Blog

  • Isoko rusange rya Afurika ryitezweho gufasha u Rwanda kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byafashe iya mbere mu kwemeza burundu amasezerano y’Isoko Rusange ry’uyu mugabane, yari yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

    Ibihugu byitezweho kuzakira umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe n’ubundi iri mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi n’u Rwanda.

    Ibicuruzwa by’u Rwanda kandi bizoherezwa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia na Zambia.

    Mu Burengerazuba bwa Afurika, ibihugu birimo Ghana, Nigeria na Senegal na byo byitezweho kuzaba isoko ry’ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, byiganjemo ikawa n’ibikomoka ku buhinzi bikunze kugera muri ibyo bihugu biturutse ku mugabane w’u Burayi na Amerika.

    Byitezwe ko Ikigo cya RwandAir kizagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu, dore gisanzwe cyarashoye agatubutse mu kwagurira ingendo muri ibyo bice byombi bya Afurika, ndetse gahunda akaba ari ugukomeza kwagura ingendo mu bindi byerekezo by’Umugabane itarageramo.

    Umuyobozi w’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko ibicuruzwa u Rwanda rwitegura kuzagurisha ku Mugabane wa Afurika byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi, ibyerekeye ikoranabuhanga ndetse na serivise z’imari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nshuti Manasseh, yavuze ko abacuruzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe atangwa na RwandAir yo kubafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu biri hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

    Yanaboneyeho kubasaba kwibanda ku ikoranabuhanga, bagashyiraho uburyo bwo gucuruza bifashishije ikoranabuhanga kuko rizagenga ubucuruzi bw’iri Soko rusange rya Afurika mu myaka iri imbere.

    Impuguke mu bukungu, Dr. Bihira Canisius, aherutse kubwira IGIHE ko kugira ngo abacuruzi b’Abanyarwanda bungukire muri iri soko, bakwiye guhindura imikorere bagakora ubucuruzi mu buryo bwagutse kandi bwa kinyamwuga.

    Yagize ati “abacuruzi bacu bakwiye kurangwa no kugira udushya tuzatuma bahangana ku Isoko rigari rya Afurika, ndetse bakiga gukora ibigezweho. Mu bucuruzi bwajemo ihangana aho umuguzi afite amahirwe yo guhitamo mu bintu byinshi, bisaba ko wowe umucuruzaho uba ufite ibintu byiza kurusha abandi”.

    Ibihugu 34 muri 54 byasinye amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika bimaze kwemeza amasezerano yaryo burundu, mu gihe n’ibindi byamaze kugaragaza ubushake bwo kwemeza aya masezerano azahuriza hamwe abaturage barenga miliyari 1,2 batuye Afurika, bari mu bihugu bifite umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari zirenga 3 000$.

    Umusaruro u Rwanda rukura mu byo rwohereza hanze y’igihugu witezweho kuzagera kuri miliyari 5$ mu myaka 10 iri imbere, bigizwemo uruhare n’Isoko Rusange rya Afurika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rusange-rya-afurika-rizafasha-u-rwanda-kongera-umusaruro-w-ibyoherezwa-mu

  • Dr Dre wari umaze iminsi ari indembe yavuye mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 55 yari yafashwe n’ubu burwayi mu ntangiro z’uku kwezi. Yavuye mu bitaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama, gusa azakomeza kwitabwaho n’abaganga ari iwe mu rugo.

    Dr Dre mu minsi ishize yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma y’ibihe bikomeye yari arimo, yorohewe. Ati “Ndashimira umuryango wanjye, inshuti n’abafana kunyitaho no kunyifuriza kugubwa neza. Meze neza ndetse ndi kwitabwaho neza n’itsinda ry’abaganga. Nzasubira mu rugo vuba,”

    Dr Dre yari ari mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center biherereye i Los Angeles yagiyemo nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko. Uyu mugabo yari yafashwe n’uburwayi bwa ‘aneurysm’ butera kubyimba k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko.

    Ubu burwayi kandi bushobora gutuma umuntu aviramo imbere ndetse akaba yanagira ‘Stroke’; guturika k’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo.

    Yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, aho yahise ashyirwa ahavurirwa indembe.

    Hari nyuma y’iminsi mike yari amaze ari mu ntambara za gatanya na Nicole Young wahoze ari umugore we, ndetse bivugwa ko ubu burwayi bwe bwatewe n’umunaniro waturutse kuri ibi bibazo amazemo iminsi.

