Blog

  • Imyirondoro y’abanduye COVID-19 igiye kujya imenyekanishwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze #rwanda #RwOT

    Bitewe n’ubwiyongere bw’abarwayi byatumye uburyo bwo kubakurikirana busa n’ubuhinduye isura, ubundi mbere uwagaragaweho iki cyorezo yajyanwaga mu bigo byabugenewe byo gukurikirana abanduye.

    Gusa muri Kanama Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abarwayi bazajya baboneka batarembye cyane, bazajya bakurikiranwa n’abaganga ariko bari mu ngo zabo.

    Iyi gahunda yo gukurikirana abarwayi mu rugo yagenze neza kuko hari abagiye barwara bagakurikiranwa n’abaganga bari mu rugo bagakira kandi ntibanduze abo mu miryango yabo.

    Nubwo ubu buryo hari aho bukoreshwa neza kandi bugatanga umusaruro, hari bamwe mu barwayi babwirwa kurwarira mu rugo, ariko bagaca mu rihumye inzego z’ubuzima bakikomereza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

    Bitewe n’uko aba barwayi nta bimenyetso ahanini baba bafite bituma bakomeza kugenda hirya no hino ntacyo bikanga kuko usanga amakuru y’uko banduye COVID-19 aribo baba bayazi gusa, byagaragaye ko uku kwidegembya bivamo gukwirikwiza iki cyorezo mu bandi.

    Mu gukemura iki kibazo kuri ubu amakuru y’abanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo hatagira ukomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko byagaragaye ko hari abarwayi ba COVID-19 bakurikiranirwa mu rugo barenga ku mabwiriza bahabwa bitewe n’uko ntawe ubazi.

    Yagize ati: “Umuntu bamubwiraga bati urarwaye jya mu rugo, ariko akabirengaho kuko nta camera iba imuri hejuru akigendera. Uhereye ubu uzajya yandura COVID-19 azajya amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo babe bazi ngo kanaka ararwaye ntagomba gusohoka.”

    Yongeyeho ko urwaye COVID-19 azajya yambikwa isaha akazayikuramo yarakize.

    Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 basaga ibihumbi 11, ndetse imaze guhitana abagera ku 153.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Imyirondoro-y-abanduye-COVID-19-igiye-kujya-imenyekanishwa-mu-buyobozi-bw

  • Isaha yo ku kuboko nkimwe mu biranga umuntu urwaye Covid-19 “Dr Nsanzimana Sabin”. #rwanda #RwOT

    Mugihe imibare yabandura Covid-19 ndetse nabo ihitana ikomeza kwiyongera niko leta ikomeza gushaka ahaturuka igisubizo mu kugabanya ubwo bwiyongere. Ubwo inama y’abaminisitiri yateranaga kuri uyu wa kabiri, mu myanzuro yafatiwemo ni uko umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma murugo mugihe kingana n’ibyumweru bibiri.

    Nubwo hagiyeho izo ngamba haracyashakishwa ubundi buryo bwose bwatuma iki cyorezo kigabanya umuvuduko.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko byagaragaye ko hari abarwayi ba COVID-19 bakurikiranirwa mu rugo barenga ku mabwiriza bahabwa bitewe n’uko ntawe ubazi.

    Yagize ati 'Umuntu bamubwiraga bati urarwaye jya mu rugo, ariko akabirengaho kuko nta camera iba imuri hejuru akigendera. Uhereye ubu uzajya yandura COVID-19 azajya amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo babe bazi ngo kanaka ararwaye ntagomba gusohoka.'

    Aha ni naho yahereye avuga ko uretse no kuvuga imyirondoro y’abarwayi hagiye kujyaho uburyo umurwayi wa COVID-19 azajya yambikwa isaha akazayikuramo migihe bigaragara ko yakize neza.

