
Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-byakwereka-ko-umukobwa-mukundana-azavamo-umugore-udashobotse/
Ni indege yakoze impanuka itwaye abantu 62, bakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka i Jakarta,Iyi ndege yo muri Indoneziya Yaguye mu nyanja imaze umwanya muto ihagurutse, Abantu bagera kuri 62 ikaba iri mu bwoko bwa Boeing 737-524 y'isosiyete yitwa Sriwijaya Air.
Ku wa gatandatu, indege yari itwaye abantu 62 yaguye mu nyanja ya Java, hashize iminota mike ihagurutse ni mu murwa mukuru wa Indoneziya, Jakarta, abayobozi ba Indoneziya cyane cyane Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n'ibintu yavuze ko kumvikana kwa nyuma n'indege, Sriwijaya Air, kwakozwe saa mbiri n'iminota 40. Boeing 737-524 yerekezaga mu mujyi wa Pontianak ku kirwa cya Borneo.
Nk'uko byatangajwe na Flight radar24, serivisi ishinzwe gukurikirana indege, ngo nyuma y'iminota ine nyuma yo guhaguruka mu gihe cy'imvura nyinshi, indege yatakaje metero zirenga 10,000 z'uburebure mu gihe kitarenze amasegonda 60 gusa.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe gushakisha no gutabara muri Indoneziya nyuma gato yo gukora impanuka cyavuze ko cyabonye ibice byayo mu mazi aherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Jakarta bizeraga ko bishobora kuba byaturutse mu bisigazwa by'indege, ariko bakavuga ko umwijima wabangamiye ishakisha ryabyo.
Agace kabonetsemo ibisigazwa by'indege kazwi nko 'ku birwa igihumbi', abantu batandukanye bakaba bakomeje kwohereza ubutumwa bwihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse n'imiryango ikaba ikomeje gushaka uko yabona imibiri yababo ngo iherekezwe mu cyubahiro.
The post Inzego z'Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by'imibiri, imyenda ndetse n'ibisigazwa by'ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y'umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu appeared first on RUSHYASHYA.
Rwamanywa Assiel w'imyaka 80 y'amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.
Ku wa 8 Mutarama 2021 ni bwo yagiye gusura umukobwa we mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba arataha, ariko ntiyagera mu rugo kuko mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu basanze umurambo we mu mugezi wa Ntaruka utandukanya utwo turere twombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaniro, Nshimyumuremyi Laurent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umurambo w'uwo musaza wamaze kurohorwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye mu by'ukuri icyamwishe.
Yavuze ko ikiraro gifasha abantu kwambuka uwo mugezi cyangijwe kandi mu bihe by'imvura byashize hagiye harohamamo abantu. Gusa ngo kiri hafi gukorwa kuko isoko ryatanzwe. Ati 'Inyigo yarakozwe ndetse n'isoko ryaratanzwe, igisigaye ni ukucyubaka kugira ngo abantu bajye bambuka batekanye.'
Ubusanzwe icyo kiraro gihuza Umurenge Rwaniro mu Karere ka Huye n'uwa Rwabicuma wo muri Nyanza.
Rwamanywa yabanaga mu rugo iwe n'umugore we bashakanye gusa kuko abana babyaranye bashyingiwe.
Inkuru ya Igihe.com
Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021, ni bwo Clarisse Karasira yahamirije INYARWANDA ko yambitswe impeta y'urukundo n'umutware we Imana yamuremeye.
Avuga ko ari “Umutware nkundira ubuhizi, ingabo idatatira igihango, imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.'
Slyvain wambitse impeta Clarisse yamenyekanye ubwo yateguraga ibitaramo ‘Umurage Nyawo’ byo kwibuka abahanzi Kamaliza na Minani Rwema.
Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu, yanditse kuri konti ye ya Facebook anashyiraho amafoto agaragaza umunezero udashira yagize nyuma y'uko umutarutwa yemeye kubana nawe.
Uyu musore ukunze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko hari hashize igihe kinini abwiye Nyina ko mu 2021 'Nzashaka umugore w'igikundiro, uzi guhatana, w'umunyamuhwe n'igikundiro,'
Avuga ko ijoro rya tariki 08 Mutarama 2021, yahiguye umuhigo yahigiye Nyina asohoza isezerano 'Nyuma yo kubwirwa 'yego' n'inshuti yanjye akaba n'urufatiro rw'ahazaza hanjye.'
Yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo 1 Abakorinto 13:4-8, Sylvain yagize ati 'Mu by'ukuri urukundo rurihangana, urukundo ruca bugufi, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirusuzuguza abandi, ntirwikubira, ntirubika ibibi, urukundo rwigaragariza mu mucyo, urukundo rutanga uburinzi, rutanga icyizere, urukundo ntirutsindwa.”Â
Soma: Ndanezerewe! Umuhanzikazi Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umujyanama we
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, mu ijoro ry'uyu wa 09 Mutarama 2021, Clarisse Karasira yavuze ko ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021, yiteguye azi ko agiye mu gikorwa cyo gukora 'Publicity' yo kwamamaza kompanyi The Ceciliaz abereye Ambasaderi.
Ngo ageze aho byari kubera yatunguwe n'uko Sylvain Dejoie yateguye igikorwa cyo kumwambika impeta y'urukundo. Avuga ko yabwiye 'Yego' Dejoie akoresheje ibimenyetso by'umubiri we, anakoresha ururimi rw'Icyongereza mu kumvikanisha uburyo yishimiye gutangirana urugendo rw'urukundo nawe.
Yavuze ko Dejoie “yujuje ubumana muri we” byanatumye amukunda cyane. Clarisse avuga ko we na Dejoie batangiye ari inshuti zisanzwe 'nyuma y'igihe bigenda bihita'. Imyaka itatu irashize bakundana. Ndetse Clarisse avuga ko umuhanzikazi Kamaliza yabaye umuhuza w’abo n’ubwo atabisobanura neza uko byagenze.
Ntiyerura neza igihe cyo gushinga urugo rwe na Dejoie. Gusa avuga ko indirimbo ye 'Iwacu' yasohoye ku wa 03 Nyakanga 2020, ari iyo yahimbiye umukunzi we Dejoie. Ni indirimbo igaragaza neza umukobwa akumbuye umukunzi we uba mu mahanga.
Yavuze ko azakomeza umuziki we 'ndese bizarushaho kugira imbaraga cyaneâ¦kuko nzaba nkorana n'umugabo wanjye'.
Muri muzika, Clarisse Karasira yavuze ko mu minsi iri imbere atangira gukora kuri Album ye ya kabiri, ndetse ko agendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 azasubukura igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'Umutima'.
Ifashabayo Sylvain Dejoie uri mu rukundo na Clarisse yize mu gihugu cya Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gihe ni Umuyobozi wa Kompanyi y'umuziki ya Clarisse Karasira.
Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko muri iki gihe ni umukozi wa Banki ya Kigali (BK). Aho yagiye yiga mu bihugu bitandukanye yagiye aba mu bayobozi ba Diaspora z'Abanyarwanda.