    Dr Dre yari yagiye kwa muganga arembye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-dre-wari-umaze-iminsi-ari-indembe-yavuye-mu-bitaro

  • Kuki Google Translate isemura nabi Ikinyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Nk’urugero, iyo ushaka guhindura imvugo igira iti “Nagushatse, ndakubura” ukayishyira mu Cyongereza, yagahindutse iti “I looked for you, I couldn’t find you”.

    Gusa ibi si ko bigenda kuko muri Google Translate, iyi mvugo ihinduka iti “I married you, I missed you”, bisobanuye ngo “Naragushatse (gushyingiranwa), naragukumbuye”.

    Nyuma y’umwaka Google yongereye Ikinyarwanda mu ndimi eshanu zishobora gukoreshwa na Google Translate, hakomeje kugaragara ingero nyinshi z’uburyo Ikinyarwanda kitarahuzwa neza n’izindi ndimi muri Google Translate, ku buryo mu gihe umuntu yayifashisha agamije gusemura Ikinyarwanda mu zindi ndimi, bishobora kumuha amakuru atari yo.

    Umuhanga mu by’indimi, akaba n’umusemuzi w’Ikinyarwanda, Jean Bosco Iradukunda, yabwiye The East African ko impamvu ituma Google Translate idasemura Ikinyarwanda neza uko bikwiye, ari uko Ikinyarwanda gikoreshwa gacye cyane kuri murandasi, bityo bigatuma n’amagambo yacyo ari macye cyane ugereranyije n’izindi ndimi.

    Yagize ati “Ikinyarwanda ntigikoreshwa cyane kuri murandasi, kandi ibyo bigisubiza inyuma. Tugomba gushyira umuco wacu kuri murandasi, tugasohora ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, imivugo, inkuru n’inyandiko [byose bikajya mu Kinyarwanda]”.

    Iyi mpuguke yaboneyeho gusobanura ko uko Abanyarwanda bazarushaho gukoresha Ikinyarwanda kuri murandasi ari benshi, ikoranabuhanga rya Google (Google algorithms) rizarushaho kumenya amagambo y’Ikinyarwanda maze mu gihe umuntu ari gusemura akoresheje Google Translate, akabasha kubona amagambo ahuye n’ibyo ashaka.

    Ubusemuzi Google Translate ikorera Ikinyarwanda ntiburanoga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-google-translate-isemura-nabi-ikinyarwanda

  • Minisante yatangiye gufata ibipimo bya Coronavirus mu turere twose tw’igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, kikazageza ku wa 17 Mutarama 2021, aho biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo ibihumbi bine.

    Muri ibyo bipimo, ibigera ku gihumbi bizafatwa mu Mujyi wa Kigali gusa, naho ibihumbi bitatu bifatwe mu ntara zose z’igihugu.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyorezo muri RBC, Dr. Edison Rwagasore, yabwiye The NewTimes ko iryo suzuma rigamije kureba uko ubwandu buhagaze mu gihugu cyose nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, igashyiraho gahunda ya guma mu karere.

    Ati ”Muri iki gihe ubwandu bushya n’impfu za COVID-19 bikomeje kwiyongera, dukeneye gukora isuzuma nk’iri kugira ngo tumenye uko iyo ndwara ihagaze mu gihugu, ndetse tubashe kumenya uduce turimo ubwandu bwinshi kurusha utundi.”

    Ibikorwa byo gufata ibipimo muri iyi gahunda biri kubera ahantu hatandukanye hahurira abantu nko ku mihanda, ariko hagatoranywa nta gishingiweho. Hari gupimwa ubishaka kandi nta kiguzi yatswe.

    Gufata ibipimo by’umuntu umwe bitwara iminota mike ibarirwa muri itanu, hanyuma agasiga imyirondoro ye irimo na nimero ya telefoni kugira ngo ibisubizo nibimara kuboneka azabimenyeshwe.

    Abenshi mu bagezweho n’iyo gahunda bagaragaje ko bayishimiye, ko ari byiza kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kwirinda icyorezo, ariko bakitsa cyane ku kuba bari gupimwa ku buntu kandi ubusanzwe ari igikorwa cyishyurwa asaga ibihumbi 50 Frw.