    Kuva icyorezo cya Corona cyagera Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 basaga ibihumbi cumi na kimwe 11000, abandi bagera kuri ijana na mirongwitanu na batatu 153 bamaze guhitanwa na Covid-19

    Hari bamwe mu baturage bagizweho ingaruka na Covid-19 batangarije Radio Rwanda ko ntamuntu ukwiye gucyerensa Corona kuko irahari kandi yica nabi.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Isaha-yo-ku-kuboko-nkimwe-mu-biranga-umuntu-urwaye-Covid-19-Nsanzimana-Saben

  • Umubiri w’umusirikare wa RDF waguye muri Centrafrique wageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    RDF ivuga ko abayobozi bayo hamwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera bakiriye umubiri we ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, uyu musirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi bari babanje kunamirwa na bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

    Sgt Nsabimana yishwe tariki 13 Mutarama 2021 mu gitero cy’inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi muri Centrafrique.

    Ubuyobozi bwa RDF bwongeye kwihanganisha abo mu muryango n’inshuti ba nyakwigendera.

    Biteganyijwe ko Sergeant Nsabimana Jean D’Amour azashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    MURI CENTRAFRIQUE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umubiri-w-umusirikare-wa-RDF-waguye-muri-Centrafrique-wageze-mu-Rwanda

  • Mu kwa 02 u Rwanda ruzakira inkingo za mbere za COVID-19 rwatumije #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro u Rwanda rwatumije inkingo zikenewe guhabwa iby’iciro by’ingenzi zingana na miliyoni imwe.

    Yagize ati 'Turazitegereje ariko vuba cyane zizaba zahageze, twizeye ko muri Gashyantare cyangwa mbere yaho gato tuzaba twatangiye gukingira ikiciro cya mbere.'

    Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutumiza imashini zikonjesha zizifashishwa mu kubika ubwoko bw’inkingo zose za COVID-19 ndetse yanatangaje ko yiteguye kuzakira.

    Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rutiteguye gusa kwakira ziriya nkingo zizaza ku ikubitiro ahubwo rwiteguye no guhita ruziha abazahita bakingirwa.

    Yavuze ko ibikorwa byo gukingira Abanyarwanda bishobora kuzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri kuko bizakorwa mu byiciro binyuranye.

    Avuga ko hifuzwa nibura gukingirwa 60% by’Abanyarwanda kugira ngo nibura bizere ko iki cyorezo bagihashya kandi ko iki gikowa kizatwara miliyoni 124 USD.

    Dr Nsanzimana wagarutse ku bwoko bw’inkingo z’iki cyorezo zakorewe mu nganda zinyuranye ariko ko izatumijwe n’u Rwanda ziganjemo izatunganyirijwe ku mugabane w’u Burayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-kwa-02-u-Rwanda-ruzakira-inkingo-za-mbere-za-COVID-19-rwatumije

  • Dore igitangaza! Umwana w' imyaka 7 gusa atwara indege [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Shema Graham ni umwana w'Umugande w'imyaka 7 y'amavuko gusa, ariko amaze gutwara indege yo mu bwoko bwa Cessna 172 inshuro eshatu mu gihe cy'imyitozo.

    Bitewe n'uko bidasanzwe kubona umwana ungana atya atwara indege, bamwe bamuhaye izina rya Captain risanzwe rihabwa abapilote (abatwara indege) babigize umwuga.

    Nk'uko Radio Ijwi rya Amerika (VOA) yabitangaje tariki 1 Mutarama 2021, Shema yagize amatsiko yo gutwara indege ubwo yari afite imyaka 3 y'amavuko.

    Icyo gihe yakiniraga yahanze y'inzu ya nyirakuru muri Kampala, abona indege ya Polisi ya Uganda igurukira hafi yo ku butaka nk'uko nyina, Shamim Mwanaisha usanzwe ari umukozi mu by'igendo yabisobanuye.

    Mwanaisha yagize ati: 'Hari icyo byakanguye mu bitekerezo bye.'

    Mu 2019, Shema yatangiye kwiga amasomo yo gutwara indege, yaba ari mu rugo akiga bimwe mu bice bigize indege n'amagambo yihariye ajyanye n'iby'indege.

    Byageze aho agirirwa icyizere, atangira gutwara indege ku nshuro ya mbere muri Mutarama 2020, ari kumwe n'umwigisha we usanzwe umuherekeza, Simon Bruno.

