Blog

  • Leta ya Tanzania ntizihanganira uwari wese ushaka kwinezeza mu mafaranga y'abaturage #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, mubyo yise ko byaba ari ubuyobozi bubi, yatangaje ko Leta ya Tanzania itazihanganira uwari wese ushaka kwinezeza mu mafaranga y'abaturage.

    Kuri iyo mpamvu, Minisitiri w'Intebe Majaliwa yatanze itegeko ko kuva kuwa 17 Ukuboza 2020 abayobozi mu nzego za Leta baguze imodoka zihenze bagomba gutangira gutanga ibisobanuro mu cyumweru kimwe.

    Majaliwa yavuze ko Umunyamabanga mu biro bya minisitiri w'intebe, abashinzwe kugenzura ibyo kugura imodoka mu biro bye, abayobozi mu mujyi wa Mwanza, abo mu ri njyanama y'Uturere twa: Chato, Msalala na Kahama bagomba gusobanura impamvu baguze imodoka zihenze.

    Majaliwa ubwo yari mu kiganiro n'abayobozi muri Hoteli Malayika mu Mujyi wa Mwanza yavuze ko izi modoka ari umutwaro ku baturage.

    Uyu muyobozi yavuze ko aba badakwiriye gutunga imodoka zihenze aho kugira ngo bakoreshe ayo mafaranga mu mishinga iteza imbere abaturage. Aba ko abayobozi bakwiriye kuba bibuka neza amabwiriza ya Leta ku bijyanye no kugura imodoka.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/18/leta-ya-tanzania-ntizihanganira-uwari-wese-ushaka-kwinezeza-mu-mafaranga-yabaturage/

  • Ericsson: Intelligent connected machines to be a major part of life by 2030, consumers predict #rwanda #RwOT

     

    • Early tech-adopter consumers predict intelligent connectivity to enable services that go way beyond the mobile broadband experiences of today
    • Consumer expectations on smarter connectivity are higher than for any other connected intelligent machine type
    • These predictions about connected intelligent machines point to opportunities for 5G service providers for new intelligent network services.

    Consumers expect connected technology to become more flexible and interactive going forward and see devices enabling more pro-active, and even creative choices in a wide range of everyday life situations by 2030.

    The tenth edition of the Ericsson ConsumerLab10 Hot Consumer Trends report highlights consumer predictions about the various roles that connected intelligent machines could take on going forward. Each of these roles could be seen as new service areas, opening a range of opportunities for 5G service providers to gradually extend intelligent networks to their customers.

    At Ericsson Research, our vision is that advances in AI and cellular communications technology will enable connected intelligent machines to securely communicate across the networks of tomorrow. In the process, they could make the world more responsive to consumer needs than ever before, given that consumers predict intelligent connectivity to enable services that go way beyond the mobile broadband experiences of today.

    Based on long-standing global trend research, the ConsumerLab10 Hot Consumer Trends 2030 report represents the expectations and predictions of 50 million early technology adopters across 15 major cities.

    In this study, respondents rated 112 connected intelligent machine concepts, ranging from a human-centered to a more rational perspective. The result is an overview of the 10 roles consumers expect connected intelligent machines to take in everyday life by 2030. Each trend in the report depicts a specific role that such machines could take.

    Dr. Michael Björn, Head of Research Agenda, Ericsson Consumer &IndustryLab, and author of the report, says: 'I was surprised to see that consumer expectations on smarter connectivity are higher than for any other connected intelligent machine type. The Connectivity Gofers trend includes predictions that devices will intelligently adapt to any signal, with use of cellular, Wi-Fi and fixed connectivity being seamless, as well as smart signal locators that guide users to spots with optimal coverage even in crowded areas.'

    'This points to opportunities for 5G service providers to gradually extend intelligent networks to cover a whole range of new services for their customers, and each of the machine roles we present in this report could be seen as a whole new service area.'

    'The Community Bots trend, for example, highlights the role machine intelligence could take in providing much needed community services. The Explainers puts forward the idea that all connected devices need to be able to explain themselves to users, and Sustainability bots focuses on the increased need for localized intelligent climate advice going forward.'

    'What all of these potential services have in common is that they rely on intelligently communicating across devices and thus puts the networking aspect even more in the front seat than today.'