    Umwe mu banyeshuri wagezweho n’iyo gahunda, Rwagitinywa Landry, yavuze ko atari gucikanwa n’ayo mahirwe. Ati ”Sinari gucikanwa n’aya mahirwe yo gupimwa ku buntu. Ubwandu n’impfu bya Covid-19 bikomeje kwiyongera, rero ni byiza ko menya uko ubuzima bwanjye buhagaze.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 yavuguruye ingamba zari zihari, yemeza ko ingendo zambukiranya uturere n’iziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali zitemewe. Hemejwe kandi ko ibikorwa bigomba kuba byafunzwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugira ngo abantu batahe kare.

    Nyuma y’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama izagenderwaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubwandu bushya n’impfu bya Covid-19 byariyongereye mu buryo budasanzwe.

    Imibare yo kuri yo tariki yagaragazaga ko mu gihugu hamaze kuboneka ubwandu 8.848 mu bipimo 741.036. Abakize icyorezo bari 6.816, abakirwaye ari 1.927, naho 105 kimaze kubahitana.
    Mu minsi 12 gusa ishize, ubu abanduye biyongereyeho 1.725 baba 10.573 mu bipimo 785.049 bimaze gufatwa. Ubu abakize ni 7.028, abakirwaye ni 3.407, mu gihe abahitanywe na Coronavirus biyongeyeho 33 baba 138.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ijanisha ku bandura riri kuri 4,6%, bagakira kuri 66.4%, naho abahitanwa na COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 1,3%.

    Mu turere twose tw’igihugu hari gufatwa ibipimo kugira ngo harebwe uko ubwandu buhagaze nyuma ya gahunda ya guma mu karere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yatangiye-gufata-ibipimo-bya-coronavirus-mu-turere-twose-tw-igihugu

  • Nyamirambo: Inzu yakongotse ubwo nyirayo yasudiraga inzugi ngo uyikodesha atazakuramo ibye atamwishyuye – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’imodoka, yafashwe n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko nta gicuruzwa na kimwe cyabashije gukurwa muri iyi nzu kuko byose byahiye.

    Bemeza ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi y’abantu bari barimo gusudira. Bivugwa ko ibintu byahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.

    Umwe mu bari bahari ishya, yagize ati “Ni umuntu wacururizagamo ibikoresho by’imodoka, nyir’inzu yari yahafunze ngo amurimo amafaranga none yaje gushyiraho abantu basudira kugira ngo atazakuramo ibintu bye atamwishyuye nibwo yahise ifatwa n’inkongi.”

    Undi yagize ati “Urebye nyir’inzu niwe usa nk’uwateje inkongi kuko yazanye umuntu uyisudira ngo uwayicururizagamo atazagenda atamwishyuye kuko yari amubereyemo amafaranga noneho kuko yari imeze nka kontineri yahise ifatwa ibyari birimo byose birashya.”

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yasabye abaturage kujya bashyira ibintu byabo mu bwishingizi kugira ngo bagobokwe igihe bahuye n’impanuka.

    Abaturage bari bahuruye ari benshi bagiye kureba ibibaye

    Abari bahari bavuze ko iyo nzu yahiye biturutse ku muntu wari uri gusudira

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-inzu-yakongotse-ubwo-nyirayo-yasudiraga-inzugi-ngo-uyikodesha

  • Umurambo w'umukire Mirimo wataburuwe kubera abana bavuze ko ari abe bagasaba umugabane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Uwunganira abana bavuga ko ari aba Mirimo witwa Me Emmanuel Rukangira yabwiye Taarifa ko beretse urukiko ibimenyetso byunganira ibyo abana batangaga birimo n'amafoto bari kumwe na Se.

    Yatubwiye ko umwana mukuru yabwiye urukiko ko Gaspard Mirimo yita Se yamushyingiye bityo akemeza ko icyo ari ikindi cyemeza ko yamubyaye.Aba bana babiri umwe afite imyaka umunani undi akagira 30.

    Me Rukangira ati: ' Kuba bemeje ko bazamutaburura ni icyemezo cy'urukiko kandi n'ahandi birakorwa. Itegeko ribyita kamarampaka.'

    Avuga ko ubwo abana bagezaga ikirego mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, umugore wa Mirimo witwa Gahongayire Winifride yaje muri urwo ruubanza atarezemo yerekana ko arufitemo inyungu, avuga ko atabazi abo bana, ko batari abana ba Mirimo.

    Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru kivuga ko cyahamagaye uwunganira umugore wa Mirimo witwa Me Athanase Rutabingwa kimubaza uko yumvise ibimenyetso n'ingingo zatangwaga n'abana bavuga ko ari aba Gaspard Mirimo avuga ko atavuga kuri 'case' ngo zijye mu itangazamakuru.