    Kuri iyi nshuro, Shema yabwiye VOA ati: '[Bwa mbere] numvise meze nk'inyoni iguruka mu kirere'

    Simon Bruno we yavuze ko abona Shema nk'umuntu uzaba umupilote wihariye, ati: 'Captain Shema mubona nk'umupilote wihariye, uzaba icyitegererezo ku bakiri bato. Ni umuntu uzi gutwara, wita cyane ku byo gutwara indege.'

    Shema nk'uko abivuga, afite inzozi zo kuzaba umupilote w'umwuga no kujya atembera mu isanzure. Umuntu w'icyitegererezo we ni umuherwe Elon Musk washinze akaba anayoboye ikigo Space X gikora ibyogajuru.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/dore-igitangaza-umwana-w-imyaka-7-gusa-atwara-indege-amafoto/

  • Dr José Chameleone yatashye imbokoboko mu matora ya Meya wa Kampala #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr José Chameleone, yakubiswe inshuro ataha amara masa mu matora ya ba Maya b'imijyi yahatanagamo nyuma yo gutsindwa arushwa cyane.

    Chameleone yari mu bakandida 11 bahataniraga umwanya wo kuba Meya w'Umujyi wa Kampala usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Uganda.

    Ni umwanya yari ahataniye n'abarimo umuhanzi Ragga Dee cyo kimwe na Erias Lukwago usanzwe ari umuyobozi w'uriya mujyi, ari na wo waje kuwegukana muri manda ya gatatu yikurikiranya.

    Erias Lukwago wo mu Ishyaka Forum For Democratic Change, yegukanye uriya mwanya aba Meya wa kampala, nyuma yo gutorwa ku majwi 194,592.

    Uwamuguye mu ntege ni Nabillah Naggayi Sempala wo mu Ishyaka National Unity Platform wagize amajwi 60,082 mu gihe uwa gatatu yabaye umuhanzi Ragga Dee wo mu Ishyaka NRM wagize amajwi 23,388.

    Dr José Chameleone wiyamamaje nk'umukandida wigenga, yagize amajwi 12,212, akurikirwa n'uwitwa Charles Senkubuge wagize amajwi 2,355.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/dr-jose-chameleone-yatashye-imbokoboko-mu-matora-ya-meya-wa-kampala/

  • Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu! #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe ava mu bihugu bahungiyemo aravuga ko  ubu  abajenosideri kabombo, barimo Agatha Kanziga, Gen Maj  Aloys Ntiwiragabo, Col Phénéas Munyarugarama, Lt Col Augustin Rwamanywa, Marcel Sebatware n'abandi ba ruharwa, bahahamutse, bikanga ukuboko k'ubutabera. Umwirabura wese babonye bamwitiranya n' Umunyarwanda uje kubasubioza I Rwanda.

    Byageze n'aho baraga imitungo ababakomokaho, kuko bumva igihe icyo aricyo cyose batabwa muri yombi. Ubwoba bwarushijeho kubataha ubwo Felisiyani Kabuga yacakirwaga, Paul Rusesabagina yibonye mu Rwagasabo, Gen Mudacumura aguye Igihugu igicuri. Ni bya bindi ngo nta mutekano w'umunyacyaha, n'iyo yaba yumva akingiwe ikibaba n' ibikomerezwa, umutima mutindi ntumuha gutuza. Nta mahoro na mba, amahano bakoze ahora abashinja. Agatha kanziga we ngo baherutse gutesha agiye kwiyahura.Abajenosideri isi izabaha isomo.

    Nubwo hari abamaze kugera aho bibwira ko ari kure hashoboka, isi yaranze ibabana nto. Bikanga buri kanya bari I Mageragere cyangwa I Mpanga. Bahora basega impamba, kuko batazi umunsi n'isaha. Babunza akarago, ntaho barara kabiri, ni nka Gahini amaze kwica mwene se, Abeli.  Abakirushya iminsi bo bahisemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bajijisha amahanga, ngo bucye kabiri. Imizindaro yabo  nka Judi Rever, umugore utagira kirazira, n' umugome  Fillip Reyntjens utasinzira adasize uRwanda icyasha, bararushywa n' ubusa, nyir' umuzingo niwe uzi uburemere bwawo.

