Blog

  • Ambasaderi Karabaranga yashyikirije Perezida wa Senegal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yamugejejeho indamukanyo ya mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yifuriza abagize Guverinoma ya Senegal n’abaturage bose ishya n’ihirwe.

    Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yashimangiye ko mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi, gukomeza ubutwerane, gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ukagera ku rwego rwisumbuye.

    Perezida Macky Sall yamwijeje inkunga ya Guverinoma ya Senegal mu kuzuza inshingano ze anamusaba kugeza kuri Mugenzi we Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda indamukanyo ye kandi ko Igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

    Perezida Macky Sall yanamugaragarije ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bugamije impinduka z’u Rwanda na Afurika muri rusange, ashimangira ko u Rwanda ari intangarugero ku Mugabane wa Afurika mu bintu bitandukanye kandi akaba yishimira kujya inama na Perezida Paul Kagame ku mishinga myinshi iri mu nyungu z’ibihugu byombi n’iyo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.

    Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe n’Umujyanama wa Mbere, Guillaume Serge Nzabonimana n’Umujyanama wa Kabiri, Anitha Kamariza. Ambasaderi Karabaranga ahagarariye u Rwanda mu Gihugu cya Senegal no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Guinea Bissau.

    U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Senegal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n’icyo Gihugu n’ibindi byo mu Karere. Gufungura iyo Ambasade ni n’uburyo bwiza bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri ibyo Bihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-karabaranga-yashyikirije-perezida-wa-senegal-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-icyo-gihugu

  • 2019-2020, President Kagame's investment in National Security yields Positive Outcomes #rwanda #RwOT

    Although the COVID 19 pandemic has disrupted the Rwandan economy in 2020, on the other hand, President Kagame's investment in national security in 2020 has yielded positive results both in Rwanda and internationally.

    President Paul Kagame is the Command In-Chief of Rwanda Armed Forces.

    There have been times when Rwanda has been under attack from insurgents from all four sides of the Rwandan borders.

    Rwandans have continued to be comforted by the country's top security agencies and were regularly urged to be vigilant and provide timely information on where they suspect security threats throughout Rwanda and even at the international level.

    In previous addresses, President Kagame had said that if necessary, the military and national security budgets would be increased to make sure that wherever there is a threat to the national security be dealt with.

    There is no doubt that this has come true because in 2020 Rwanda has done a lot of important and unquestionable things for everyone to protect its sovereignty.

    In the course of the operation, there is no doubt that a lot of Rwandans who had been threatening national security were arrested, and most of them were extradited to Rwanda to face justice.

    People have been talking about the circumstances in which Paul Rusesabagina, the suspected notorious sponsor of terrorism activities on Rwanda since his arrest and his deportation to Rwanda was taken as a miracle since none of ordinary citizen had knew that a man like Rusesabagina can be arrested and extradited to this small central African country.

    Saying that Rwanda can't do that would be a mistake because even Rusesabagina found himself in Rwanda without knowing what had happened.

    The Minister of Justice of Rwanda recently told the petitioners on the Rusesabagina case that he had been arrested in accordance with International law and that he had a criminal record to respond to.

    Among other actions, on January 17, 2020, the Rwanda Investigation Bureau paraded to media Herman Nsengimana, a successor to Nsabimana Callixte 'Sankara' as Spokesperson for the FLN forces (Force de Libération Nationale) whose activities have caused harms to Rwanda both physical and psychological way.

    Nsengimana, who had been given the rank of captain, was one of 291 FLN fighters extradited to Rwanda in December 2019 by the DRC's Armed Forces after capturing them through attacks on militants operating on the country's territory that began shortly after President Félix Antoine Tshisekedi Tshombwa took power.

    Not to mention the self-proclaimed Major General Callixte Sankara who had tortured Rwanda through his messages on Social media and continued to campaign heavily for terrorist acts in Rwanda.

