Blog

  • Announcement: Company Looking for Property on Sale #rwanda #RwOT

    An industrial company is looking for a plot on sale in Bujumbura of over 5000 square meters.
    Don’t hesitate to contact us at our e-mail “[email protected]

    Source : https://en.igihe.com/services/announcement/article/announcement-company-looking-for-property-on-sale

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina ya Emeryne #rwanda #RwOT

    Uwitwa TUYIZERE IGIHOZO Emeryne mwene DUKUZUMUREMYI Damascene na UWIZEYIMANA Mediatrice utuye mu mudugudu wa Nyabitare akagari ka Gasave , umurenge wa Nduba , akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, uboneka kuri telephone Nimero: 0780464410/0788807167;

    Yasabye uburenganzira bwo guhinduza guhinduza amazina asanganywe ariyo TUYIZERE IGIHOZO Emeryne , akavanamo TUYIZERE no gukosora izina Emeryne rikandikwa Emelyne akitwa IGIHOZO Emelyne mu Irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko amazina atatu yabaye menshi, agatangira kwiga yanditswe ku mazina abiri gusa, ariyo IGIHOZO Emelyne, akaba ashaka kugira umwirondoro umwe mu byangombwa bye byose.

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kuvana izina TUYIZERE mu mazina asanganywe TUYIZERE IGIHOZO Emeryne no gukosora izina Emeryne rikandikwa Emelyne bityo akitwa IGIHOZO Emelyne mu gitabo cy’irangamimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-ya-Emeryne

  • Karekezi Olivier yasubiye muri Sweden #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier yerekeje muri Sweden mu kiruhuko ni nyuma y’uko shampiyona mu Rwanda yahagaze.

    Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mutoza mukuru wa Kiyovu Sports yafashe indege yerekeza muri Sweden gusura umuryango we.

    Mu kiganiro kigufi ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga wa Kiyovu Sports,Munyangabe Omar yavuze ko bamuhaye uruhashya aho azagaruka mu Rwanda ku wa 15 Mutarama 2021 ariko hakaba ashobora no kugaruka mbere yaho bitewe n’igihe shampiyona izasubukurirwa.

    Ati“umutoza twamuhaye uruhushya ajya gusura umuryango, urumva shampiyona ntabwo irimo gukinwa, niyo mpamvu twamurekuye. Kugaruka ni kuri 15 Mutarama ariko shampiyona igarutse vuba na we yaza mbere agakora akazi ke.”

    Tariki ya 11 Ukuboza 2020, MINISPORTS yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo umwaka w’imikino 2020-2021, ni nyuma y’uko hari amakipe yagaragaje kutubahiriza amabwirza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    FERWAFA ikaba yaratumiye abayobozi b’amakipe mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku wa Kane yiga ku buryo shampiyona yazagaruka vuba.

    karekezi Olivier yahawe uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/karekezi-olivier-yasubiye-muri-sweden

  • USA : Joe Biden yakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Biden yahawe uru rukingo mu gikorwa cyatambukijwe kuri Televiziyo nyinshi mu gihugu kiri kuba ako kanya.

    Ubwo yari amaze gukingirwa, Biden yasabye abandi Banyamerika kuzitabira kwikingiza igihe urukingo ruzaba rumaze kuboneka ku bwinshi.

    Ati 'Ndi gukora ibi kugira ngo nereke abantu ko bagomba kwitegura gufata urukingo igihe ruzaba rumaze kuboneka, nta gikwiye kubatera impungenge.'

    Biden yakingiwe akurikira umugore we Jill Biden.

    Gukingirwa kwa Biden kuje gukurikira ukw’abandi bayobozi bakomeye ku Isi barimo Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo muri iki gihugu, Nancy Pelosi ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

    Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha Kamala Harris nawe uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Amerika n’umugabo we bazahabwa uru rukingo.

    Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaze kwemezwa inkingo za Covid-19 ebyiri zirimo uru rwa BioNTech/Pfizer n’urwa Moderna. Abamaze gukingirwa muri iki gihugu barakabakaba ibihumbi 500.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/USA-Joe-Biden-yakingiwe-Covid-19

  • Ibyemezo bya Komisiyo y'imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Komisiyo y'Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy'amakipe n'abayobozi b'imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ''FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines'' yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y'umupira w'amaguru by'umwihariko ibyarebanaga n'itangira rya Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

    Nyuma y'ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by'abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza yavuzwe haruguru, Komisiyo y'imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

    — AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y'ibihumbi magana atanu by'amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

    — Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n'amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

    — Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

    — FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n'abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana FUNGAROHO Issa.

    — TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n'abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana TWAGIRAYEZU Richard.

    — RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n'abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw'uwo muyobozi w'umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy'amezi abiri.

    The post Ibyemezo bya Komisiyo y'imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyemezo-bya-komisiyo-yimyitwarire-ku-makipe-atarubahirije-amabwiriza-yo-kurwanya-covid-19/

  • Nyaruguru: Muri uyu mwaka wa 2020 Leta yashyize Miliyoni 220 muri gahunda ya ‘Nkunganire’ mu kubona ishwagara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara
    Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara

    Ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka ni kimwe mu bibazo byagejejwe kuri Perezida wa Repubulika ndetse agira icyo akivugaho.

    Uwitwa Tegurugori Marie Immaculée wo mu Mudugudu w’Uruyange, Akagari ka Nyarugano, Umurenge wa Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, yatangiye ashimira Perezida Kagame, wabafashije bagatunganya amaterasi, akabakorera n’ibishanga, kuko ngo byatumye umusaruro wabo wiyongera.

    Tegurugori yavuze ko, umusaruro wazamutse kubera gutunganya amaterasi ndetse n’ibishanga bigakorwa neza, ku buryo ubu nko ku musaruro w’ibirayi, ubu ngo bavuye kuri toni umunani bakagera kuri toni makumyabiri n’eshanu kuri hegitari, naho ku musaruro w’ibigori, bavuye kuri toni imwe n’igice bagera kuri toni eshatu n’igice kuri hegitari.

    Nubwo bimeze bityo ariko, Tegurugori yabwiye Perezida wa Repubulika ko bafite ikibazo cy’ubutaka busharira muri ako Karere ka Nyaruguru, bakaba bifuza ko babona gahunda ya ‘nkunganire mu ishwagara’, bikabafasha mu gukomeza kuzamura umusaruro n’ubukungu mu Karere kabo ka Nyaruguru.

    Mu gusubiza uwo muturage, Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, kugira icyo abivugaho.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ikibazo cy’ubutaka busharira kiboneka mu turere hafi 26 tw’u Rwanda harimo n’Akarere ka Nyaruguru, ariko ngo guhera muri 2016, Leta igenda ifasha utwo turere guhangana n’ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka, hatangwa amafaranga agurwa ishwagara kuri 50%.

    Gusa yanijeje uwo muturage ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi, uko ubushobozi bugenda buboneka, n’ingengo y’imari ijya mu kugura ishwagara ikiyongera. Ariko muri uyu mwaka wa 2020, Akarere ka Nyaruguru ko ngo kagenewe Miliyoni 220 z’iyo gahunda ya kunganire mu ishwagara.

    Perezida wa Repubulika ati “Mugerageze rero mwongere uko bishoboka, Leta irebe icyo yakora, ifatanye na bo, ubwo yagiye kubivuga ubwo haracyari ikibazo nubwo tugerageza nyine”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-muri-uyu-mwaka-wa-2020-leta-yashyize-miliyoni-220-muri-gahunda-ya-nkunganire-mu-kubona-ishwagara

  • Clapton Kibonge yasobanuye uko yatekereje film 'Umuturanyi’ n’uko yahisemo abakinnyi #rwanda #RwOT

    Abakurikirana ibya sinema ndetse n’abasanzwe ari abakunzi ba Mugisha 'Clapton Kibonge’ by’umwihariko bakomeje kugaragaza ko bakunze iyi filime, haba uburyo yanditsemo, abakinnyi bayikinamo ndetse n’igitekerezo cyayo ubutumwa bukirimo muri rusange.

    Uyu mugabo ukina muri iyi film 'Umuturanyi’ yitwa Gatogo avuga ko iyi film yayitekereje nk’uburyo bwo kwishakamo igisubizo mu rwego rwo gukomeza kwegerana n’abakunzi b’ibihangano bye by’urwenya na film muri rusange.

