Blog

  • Ni gute isengesho rikora? #rwanda #RwOT

    Gusenga ni ukugiranaikiganiro n’Imana, ukayibwira, ukamara igihe imbere yayo, ukayegera. Binyuze mu isengesho, turamya Imana ndetse tukayishimira, tukayisaba ibyo dukeneye, twingingira abandi kandi twiga byinshi ku miterere y’Imana n’umugambi wayo ku buzima bwacu.

    Kwiga imikorere y’isengesho ni uburyo kamere bwo gukuza umubano wacu n’Umukiza.Uko tugenda dukuza ubusabane n’Imana Data binyuze mu Kristo Yesu Umwana wayo mu mbaraga z’Umwuka, duhishurirwa umutima w’isengesho.

    Isengesho ni igikorwa kigenewe umuntu gusa, nta kindi kiremwa gifite ububasha bwo kuganira n’Imana ku buryo busesuye. Ariko isengesho ry’umukiranutsi ni ndakumirwa ahantu hose rigerayo rigasenya ibihome bya Satani ushaka kwigarurira imitima y’abana b’Imana.

    Umusingi w’imikorere y’isengesho ni ukunoza umubano mwiza na Yesu. Yesu yatubwiye gusenga mu izina rye (Yohana 16:23-24), ibi bisobanuye gusengera mu butware bwe, kwihuza na we, kuyubaha no gusingiza izina ry’Imana. Kuko Yesu ari umutambyi wacu mukuru, dushobora kwegera intebe y’ubuntu bw’Imana dufite icyizere (Abaheburayo 4:14,16).

    Kugira ngo isengesho rikore kandi rigire imbaraga, rigomba gusengwa mu kwizera (Yakobo 1:5-7), gusengera mu kwizera Yesu yaduhaye ni ugusenga ubudacogora (Luka 18:1) gusenga ntabwo ari ugutegeka, ahubwo ni ukwicisha bugufi kugeza Imana imenye imitima yacu (Zaburi 44:21, Luka 16:15, Ibyakozwe n’Intumwa 15:8, Abaroma 8:27).

    Isengesho rishingiye ku rukundo Imana idukunda. Nk’abana bafite umubyeyi wuzuye impuhwe, dushobora kwizera Imana tukayizanira ibyo dukennye byose kuko yita kuri twe (Yesaya 64:8-9, Zaburi 103:13-14).

    Niba koko dushaka kumenya neza uko isengesho rikora, tuzabigire intego kwiga ubuzima bw’isengesho Yesu Kristo umwana w’Imana yabagamo. Yesu yahoraga hafi y’Imana asenga, bityo ni urugero rwacu rwiza dukwiriye gukurikiza.

    Nimusenga, ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhere ko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. Namwe nimusenga ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba (Matayo 6:5-8).

    Yesu yibanze ku kwirinda kuba indyarya no kugira umutima ubana n’Imana Data. Binyuze mu isengesho rye, Yesu yahaye abigishwa be urugero rw’uko bagomba gusenga. Mbere na mbere, yaberetse ko mu isengesho ryabo bagomba gushyiramo ngo izina ry’Imana ryubahwe, kandi umugambi wayo usohozwe. Yesu yabwiye abigishwa be uko bagomaba gusenga ati” Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru”. Matayo 6:9-10.

    Yesu yigishije intumwa ze ko, binyuze mu isengesho, bashobora kuza imbere y’Imana bakayibwira ibyo bakeneye “Uduhe ibyo kurya byacu by’uyu munsi” (Matayo 6:11). Data atwitaho. Ntidukwiye guhangayikishwa n’ibyo dukeneye uyu munsi cyangwa cyangwa ejo hazaza, tubwira Imana ibyo dukeneye kandi tukayizera nk’iduha ibyo dukeneye.

    Mu isengesho, imitima yacu isobanukirwa ko dukeneye imbabazi, no kwatura ibyaha byacu.”Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko tubabarira abaducumuyeho”(Matayo 6:12). Nk’uko Data yuzuye ubuntu n’imbabazi atugirira, tugomba kubabarira abaducumuyeho. Gutanga no kwakira imbabazi ni ikintu cy’ingenzi mu kubaka umubano uzira amakemwa n’Imana binyuze mu isengesho.

