ari wo mukino wasozaga umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

    Nyuma y’uko iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi ari ku rwego rumwe, byaje guhinduka ku munota wa 17 ubwo Marines yatsindaga igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Felicien ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Kimenyi Yves akananirwa kuwukuramo.

    Umutoza Karekezi Olivier wabonaga ko ikipe ye irimo kurushwa yakoze impinduka za mbere ku munota wa 29 Nsengiyumva Moustapha asimbura Gyslain Armel.

    Kiyovu Sports yagerageje gusatira ariko kubona igitego biranga kuko ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Babuwa Samson birabugora.

    Marines mu gice cya mbere yagiye ibona amahirwe aba yanavuyemo ibindi bitego ariko biranga igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Marines yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego maze ku munota wa 50 Hakizimana Felicien yongera kubonera Marines igitego cya kabiri kikaba n’igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.

    Kiyovu Sports yakomeje gushakisha ibisubizo ku buryo yakwishyura ibi bitego maze ikuramo Ngendahimana Eric hinjiramo Bonane Janvier, yatangiye gusatira ariko kubona igitego biranga.

    Marines yaje kubona penalita ku munota wa 70 ku ikosa Ngando Omar yakoreye Ishimwe Fiston mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

    Marines yaje kubona indi penaliti ku munota wa 90, ku mupira Serumogo yakoze mu rubuga rw’amahina ariko ishimwe Fiston ayiteye umunyezamu Kimeyi Yves ayikuramo. Umukino warangiye ari 3-0.

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yagoye Marines ariko kubona igitego biba inzozi

    Umuyezamu Kimenyi Yves akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports yatsinzwe ibitego 3

    Maj. Gen. Mubaraka Muganga umuyobozi wa APR FC yarebye uyu mukino

    Umunyamabanga wa Police FC, CIP Karangwa Maurice na we yari ahari

    Perezida wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe areba uburyo ikipe ye itsindwa

    armel ntiyorohewe n’uyu mukino yahise asimburwa, aha yari ahanganye na Ishimwe Fiston

    Nsengiyumva Moustapha agerageza gucika Hakizimana Felecien watsinze ibitego 2

    Umunyezamu wa Marines FC, Ntwari Fiacre yitwaye neza muri uyu mukino

    Rutahizamu Babuwa Samson uyu munsi ntiwari uwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/marines-fc-yanyagiye-kiyovu-sports-mu-mukino-wabonetsemo-penaliti-2

  • Kiyovu Sports yatsindiwe na Marines i Kigali, ivuga ko yazize umunaniro (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsindira Mukura mu karere ka Huye, yari yakiriye Marines Fc yaherukaga gutsinda Gorilla Fc kuri Stade Umuganda i Rubavu.

    Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa
    Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa

    Ikipe ya Marines yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 18, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Felicien, ku ishoti rikomeye yateye n’imoso ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Kimenyi ntiyabasha kwugarura.

    Ku munota wa 50 w’umukino, ikipe ya Marines yaje kwinjiza igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Hakizimana Felicien ku mupira wa Coup-Franc yateye ukarinda ujyamo umunyezamu Kimenyi Yves acyeka ko hari umukinnyi waba ugiye gukoraho.

    Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Marines yarushaga Kiyovu Sports guhererekanya umupira, yaje kubona penaliti yari ikorewe kuri Ishimwe Fiston, yinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

    Nyuma y’iminota mike Marines Fc yaje guhita ibona indi penaliti, Ishimwe Fiston wari wakoreweho iya mbere arayitera umunyezamu Kimenyi Yves ayikuramo, umukino urangira ari ibitego 3-0 bya Marines.

    Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Kalisa Francois, yavuze ko mu byatumye batsindwa harimo umunaniro uterwa no kuba imikino yegeranye, n’ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa kabiri wa shampiyona

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Armel Ghislain, Ngendahimana Eric, Samson Babuwa, Bigirimana Abedi na Mugenzi Cedrick

    Marines FC: Ntwari Fiacre, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Felicien, Hirwa Jean de Dieu, Ndayishimiye Thierry, Nsengiyumva Irshad , Dushimimana Olivier, Gikamba Ismael, Mugenzi Bienvenue , Ishimwe Fiston na Ngabo Mucyo Fred

    Andi mafoto yaranze uyu mukino


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yatsindiwe-na-marines-i-kigali-ivuga-ko-yazize-umunaniro-amafoto

  • Abana batewe impungenge n’ibihano biremereye ndetse n’imirimo ivunanye bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n
    Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’abahabwa ibihano bibabaza umutima n’umubiri

    Binyuze mu Muryango wita ku burenganzira bw’abana (Children’s Voice Today – CVT), aba bana bagaragaje ibyo basanze hirya no hino mu mirenge aho baganiriye na bagenzi babo, ku bihano ndetse n’imirimo bahabwa.

    Ramadhan Mutiganda, umwana wo mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko aho bageze mu mirenge basanze hari aho abana bagikoreshwa mu mirima y’ibisheke, cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19, ubwo amashuri yari yarahagaze.

    Uyu mwana kandi yagaragaje bimwe mu bihano abana baganiriye babagejejeho, birimo ibibabaza umubiri n’umutima, akenshi abana bagiye bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarimu mu bihe by’amasomo.

    Ati “Birambabaza iyo mbonye umubyeyi utumva uburenganzira bw’umwana we, rimwe na rimwe sindenganya uwo mubyeyi kuko hari n’ubwo aba adasobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana”.

    Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo
    Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo

    Arongera ati “Ababyeyi baracyakoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo. Si bibi ko umwana yakwitoza gukora, ariko ababyeyi bakwiye kumenya ubwoko bw’imirimo umwana yakora ijyanye n’ikigero cye”.

    Uyu mwana kandi yongeraho ko uko gukoreshwa imirimo irenze ubushobozi bw’abana, binagira ingaruka ku mitsindire yabo mu ishuri.

    Ku bijyanye n’ibihano bihabwa abana, Mutiganda agira ati “Ntitwanze ko umwana ahanwa, ariko ndasaba ubuyobozi kugira inama ababyeyi bakajya babanza kuganiriza abana mbere yo kubaha ibihano. Sinshobora kwibagirwa umwana nasanze ari kurira, nyuma yo gupfukamishwa n’umubyeyi we ku mipfundikizo y’amacupa y’inzoga”.

    Jeannette Abihirwe, undi mwana na we wo mu Karere ka Nyarugenge, asaba ko abarimu bakwiye guhugurwa ku burenganzira bw’abana, ndetse n’uburyo buboneye bwo guhana abana, hirindwa ibihano bibabaza umubiri n’umutima.

    Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge
    Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge

    Seraphin Irafasha, umwe mu bakozi b’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA, avuga ko bigisha ababyeyi ibijyanye n’uburenganzira bw’abana, mu rwego rwo kwirinda ibihano bibabaza umubiri n’umutima, ndetse n’ibibatesha agaciro mu bandi.

    Asaba abana gukomeza kujya bagaragaza ababyeyi babirengaho bagakomeza guha abana babo ibihano bibabaza umubiri n’umutima, kugira ngo begerwe na bo baganirizwe.

    Inzego z
    Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zateze abana amatwi, bagaragaza ahakiri ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwabo

    Agira ati “Ntabwo twamenya ibihano byose ababyeyi baha abana, turasaba abana n’ababahagarariye gukomeza gukurikirana no kutumenyesha ahakiri ababyeyi barenga kuri ubwo burenganzira bw’abana na bo tukabegera tukabaganiriza”.

    Umukozi w’Umuryango Children’s Voice Today (CVT), ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa, Innocent Ntakirutimana, avuga ko imirimo mibi ikoreshwwa abana ndetse n’ibihano biremereye, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho n’imitekerereze yabo y’ahazaza.