    The 10 Hot Consumer Trends for 2030

    1. Body bots: Get a power-up — 76 percent of consumers predict there will be intelligent posture-supporting suits.
    2. Guardian angels: Three-quarters believe that privacy guardians will help fool surveillance cameras and block electronic snooping.
    3. Community bots: Seventy-eight percent believe electronic watchdog services will alert neighborhood allies to any trespassers.
    4. Sustainability bots: Future weather will be extreme — 82 percent believe devices will share data and warn about local rain torrents or heat blasts.
    5. Home officers: WFH uninterrupted — 79 percent say smart speakers will project noise-canceling walls around the home office space.
    6. Explainers: Over 8 in 10 predict automated financial management systems that explain how your investments are handled.
    7. Connectivity gofers: Smart signal locators will be able to guide you to optimal connectivity spots, say 83 percent of consumers.
    8. Baddie bots: A baddie bot that can be trained to carry out burglaries or attack other people is wanted by 37 percent of AR/VR users.
    9. Media creators: Machines will curate content. Sixty-two percent think game consoles will make original games based on their game play.
    10. Bossy bots: Around 7 in 10 believe that social network AIs will understand your personality and build up a circle of friends that is good for your mental and physical wellbeing.

    Read the ConsumerLab Hot Consumer Trends 2030 report here

     

    62

    The post Ericsson: Intelligent connected machines to be a major part of life by 2030, consumers predict appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/18/ericsson-intelligent-connected-machines-to-be-a-major-part-of-life-by-2030-consumers-predict/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ericsson-intelligent-connected-machines-to-be-a-major-part-of-life-by-2030-consumers-predict

  • Ubuhamya:Angelique wamaze imyaka 9 ategereje urubyaro,ubu arahetse #rwanda #RwOT

    Angelique utuye i Bugesera nyuma yo gushyingirwa yahuye n’igishakwe cyo kubura urubyaro, biza kumuviramo gutabwa n’umugabo ajya kwibanira n’umukobwa wari incuti ya Angelique amubeshya ko atwite inda ye ariko kuko ikinyoma kidahishwa, byagaragaye ko uwo mukobwa adatwite bituma aumugabo yiyemeza kugaruka mu rugo akihagera umugore awe ahita asama kuko yari yicaranye isezerano ko Imana izamuha urubyaro kandi yarabisohoje.

    Bakimara gusezerana Angelique n’umugabo bumvaga bazahita babyara kuburyo wasangaga baganira, umugabo yifuza ko bazabanza kubyara umuhungu naho umugore yishakiraga kubanza umukobwa ariko babaye mu kibazo cyo kubura urubyaro.

    Mu magambo ye, Angelique arabisobanura neza ati:”Tukimara kubana twategereje urubyaro umwaka n’igice ushize dutangira urugendo rwo kwivuza, twivurije ku Gisenyi duhura n’abaganga bakomeye ariko batubwira ko ibisubizo by’ibizamini byacu bigaragaza ko turi bazima nta n’umwe ufite ikibazo, batubwira gutaha tugategereza urubyaro. Twarategeereje imyaka 3 ishize twibwira ko ku Gisenyi twakoreye ubukwe hashobora kuba hari ikibazo nuko dufata icyemezo twimukira i Bugesera.

    Tugeze i Bugesera twamaze umwaka dutegereje na bwo biranga, dutangira gutekereza ko abaganga badusuzumye mbere batarebye neza, dutangira kwivuza i Kigali ariko aho tugeze hose bakatubwira ngo tugende turi bazima. Ariko hagati aho amagambo y’abantu yabaga ari menshi bamwe bavuga ngo ndya iby’iki, banyita ingumba n’ibindi byinshi byanteraga umubabaro udashira.

    Twakomeje gutegereza imyaka ibaye 8 nari ndi mu masengesho y’iminsi 7 ku rusengero, umukozi w’Imana yarampamagaye njya ku ruhimbi ndapfukama ampanurira ko Imana impojeje amarira, impaye urubyaro ndetse inyubakiye urugo. Impamvu mbabwira ko imvugo y’Imana ihambaye, nkimara kubwirwa ubwo buhanuzi uwo munsi naratashye ngeze mu rugo umugabo wanjye ambwira ko ananiwe gutegereza agiye gushaka umwana. Yahise ajya kubana ku gisenyi n’umukobwa wari incuti yanjye magara, wumve ukuntu satani agutera ahereye ku ncuti za bugufi, ya marira Imana yambwiye ko Impojeje ahubwo nibwo nayarize”.