    Yesu yigishije ko isengesho ari amahirwe yo kwakira imbaraga ziva ku Mana zidufasha kurwanya ibigeragezo by’umwanzi. “Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi” (Matayo 6:13). Isengesho rituma tuba mu mbaraga z’Umwuwaka Wera bigatuma twihanaganira ibigeragezo ndetse tugatsinda icyaha.

    Pasiteri akaba n’umwanditsi Andrew Murray yasobanuye byinshi ku bumenyi bw’isengesho yandika ko “Rigomba guha Imana icyubahiro, gutegereza umugambi wayo no kugira kwizera guhagije “.

    Muri macye, Bibiliya itubwira byinshi bijyanye n’isengesho. Ikintu kiza ku mwanya wa mbere ni uko isengesho ry’abizera rikora umurimo wo kunoza umubano mwiza hagati yabo n’Imana. Abari muri Kristo bafite umwihariko wo gusabana n’Imana Data bakarushaho kumenya imiterere yayo binyuze mu isengesho.

    Source: www.gotquestions.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-isengesho-rikora.html

  • Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z'Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru #rwanda #RwOT

    Ubwo kuri uyu wa mbere Prezida wa Repubulika ,Paul Kagame,yaganiraga n'abaturage bari hirya no hino mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga,umubyeyi witwa Josepfine wo mu karere ka Nyaruguru yasobanuye ko yapfakajwe n'inyeshyamba za FLN mu bitero bagabye mu rugo rwabo mu mwaka wa 2018,ndetse avuga ko iyo hataba ingabo z'Igihugu zahise zitabara,abo bagome ba Paul Rusesabagira bari kwica umuryango wose.

    Josephine yavuze ko kuva icyo gihe abaturage ba Nyaruguru ndetse no mu nkengero zaho batekanye,nabyo akabishimira ingabo za RDF zihora ziri maso ngo impede zaRusesabagina zitabona aho zimenera ziza kwica inzieakarengane.Ibi rero biranyomoza ibihuha bimaze iminsi bikwizwa n'izo nyangabirama za FLN,zigira 'ndigabo ' ngo ntizizahagarika intambara zirimo muri Nyaruguru.Ariko se udashinga arabyina? Uyu mudamu Josephine wavugiraga n'abatabashije kuvugana na Perezida wa Repubulika, yagaragaje ko bishimiye ko ababagize abapfakazi n'imfubyi,Paul Rusesabagina na 'Sankara',bafashwe,ndetse anashimira umuntu wese wagize uruhare mu ifatwa ry'abo bicanyi.Mu kumusubiza Perezida Kagame yavuze ko n'abatafatwa ari ikibazo cy'igihe gusa,ati':Abasigaye nabo iminsi yabo irabaze'.

    Twakwibutsa ko muri iki kiganiro Umukuru w'Igihugu yavuze ko ubutabera buzakora igikwiye haba kuri Rusesabagina haba no kubo yagiriye nabi.Ntitwasoza tutagarutse ku ijambo rya Perezida Kagame,wavuze ko Abanyarwanda bageze aho batakwemera ko ibyo bavunikiye byaba imfabusa,asaba buri wese kugira uruhare mu kubirinda no kubyongera

     

    The post Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z'Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwe-mu-bapfakajwe-na-fln-ya-paul-rusesabagina-arashima-ingabo-zigihugu-zagaruye-umutekano-muri-nyaruguru/

  • We’ll ignore letters, petitions and pursue justice-Kagame #rwanda #RwOT

    The President revealed this today during an interactive session with members of the press and citizens, responding to a journalist who sought his comments on voices calling on him to release terror suspect, Paul Rusesabagina being tried in Rwanda.

    'People think differently, act differently, but the difference is going to be ourselves. The rule of law and how this is applied to settle this problem in favor of justice. So, it is not unexpected. All kinds of letters will be written and more appeals will be made, but for us we are steadfast on pursuing justice whichever way justice leads us into. Then, we will see what comes out,' he said.

    'We will simply pursue justice. And I hope that those raising voices wrongly will listen to what we are saying,” added Kagame.