    Gaspard Mirimo yapfuye ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2016 azize uburwayi. Yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

    Muri 2004 yigeze kugirana ibibazo n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ubwo inzu ye y'ubucuruzi iri muri Nyabugogo hafi y'Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n'uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko ngo yari yubatse mu gishanga.

    Ikibazo cyabaye kirekire ndetse kigera no kuri Perezida Kagame.

    Haje gufatwa icyemezo cy'uko inzu ye idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.

    Mbere y'uko haduka urubanza rw'abana babiri bavuga ko nabo ari aba Mirimo, byari bizwi ko yasize umugore n'abana bane.

    Inkuru ya TAARIFA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umurambo-w-umukire-mirimo-wataburuwe-kubera-abana-bavuze-ko-ari-abe-bagasaba

  • Imirimo yo kubaka ikigo cya Ellen DeGeneres igeze kuri 50% – #rwanda #RwOT

    Ellen DeGeneres Campus ni Ikigo kiri kubakwa n'Umuryango nterankunga wa Ellen Fund wa Ellen DeGeneres uzwi cyane mu bikorwa by'imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n'Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund' usanzwe ukora ibikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu Birunga, ziri mu binyabuzima bigeramiwe cyane ndetse bishobora no gucika ku Isi biramutse bititaweho.

    Ni umushinga uzatwara muri rusange miliyoni 10$ (arenga miliyari 9.8 Frw), ukazarangira mu mpera z'uyu mwaka, aho kuba mu ntangiriro zawo nk'uko byari biteganyijwe, mbere y'uko icyorezo cya Coronavirus gihagarika ibikorwa byo kubaka byari byatangiye mu mwaka wa 2019.

    Iki kigo kizaba kigizwe n'ibice bitatu, birimo igice cyagenewe ubushakashatsi, igice cyagenewe kwigisha ndetse n'igice kizaba kigizwe n'ahashyirwa amafoto y'ingagi, ndetse hakazaba hari igice cyakira abanyeshuri n'abandi bashakashatsi baje kuri icyo kigo.

    Nikimara kuzura kandi, iki kigo kizaba Ibiro Bikuru by'Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wari usanzwe ukodesha mu birometero 30 uvuye mu Birunga, kandi ari ho ibikorwa by'uyu muryango bishingiye.

    Félix Ndagijimana ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana uyu mushinga mu Muryango wa Dian Fossey Gorilla Fund, yabwiye The New Times ko ibikorwa by'uyu mushinga birimbanyije.

    Yasobanuye ko muri rusange 'igice cyo kwigisha kizaba kigamije gutoza abazakomeza kurengera ibidukikije mu bihe biri imbere. Kizaba kigizwe n'amashuri, isomero ndetse n'icyumba kirimo mudasobwa'.

    Igice cy'ubushakashatsi cyo kizaba kigizwe n'ibiro ndetse na laboratwari zitandukanye, ndetse kikazaba gifite umwanya w'aho abashakashatsi bashobora guhurira bakungurana ibitekerezo.

    Igice kirimo amafoto na cyo kikazajya gifasha abakerarugendo kurushaho kwiga imibereho y'ingagi, uko zishobora gukomeza kubungwabungwa ndetse n'ibikorwa by'Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund.

    Ni ikigo kiri kubakwa na MASS Build Design Group, kikazaba cyubatse ku buryo kirengera ibidukikije, aho kizaba gifite uburyo bwo gufata amazi y'imvura ndetse n'uburyo bwo gusukura amazi yamaze gukoreshwa, kugira ngo yongere abyazwe umusaruro.

    Ndagijimana yavuze ko ibikorwa byo kubakwa byadindijwe n'uko 'imirimo yo kubaka yahagaritswe mu gihe cy'ibyumweru bitandatu hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020, igihe igihugu cyose cyashyirwaga muri gahunda Guma mu Rugo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus'.

    Yongeyeho ko no mu gihe imirimo yasubukurwaga, ibintu bitahise bisubira mu buryo nk'uko byahoze, ati 'twakomeje kubahiriza amabwiriza yo kurinda abakozi bacu. Umubare w'abakozi wakomeje kwiyongera kuva icyo gihe, kandi twakomeje gukurikiza ingengabihe yo kubaka twari twarihaye'.