Ifashabayo Dejoie yatangaje ko yahiguye isezerano yari yahaye Nyina ko mu 2021 azarushinga n’umukobwa w’umutima

Clarisse Karasira wambitswe impeta yatangaje ko indirimbo ‘Uwacu’ yasohoye muri Nyakanga 2020, yayihimbiye umukunzi we

Dejoie na Clarisse bateye isengesho baragiza Imana urukundo rwabo bashyize ahabona uyu munsi

Dejoie na Clarisse bafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi; bashobora kujya kuba muri Amerika nyuma yo kurushinga
Â
Perezida wa Koreya ya Ruguru,Kim Jong Un yatangaje ko adahangayikishijwe n' uzayobora Leta Zunze Ubumwe z' Amerika kuko ngo ntacyo bizatwara ibikorwa by' igihugu ke.
Kim Jong Un yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari umwanzi wabo ukomeye kubera ko idashaka ko bakomeza kwagura ibikorwa byabo byo gukora intwaro za kirimbuzi.
Mu nama yagiranye n'abayobozi bakomeye bo mu ishyaka riyoboye igihugu yagaragara nk' udatewe ubwoba n' uko Perezida watowe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z' Amerika Joe Biden yamwise Ibandi ndetse akaba yarananenze ibiganiro byabaye hagati ya Kim Jong Un na Donald Trump.
Ibi abitangaje mbere y' ibyumweru 2 ngo habeho umuhango wo kurahira kwa Joe Biden maze agahita ahererekanya ubuyobozi na Donald Trump, nubwo Trump yatangaje ko atazitabira iyo mihango y' ihererekanyabubasha.
Kim yavuze ko atazigera akoresha intwaro ze kereka nihagira igihugu gitera Koreya ya Ruguru. Yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z' Amerika niba babyifuza ariko bazakomeza kongerera ingufu igisirikari cyabo n' intwaro zabo za kirimbuzi. Kugeza ubu ntacyo Leta y' Amerika cyangwa Umuyobozi uwo ari we wese yaba yari yatangaza ku byatangajwe na Kim Jong Un.
Source : https://impanuro.rw/2021/01/10/leta-zunze-ubumwe-z-amerika-ni-umwanzi-wacu-ukomeye_kim-jong-un/
Ahagana ku I saa mbiri n'iminota 20 z'uyu wa 09 Mutarama 2021, inzu ifite imiryango 2 y'uwitwa Nishimwe iherereye ahateganye n'icyapa cy'imodoka zijya Kigali ku Ruyenzi, yafashwe n'inkongi y'umuriro. Iyo ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro ritahagoboka inzu nyinshi zari zigiye gushya zigakongoka kubera umuriro. Harakekwa umuriro w'amashanyarazi, ariko nyirabayazana wabyo ntabwo iramenyekana. Abaturage bati' Iyo hataba Polisi twari tugendesheje'.
Iyi nkongi y'umuriro yatangiye hari umunyamakuru wa intyoza.com warimo kureba iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yo kuba I saa mbiri z'ijoro buri wese yageze aho ataha. Ubucuruzi saa kumi n'ebyiri n'iminota 5 nta nahamwe bari bagikora, ndetse no mu muhanda ku ma saha yagenwe ya saa mbiri, abaturage bari bavuyemo.