    Recently, in her letter dated 14th December 2020, Carolyn B. Maloney, a Member of the US Congress wrote to President Paul Kagame requesting him to release and return a terror suspect, Rusesabagina Paul to the United States.

    He said that on August 27, 2020, Mr. Rusesabagina boarded a plane in Dubai believing he was headed to Burundi. In her letter, Carolyn, also said that 'Rwanda utilized clandestine methods to lure and arrest Mr. Rusesabagina, that the Government ignored the legal avenues available via US deportation laws’.

    The Minister of Justice and State’s Attorney General, Johnston Busingye has replied the letter the letter of Carolyn B. Maloney, a Member of the US Congress informing her that Rwanda’s justice system is independent that Paul Rusesabagina’s arrest and ongoing trial are based on key facts.

    Rwanda Investigation Bureau (RIB) and National public Prosecution Authority (NPPA) have clarified in court and to the media that Paul Rusesabagina was neither kidnapped nor extradited.

    He explained that Rusesabagina departed Dubai voluntarily by private jet and when his plane landed in Rwanda and he voluntarily alighted, 'he was placed under arrest pursuant to a 2018 NPPA arrest warrant’.

    NPPA has charged Rusesabagina alongside 18 other suspects with over nine serious charges including formation of an irregular amred group, membership of a terrorist group, financing terrorism, murder as an act of terrorism, attempted murder as an act of terrorism, arson as an act of terrorism, attempted murder as an act of terrorism and assault and battery as an act of terrorism.

    The court has scheduled their trial to begin on the 26th of January 2021 where they will be tried by Rwanda’s High Court Chamber for International and Cross-Border crimes located in Nyanza district, Southern Province.

    As Busingye Busingye explained recently in a reply letter to the US Congresswoman 'the NPPA further asserts that Mr. Rusesabagina has been neither secretive nor silent about his criminal intent, and that the fact, for example, that in December 2018 as President of MRCD-Ubumwe and its armed wing, the FLN /NLF Force de Liberation Nationale/ National Liberation Forces), he posted a video new year message on YouTube pledging his full support to the youth of the National liberation Forces, and openly called for war on Rwanda.

    Among others, the NPPA asserts that this same group (MRCD/FLN), thereafter, led and claimed responsibility for several terror attacks in Nyamagabe, Nyaruguru and Nyungwe Forest, Southern Rwanda in 2018, killing 9 people and leaving many others wounded.

    It has set fire and destroyed local population’s property and infrastructure including a local cooperative building, cars, motorbikes among others.

    According to Busingye, Rusesabagina has been subject of an NPPA International Arrest Warrant since 2010 following evidence of funding he provided to the FDLR in activities to destabilize Rwanda’s security.

    As he commented on the issue, Kagame explained that the matter should be understood well because facts around the case are clear. He said that complaints will always be there but Rwanda will consider the rule of law to render justice and do what is right.

    'It is not only going to be done in favor of Rusesabagina, justice will also be done in favor of those who are grieving; those who lost their loved ones at the hands of an organization Rusesabagina belonged to and was a leader of. These are facts. These people who defend Rusesabagina either don’t have facts, know them and ignore them, or think that, it doesn’t matter the facts, this person is more important than the persons whose lives were lost or the families of those who lost lives,' he noted.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/we-ll-ignore-letters-petitions-and-pursue-justice-kagame

  • Ubukungu buri kuzahuka, ibibazo by’umutekano ku nkiko z’igihugu biri kurangira – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagejeje ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze
    Perezida Kagame yagejeje ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze

    Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko ibibazo by’umutekano byagiye bigaragara ku nkiko z’igihugu aho gihana imbibi n’ibindi bihugu byakemutse ku buryo bushimishije hakaba hasigaye bike cyane kandi na byo biri hafi yo gukemuka.

    Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku baturarwanda binyuze ku ikoranabuhanga aho yagarutse ku byakozwe kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2020, umwaka wari witezwemo iterambere ryisumbuyeho ariko hakaza kwaduka icyorezo cya COVID-19 cyarikomye mu nkokora haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.

