Blog

  • Mukura Victory Sports yahagaritse amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’andi makipe amaze iminsi ahagarika amasezerano y’abakozi kubera ingaruka z’icyorezo Ccya Coronavirus, ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yabaye indi kipe itangaje ko yabaye ihagaritse amasezerano y’abakinnyi.

    Mukura VS yasubitse amasezerano y
    Mukura VS yasubitse amasezerano y’abakinnyi

    Nk’uko bigaragara mu itangaza ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko impamvu bahagaritse ari uko ibikorwa bya siporo kandi hakaba hatazwi igihe bizahindukira, babaye bahagaritse amasezerano y’abakinnyi kugera igihe ingamba zizahindurirwa

    Itangazo rya Mukura riri ku rubuga rwa Twitter

    Dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo twamenyeshejwe na FERWAFA cyo guhagarika ibikorwa byose bijyanye na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19;

    Dushingiye ku kuba ingamba zafashwe muri icyo cyemezo hatazwi igihe zizahindurirwa kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru imbere mu gihugu yongere gutangira; Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/01/2021, amasezerano abakinnyi bari bafitanye na MUKURA VICTORY SPORTS & LOISIRS abaye asubitswe by’agateganyo kubera izo mpamvu ndakumirwa, akazasubukurwa igihe hazaba hafashwe ingamba nshya zisimbura iziriho twagaragaje hejuru.

    Ubuyobozi bwa MUKURA VSL

    Si ubwa mbere iyi kipe isubitse amasezerano y’abakinnyi, kuko no mu mwaka ushize wa 2020, tariki 14/05 bari bayasubitse kubera iki cyorezo n’ubundi, bakaba biyongereye ku makipe arimo Musanze FC, Muhanga, Kiyovu Sports n’andi, gusa amwe akaba yaremeye kujya ahemba abakinnyi igice cy’umushahara basanzwe bafata

    Mukura isanzwe iterwa inkunga n
    Mukura isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Huye, Volcano Ltd ndetse na Hyundai


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-victory-sports-yahagaritse-amasezerano-y-abakinnyi-kugeza-igihe-kitazwi

  • Iburasirazuba: Uyu mwaka uzasiga hakozwe imishinga y’ubuhinzi ya miliyari zirenga 270 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iburasirazuba hazakorwa imishinga inyuranye yo kuhira imyaka ku buso bunini
    Iburasirazuba hazakorwa imishinga inyuranye yo kuhira imyaka ku buso bunini

    Hashingiwe ku bikubiye mu mihigo ya buri karere mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba, hazahuzwa ubutaka buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 405,273.

    Ni ubutaka buzahingwaho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, imyumbati, soya n’umuceri.

    Buri karere kandi kiyemeje gukangurira abaturage gukoresha neza inyongeramusaruro hagamijwe kuzamura umusaruro no kwihaza mu biribwa.

    Ikindi ni uko hazubakwa ubwanikiro 184 bw’ibigori na 54 bw’umuceri ndetse n’ubuhunikiro butandatu hagamijwe gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirikaga igihe cy’isarura.

    Mu rwego rwo guhangana n’izuba ryinshi rikunze kwica imyaka y’abaturage, hateganyijwe kandi ibikorwa byo ku buso buto imusozi (Small scale irrigation) bungana na hegitari 1,914.

    Mu karere ka Kayonza by’umwihariko hateganyijwe umushinga wo kuhira imyaka wa ‘Kayonza Irrigation and Intergreted Watershed’, ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 80 z’Amafaranga y’u Rwanda harimo inguzanyo ya IFAD.

    Uwo mushinga uzakorera mu mirenge umunani ariko cyane uwa Ndego, ahazubakwa ikiyaga gihangano kugira ngo huhirwe ubuso bungana na hegitari 2,275 hakorwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 1400, hakazaterwa n’ibiti by’imbuto cyane cyane mu murenge wa Murama.

    Uwo mushinga kandi uzubakira aborozi amakusanyirizo ane y’amata mu mirenge ya Gahini, Ndego na Mwili.

    Bazubaka amakusanyirizo mashya y
    Bazubaka amakusanyirizo mashya y’amata

    Mu buhinzi hari indi mishinga minini irimo gukorwa mu karere ka Nyagatare, uwa ‘Gabiro Agri-Business Hub Project’ uzatwara ingengo y’imari ingana na 61,970,722,528 Frw ndetse n’uwa ‘Muvumba Multi-Purpose Dam’ uzatwara miliyari 130Frw, ukazakorerwa kuri hegitari 489 mu Mirenge ya Gatunda, Karama, na Rukomo.

    Ni umushinga uzatanga n’amazi mu ngo z’abaturage mu Mirenge 6, utange amashyanyarazi afite 0.7 MW, ugeze amazi mu nzuri ndetse wuhirire imyaka kuri hegitari 10,000.