Mu gutabaza, imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi z'umuriro hamwe n'abapolisi babizobereyemo, mu minota 22 bahurujwe bari bageze ku Ruyenzi gutanga ubutabazi aho bahageze umuriro ukiri mu nzu imwe y'imiryango 2 ariko ushobora kwadukira andi mazu byari byegeranye.
Imodoka kabuhariwe kimwe n'aba bapolisi bahise batabara, batangira kuzimya umuriro ku buryo bakirekura amazi mu muriro ibyagaragaraga nk'ibigiye kwadukira izindi nyubako byahise bicwekera, umuriro ugahita uzima.

Mu gihe abaturage bari hafi bari bazanye ibikoresho bitandukanye birimo amashoka n'ibindi ngo bice inzugi n'amadirishya mu rwego rwo gushaka uko bazimya iyi nkongi ariko byananiranye, aba bapolisi byabatwaye akanya nk'ako guhumbya kubera ibikoresho kabuhariwe.
Inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro, yakorerwagamo imirimo itandukanye irimo ubufotogarafi n'ibijyana nabyo hamwe n'ubcuruzi bw'imyenda. Muri ibi byose, nta nakimwe cyarokotse iyi nkongi. Gusa harengewe byinshi byajyaga kuhatikirira birimo n'amazu akikije ahari hafashwe.