    Mu mibereho myiza y’abaturage hakozwe byinshi birimo no gufasha abatishoboye

    Perezida Kagame yavuze ko mu mibereho myiza y’abaturage, hishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mitweli) abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, naho amafaranga arenga miliyari 10frw ahabwa imiryango y’abantu badashoboye kwifasha.

    Perezida Kagame yavuze ko hari gutunganywa ibyiciro bishya by’ubudehe kandi bikwiye gukorwa mu mucyo n’abaturage bikanozwa kugira ngo bizakemure ikibazo cy’amakosa yagaragaye mu byiciro byashize kugira ngo ababuraga amahirwe batazongera gucikanwa ahubwo babe ari bo bajya baherwaho.

    Muri iki kiganiro cy’uko u Rwanda ruhagaze kandi Perezida Kagame yagarutse ku musaruro w’ubuhinzi aho yagaragaje ko gutuburira imbuto mu gihugu imbere byafashije kugabanya gutumiza imbuto mu mahanga.

    Naho gahunda yo guhunika imyaka ikaba yarafashije kubona ibiribwa bigera kuri Toni ibihumbi bitanu (5000) byo kugoboka abari bugarijwe na COVID-19, mu gihe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga byinjije abarirwa muri miliyoni 400frw.

    Perezida Kagame yavuze ko hanaguzwe utumashini 17 twumisha umusaruro muri gahunda yo kurwanya indwara z’imyaka, kandi hubakwa n’ibigega bigera kuri 500, yongeraho ko ubuhinzi buri gutera imbere kandi buzakomeza kwitabwaho.

    Kuguvurura serivisi z’ubuzima bizatuma indwara zikomeye zivurirwa mu Rwanda

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri gahunda yo kunoza serivisi z’ubuzima, hubatswe ibitaro bishya bitatu bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, ibitaro bya Nyarugenge n’ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke.

    Perezida Kagame yavuze ko hakozwe ibishoboka ngo mu Rwanda haboneke uburyo bwo kuvura indwara zikomeye hakaba haraguzwe ibikoresho bishya birimo n’imashini yo gufasha mu buvuzi bw’umutima no gushyiraho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima.

    Perezida Kagame avuga ko kuvugurura serivisi z’ubuzima bizagabanya ubushobozi bwakererwaga ngo umuntu ajye kwivuriza mu bihugu byo hanze kwipimisha no kuvurirwayo bikaba bizajya bikorerwa mu Rwanda.

    Hari kandi izindi serivisi zimaze gushyirwamo imbaraga mu bitaro bya Faisal harimo no gushaka abaganga bafite ubumenyi buhanitse mu kuvura indwara zikomeye ku buryo bizafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bajyaga kwivuriza hanze kubona izo serivisi bakenera mu Rwanda.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzaba rufite n’ubushobozi bwo kwakira abarwayi bavuye mu bihugu byo mu Karere.

    Ibikorwa remezo byashyizwemo imbaraga

    Mu bikorwa remezo muri uyu mwaka wa 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri 22 ku buryo amashuri yongeye gutangira hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.

    Mu bikorwa remezo kandi hubatswe ibifasha gukumira imyuzure mu bice by’Igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza, Perezida Kagame akaba yavuze ko hubatswe ibikorwa remezo kandi abaturage abigizemo uruhare.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibiza byahungabanyije ubuzima bw’abantu akenshi ugasanga ubuzima buhungabana kubera amakosa aba yarakozwe abantu bagatura ahatarabugenewe.

    Aha yakomoje ku bikorwa nabi ugasanga igihe cyo kubikosora abantu basa nk’abahungabanye kandi ubuyobozi buba buri gutabara abantu ngo bave mu bishanga bature ahegutse, bikaba byagaragara nk’ibyahungabanyije abantu kandi nyamara haba hagamijwe kubarengera.

    Mu bijyanye n’itumanaho, Perezida Kagame yavuze ko umuyoboro w’itumanaho wageze mu bice bisaga 120 naho ingo zikabakaba ibihumbi 200 zikaba zarabonye amashanyarazi kandi mu minsi mike abaturage bose bakaba bazaba bafite amashanyarazi.