    Mu karere ka Rwamagana hazasanwa icyuzi cyuhira umuceri cya Cyaruhogo kuri hegitari 170.

    Mu bworozi hazaterwa intanga inka 24,880 mu rwego rwo kuvugurura amaraso y’amatungo ndetse no kongera umukamo. Ibi bikazajyana no gukingira amatungo indwara z’ubutaka, igifuruto, amakore n’ubuganga.

    I Gabiro aharimo kubakwa icyuzi kizafata amazi yo kuhira imyaka
    I Gabiro aharimo kubakwa icyuzi kizafata amazi yo kuhira imyaka

    Mu byoherezwa mu mahanga hazatungwanywa umusaruro wa kawa ungana na toni 4,240 wanyuze mu nganda zitonora Kawa.

    Mu ntara y’Iburazirazuba kandi hazahangwa imirimo 41,000, urubyiruko rwarangije muri TVET 129 rufashwe kubona ibikoresho mu buryo bw’ikodesha gurisha (Micro-Leasing Scheme).

    Ibigo bito n’ibiciriritse bigitangira n’ibisanzwe 1,780 by’urubyiruko n’abagore bizafashwa mu guhabwa amahugurwa ku gutegura imishinga kugeza bibonye inguzanyo.

    Imishinga ijyanye n’ishoramari no kwizigamira mu ntara y’Iburasirazuba abantu 280,000 ni ukuvuga 40,000 muri buri karere karere bazajya muri gahunda ya Ejo Heza kandi bizigamire miliyari 1.8.

    Mu rwego rw’ishoramari no guhanga imirimo mu karere ka Nyagatare hatangiye kubakwa uruganda rukora ifu ya kawunga ruzajya rukora toni 50 ku munsi ku gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 700.

    Mu karere ka Nyagatare kandi hakaba hagiye gutangira ibagiro rya kijyambere rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 885.

    Uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi mu ntara y’Iburasirazuba hateguwe imishinga 15 yo kwegereza abaturage amazi meza n’indi 6 yo kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.

    Hazongerwa abaturage bagerwaho n
    Hazongerwa abaturage bagerwaho n’amashanyarazi

    Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi hazubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 19.3 mu mijyi ya Nyagatare, Kabarondo na Mukarange.

    Hazubakwa imihanda ya kaburimbo yoroheje
    Hazubakwa imihanda ya kaburimbo yoroheje

    Hazubakwa kandi umuhanda wa kaburimbo yoroheje wa Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ureshya na kilometero 38 ku kigero cya 40% ukazuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda 4,106,825,060.

    Naho umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama wa kilometero 30.8 ukazaba wuzuye ku kigero cya 100%.

    Hari kandi umuhanda wa kaburimbo yoroheje Muhura-Njume-Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo ureshya n’ibilometero 30.

    Mu rwego rwo guteza imbere imiturire harimo kuvugururwa ibishushanyo mbonera by’imijyi ya Rwamagana na Nyagatare.

    Mu rwego rw’ubuzima hazagurwa imbangukiragutabara esheshatu zizunganira izisanzwe.

    Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 huzuye imishinga minini irindwi irimo sitade z’imikino eshatu zirimo iya Ngoma, Bugesera na Nyagatare, Hoteli ya Ngoma yaruzuye itangira kubyazwa umusaruro, imihanda ya kaburimbo mu mijyi ya Rwamagana, Bugesera na Nyagatare n’umuhanda ugana muri Pariki y’Akagera ari wo Kabarondo- Rwinkwavu-Nyagakonji.

    Hari kandi Umuhanda uri kurangira wa Kaburimbo wa Rukomo – Gicumbi – Nyagatare (73km), Gusana no kwagura umuhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Kagitumba na Kayonza – Rusumo byararangiye.

    Umushinga wo kubaka isoko ryo ku mupaka (Rusumo cross-border market) nawo wararangiye ndetse n’umudugudu ntangarugero wa Gishuro, mu murenge wa Tabagwe watujwemo imiryango 64.

    Imirimo yo gukora imihanda yaratangiye
    Imirimo yo gukora imihanda yaratangiye


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-uyu-mwaka-uzasiga-hakozwe-imishinga-y-ubuhinzi-ya-miliyari-zirenga-270

  • Rwamagana: Abantu 29 bafashwe basangira ikigage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 bafatirwa mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Bose uko ari 29 bafatiwe mu kabari kamwe basangira ikigage nyamara bitemewe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yavuze ko babafashe bari kunywa ikigage abandi banywa izindi nzonga zirimo n'iyitwa ibyuma.

    Ati 'Abenshi banywaga ikigage n'izindi nzoga zisanzwe, bari barenze ku mabwiriza bajya mu kabari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.'

    Hanyurwimfura yakomeje asaba abaturage kumva ko icyorezo gihari bakwiriye kwirinda no kurinda ubuzima bwabo.