    Ati 'Naravuze nti ni iki nakora muri iyi minsi nabyaza umusaruro umwanya mfite. Natekereje kwandika film nazashyira hanze ibi bihe bikomeye birangiye. Ni igitekerezo nagize bitewe n’uko navugaga nti nimva hano muri ubu buzima nzahite nkomerezaho.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo nari maze kubona ko ibijyanye n’ibitaramo bidashoboka vuba, ndavuga nti reka ntekerezo ikintu nakorera kuri internet kizatuma abafana banjye bakomeza kuryoherwa n’ibihangano byanjye. Nsanga nta wundi muti ni ugukora film nibwo natekereje 'Umuturanyi’.'

    Episode iheruka….

    Avuga ko yatekereje iri zina ryayo kubera impamvu zitandukanye ariko zihura cyane n’ubuzima bwa buri munsi abantu babamo.

    Ati 'Umuturanyi ni umuntu wa mbere mutavukana uba akuri hafi, umuturanyi akumenya cyane, niwe muntu ubwira ibanga ryawe abandi batazi, aba akuzi rero kuko niba uvirwa aba abizi, waba ufite amafaranga akabimenya.'

    Yakomeje agira ati 'Uburyo bwa kabiri nasanze hari ukuntu duturanye mu buryo tutazi, twese tuba turi abanyarwanda ariko ugasanga duhuriye mu gipangu kimwe, umwe yaturutse I Bugoyi, I Nyagatare, undi yaturutse hehe aho usanga umwe avuga undi agaseka.'

    Reba ikiganiro hano…..

    Abakina muri iyi film barimo ukina yitwa 'Rufonsina, Musebeyi, Umukonyine n’abandi bakunze gusetsa cyane.

    By’umwihariko Rufonsina [ubusanzwe witwa Uwimpundu Sandrine], yari asanzwe ari umukinnyi wa filime ndetse yagaragaye muri nyinshi ariko ageze muri iyi 'Umuturanyi’ nibwo abantu benshi babashije gutungurwa n’impano ye.

    Rufonsina akina ari umukunzi wa Gatogo, aho umusore aba ari uw’I Kigali ariko umukobwa ariwe Rufonsina akaba aturuka I Rubavu ahazwi nko mu Bugoyi ndetse n’ururimi avuga rukaba ari uruzwi nk’uruvugwa n’Abagoyi.

    Uburyo uyu mukobwa aba akina muri iyi filime ndetse n’uko yitwara cyane cyane imvugo ye ariko byahura na Gatogo usanzwe ari umunyarwenya wabigize umwuga, biri mu bituma abantu benshi baba bategerezanyije amatsiko igice gikurikira aba bombi bazakinamo.

    Mugisha 'Gatogo’ wanditse akaba ari no mu bayobora iyi filime yabwiye UKWEZI ko gutekereza abakinnyi bahuye n’ubutumwa yashakaga gutanga ubwo yatekerezaga iyi filime ari ibintu byamusabye ubushishozi ariko nawe atari aziko bizakunda ku rwego abantu babibonaho uyu munsi.

    Avuga ko 'Rufonsina we nari nsanzwe muzi akina filime ahantu hatandukanye, filime nyandika nari nkeneye umukobwa w’umuturage cyane [abitwa ko bava mu cyaro], rero nabonye ariwe muntu wabikina.'

    Muri iki kiganiro yasobanuye kandi uko yagiye ahitamo abandi bakinnyi ndetse n’uko abona abantu bakomeje kwishimira iyi filime dore ko kuri ubu iri mu zikunzwe cyane by’umwihariko izinyuzwa kuri YouTube hano mu Rwanda.

    Reba ikiganiro hano…..

    Reba aho Umuturanyi yatangiriye…

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Clapton-Kibonge-yasobanuye-uko-yatekereje-film-Umuturanyi-n-uko-yahisemo-abakinnyi

  • Ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha-Min Shyaka #rwanda #RwOT

    Manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko ba meya irimo kugera ku musozo yatangiye mu 2016, bazusa ikivi cyabo muri Gashyantare 2021.

    Abagize Komite Nyobozi z’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iheruka gutangaza ko amatora y’abayobozi b’uturere bashya azatangira tariki ya 6 Gashyantare 2021, akazarangira ku ya 2 Werurwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi baranzwe n’ubwitange aboneraho kubasaba gukomeza gutanga uwo musanzu mu kubaka igihugu.