    Burya nta jambo Imana ivuga ngo rihere, irarikurikirana kugeza risohoye, ariko kandi imvugo y’Imana isaba uyibwiwe gushishoza, kwihangana no kwizera nk’uko uyu mubyeyi abisobanura agira ati:

    “Umugabo wanjye amaze kujya kubana n’uwo mukobwa, yamubeshye ko atwite inda ye, akajya asaba icyo ashaka cyose akakibona. Iyo igihe cyo kujya gupimisha inda kwa muganga cyageraga umukobwa yasabaga umugore utwite inkari akaba ari zo atanga igisubizo kikaza cyerekana ko atwite”.

    Igihe cyarageze abantu bakajya babwira umugabo wa Angelique ko uwo mukobwa babana amubeshya adatwite, umugababo akabahakanya avuga ko ari ukubateranya. Umugabo yaje gushyira ubwenge ku gihe abwira uwo mukobwa ati:”Abantu bambwira ko udatwite, none ngwino tujyane kwa muganga ikizamini bagusaba uragifata turi kumwe hanyuma ukimpe ngishyire muganga”. Umukobwa akimara kubyumva yahinze umushyitsi apfukama imbere y’umugabo amusaba imbabazi ati:”Mbabarira nakubeshye ko ntwite nyamara sinigeze nsama, none ngirira imbabazi”.

    Umugabo akimara kumenya ko umugore yamubeshye yahise afata umwanzuro wo gusubira iwe agafatanya n’umugore we gutegereza umwana.

    Angelique aragira ati “Hari kuwa kane nka saa tanu z’amanywa mbona umugabo araje arambwira ati:”Umva rero mugore wanjye! Ndaje ngo dufatanye gutegereza umwana kuko nsanze ibyo nabagamo nta mumaro reka dufatanye dusenge.

    Twabaye aho hashize igihe gito narasamye mbanza gushidikanya nkeka ko ari ibibyimba byaje mu nda, ariko ngiye kwa muganga bambwira ko nasamye. Igihe cyarageze mbyara umwana w’umukobwa tumwita Uwishimwe Shamiryase Radika”

    Asoza ubuhamya bwe uyu mubyeyi arashima Imana ko yasohoje ibyo yamusezeranyije ikamuha umwana w’umukobwa. Aboneye ho kandi gukomeza abari bacitse intege kubera kubura urubyaro, ababwira ko mu ijuru hari Imana ishobora byose bityo bategereze bihanganye Imana izabikora.

    Source:agakizatv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Angelique-wamaze-imyaka-9-ategereje-urubyaro-ubu-arahetse.html

  • Burera yabimburiye utundi turere mu gutaha ibyumba bishya by’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hafunguwe ibyumba 36 byuzuye mu Murenge wa Rugarama
    Hafunguwe ibyumba 36 byuzuye mu Murenge wa Rugarama

    Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal wayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyo byumba, yavuze ko ibyumba by’amashuri 610 n’ubwiherero burenga 850 biri muri gahunda yo gufungurwa ku mugaragaro, aho bigeze ku kigero kiri hejuru ya 80%.

    Avuga ko itariki bihaye ya 22 Ukwakira 2020 yo kuba ibyo byumba byose byuzuye biteguye kwesa uwo muhigo, ibyumba byose bikaba byamaze gutahwa mu rwego rwo kwifashishwa hirindwa ingendo n’ubucucike mu mashuri nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

    Yagize ati “Ubusanzwe mu karere ka Burera turi kubaka ibyumba 610 n’ubwiherero busaga 850, tukaba twifuje gutaha amwe mu mashuri yamaze kuzura ariko by’umwihariko ibyumba byose 36 byo mu murenge wa Rugarama byaba ibyubatse ku nkunga ya Banki y’isi no ku nkunga ya Guverinoma byose byaruzuye n’ubwiherero bwabyo, ku buryo abanyeshuri bashobora kubikoresha”.

    Arongera ati “Ubwo rero twishimiye kubifungura kugira ngo dushimire uruhare rw’abaturage n’abayobozi ndetse n’abakozi bahakoze kugira ngo tubereke ko igikorwa bakoze akarere kagishima, ndetse tunabonereho gusaba n’indi mirenge kugira ngo ibe yareberaho nayo yihutishe icyo gikorwa, kuko itariki twihaye ni 22 Ukuboza 2020 ibyo byumba byose bikaba byuzuye kandi murabona ko yegereje”.