    Mu kuzahura ubukungu, Leta yashyize agera kuri miliyari 100frw mu kigega ngobokabungu mu gihe umusaruro mbumbe wari wagabanutse mu gihembwe cya kabiri wongeye guzamuka mu gihembwe cya gatatu bikagaragaza ko ubukungu bugenda buzahuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana na COVID-19.

    Perezida Kagame avuga ko ubukerarurendo bwongeye gutangizwa, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakomeza, ariko habaho n’uburyo bw’ishoramari rishya aho imishinga igera ku 172 yanditswe ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, iyo mishinga ikazahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

    Ibibazo by’umutekano ku mbibi z’Igihugu byarakemutse ku gipimo kinini

    Mu mutekano n’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu bituranyi kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere kandi ruracyagerageza ubufatanye, inzira ikaba ari nziza kandi hari byinshi byagezweho n’ubwo hari ibitararangira neza ariko umutekano ukaba wifashe neza.

    Avuga ko akabazo katarakemuka kari mu Majyepfo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kandi hari ibiganiro biriho bizafasha gushakira umuti icyo kibazo, mu burengerazuba ho u Rwanda ruhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na ho habaye ubufatanye.

    Agira ati “Twafatanyije rugikubita n’Igihugu cya DRC hakimara kuba impinduka ku buryo twafatanyije gushakira hamwe ibisubizo kandi byagenze neza byinshi byarakemutse hasigaye gato cyane, dukorana neza n’igihugu cy’inshuti, naho mu Majyaruguru haracyari utubazo ariko na ho bizagenda bikemuka.”

    Yongeyeho ati “Iyo bigeze ku mahoro abereye bose kuko n’ababangamira umutekano wacu bizaba ngombwa ko na bo babona ko dufite umutekano na bo bakawugira ari byo bakwiye kuba bifuza”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira inama y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba muri Kamena 2021.

    Perezida Kagame akaba yavuze ko ubufatanye n’ibindi bihugu bikorana neza n’u Rwanda byafashije mu buryo bushimishije guhanagana n’icyorezo cya COVID-19.

    Umukuru w’Igihugu ashimira ababigizemo uruhare bose mu gutera inkunga u Rwanda nk’abakora akazi kabo uko bikwiye baba Abanyarwanda cyangwa abandi bari mu Rwanda barimo abakora mu nzego z’ubuzima by’umwihariko abari ku isonga mu kurwanya icyorezo harimo n’abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake b’urubyiruko, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragariza Abanyarwanda, ashimira n’ababa mu mahanga batanze inkunga yo kugoboka abaturage bakomwe mu nkokora na COVID-19 muri byinshi bakora.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo uko bakoze neza kandi ko bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo aho bazaba bari hose kwihangana no guhangana n‘ibibazo mu bihe bikomeye bakemera kudaheranwa na byo, bikaba bikwiye kuzakomeza gutyo ibyakozwe nabi bigakosorwa mu gihe ibyakozwe neza byakomeza gutezwa imbere.

    Avuga ko ubuzima n’imibereho myiza biriho n’ibizaza bidakwiye kubangamirwa kuko u Rwanda rugeze aho ibyakozwe bidakwiye kuba impfabusa kuko atari igihe cyo gucogora ahubwo bikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu byakozwe hagamijwe gukomeza gutera intambwe buri wese abigizemo uruhare mu mikoranire hakarindwa ibyagezweho hagamijwe kuzuzanya.

    Perezida Kagame avuga ko habayeho kugira ibyo abantu bigomwa birimo no kutishimira hamwe mu miryango ibihe by’impera z’umwaka kandi na n’ubu ntibirashoboka kuko iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana guhangana na COVID-19 kandi hagatakara byinshi birimo n’ubuzima kuko icyorezo gihungabanya buri kintu cyose n’ubuzima burimo.