    Between 2019 and 2020, many FDLR leaders died and many others were captured, and many were unaware of what had just happened after finding themselves in the hands of the Rwandan security services.

    Although much has been said, Kabuga Felicien, who has been wanted for 26 years, has also been captured in 2020, although he has not been extradited to Rwanda.

    Rwanda puts a lot of effort into safeguarding the security of its people and the sovereignty of the country as a whole and where necessary Rwanda contributes to other parts of the world where security is needed to be restored.

    We conclude by wishing a Happy New Year 2020, to the President of Rwanda, the Rwandan Armed Forces, all other national security agencies and to all Rwandans wherever they are during this festive season.

     

    31

    The post 2019-2020, President Kagame's investment in National Security yields Positive Outcomes appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/23/2019-2020-president-kagames-investment-in-national-security-yields-positive-outcomes/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=2019-2020-president-kagames-investment-in-national-security-yields-positive-outcomes

  • COVID-19: Rwanda records 66th death, 109 new cases #rwanda #RwOT

    The Ministry of Health has reported the 66th person who succumbed to COVID-19, 109 new cases out of 4149 sample tests and 63 recoveries.

    The deceased is a 28 year-old old man in Kigali.

    According to a statement released last night the new cases were found in Kigali: 40, Gatsibo: 9, Rwamagana: 8, Ngororero: 8, Kirehe: 7, Musanze: 5, Rubavu: 5, Nyagatare: 5, Huye: 5, Muhanga: 4, Gakenke: 4, Kayonza: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 2, Burera: 1 and Gisagara: 1.’

    Rwanda confirmed the first CVOID-19 patient on 14th March 2020. So far, 7511 have been tested positive out of 698,599 sample tests, 6163 have recovered, 1282 are active cases while 66 have succumbed to the pandemic.

    The Ministry of Health reports rates the prevalence of death tolls at 0.9% and new infections at 2.6%.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-66th-death-109-new-cases

  • Uganda yanyagiye Tanzania yegukana CECAFA U17, abakinnyi bayo biharira ibihembo #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ya Uganda, niyo yegukanye irushanwa rya CECAFA U17 ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.

    Uganda yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Djibouti 1-0 muri 1/2, ni mu gihe Tanzania yari yasezereye Ethiopia.

    Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma akaba yahise anabona itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2021 kizabera muri Maroc.

    Ni irushanwa ryaberaga mu Rwanda mu karere ka Rubava kuri Stade Umuganda, ryari rimaze iminsi icumi, rikaba ryasojwe ku munsi w’ejo Uganda ikina na Serengeti Boys(Tanzania U17).

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo hagiye haboneka amahirwe atandukanye.

    Uganda yabonye igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Ivan Irinimbazi.

    Ku munota wa 80, Mutyaba Travis yahawe umupira muremure, atsinda igitego cya kabiri mu gihe Tanzania yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 89 ubwo Vincent Mulema yitsindaga.

    Serengeti Boys ya Tanzania yakoze penaliti mu minota ya nyuma ubwo Omari Yahya yacengwaga na Mutyaba, amushyira hasi mu rubuga rw’amahina mbere y’uko Ibrahim Juma atsinda igitego cya gatatu.

    Umwanya wa 3 wegukanywe na Ethiopia itsinze Djibouti 5-2.

    Mu bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, byihariwe na Uanda aho Oscar Mawa watsinze ibitego bitandatu, yahembwe nka rutahizamu mwiza, Travis Mutyaba atorwa nk’umukinnyi mwiza mu gihe Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu mwiza.