    Ni ibyumba byashimishije abaturage bemeza ko bari bafite ikibazo cya bamwe mu bana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikabananiza bamwe bikabaviramo kureka ishuri, ariko banagaragaza ko ibyo byumba birarwanya ubucucike hirindwa icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

    Niragire Alexis ati “Urabyutsa umwana agatangira ati Papa naje nananiwe ejo niriwe iyo nta n’ubwo nariye, ugasanga kumubyutsa bibaye ikibazo. Ariko ubwo ibi byumba bibegereye bariga bishimye batabyinubira ku buryo ntawe uzongera gutekereza kuba yareka ishuri, ikindi n’icyo cyorezo turaboneraho kukirwanya mu mashuri kuko bazicara bahanye intera isabwa, turashimira Leta yaradufashije cyane”.

    Mugenzi we ati “Byabavunaga bigatuma uko akora urugendo rurerure ari nako yanga ishuri, ariko ubu birakemutse nta mwana uzongera guhatirwa kwiga, birarwanya n’ubucucike mu mashuri abana birinde Coronavirus”.

    Umuyobozi w’akarere Uwanyirigira Marie Chantal yakozwe ku mutima n’ibyishimo abaturage bagaragaje ubwo hafungurwaga ibyo byumba by’amashuri, avuga ko mu byemezo byafatiwe mu nama iheruka y’Umushyikirano, hasabwe ko ibyumba by’amashuri byihutishwa hagamijwe kugabanya ingendo ndende abana bakora no kwirinda ubucucike mu byumba by’amashuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

    Yagize ati “Ababyeyi barishimye cyane, birumvikana ni ibyumba byiza kandi ni ibyumba Leta y’u Rwanda yahisemo ko byakubakwa, mu byemezo byafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabaga ko ibyumba byose byahita byubakwa, kugira ngo hagabanywe ingendo ndetse n’ubucucike mu cyumba cy’ishuri bityo hazamurwe n’ireme ry’uburezi. Birumvikana ko no kwirinda COVID-19 biza koroha kubera ko uko ibyumba by’amashuri byiyongera ni nako intebe ziyongera”.

    Akarere ka Burera ni ko katangije igikorwa cyo gutaha ibyumba bishya byubatswe muri uyu mwaka mu ntara y’Amajyaruguru, ibyatashywe uyu munsi akaba ari ibyo mu bigo binyuranye by’amashuri birimo ishuri ribanza rya Burera, ishuri ribanza rya Cyahi, ishuri ribanza rya Maya l, ishuri ribanza rya Karangara n’urwunge rw’amashuri ya Rugarama.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/burera-yabimburiye-utundi-turere-mu-gutaha-ibyumba-bishya-by-amashuri

  • Amaherezo y'Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abasize bahekuye u Rwanda bakomeje kwihishahisha hirya no hino ku isi , ndetse naho bagaragaye bakarushya iminsi baburana urwandanze kugirango basunike iminsi. Mu bindi bakoresha harimo itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni umwicanyi Charles Ndereyehe Ntahobatuye, usigaye ushaka gukoresha itangazamakuru yiyitirira ibyp ataribyo dore ko yavuze ko ari umuntu uharanira uburenganzira bwa Muntu bikandikwa n'ikinyamakuru The Rwanda kibogamiye kuri FDLR.Iki kinyamakuru icyo kigamije ni ugutambamira ko Ndereye yoherezwa mu Rwanda dore ko bigeze kure, akaba atazaba ari Interahamwe yambere yoherejwe n'igihugu cy'Ubohalandi kuko hari izindi nterahamwe zoherejwe harimo Mugimba na Iyamuremye baherutse kuzanwa mu Rwanda vuba aha.

    Ndereyehe ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w'umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi. Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereeyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.

    Kubera amashuri nubugome bwo kwanga abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga itandukanye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.

    Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abanda bahezanguni b'abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw'icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw'icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA.  Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n'iburengerazuba.

    Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w'ikigo gishinzwe ubushakashatsi k'ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.

    Yategetse ko ko 20% by'umushahara w'abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk'umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.

    Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y'abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.

    Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w'ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.

    Nkuko byagiye ahagaragara mu minsi yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n'inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n'inzego z;umutekano mu Buholandi.

    Nguwo Charles Ndereyehe utegerejwe I Kigali ngo aryozwe ibyaha yakoze

    The post Amaherezo y'Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amaherezo-yinzira-ni-mu-nzu-umwicanyi-ndereyehe-azoherezwa-mu-rwanda/

  • La CNRU procède à la clôture du séminaire atelier sur la Codification pour l’emploi des jeunes #rwanda #RwOT

    ” Nous sommes très surpris par le style d’encadrement nous prodigué par l’équipe de formateurs. Formidable ! Nous avons pu concevoir des plateformes électroniques répondant aux défis de la société que nous observons et voulons résoudre. Nous sommes fiers d’entendre que la Commission Nationale pour l’UNESCO pourra continuer à nous encadrer jusqu’à ce que nos projets soient opérationnels “, a dit un des participants à ce séminaire-atelier excité à l’idée prononcée par les responsables de la CNRU de primer leurs projets et de les accompagner jusqu’à ce que les websites qu’ils ont conçus et codés soient activement visités sur le net.

    Une participante au Seminaire-atelier sur le coding, Ilana Mutegaraba,20 ans, etudiante a la faculte d”informatique de IPRC Kicukiro. Elle apprecie l’importance du seminaire

    ” Nous nous avons conçu un website intitulé imihigo based Umuturage. Nous observons que les dirigeants de districts signent des contrats de performance avec le Président de la République chaque année. La façon de communiquer ces contrats aux citoyens concernés est à désirer. Nous avons conçu ce Site Web de telle façon que ces contrats soient discutés au préalable avec les habitants du district. L’idée-projet qui recueille beaucoup de votes citoyens sera celle-là qui sera retenue. Il est donné à chaque habitant un espace où il exprime ses idées et un autre espace dit Opinion Pool. Dans ce dernier, il vote les idées de ses camarades qu’il juge meilleures. Le dirigeant responsable a la capacité de visiter ces espaces de débat en ligne. Il choisit les projets les votés en ligne pour en faire son Contrat de performance avec le Président de la République au cours de la cérémonie qu’il organise tous les ans “, confie Ilana Mutegaraba, Membre du Groupe 5.

    Un autre groupe monte un Projet dit Tap In &Out. Ce projet veut que le système de transport urbain utilisant des cartes de paiement soit précis selon la distance parcourue par le passager. Pour ce groupe, un tel passager se rendant de A à B paye moins cher que celui se rendant de A à C, à D… Bref, ce projet veut résoudre la question du paiement de service de transport selon les kilomètres parcourus et non tout le trajet emprunté par le transport en commun jusqu’à son terminal.
    Un autre groupe a présenté un projet dit MBWIRA. Ici, le groupe veut aider les jeunes filles et les mineures ayant connu des violences sexuelles soit dans les lieux de loisirs musicaux, de danses et autres.

    Ildephonse Mungwarakarama, directeur de Creativity Lab, un start up partenaire de la CNRU qui a organise le seminaire atelier

    Tous les projets ont été appréciés par le Jury. Le Directeur de la Science et Technologie de la CNRU a promis de distribuer des prix à ces groupes dans le courant du mois de janvier 2021.

    ” Notre soutien ne s’arrêtera pas là bas. Nous ferons un plaidoyer utile pour vous qui continuerez à affiner vos projets. Nous sommes ici pour accompagner les efforts et créativité des jeunes gens à trouver des solutions IT aux défis de la société comme vous venez de le montrer. Nous sommes agréablement surpris de constater que les défis auxquels est confrontée la société deviennent des opportunités des jeunes. Ces derniers réfléchissent sur ces défis, inventent des solutions informatiques y relatives et créent de l’emploi devant bénéficier à plusieurs personnes dans la quête de leur solutionnement “, a dit le Directeur de Science et Technologie de la CNRU en guise de mot de conclusion de ce séminaire atelier qui aura duré cinq jours.

    Des jeunes gens en ateliers

    Ces jeunes en atelier sont formidables. Ils ont inventé des projets informatiques dans le domaine de l’environnement dont celui de Online Gas Ordering System ou dans le domaine des droits démocratiques comme le E-Citizen Contribution System et bien d’autres.