    Umushinga wo kubaka iki kigo witezweho kuzatanga imirimo igera ku 1 500, aho 40% by'abazayikora ari abagore. Muri miliyoni 10$ ziri kubaka iki kigo, 2,5$ zizakoreshwa mu kugura ibikoresho byo mu Rwanda, naho izindi miliyoni 2$ zikoreshwe mu guhemba abakozi bazakora muri icyo kigo, ibintu bizanarushaho guteza imbere abagituriye n'abakibonamo imirimo.

    Iki kigo kandi kizaba ikigo cy'icyitegererezo mu kurinda urusobe rw'ibinyabuzima no gukoresha neza umutungo kamere mu Rwanda.

    Igitekerezo cyo kubaka 'Ellen DeGeneres Campus' cyagizwe n'umufasha wa Ellen DeGeneres, Portia de Rossi, wahisemo ko hakorwa 'ikintu gisobanura amateka n'ahazaza ka DeGerenes', maze akazabimuha nk'isabukuru y'imyaka 60 yari yujuje.

    Ibi byaturutse ku nkuru DeGeneres yari yarahawe umukunzi we, aho yamubwiye ko kimwe mu bintu byahinduye ubuzima bwe ari kukubona ifoto ya Dian Fossey wari umushakashatsi muri Amerika, wari warateye umugongo icyo gihugu akaza kuba mu Birunga aho yafashaga mu kubungabunga ingagi zari ziri kugenda zishiraho mu Isi.

    DeGeneres yabwiye ko Rossi ko icyo gikorwa cyamuhinduriye ubuzima ndetse agakura yumva ashaka kuzakora ikintu cyagirira abandi akamaro.

    Ni muri urwo rwego Rossi yatekereje ku kumukorera ikintu azajya aterwa ishema na cyo mu gihe azaba arangije ibiganiro akora byo kuri Televiziyo, dore ko amaze kugwiza imyaka 61.

    DeGeneres yaje no kuza mu Rwanda asua ingagi zo mu Birunga, aho avuga ko ari igikorwa 'cyamuhinduriye ubuzima', yongeraho ko 'mu gihe ugize amahrwe yo kujya gusura ingagi, ntuzayiteshe'.

    Ellen DeGeneres arazwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro muri Amerika kuko afite ikiganiro gikunzwe cyane kitwa 'The Ellen Show', aho atumiramo ibyamamare bitandukanye muri icyo gihugu.

    Igishushanyo mbonera cy’Ikigo Ellen DeGeneres Campus

    Iki kigo kizaba cyubatse ku buryo burengera ibidukikije

    Ellen DeGeneres afite ikiganiro akorana n’ibyamamare gikunzwe cyane muri Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ikigo-cya-ellen-degeneres-igeze-kuri-50

  • Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi asezeye itangazamukuru, Tidjara Kabendera agiye kongera kumvikana kuri radio #rwanda #RwOT

    Tidjara Kabendera wakoreraga Radio Rwanda, agiye guatngira kumvikana kuri Radio ya Vision FM ikorera mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 23 Ukuboza 2020 nibwo Tidjara Kabendera yatangarije abantu ko yamaze gusezera muri RBA nyuma y’imyak 17 ayikorera.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI yavuze ko yari amaze imyaka 3 atekereza gusezera byaranze, ahamya ko ataretse itangazamakuru ariko na none hari ibindi agiye gukora bimwinjiriza amafaranga.

    Amakuru ISIMBI yamenye yakuye mu buyobozi bwa Vision FM ivugira kuri 104.1 FM, ni uko ku kigero cya 80% ari umukozi w’iyi radio ndetse ashobora kuzerekanwa mu nama izaba ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Biteganyijwe ko azajya akora mu kiganiro Vision Drive gitambuka kuri iyi radio kuva saa 15h kugeza saa 17h gisanzwe gikorwa na Bigman.

    Kugeza ubu iyi radio nta biganiro birimo gutambuka kuko hari amavugururwa arimo gukorwa muri studio z’iyi radio.

    Tidjara Kabendera ni umubyeyi w’abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b’igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya 'Hodi Hodi Mitaani’, cyatumye agira abakunzi benshi, yakoze n’ibindi bitandukanye nka 'Kazi ni Kazi’, 'Amahumbezi’ Twegerene’ n’ibindi.