    Yijeje ko ku bufatanye bwa bose, igihugu kizongera kigasubira mu nzira y’iterambere ryihuse hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda n’imiryango yabo, ashimira Abanyarwanda n’inshuti zarwo n’abafatanyabikorwa kuba bakomeje gufatanya mu rugendo rw’iterambere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubukungu-buri-kuzahuka-ibibazo-by-umutekano-ku-nkiko-z-igihugu-biri-kurangira-perezida-kagame

  • Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru 'Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye' #rwanda #RwOT

    Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw'icyongereza nka 'State of the Nation.' Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru aho yagaragazaga aho igihugu kigeze ndetse n'ibihe kirimo akaba yatangiye yifuriza abanyarwanda bose iminsi mikuru myiza aho yatangiye agira ati 'Ntangiye mbifuriza gusoza uyu mwaka neza, nanabifuriza umwaka mushya muhire uri kuza. Igihe nk'iki dusoza umwaka ushize, nababwiye ko umwaka wa 2019 wabaye mwiza ku Rwanda, ndetse mbabwira ko 2020 nawo uzaba mwiza kurushaho. Gusa nanababwiye ko bitoroshye kumenya ibizaba imbere, ari nabyo byabaye. Hajemo kubamo icyorezo cyakwiriye Isi yose.

    Ariko nubwo icyo cyorezo cyatumye duhindura bimwe twari twarateganije, ndagira ngo nongere mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza, kandi impamvu zibyerekana ziragaragara.
    Ndagira ngo mbanze nshimire Abanyarwanda bose ubufatanye, ubwitange n'ubushake mu guhangana n'ibyo bibazo.'

    Perezida Kagame ati 'Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twakoze byose twirinda biba impfabusa. Iki ntabwo ari igihe cyo gucogora, ahubwo ni ukurinda ibyo tugezeho bishimishije, tugaharanira ibyo dushaka kugeraho, tugaharanira guhera dutera intambwe.

    Buri wese afite inshingano yo gukorana na mugenzi we tukarinda ibyo twubaka, tukuzuzanya. Uyu mwaka byabaye ngombwa ko hari ibyo twigomwa nubwo bitari byoroshye. Harimo ko imiryango yacu itahurira hamwe ngo twishimire isoza ry'umwaka n'ibindi bihuriza hamwe imiryango ngo yishime. Iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana bigatuma dutakaza byinshi harimo n'ubuzima. Twese dufatanyije, tuzongere dusubire mu buzima bw'iterambere ryihuse, bityo dukomeze tuzamure imibereho myiza yacu n'iy'imiryango yacu. Asoza, yongeye gushimira Abanyarwanda bose n'inshuti zabo, ati 'twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y'Imana, murakoze cyane.

    Perezida Kagame ku majwi amuhamagarira kurekura ukekwaho iterabwoba, Paul Rusesabagina: ati 'Iki ntigikwiye kuba ikibazo gikomeye. Ikibazo kigomba kumvikana neza kuko amakuru ajyanye n'uru rubanza arasobanutse. Mubijyanye nibi birego n'amabaruwa yanditswe, ntabwo bitunguranye. Twumva isi dutuye, niyo yaba isobanutse kandi ntakibazo gihari, hazajya habaho abantu bazavuga ko uyu muntu atagomba gukorwaho cyangwa ko atigeze yibeshya.

    Twanyuze muri aya mateka ubwacu. Muri uru rubanza rwihariye, nzi neza ko abantu bamwe basabana nuyu mugabo batazi byinshi ku mateka; Ntabwo niteze ko abo bantu bose bazi uruhande rutari rwo rw'uyu muntu, cyangwa birashoboka ko bamufata nk'umwe muri bo bakagerageza kumurwanirira. Ariko hagomba no kubaho uburyo bwo gukosora abatabyumva neza. Kandi nibyo leta, amategeko, n'abayobozi bagomba gukora, bashyigikira ubutabera n'ukuri. Nibyo tuzakurikirana, tumenye neza ko ubutabera bwakozwe. Ntabwo bigiye gukorwa gusa mu rwego rwa Rusesabagina, ubutabera nabwo buzakorwa mu rwego rwo gushyigikira abababaye; abapfushije ababo bikozwe n'abo Rusesabagina Paul yari abereye Umuyobozi. Ibi ni ukuri.