    On a vu une jeune femme du nom de Sangwa, 27 ans, propriétaire d’un Start-up dit Yanjye.com. Elle a contribué à la conception et à l’encadrement de ce Workshop. Elle a promis une collaboration rapprochée et souhaitée par la CNRU au bénéfice de ces séminaristes.

    ” Nous sommes disposés à vous aider pour terminer vos codes. Nous sommes disposés à continuer à offrir notre collaboration à la CNRU pour que vous puissiez les terminer et engager d’autres “, a dit la jeune femme qui vient à peine de commencer son entreprise de formation des jeunes à des solutions informatiques utilisant des langages php, java script et bien d’autres.

    Mais elle n’est pas la seule ici car Alfred Bagilishya qui lui aussi a offert sa collaboration avec la CNRU dans la réalisation de ce séminaire-Atelier est initiateur de Envisage Incubator Ltd. Trè reconnaissant à la CNRU pour avoir été approché pour faire partie des animateurs de ce séminaire, il a encouragé les jeunes à être attentif aux problèmes sociaux et àadopter des aptitudes pour leur dépassement.

    ” Chers séminaristes, en analysant les problèmes sociaux, nous apprenons à chercher des solutions pour leur éradication. Mettez-vous à l’esprit que tout problème, défi constaté dans la société nous interpelle et exige que nous lui trouvions des solutions. Tout problème doit être changé en opportunité de créativité pour son dépassement et il est donc source de revenu car pour l’éradiquer nous engageons nos énergies intellectuelles et nos moyens matériels et financiers “, a dit Bagilishya.

    Pour le mot de la fin, M. Mvunabandi, Directeur de Science et Technologies de la CNRU, a apprécié l’esprit d’équipe qui a fait que beaucoup de projets IT focalisant sur les défis sociaux sont nés.

    ” Les prix que nous vous distribuerons au mois de janvier prochain ont un sens, celui de vous encourager à continuer le travail dans l’eswprit de groupe “, a dit aux séminaristes qui se sont promis de ne jamais rompre les liens avec la CNRU qui les a réveillés à la recherche scientifique et technologique.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/La-CNRU-procede-a-la-cloture-du-seminaire-atelier-sur-la-Codification-pour-l.html

  • Guverinoma y'u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga. #rwanda #RwOT

    Uyu mugore Carolyn Maloney uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yari aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika y'uRwanda, Paul Kagame, asa n'umutegeka gufungura Paul Rusesabagina, no kumusubiza muri Amerika!Ibi abenshi babibonyemo kwitiriranya uRwanda n'ibindi bihugu byemera gupfukama, bikayoborwa na poltiki ya 'cishwa aha'.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashubije Carolyn Maloney ,bamubwira ko uRwanda atari insina ngufi icibwaho urukoma n'ubonetse wese, kandi ko igihe cyo gushyirwaho igitutu n'iterabwoba Abanyarwanda bakirenze. Guverinoma y'uRwanda ibinyujije muri Ministeri y'Ubutabera nayo yandikiye Carolyn Maloney, imwibutsa ko ubutabera bw'uRwanda bwigenga, bukaba budakeneye ubuha amabwiriza uwo yaba ariwe wese. Iyi nyandiko yashyizweho umukono na Minisitiri Johnson Busingye, irasobanurira Madame Maloney ko Paul Rusesabagina atashimuswe nk'uko hari abahwihwisa, kuko indege yamuzanye mu Rwanda ariwe wayitegeye ubwe.

    Ageze i Kigali rero atabwa muri yombi, hakurikijwe impapuro mpuzamahanga zimushakisha, ubushinjacyaha Bukuru bw'uRwanda bwashyize ahagaragara mu mwaka wa 2018. Carolyn Maloney yibukijwe ko Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibya by'iterabwoba kandi bifitiwe ibimenyetso, nawe ubwe atashoboye guhakana kugeza ubu. Bimwe muri byo, harimo ibitero umutwe w'inyeshyamba , FLN ,yari ayoboye wagabye ku butaka bw'uRwanda,bikica abaturage 9 b'inzirakarengane abandi bagashimutwa, ibyabo bikangizwa ibindi bigasahurwa. Ibi rero nk'uko iyi baruwa ibivuga, ni ibikorwa by'iterabwoba, ndetse muri video n'ubu ikiri kuri Youtube, Rusesabagina yiyemereye ko izo nyeshyamba ari ize, anashishikariza rubanda kuzishyigikira.