    Ntakirutimana Innocent
    Ntakirutimana Innocent

    Agira ati “Nta mwana ukwiye gufatwa atyo! Iyo umwana ahawe imirimo irenze ubushobozi bwe, agahanishwa ibihano biremereye, ni igihombo ku gihugu. Dukora ubuvugizi duhereye mu nzego z’ibanze kugeza no mu nzego nkuru nka za Minisiteri n’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abana-batewe-impungenge-n-ibihano-biremereye-ndetse-n-imirimo-ivunanye-bahabwa

  • Itangazamakuru rirashimirwa uko ryafashije Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by
    Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo yiyongera

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko nyuma y’ikurikirana ry’uko amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze hari byinshi byakozwe byo gushimwa birimo gufasha no kuremera Abacitse ku icumu rya Jenoside, n’ibyakozwe binengwa birimo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ikurikirana ry’uko amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka rigamije kugaragaza ubufatanye bw’Abanyarwanda n’uko bitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kugaragaza ibikorwa byakozwe bishimwa bigaragaza Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda hagamijwe kubyigiraho ku bandi.

    Iryo kurikirana ry’iyubaharirizwa ry’amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge kandi rigamije kureba ibyagaraye mu gihe cyo Kwibuka binengwa kugira ngo byamaganwe.

    Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ikurikiranabikorwa ry’ubushakashatsi muri NURC, Tuyisabe Floride, atangaza ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye impinduka kubera ko Kwibuka byabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bimwe mu bishimwa byagaragaye harimo imikorere y’itangazamakuru ryagiye risura abacitse ku icumu rya Jenoside bakagaragaza uko babayeho, n’uko bagiye biyubaka, itangazamakuru kandi ngo ryafashije abaturage muri rusange kubamenyesha ibikorwa n’ibiganiro byo Kwibuka.

    Agira ati “Itangazamakuru rishimirwa kuba ryarafashije Abanyarwanda benshi kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu mu bihe Abanyarwanda bari mu ngo batitabira ibikorwa rusange byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera COVID-19”.

    Tuyisabe avuga kandi ko hari n’ibindi bikorwa Abanyarwanda bagiye bakora bigaragaza ubufatanye mu gushyigikira urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, haba mu Banyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu mahanga.

    Avuga ko hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye haba ku batanze ubuhamya ku mateka ya Jenoside bwagiye bufasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka ya Jenoside burimo n’ubw’abarinzi b’igihango n’imigirire yabo muri Jenoside yakorewe Abatusti, n’isomo Abanyarwanda bakwiye kuba bakuramo.

    Agira ati “Abarinzi b’Igihango bagiye bagaragara cyane mu gutanga ubuhamya bw’ibikorwa byiza bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyo bakomeje gukora nyuma yaho, bifasha Abanyarwanda gukira ibikomere”.

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge inashimira imikorere idasanzwe yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), aho yagiye itangaza amakuru y’umwihariko wa buri hantu n’amateka yaho mu gihe cya Jenoside.

    Tuyisabe avuga ko gutanga amakuru y’ahantu umunsi ku wundi n’uko byari byifashe muri Jenoside byafashije abantu gusobanukirwa amateka y’ahantu mu gihe cya Jenoside, amakuru yari akenewe cyane cyane ku babyiruka.

    Hari ibikorwa bibi bigayitse byagaragaye

    Ikurikirana ry’uko amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, rigaragaza ko hari ibyakozwe binengwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, birimo kuzimiza amakuru ku bimenyetso bya Jenoside no gupfobya Jenoside.

    Tuyisabe avuga kandi ko hagaragaye ibibazo bijyanye n’ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside nk’uko bisanzwe bigenda, iyo na yo ikaba ari imbogamizi ikomeje kubangamira abacitse ku icumu rya Jenoside.