    Uganda niyo yegukanye CECAFA U17 yaberaga mu Rwanda

    Tanzania yabaye iya kabiri

    Ethiopia yegukanye umwanya wa 3

    Oscar(ibumoso) watsinze ibitego byinshi na Travis(iburyo) watowe nk’umukinnyi w’irushanwa bifotoza

    Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu w’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/uganda-yanyagiye-tanzania-yegukana-cecafa-u17-abakinnyi-bayo-biharira-ibihembo

  • Uko Benjamin na Jean Paul bafashijwe na Jimmy Mulisa bakisanga mu ikipe y’igihugu, bakomoje ku cyatumye Amavubi avamo kare muri CECFAFA #rwanda #RwOT

    Irakoze Jean Paul na Niyokwizerwa Benjamin ba rutahizamu b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bavuga ku kuba barahamagawe mu ikipe y’igihugu byatewe n’inama bagiriwe n’umutoa Jimmy Mulisa nyuma yo kumusanga mu irerero rye ry’Umurumuri Soccer Academy.

    Aba bakinnyi bombi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye imikino ya CECAFA U17 yabereye i Rubavu yasojwe ku munsi w’ejo yegukanywe na Uganda nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma 3-1.

    U Rwanda rwasezerewe rutarenze itsinda B aho rwari kumwe na Tanznania na Djibouti. Rwatsinzwe na Tanzania 3-1, runganya na Djibouti 0-0.

    Aba bakinnyi bombi babarizwa mu irerero ry’Urumuri Soccer Academy rya Jimmy Mulisa, bahamya ko kuba barahuye na Jimmy Mulisa byabafashije cyane ndetse badashidikanya ko ari yo mpamvu bahamagawe mu ikipe y’igihugu.

    Irakoze Jean Paul w’imyaka 15, wakinnye umukino wa Djibouti aho yinjiye mu kibuga asimbura Salim Saleh, avuga ko kubana na Jimmy Mulisa umunsi ku munsi nk’umuntu wakinnye ku rwego mpuzamahanga byamuzamuriye icyizere yumva ko byose bishoboka ari nacyo cyatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Ati'iyo ubana n’umuntu wabaye mu mupira nka Jimmy Mulisa biba ari byiza, byonyine iyo mubona iruhande rwanjye numva ntewe ishema nabyo bikantera imbaraga zo gukora cyane nkazagera nk’aho yageze. Ikintu cya mbere yamfashije yangiriye inama ndetse burya bitewe n’imyaka yacu amenya imyitozo aduha. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byatewe n’inama ze.'

    Jean Paul Irakoze ahamya ko inama yagiriwe n’umutoza Jimmy Mulisa zamufashije

    Ku ruhande rwa Benjamin wakinnye imikino yombi(Tanzania na Djibouti) we ahamya adashidikanya ko guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byose ari Jimmy Mulisa.

    Ati'Jimmy Mulisa ni umutoza mwiza kuri njye kuko hari byinshi amfasha. Ni umutoza ukugira inama akakwereka ko ushoboye ugomba kwigirira icyizere, yamfashije byinshi ndetse n’ubu aracyamfasha. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu n’ubu navuga ko byose ari we bitewe n’uko nakurikije inama ze, yampaye icyizere ambwira ko nanjye nakina, iyo mba nkiri mu cyaro rwose simba ndi hano.'

    Benjamin wakinnye iminota 90 ku mukino wa Djibouti ngo iyo adahura na Jimmy Mulisa nta n’uwari kumumenya

    Ku mpamvu zatumye ikipe y’igihugu isezererwa, bahuriza ku kuba byaratewe n’uko bari batamenyeranye bahuye igihe gito mbere yo gukina bituma batabona umwanya wo kumenyerana buri umwe amenye imikinire y’undi.

    Benjamin(16) yabanje mu kibuga ku mukino wa Djibouti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-benjamin-na-jean-paul-bafashijwe-na-jimmy-mulisa-bakisanga-mu-ikipe-y-igihugu-bakomoje-ku-cyatumye-amavubi-avamo-kare-muri-cecfafa

  • Umuramyi Eric Nkuru yakoranye indirimbo na Diane Nyirashimwe iri mu rurimi rw’Ikirundi yitwa ‘N’izina’ -VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Eric Kurumfashe [Eric Nkuru] wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje imbaraga na Diane Nyirashimwe umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda, bakorana indirimbo yitwa ‘N’izina’. Ni imwe mu ndirimbo zo mu gitabo bakaba barayiririmbye mu rurimi rw’Ikirundi.