Munyaneza Theogene / intyoza.com
Â
Rwamanywa Assiel w’imyaka 80 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.
Ku wa 8 Mutarama 2021 ni bwo yagiye gusura umukobwa we mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba arataha, ariko ntiyagera mu rugo kuko mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu basanze umurambo we mu mugezi wa Ntaruka utandukanya utwo turere twombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Nshimyumuremyi Laurent, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musaza wamaze kurohorwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye mu by’ukuri icyamwishe.
Yavuze ko ikiraro gifasha abantu kwambuka uwo mugezi cyangijwe kandi mu bihe by’imvura byashize hagiye harohamamo abantu. Gusa ngo kiri hafi gukorwa kuko isoko ryatanzwe.
Ati “Inyigo yarakozwe ndetse n’isoko ryaratanzwe, igisigaye ni ukucyubaka kugira ngo abantu bajye bambuka batekanye.”
Ubusanzwe icyo kiraro gihuza Umurenge Rwaniro mu Karere ka Huye n’uwa Rwabicuma wo muri Nyanza.
Rwamanywa yabanaga mu rugo iwe n’umugore we bashakanye gusa kuko abana babyaranye bashyingiwe.
Abitabye Imana ni abagabo batatu b'imyaka 74,65 na 50 bose bo mu Mujyi wa Kigali.
Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 103 bakuwe I Kigali: 43, Huye: 13, Musanze: 12, Rulindo: 5, Rubavu: 4, Rwamagana: 4, Karongi: 4, Nyagatare: 4, Muhanga: 1, Nyaruguru: 1, Ruhango: 1, Nyamasheke: 1
Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda wabaye 6,956 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,387 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.
Minisiteri y'Uburezi yasabye ibigo by'amashuri bicumbikira abana kwirinda gutanga impushya za hato na hato kuko zishobora kuba intandaro zo gukwirakwira kwa COVID-19 mu mashuri.
Ni ibyatangajwe nyuma y'uko hagaragaye abanyeshuri basanzwe biga mu bigo bacumbitse bahawe impushya zo kurira iminsi mikuru mu miryango yabo, bigatuma benshi bagira impungenge ko bashobora kwanduza bagenzi babo.
Abanyeshuri baganiriye na RBA, bari muri gare ya Nyabugogo batangaje ko bari bafite impushya z'ibigo bigaho gusa bagowe no kubona uko basubira ku mashuri kuko amabwiriza yahise ahagarika ingendo hagati y'uturere.
Niyokwiringirwa Gadine wiga mu Karere ka Kamonyi yavuze ko yari yaje mu minsi mikuru abura uko asubira ku ishuri.
Yagize ati 'Niga i Musambira mu wa mbere. Naje mu biruhuko bya Noheli n'Ubunani bamfungiraho ntarasubira ku ishuri. None ubu nyine naje muri gare gushaka imodoka ngo nsubire ku ishuri.'
Umulisa Honette wo mu Karere ka Rubavu we yari yaje muri gahunda yo guhinduza indangamuntu ati 'Niga i Rubavu, nari naje guhinduza irangamuntu yanjye kugira ngo mbone uko niyandikisha ngo nkore ibizamini, bahita bafunga imodoka nkiri inaha.'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabye ko ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri butakomeza gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri.
Ati 'Turi gukorana na Minisante muri ubu buryo bwo gukomeza kurinda abanyeshuri ku mashuri. Gusa birumvikana ko hari izo mpungenge nkuko no gupima ubu biriho no mu bigo nderabuzima ndetse n'ahandi hatandukanye rero ibyo nabyo byakorwa. Gusa nshimangire ko ubundi abanyeshuri bari bakwiye kuba bari ku ishuri ubu batari bakwiye kuba baragiye mu rugo.'
Ku wa 12 Ukwakira 2020 nibwo ibyiciro bitandukanye byo mu mashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungurwa, mu gihe tariki 2 Ugushyingo muri uwo mwaka nabwo amashuri yisumbuye n'abanza yemerewe gufungura mu byiciro bitandukanye.
Biteganyijwe ko ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, ibindi byiciro byari bisigaye bitarafungura, birimo amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, bizatangira amasomo.
Mu Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyari kigamije gusuzuma imiterere y'icyorezo cya Coronavirus mu mashuri, hafashwe ibipimo by'abanyeshuri 3 442 bo mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mu mashuri yisumbuye niho hagaragayemo umubare munini w'abanduye iki cyorezo, bagera kuri 47. Abo mu mashuri abanza banduye bari batandatu mu gihe abagaragaye muri za Kaminuza ari abanyeshuri bane.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Mutarama 2020, kiri mu bukangurambaga bwakozwe n'inzego z'umutekano n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Mirenge wa Ntyazo, Mukingo, Muyira, Nyagisozi na Busoro, bugamije gukangurira abaturage kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda COVID-19.
Mu bafashwe batubahirije izi ngamba ni 78 barimo babiri bo muri Ntyazo, Mukingo 10, Busoro 16, Nyagisozi 29 na 21 bo muri Muyira.
Aba bose barigishijwe, abandi bacibwa amande ateganyijwe. Ubukangurambaga bwihariye bwabereye mu Murenge wa Muyira ku Isoko rya Nyamiyaga, Nyagisozi ku Isoko rya Kirambi no mu Murenge wa Rwabicuma.
Abantu 52 nibo baciwe amande angana na 64 000 Frw yo kutubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Mu Murenge wa Ntyazo (2=10,000Frw), Mukingo (4=4,000Frw), Nyagisozi (15=15,000), Busoro (16=49,000Frw), Muyira (15=15,000Frw).
Ubuyobozi butangaza kandi ko mu rwego rwo kwirinda icyaba intandaro y'ikwirakwira rya Coronavirus, abagana ibitaro, ibigo nderabuzima n'amavuriro yigenga bose bagenda bakorerwa isuzuma rya COVID-19.
Inama y'Abaminisitiri yateranye mu ntangiriro za Mutarama yashyizeho ingamba zikomeye zirimo kubuza ingendo hagati y'uturere ndetse no hagati y'uturere tw'intara n'Umujyi wa Kigali.
Ubwo yasobanuraga zimwe mu ngamba zafashwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko zashoboraga kugera ku rwego rwo gushyiraho Guma mu Rugo ya burundu, bitewe n'ubukana bwa Coronavirus n'ubwiyongere bw'abayandura n'abo ihitana bari kuboneka muri iyi minsi.
Coronavirus ni indwara idafite umuti ariko inkingo zayo zatangiye kuboneka, mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.