    Aba bantu barengera Rusesabagina baba batazi ibyo bintu,cyangwa se barabizi cyangwa se babyirengagiza nkana , cyangwa batekereza ko uyu mugabo aruta ubuzima bw'abantu bishe. Amabaruwa y'ubwoko bwose azandikwa kandi ajurirwe, ariko tuzakurikirana ubutabera. Kandi nizera ko abazamura amajwi nabi bazumva ibyo tuvuga. '

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko n'ubwo uyu mwaka turi gusoza waranzwe n'ibihe bikomeye byazanywe n'icyorezo cya COVID19 abanyarwanda bagaragaje ubufatanye n'ubushake bwo gushaka guhangana n'ibibazo byazanywe nacyo. Asoza, yongeye gushimira Abanyarwanda bose n'inshuti zabo, ati 'twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y'Imana, murakoze cyane.''

    The post Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru 'Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-mu-kiganiro-nabanyamakuru-ubutabera-bukwiriye-buzahabwa-rusesabagina-ndetse-nabo-yahekuye/

  • Perezida Kagame arageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze #rwanda #RwOT

    Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 98 ivuga ku nshingano z’Umukuru w’Igihugu.

    Mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko 'Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze’.

    Ubusanzwe iri jambo Umukuru w’Igihugu yarivugiraga mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ariko muri uyu mwaka yarasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego.

    Ubwo iyi nama yasubikwaga, hanzuwe ko ku wa 21 Ukuboza, hateganyijwe ikiganiro Umukuru w’Igihugu azagirana n’abayobozi, abanyamakuru n’abaturage ari nacyo kizatangarizwamo ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

    Kuri iyi nshuro byitezwe ko iryo jambo riha ihumure Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo bya Coronavirus, bigahungabanya ubukungu n’imibereho muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-arageza-ku-Banyarwanda-uko-igihugu-gihagaze

  • Paremuhutu Ladislas wigishaga muri TTC De La Salle Byumba yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Parmehutu Ladislas yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa TTC de La Salle Byumba.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bwa TTC De La Salle Byumba n’Umuryango mugari w’aba Lasalliens rivuga ko bababajwe no kubika urupfu rw’umwe mu barezi bawo Parmehutu Ladislas witabye Imana mu ijoro ryakeye.

    Umuyobozi w’ishuri rya TTC de La Salle Byumba, Frere Burasa Maurice yabwiye UKWEZI ko nyakwigendera yari amaze 10 yigisha kuri iri shuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Paremuhutu-Ladislas-wigishaga-muri-TTC-De-La-Salle-Byumba-yitabye-Imana

  • Barefoot Presidential Candidate Evacuates His Pursuers #rwanda #RwOT

    Presidential candidate Patrick Oboi Amuriat of the Forum For Democracti Change (FDC) party has been seen evacuating an injured Uganda soldier from a nasty accident scene after the patrol car chasing the candidate overturned.

    Three police officers and two Uganda Peoples Defence Forces (UPDF) officers were on Monday seriously injured after their patrol car that was pursuing the Presidential candidate overturned. This prompted the opposition candidate to stop and help evacuate the security members that were chasing him.

    'Sad news one of the patrols that was chasing Presidential Candidate Patrick Oboi Amuriat ( POA) got an accident injuring three police officers and two UPDF  officers and our team had to help in evacuating the Victims,' the FDC said via its official social media accounts.

    The FDC, which has for more than five times fielded a candidate to contest against Incumbent President Yoweri  Museveni, have miserably failed and in some instances claimed victory in the polls.

    Under this ongoing campaign, the FDC says, it is 'in the final Liberation Phase of removing dictatorship from Uganda and restore the true Spirit of One Uganda, One People.'

    The party also claims it aspires to offer Ugandans a brand of political and public service leadership that is transformative, selfless, and patriotic.

    'We are committed to pursue policies that make growth more inclusive, create new, decent and well-paying jobs, dramatically improve the quality of public service delivery and strengthen citizenship,' the party says in its rally for support.

    On Thursday, Presidential Candidate Patrick Oboi Amuriat (POA) was stopped from accessing Kyegegwa Town Council but by defiance POA is campaigning in Kyegegwa town council.