    Mu gushimira aba bayobozi yavuze ko 'Nagira ngo nshimire abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo, turabashimira umurimo mwakoze tubanasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.'

    Yakomeje agira ati 'Kwihangana n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo mu bihe bikomeye ntiwemere ko bikurenga cyangwa biguherana. Ni byiza ko twakomeza gutyo, ibyo tudakora neza bigakosorwa, ibyo dukora neza bigakomeza gutezwa imbere. Ndizera ko uwo muco tuzawukomeza.'

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Prof Shyaka yavuze Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu.

    Yakomeje agira ati 'Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka. Iri shimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze imihigo.'

    HE @PaulKagame arashimira abayobozi b’inzego z’ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu. Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka.
    Iri shimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze #Imihigo

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 21, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishimwe-ry-Umukuru-w-Igihugu-rirongera-ikibatsi-mu-basoza-n-abazatorwa-muri-manda-itaha-Min-Shyaka

  • MINALOC limits wedding participants to 10, all with COVID-19-free certificates #rwanda #RwOT

    The cabinet meeting of 14th December 2020 issued new COVID-19 preventive measures that prohibited all forms of social gatherings including wedding ceremonies in public or private settings.

    Following the decision, some people were caught for organizing weddings. They were educated and fined for violating instituted guidelines.

    The statement released yesterday signed by the Minister of Local Government, Prof. Anastase Shyaka indicates that only people who entered Rwanda from abroad for wedding purposes can be allowed to proceed after presenting tangible reasons.

    ' We would like to inform you that people coming from abroad for wedding plans, can be allowed to do civil marriage and religious wedding in a ceremony that must not attract more than 10 participants including the bride and groom,' reads the statement in part.

    It further reads that participants should go for COVID-19 test and present negative results ahead of ceremonies. The reception is not allowed.

    'The application for wedding permission is submitted to the mayor of the district citing reasons for the emergency [passport, visa or booked ticket among others],'adds the statement.

    Others have been urged to postpone wedding ceremonies until further notice as the pandemic reduces.

    Rwanda confirmed the first case in March 2020. Since then, 7402 people have been tested positive out of 694,450 sample tests of whom 6100 have recovered, 1237 are active cases while 65 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/minaloc-limits-wedding-participants-to-10-all-with-covid-19-free-certificates

  • RwandAir contemplates suspending flights to UK as new coronavirus strain bites #rwanda #RwOT

    Many countries have closed borders for people coming from England while a number of airlines have suspended flights to the country as part of efforts to curb the spread of new Coronavirus variant. Turkish Airlines has suspended flights to countries including England, Netherlands, Denmark and South Africa where the new virus has been reported.

    A new variant of the virus that causes COVID-19 (SARS-CoV-2) has been identified across the South East of England. The variant has been named 'VUI — 202012/01′ (the first Variant Under Investigation in December 2020).

    The country is acting quickly and decisively and shutting down the businesses to avoid the spread of the strain which is known to be highly contagious.

    As of 13 December, 1,108 cases with this variant had been identified, predominantly in the South and East of England.

    The new virus strains is said to spread 70% faster with similar lethal effect as per cases reported in South Africa, Australia, Italy, Spain and parts of Europe.

    At least 50 countries from five continents worldwide have suspended air flights to and from England. People from England are banned from these countries.

    President Kagame has said that Rwanda is set to assess the situation to make the right decision.

    'It is an emerging virus stemming from the existing one. People are following up to get enough information about it. Concerning suspended flights, we are also going to assess the situation and make decision. We cannot disregard the reason pushing others to suspend flights. We will do situational analysis to find out if we can suspend or reduce [flights] but more information about the virus will be clearer during the process,' he said.

    The UK has issued harsher restrictions to tackle the emergence of a new, more infectious strain of coronavirus that is spreading rapidly in southeast England. Prime Minister Boris Johnson said the new strain was up to 70% more transmissible than other variants, with it already accounting for over 62% of COVID-19 infections in London.

    Researchers have not yet confirmed if produced COVID-19 vaccines can be effective for the new variant of the virus.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwandair-contemplates-suspending-flights-to-uk-as-new-coronavirus-strain-bites