    Zimwe mu ngamba zo gukurikirana no kurwanya ibyagaragaye binengwa mu iyubahirizwa ry’amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no guhana abagaragaweho n’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenosiee byigaragaje cyane mu mezi ya Mata kugeza muri Nyakanga 2020, muri rusange mu mezi icyenda ashize hakaba harakiriwe amadosiye asaga 300.

    Umuvuigizi w’Ubushinjacyanha Nkusi Faustin atangaza ko kuva mu myaka umunani ishize amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo yagiye azamuka, kubera ko Abanyarwanda bagenda barushaho gutanga amakuru kuri ibyo byaha kurusha mbere.

    Nkusi avuga ko ibyaha byavuye muri za dosiye zibarirwa mu 100 muri 2012 ubu bikaba bigeze muri dosiye 300 mu mwaka wa 2020, izo dosiye zikaba zifite ibimenyetso by’uko ibyaha byakozwe kuko nibura Ubushinjacyaha bwazitsinze ku kigero kiri hagati ya 70% na 90%.

    Nkusi avuga ko igihangayihakishije muri izo dosiye hagaragayemo n’iz’abakiri bato. Muri rusange kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2019 hakiriwe amasodiye 141, ariko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2020 hakirwa amadosye 182, bigaragaza ubwiyongere bw’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Agira ati “Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ni ho twakira amadosiye menshi, kuko hari ahantu bagikora ibyo byaha na n’ubu usanga tuba twakira andi madosiye kandi amenshi akagaragaza ibimenyetso ku buryo bahamywa ibyaha n’inkiko.

    Ni izihe ngamba NURC n’Ubushinjacyaha bukuru babona zikwiye gufatwa ngo hirindwe ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge?

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge arimo kurwanya Jenosidede n’Ingengabitekerezo yayo.

    Ishishikariza kandi Abanyarwanda Kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, gushyira imbere Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko n’ibindi byose byatandukanya Abanyarwanda no kwirinda ibindi bikorwa bibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge.

    Naho Ubushinjacyaha butangaza ko bwashyizeho gahunda yo kuganiriza Abanyarwanda ku byaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, no kubereka ko kubyirinda ari byo bifite akamaro kuko utabyirinze ahanwa kandi ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku buzima bwa nyira yo n’abamukomokaho n’igihugu muri rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itangazamakuru-rirashimirwa-uko-ryafashije-kwibuka-ku-nshuro-ya-26-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Bugesera: Hari byinshi byakurura ba mukerarugendo, ariko bikeneye gutunganywa kurushaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda
    Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda

    Mugabo Faustin, uyobora ishami ry’ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo mu Karere ka Bugesera, avuga ko muri ako Karere haboneka ibyiza nyaburanga bitandukanye, harimo amasangano y’umugezi wa Nyabarongo n’Akanyaru, bihurira mu Murenge wa Ntarama, Akagari Kibungo, Umudugudu wa Kigoma.

    Aho ayo mazi ahurira ngo ni ahantu heza, hanasurwa n’abantu batari bake, ariko ngo ntiharatunganywa uko bikwiye kuko bisaba ingengo y’imari nini.

    Iyo amazi y’iyo migezi yombi amaze guhura, abyara uruzi rw’Akagera. Mugabo avuga ko ikiraro abantu banyuraho baturutse mu Bugesera bagana mu Karere ka Kicukiro, cyubatse ku ruzi rw’Akagera, kuko ayo mazi aba yamaze guhura yabaye Akagera, nubwo hari abibeshya ko baba bambutse Nyabarongo ariko ngo si byo.

    Aho hari ayo masangano ngo hanasuwe n’Urwego rw’Iigihugu rw’Iterambere (RDB), ariko kuko kuhatunganya uko bikwiye ari ibintu bisaba kubanza gukora inyigo y’uko hatunganywa bigakurura ba mukerarugendo cyane, n’ubu ngo ntibiramenyekana igihe hazatunganyirizwa.