    Candidate Patrick Oboi is known to dress up in suits but does not wear shoes as a sign of protest to government. For being bear feet, the candidate is drawing large crowds all coming to take a glimpse of this man.

    On Monday, he stopped by Kibuye Market in Kyegegwa District to buy food and the Vendors were very happy to See the barefoot President.

    The post Barefoot Presidential Candidate Evacuates His Pursuers appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/barefoot-presidential-candidate-evacuates-his-pursuers/

  • Amb. Hategeka presents copies of credentials to represent Rwanda in Saudi Arabia #rwanda #RwOT

    Amb. Emmanuel Hategeka presented to H.E Mashare Ali Bennaheet Ag. Under Secretary in the Ministry of Foreign Affairs a copy of credentials designating him as Rwanda’s Non-resident Ambassador to the Kingdom of Saudi Arabia.

    After presenting credentials yesterday, Amb. Hategeka reiterated commitment to strengthen bilateral relations. He also held bilateral talks with Mashare.

    'Honored to have presented today a copy of my credentials as non-resident Ambassador designate of Rwanda to the Kingdom of Saudi Arabia. Looking forward to strengthening the existing good relations between our two countries,' he said in a tweet.

    Hategeka is Rwanda’s ambassador to the United Arab Emirates (UAE) since 15th July 2019. He will be representing Rwanda in Saudi Arabia with residence in UAE.

    Amb. Hategeka served as Deputy Chief Executive Officer at Rwanda Development Board (RDB) prior to his ambassadorial post.

    Rwanda, Saudi Arabia relations got boost since 2006 when officials from the country started visiting Rwanda at different times.

    In 2018, both countries signed agreement to promote diplomatic relations witnessed by Rwanda’s ambassador to the UN, Valentine Rugwabiza while Saudi Arabia was represented by its representative to UN, Abdallah Yahya Al-Mouallimi.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/amb-hategeka-presents-copies-of-credentials-to-represent-rwanda-in-saudi-arabia

  • Igihugu gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw’icyongereza nka 'State of the Nation.’

    Umukuru w’Igihugu kandi muri iri jambo yaboneyeho kwifuriza abanyarwanda kugira impera nziza z’umwaka no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko umwaka ushize iki gihe yabwiye abanyarwanda ko igihugu gihagaze neza ndetse abanyarwanda bazaharanira ko uwo muvuduko mu iterambere ukomeza n’ubwo nta wamenya uko umwaka utaha uzaba umeze.

    Yagize ati 'Dusoza umwaka ushize nababwiye ko umwaka wa 2019, watubereye mwiza ndetse nizera ko n’undi ugiye gukurikira uzaba mwiza ndetse mvuga ko ushobora no kuba warushaho kuba mwiza.'

    'Nababwiye ko ntibyoroshye kumenya ibihe biri imbere ikiba kibirimo, hanyuma ngira ngo icyo cya kabiri nicyo cyaje kubaho muri 2020, haje kubamo icyorezo, … ubu tukaba tumaranye nacyo hafi umwaka wose ariko n’ubwo icyo cyorezo cya COVID19, cyatugizeho ingaruka zikomeye ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mubyo twari twarateganyije ndagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza muri ibyo byose.'

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abanyarwanda kubw’ubwitange, ubufatanye no gukora cyane bagaragaza ubushake bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo ibi byazanywe n’icyorezo cya COVID19.

    'Igihugu gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara.'

    Ati 'Ubwo ndashimira rero twese, abantu bose barahagurutse bakora ibishoboka byose bahangana n’iki cyorezo kigikomeza ntan’ubwo kirarangira, ntibirasobanuka aho kigana, tugomba gukomeza kumenya kubana nacyo mu gihe kigihari tukarwana nacyo kandi duharanira kugira ngo dukomeza ubuzima bwiza.'

    Umukuru w’Igihugu avuga ko kugira ngo ibyo byose bishoboke binyura mu cyizere abaturage n’ubuyobozi bafitanye ariko bigashyikirwa na Politiki iteza imbere gukorera hamwe hagamijwe kubaka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Igihugu-gihagaze-neza-n-impamvu-zibyerekana-ziragaragara-Perezida-Kagame