    Abajenosideri bazi ubukana bw'ibyaha bakoze. Abana b' interahamwe bibumbiye mu kishwe JAMBO Asbl bararwana intambara idashoboka yo gutagatifuza amashitani, bakibagirwa ko amaraso asama. Barahomera iyonkeje , kuko aho barwanaho bo bazi neza icyo umuhanga yahanuye, ati:' Tout se paie ici bàs'.Ibyo wakoze byose ku isi, uzabyishyurwa utarahava.

    Dore noneho n'ibyaha muranabyongera nk'aho ibyo musanganywe byo biboroheye. Keretse rero niba kujya mu mitwe y'iterabwoba,FDLR n'iyindi idasiba kubamarisha, mwarabonye ariyo nzira yihuse yo guha Imana icyiru, ariko kwiyahura nabyo ni icyaha! Bajenosideri mbabwire, ibigarasha birabashuka ngo muhuje ibibazo, ariko byo nta Jenoside inajejetaho.

    Kayumba Nyamwasa, David Himbara, Théogène Rusangwa n'ibindi bisambo bizaregwa kutanyurwa, ubugambanyi n'ubusahiranda, ariko mwe  mwahemukiye  n'abo mubyara, kuko mwabasize ikimwaro bazasazana. Isi nimuyimarishe ibirenge, ariko  usiga ikikwirukaho,ntusiga ikikwirukamo. Amaherezo y'inzira….?Muri bakuru mwiyuzurize.

    The post Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ushobora-gusiga-ikikwirukaho-ariko-ntiwasiga-ikikwirukamo-abajenosideri-isi-yababanye-nto-bahora-bikanga-kugarurwa-mu-rwanda-nta-gahinda-nko-kwikanga-gusubira-iwanyu/

  • Shaddyboo yavuze icyo azaha abasore b’Abamavubi nibatwara CHAN2020 #rwanda #RwOT

    Yatangaje ibi nyuma y’uko hari abandi banyarwanda bashyiriyeho intego ikipe y’Igihugu barimo Kakooza Nkuriza Charles alias KNC wemeye ko azaha buri mukinnyi w’Amavubi ndetse n’abo bari kumwe 100 USD mu gihe iyi kipe y’u Rwanda yatsinda Maroc bazakina kuri uyu wa Gatanu.

    Shadia Mbabazi alias Shaddyboo na we yahise yinjira mu bashyiriyeho intego ikipe y’Igihugu, atangaza ko aya mafaranga yemewe na KNC we azayakuba inshuro 20 mu gih Amavubi yakwegukana igikombe.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Shaddyboo yagize ati 'Amafaranga Sadate na KNC batanze njye nzayakuba inshuro 20, Amavubi natwara CHAN2020.'
    Uyu mugore uzwiho udushya no gushyushya imbuga nkoranyambaga, yakomeje avuga ko mu gihe Amavubi yagera ku mukino wa nyuma na bwo atazabavaniramo aho.

    Ati 'Nashyika kuri 'Finale’ gusa ntatware igikombe nzakuba inshuro 10.'

    Ikipe y’Igihugu Amavubi imaze gukina umukino umwe yahuyemo na Uganda ifite inota rimwe kuko banganyije mu gihe iri tsinda C arimo, riyobowe na Maroc bazakina kuri uyu wa Gatanu yo yamaze gutsinda Togo ku mukino wa mbere wo mu matsinda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Shaddyboo-yavuze-icyo-azaha-abasore-b-Abamavubi-nibatwara-CHAN2020

  • S.Africa : Minisitiri muri Perezidansi yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter avuga iby’urupfu by’uyu muyobozi wapfuye afite imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko Igihugu cye kibabajwe no kubura uyu mugabo wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    Yagize ati 'Ibitekerezo cyacu n’amasengesho tubyerekeje ku muryango we ku bw’aka gahinda barimo muri ibi bihe.'

    Cyril Ramaphosa kandi yaboneyeho kuvuga imyato uyu nyakwigendera agira ati 'Yari umuyobozi w’intangarugero akaba yarabaye impirimbanyi y’igihe kirekire y’ukwishyira ukizana na Demokarasi.'

    Yavuze ko Mthembu yabaniraga neza abo bakoranaga ku buryo kumubura ari igihombo ku gihugu cyose.