    Hari kandi Intebe y’umwami Ruganzu II Ndoli, iryo ngo ni ibuye riherereye ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga, Umudugudu wa Kindonyi. Iryo buye ngo riteye nk’intebe yegamirwa.

    Intebe y
    Intebe y’Umwami Ruganzu II Ndoli iri i Mayange

    Aho ngo ni ahantu hirengeye, uhari aba ashobora kureba mu Mujyi wa Kigali, ndetse akaba yanareba mu Karere ka Rwamagana. Impamvu hiswe ku Ntebe y’Umwami ngo ni ibivugwa ko Umwami yajyaga ahateka (ahicara) ashaka kureba hirya no hino ku misozi y’u Rwanda.

    Abahasura bavuga ko haba heza kurushaho haramutse hatunganyijwe, hakaba hakubakwa ihoteli nziza, kuko byakurura ba mukerarugendo.

    Ibindi bisurwa mu Karere ka Bugesera nk’uko bivugwa na Kaitakirwa Odilo ushinzwe gufasha ba mukerarugendo muri Komponyi yitwa ‘Mayange Tourism Company Ltd’, harimo inzu ya Kinyarwanda iherereye mu Murenge wa Mayange, iyo nzu ngo ikaba igaragaza amateka y’Akarere ka Bugesera, ikerekana uko inzu y’Umwami w’u Rwanda yabaga imeze, ndetse ikaba ibitse ibintu bitandukanye bya kera byerekwa abana bato kugira ngo babimenye ndetse n’abanyamahanga bayisuye.

    Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo
    Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo

    Hari kandi ibikorwa byasizwe n’umushinga witwa ‘Millennium’, kuko wafashaga abantu kuva mu bukene bakiteza imbere, mu bikorwa by’abaturage bakuwe mu bukene n’uwo mushinga bakunda gusurwa na ba Mukerarugendo, ni ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbuto cyane cyane imyembe ya kijyambere, imboga zihingwa ku Kiyaga cya Cyohoha n’ibikindi.

    Muri abo bakuwe mu bukene n’uwo mushinga, harimo abagore bafashijwe kubona aho bakorera mu Gakiriro ka Mayange, baboha Agaseke karakundwa karamenyekana hirya no hino ku isi ku buryo abo bagore ubu ngo banagacuruza bakoresheje ikoranabuhanga(online).

    Kubona umumbyeyi wiga iby’ikoranabuhanga akuze akabimenya ku rwego anacuruza aryifashishije na byo ngo bishimisha ba Mukerarugendo. Abo bagore kandi ngo bifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN), bakajya kwigisha abagore bari mu nkambi z’impunzi uko bakora ibintu bibafasha gutera imbere.

    Mu bindi bisurwa na ba mukerarugendo cyane, ni inyoni nyinshi z’amoko atandukanye usanga hafi y’ibiyaga bitandukanye nka Kamatana, Rweru, no ku bindi biyaga byo mu Murenge wa Gashora ndetse no mu Kigo cya ISAR-Karama, ngo izo nyoni zisurwa na ba mukerarugendo ziba zihari nyinshi.

    Kaitakirwa avuga ko izo nyoni zikundwa na ba mukerarugendo ari inyoni zisanzwe, ariko kuko ziba ari nyinshi z’amoko menshi ziri hamwe, ibyo ngo bishimisha ba mukerarugendo kuko baba batamenyereye kuzibona.

    Hari kandi urwobo rwa Bayanga na rwo ruherereye mu Murenge wa Gashora, amateka avugwa n’abaturage baruturiye avuga ko rwajugunywagamo abakobwa babaga batwaye inda z’indaro mu gihe cya kera.

    Uko rwavutse byo bivugwa kwinshi, ngo hari abavuga ko hari mu gihe cy’intambara hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, nyuma uwo Bayanga ngo wari mu ngabo z’Abanyarwanda abonye asumbirijwe umwanzi agiye kumufata yinjira mu musozi ucikamo icyobo abacika atyo, ariko nyuma icyo cyobo cyiza kujyamo amazi.