    Diane Nyirashimwe ni umwe mu baramyi bafite impano yo kuririmba mu gihugu cy’u Rwanda. Ku bw’iyi mpamvu usibye no kuba abarizwa mu matsinda akomeye hano mu Rwanda nka Healing worship, True Promises Ministries na Zebedayo Family, yagiye akorana n’abaramyi batandukanye mu ndirimbo zabo bwite zo kuramya no guhimbaza Imana.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘N’IZINA’ YA ERIC NKURU FT DIANE

    Eric Nkuru ubu urimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, mu mujyi wa Houstan muri Texas hari haciye igihe gito asohoye indi ndirimbo y’amashusho yise 'Ni iki Cyantandukanya n’Urukundo rw’Imana.' Indirimbo yakunzwe n’ingeri zitandukanye bitewe n’ubutumwa ifite. Kuri ubu uyu musore amaze gukora indirimbo ze bwite 7.

    Eric Nkuru yavuze impamvu yo gukorana indirimbo na Diane

    Mu kiganiro twagiranye, abajijwe impamvu yahisemo gukorana n’umuramyi Diane, yasubije muri aya magambo 'Nahisemo gukorana na Diane kuko asanzwe ari inshuti yanjye kandi nkunda imiririmbire ye. Yongeraho ati: 'Diane ni umu maman w’umukozi w’Imana cyane. Ikindi, mukundira ukuntu afite umutima uciye bugufi cyane.'

    Usibye kuba yarakoranye na Diane, uyu muhanzi avuga ko afite gahunda yo gukorana n’abandi batandukanye. Eric Nkuru yasobanuye ko iyi ndirimbo ‘N’izina’ ayikunda cyane kandi akaba yarahisemo kuyiririmba mu Kirundu bitewe n’ubutumwa buri mu magambo yayo meza ifite.

    Uyu munyempano Eric Nkuru watangiye umuziki we muri 2015 yatangaje kandi ko afite intumbero yo kurushaho gukora ibihangano bitanga ubutumwa bwiza bufasha abantu gukizwa no guhinduka mu mitima yabo.

    Avuga ku muziki nyarwanda, Eric Nkuru yagize ati 'Mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhagaze neza cyane. Hari abanyempano benshi, abahasanzwe n’abandi bashya barimo kuzamuka. Ndifuza kuzahakorera igitaramo kandi ndizera ko Imana izabimfashamo.'

    Zimwe mu ndirimbo z’uyu muramyi: Yesu ni Dereva, Mureke Imana Yitwe Imana, Witinya n’Amashimwe n’izindi.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘WITINYA’ YA ERIC NKURU

    UMVA HANO ‘NI IKI CYANTANDUKANYA N’URUKUNDO RW’IMANA’ YA ERIC NKURU

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Eric-Nkuru-yakoranye-indirimbo-na-Diane-Nyirashimwe-iri-mu-rurimi-rw.html

  • Gasabo: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 yasabiwe igifungo cya burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda iravuga ko ku itariki ya 23/10/2020 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye bukurikiranyemo uwo muturage wo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akaba aregwa kuba mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 8/2020 kugera mu kwezi kwa 10/2020 yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12 y’amavuko.

    Uwo muntu ngo yagiye asambanya abo bana b’abahungu abanje kubashukisha ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari uko babanza bakemera ko abasambanya.

    Uregwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha asobanura uburyo yagiye agikoramo. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 29/12/2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/gasabo-ukekwaho-gusambanya-abana-b-abahungu-17-yasabiwe-igifungo-cya-burundu