    Minisitiri Mthembu bamusanzemo COVID-19 ku wa 11 Mutarama 2021 ubwo yatangiraga kugaragaza ibimenyetso byayo.

    Mthembu warwanyije ivanguraruhu ryabaye muri kiriya gihugu rizwi ka Apartheid, yabaye umuvugizi w’ishyaka rya RNC ku bwa nyakwigendera Nelson Mandela kuva mu 1995 kugeza mu 1997 yongera gufata izi nshingano muri 2009-2014.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/S-Africa-Minisitiri-muri-Perezidansi-yishwe-na-COVID-19

  • Udupfukamunwa tutujuje ubuziranenge mu byatije umurindi ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 #rwanda #RwOT

    Kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda muri werurwe 2020, ingamba zo guhangana nacyo zahise zihagurukirwa, Abaturarwanda bose basabwa kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki, ndetse haza no gushyirwaho na gahunda ya Guma mu Rugo.

    Nyuma y’uko kwambara agapfukamunwa bibaye itegeko kuri buri Muturarwanda, hadutse abantu bamwe batangira kwidorera udupfukamunwa gusa icyo gihe FDA yasabye buri wese uri kudoda udupfukamunwa tuzahabwa abantu kubanza kubisabira uburenganzira, kugira ngo abanze agenzurwe atazakora udupfukamunwa tutari ku rwego rwo kurinda abantu.

    N’ubwo ayo mategeko yashyizweho ariko hari bamwe mu badozi bakomeje kujya badukora rwihishwa, abacuruzi bazwi nk’abazunguzayi bakaducuruza hirya no hino mu mujyi wa Kigali, aho baducuruzaga mu mihanda ku buryo bigoye ko umuntu yakwizera ubuziranenge bwatwo.

    Uretse udupfukamunwa tutujuje ubuziranenge, hari n’abaturage ubona mu muhanda bakinze agatambaro runaka ku munwa mu rwego rwo kwambara agapfukamunwa, kandi hari ubwo utwo dutambaro bambaye tuba tudafite ubushobozi bwo kubuza agakoko ka Coronavirus kubinjiramo igihe bahuye na ko.

    Umuyobozi wa FDI, Karangwa Charles, yatangarije RBA ko kwambara agapfukamunwa katujuje ubuziranenge bifite uruhari runini mu ikwirakwira rya Coronavirus.

    Yagize ati: 'Muri iyi minsi murabona ko icyorezo cyakajije umurego, abantu benshi baranduye kandi abenshi bandujwe no kwambara nabi udupfukamunwa, ujya kubona umuntu yambaye agapfukamunwa gasongoye katanamufata neza ku mazuru. Buri kanya ugasanga aragakoraho akazamura rimwe na rimwe ugasanga niba hanagiyeho virusi igiye ku ntoki. Uko umuntu yikorakoraho ni ko za virusi zasigaye ku ntoki azikwiza mu maso no ku zuru, ukaba wihaye umwanya wo kwandura. Ndasaba ko rwose abantu bareka kwambara udupfukamunwa dukozwe mu buryo butujuje ubuziranenge.'

    Agapfukamunwa ko kwa muganga bivugwa ko ari ko gapfukamunwa kujuje ubuziranenge nk’uko bigarukwaho n’abahanga mu buvuzi bw’indwara zandura hirya no hino ku Isi, gusa hari n’utundi twinshi dukorwa kandi dufite ubushobozi bwo kurinda abantu.

    Aapfukamunwa kujuje ubuziranenge uzakabwirwa n’uko kaba gapfutse umunwa n’amazuru kandi neza, kadasiga umwanya Coronavirus ishobora gucamo yanduza abantu.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo 82 byahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa, harimo kimwe gikora udupfukamunwa tumeze nk’utwo kwa muganga mu gihe ikindi kizatangira kudukora mu minsi iri imbere, nk’uko byatangwaje na FDA.

    Abantu 11 860 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwnda, barimo 153 imaze guhitana.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Udupfukamunwa-tutujuje-ubuziranenge-mu-byatije-umurindi-ubwiyongere-bukabije-bw