    Hari n’abavuga ko uwo Bayanga ngo yari Umwami wari ufite inka nyinshi zibura amazi, ni ko gucukura urwo rwobo nyuma bararumwitirira.

    Inzu ya Kinyarwanda irasurwa
    Inzu ya Kinyarwanda irasurwa

    Hari kandi umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge utuwemo n’abantu bakoze Jenoside n’abayirokotse wubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abakerarugendo bashaka kwiga amateka ya Jenoside basura uwo mudugudu, bakareba uko abo bantu babanye neza.

    Hari kandi ubukerarugendo bushingiye ku muco. Nk’uko Kaitakirwa abisobanura, ngo abakerarugendo bateguza bakiri iwabo, bakavuga ko bazaza igihe runaka, bakajya mu miryango y’Abanyarwanda isanzwe, bakiga uko bateka ibyo kurya bya Kinyarwanda, akaba ari na byo barya, bakabaho ubuzima umuturage w’Umunyarwanda usanzwe abaho.

    Uko kubaho nk’uko umuturage wamwakiriye abayeho, ngo na byo bishimisha ba mukerarugendo, kandi barabyiga bakabishobora, gusa muri rusange ikibagora hafi ya bose, ngo ni ukujya koga umuntu yijyaniye amazi mu ibase.

    Hari kandi no kubona ukuntu umukecuru yemera gusigarana abana b’umuturanyi, batagirana isano, mu gihe we yagiye guhinga cyangwa mu bindi. Ngo birabatangaza cyane, ukuntu umuntu yemera kwirirwa arera umwana utari uwe kandi atari n’umuntu ubikora nk’akazi ahemberwa.

    Abakerugendo kandi bashobora no gusura ishuri runaka, kugira ngo barebe uko uburezi mu Rwanda buhagaze, bakaba basura n’ivuriro runaka, kugira ngo barebe uko ubuvuzi bukora mu Rwanda, indwara zibasira abantu mu gice runaka, uko zivurwa, ariko cyane cyane ngo batangazwa na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

    Ubwo bukerarugendo bukorwa butyo, ngo buzamura cyane ingo ziba zakiriye ba mukerarugendo kuko 85% by’amafaranga mukererugendo aba yishyuye ngo akore ubwo bukerarugendo, ajya mu muryango wamwakiriye, naho 15% akajya muri kompanyi iba yabikurikiranye.

    Gusa kuko abenshi mu bakira abakerarugendo mu miryango n’ubundi ari abanyamuryango b’iyo kompanyi, ngo ayo 15% arabagarukira kuko aba yiyongera ku migabane yabo muri kompanyi.

    Mu Bugesera hari n
    Mu Bugesera hari n’ibiyaga byakurura ba mukerarugendo

    Aho ubwo bukerarugendo bugirira akamaro Abanyarwanda muri rusange, binyura mu itangwa ry’imisoro, kuko iyo kompanyi itanga imisoro kimwe n’izindi kompanyi zikora nka yo.

    Mugabo Faustin avuga ko mu byiza biri mu Karere ka Bugesera byagombye gukurura ba mukerarugendo harimo ibiyaga icyenda bibarizwa muri ako karere. Gusa ngo usanga nta mihanda itunganyije neza ibigeraho, cyangwa se ngo hategurwe ku buryo umukerarugendo ushatse aza akirobera amafi akayiyokereza aho ku mucanga, ushatse gukora siporo ikorerwa ku mazi akayikora kuko hari abayikunda.

    Ibyo byose bikozwe ngo byakurura ba mukerarugendo, ariko ngo ni ibintu bihenze, kandi Leta iba irebwa na byinshi bikenewe gutunganywa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/bugesera-hari-byinshi-byakurura-ba-mukerarugendo-ariko-bikeneye-gutunganywa-kurushaho