    Tidjara Kabendera agiye kumvikana kuri Vison FM

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-igihe-kitageze-ku-kwezi-asezeye-itangazamukuru-tidjara-kabendera-agiye-kongera-kumvikana-kuri-radio

  • Nyarugenge: Abasore n'inkumi 13 bafashwe banywa inzoga na 'Shisha' bafunzwe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bari abakobwa barindwi n'abasore batandatu aho basanzwe mu Mudugudu w'Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge. Hari hagati ya saa tatu na saa yine z'ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubyiruko rwari rurimo abanyarwanda basanzwe baba mu mahanga ngo bari bateguye ibirori bagamije gusezeranaho mu gihe biteguraga gusubira mu bihugu babamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uru rubyiruko rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize ati 'Twari mu bikorwa byo gucyura abantu bari muri gare, umuturage aza kuduha amakuru ko hari urugo rurimo kuberamo ibirori, twari kumwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'inzego z'umutekano turagenda dusanga bari kunywa inzoga n'itabi rya shisha ritemewe.'

    Yakomeje asaba abaturage n'urubyiruko muri rusange kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati 'Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko bakwiye kuba bareba uburenere bw'iki cyorezo, bagerageze kubahiriza amabwiriza nyuma ya Covid-19 abantu bazongera bishimishe.'

    Mukandahiro yavuze ko uru rubyiruko rwagombaga kujyanwa muri Stade rukigishwa, byaba ngombwa rugacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko ngo Polisi yahise ibajyana kugira ngo bakurikiranwe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha nk'abanyoye itabi rya shisha.

    Abafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya La Galette mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya 'shisha'.

    Itabi rya shisha kuri ubu ritemewe mu Rwanda, abashakashatsi bagaragaza ko ubukana bwaryo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa 'monoxydes de carbone', ingana n'inshuro zirindwi ziba mu itabi risanzwe, iyi gaz ikaba ari mbi cyane ku buzima bwa muntu n'ibindi binyabuzima.

    Mu 2017, nibwo Minisiteri y'Ubuzima yahagaritse burundu shisha isaba abanyarwanda bose kwirinda kurinywa, kuryamamaza cyangwa kuritumiza hanze y'igihugu hagamijwe kuricuruza.

    Basanzwe banywa inzoga n’itabi rya Shisha ritemewe mu Rwanda

    Aba basore n’inkumi bafashwe bakoze ibirori, barenze ku mabwiriza ya Covid-19 barenzaho no kunywa itabi ritemewe mu Rwanda

    Mu 2017 nibwo Shisha yaciwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abasore-n-inkumi-13-bafashwe-banywa-inzoga-na-shisha-bafunzwe

  • Icyo Ivan Minnaert avuga ku makuru amwerekeza muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Umubiligi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, avuga ko ikipe ya Simba SC yagiranye ibiganiro n’umuhagarariye ndetse bigenda bakaba bategereje umwanzuro wa nyuma.

    Tariki ya 7 Mutarama 2021, nibwo Simba SC yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo w’umubiligi, Sven Vandenbroeck, hari nyuma yo kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League.

    Nyuma hagiye havugwa amazina menshi atandukanye y’abashobora kumusimbura nka Rene Weiler Umusuwisi watoje Al Ahly, Frolent Ibenge wa DR Congo na Hicham Aboucheroune.

    Si abo gusa kandi hari n’amakuru avuga ko iyi kipe yagiranye ibiganiro n’umutoza Ivan Jacky Minnaert ngo abe yayerekezamo.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Ivan Minnaert yavuze ko we ataganiriye na Simba SC ahubwo yaganiriye n’umuhagarariye ndetse ibiganiro byagenze neza.

    Ati'Simba SC yavuganye n’umpagarariye, niwe baganiriye. Ibiganiro byagenze neza hasigaye ko bo bafata umwanzuro,.'

    Yakomeje avuga ko nta n’umutoza witeguye gutoza Simba SC nkawe kuko nawe afie amateka.

    Ati'nta muntu witeguye nkanjye. Nditeguye cyane rwose, ni ikipe y’amateka kandi nanjye ndi umutoza w’amateka, ufite icyo yakoze mu mikino nyafurika.'

    Ivan Minnaert ni umwe mu batoza beza badafite amakipe kuri ubu, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda ari yo Mukura VS na Rayon Sports. Yibukwa cyane muri Rayon Sports muri 2018 ubwo yafashaga iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup inshuro imwe rukumbi iyi kipe yari igiyemo mu mateka yayo ndetse nta n’indi kipe mu Rwanda irageramo.

    Ivan Minnaert ashobora kujya muri Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ivan-minnaert-avuga-ku-makuru-amwerekeza-muri-simba-sc