    Mu gusoza, Guverinoma y'u Rwanda yabwiye Carolyn Maloney ko urubanza rwa Paul Rusesabagira ruzatangira tariki 26 Mutarama 2021, imusaba gutegereza imyanzuro y'urukiko. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ntiyahwemye kwibutsa amahanga ko politiki ya mpatsibihugu itagishoboka ku Rwanda, rutagikorera ku mabwiriza y'abishuka ko ari abanyamaboko.Maloney Carolyn ari mu bakiri ingumba z'amatwi.

    The post Guverinoma y'u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guverinoma-yu-rwanda-yibukije-madamu-carolyn-maloney-ko-urwanda-atari-insina-ngufi-kandi-ko-ubutabera-bwarwo-bwigenga/

  • Wa mukobwa udandaza agataro ku muhanda ufite imitere y'umubiri idasanzwe , abagabo bongeye gucika ururondogoro kubera agakanzu yagaragaye yambaye_ AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Abidjan mu gihugu cya Cote d'Ivoire umukobwa ufite imiterere idasanzwe yongeye ashavuza abagabo benshi ubwo yagaragaraga mu muhanda yikoreye akabase karimo ibyo yagendaga acuruza yambaye agakanzu kagufi kamufashe kagaragaza imiterere y'ikibuno cye .


    Uyu mukobwa wari wambaye agakanzu keza cyane k'ibara rya orange, kamwegereye ubonako iyi kanzu igaragaza imiterere y'ikibuno cye, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu muhanda agenda ashaka abamugurira ibyo yari yavanye murugo abitwaye ku mutwe.


    Kubera imiterere ye, uyu mukobwa ukunze kugaragara acuruza, ubunyobwa abagabo benshi bakunze kumuhagarika ndetse bigatuma banamuteza imbere kubera uburyo ateye ukabona ko binabashimishije.


    Ibi ni ibintu abantu benshi batamenyereye kubona umukobwa mwiza ufite imiterere nkiy'uyu ari mu muhanda ari gucuruza utuntu tw'ubucogocogo ari nayo mpamvu abantu benshi bamubonaga bagatungurwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/18/wa-mukobwa-udandaza-agataro-ku-muhanda-ufite-imitere-yumubiri-idasanzwe-abagabo-bongeye-gucika-ururondogoro-kubera-agakanzu-yagaragaye-yambaye_-amafoto/

  • Bazirunge zange zibe isogo, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abasize bahekuye u Rwanda bakomeje kwihishahisha hirya no hino ku isi , ndetse naho bagaragaye bakarushya iminsi baburana urwandanze kugirango basunike iminsi. Mu bindi bakoresha harimo itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni umwicanyi Charles Ndereyehe Ntahobatuye, usigaye ushaka gukoresha itangazamakuru yiyitirira ibyp ataribyo dore ko yavuze ko ari umuntu uharanira uburenganzira bwa Muntu bikandikwa n'ikinyamakuru The Rwanda kibogamiye kuri FDLR.Iki kinyamakuru icyo kigamije ni ugutambamira ko Ndereye yoherezwa mu Rwanda dore ko bigeze kure, akaba atazaba ari Interahamwe yambere yoherejwe n'igihugu cy'Ubohalandi kuko hari izindi nterahamwe zoherejwe harimo Mugimba na Iyamuremye baherutse kuzanwa mu Rwanda vuba aha.

    Ndereyehe ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w'umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi. Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereeyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.

    Kubera amashuri nubugome bwo kwanga abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga itandukanye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.

    Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abanda bahezanguni b'abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw'icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw'icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA.  Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n'iburengerazuba.

    Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w'ikigo gishinzwe ubushakashatsi k'ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.

    Yategetse ko ko 20% by'umushahara w'abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk'umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.

    Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y'abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.

    Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w'ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.

    Nkuko byagiye ahagaragara mu minsi yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n'inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n'inzego z;umutekano mu Buholandi.

    Nguwo Charles Ndereyehe utegerejwe I Kigali ngo aryozwe ibyaha yakoze

    The post Bazirunge zange zibe isogo, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bazirunge-zange-zibe-isogo-umwicanyi-ndereyehe-azoherezwa-mu-rwanda/