    Ati 'Turabasaba kumva ko indwara ihari kandi yica kuko buri munsi bumva abantu bishwe n'iki cyorezo, nibumve ubutumwa Leta ibaha bareke kwica amabwiriza kuko byabakurira ingorane nyinshi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun we yavuze ko abaturage bafashwe basanzwe barenze ku mabwiriza bari mu kabari kandi bitemewe.

    Yavuze ko uretse kuba bari mu kabari bari gusangira ikigage bari banegeranye ku buryo harimo urwaye Coronavirus yakwanduza bagenzi be mu buryo bworoshye.

    CIP Twizeyimana yasabye abaturage kumva ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, uzajya abirengaho ngo azajya abihanirwa.

    Ati 'Turakangurira abantu kumva ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza, bakirinda kunyuranya nayo kuko ubikoze amategeko arahari bazajya bahanwa, nibumve ko gukumira icyorezo bakwiriye kubigira ibyabo.'

    Yasabye kandi abaturage gukomeza gutanga amakuru ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, asaba abafite utubari kwitwararika bakirinda gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga muri iki gihe.

    Aba baturage bose uko ari 29 bahise bapimwa icyorezo cya Coronavirus mu kugenzura niba nta wanduye urimo, amafaranga yo kwipimisha akaba ari buri umwe wayiyishyuriye, uretse ibi banaciwe amande barigishwa nk'uko bisanzwe bigenda ku baturage bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uko ari 29 bahawe inyigisho zo kwirinda COVID-19

    Basanzwe mu kabari kamwe banywa ikigage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Bapimwe COVID-19 kugira ngo harebwe niba nta numwe ubarimo wanduye iki cyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abantu-29-bafashwe-basangira-ikigage-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Kigali: Abatuye Gasanze bijejwe kubona amazi bitarenze Kamena 2021 – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini bemerewe amazi meza ariko uko umwaka ushize niko babwirwa ko bizakorwa muri gahunda y'umwaka uzakurikiraho, bityo bityo.

    Ni ibintu biteye inkeke cyane ko biba bigaragara ko imirimo yo gutanga amazi yatangiye ariko bikarangira atabagezeho nk'uko babyizezwa.

    Umukozi w'Akarere ka Gasabo Ushinzwe Ingufu n'Amazi, Habinshuti Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko urebye aho ibikorwa bigeze ari heza ku buryo bitarenze Kamena uyu mwaka, abaturage bazaba bamaze kubona amazi.

    Ati 'Urebye aho ibikorwa bigeze ni heza, ntabwo twavuga ko hasigaye igihe kinini, dukomeje kubaka nk'uko twari turi gukora mu Ugushyingo n'Ukuboza, byagera mu kwezi kwa gatatu mu matariki ya mbere twatangiye gukora igeragezwa ry'ibanze, bizwi nko kuvana umwuka mu matiyo. Kandi aho bazakura amazi ntabwo ari kure, cyane ko tuzayakura ku Gisozi. Bivuze ko bitazarenga mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka batarabona amazi ku mavomo rusange.'

    Habinshuti yasobanuye ko habayemo kudindira kw'imirimo kubera gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyatumye badahozaho mu gukora imirimo yabo.

    Ati 'Urebye ahanini binafitanye isano na Coronavirus kuko imirimo yo yakabaye yaranarangiye ariko bitewe n'uko rimwe na rimwe ibikorwa byagendaga bihagarara, byatumye tutabasha gukorera ku muvuduko twari dufite. Ubu twongeye gusaba gukomeza gukora n'ubwo abakozi turi gukoresha ari bake. Iyo bitaba iki cyorezo, ibikorwa biba byararangiye n'amazi yaratangiye kuvomwa.'

    Uretse ikibazo cya Covid-19 cyabaye inzitizi mu mirimo yo gutanga amazi aho muri Busanza, uyu mukozi yavuze ko uyu mushinga wagombaga kumara imyaka itatu, bityo atari uko bahejeje abaturage mu gihirahiro.

    Ati 'Urebye hariya mu Busanza ahubwo imirimo yarihuse ugereranyije n'abandi kuko ni umushinga w'imyaka itatu, kuko ni umushinga wari kuzenguruka Kigali yose. Biteganyijwe kurangirana na 2021. Ahubwo ibikorwa biba byaranarangiye mbere y'amasezerano kuko byarihutishijwe cyane. Urebye abaturage ntabwo baba bafite amakuru ariko rwose ibikorwa byari biteganyijwe ko byari no kuzasozwa mbere y'igihe cyagenwe.'

    Ibikorwa byo gutanga amazi aho mu Busanza bigeze aho bari gushyira amatiyo mu myobo kandi ibigega bizifashishwa biri kubakwa bigeze ku kigero cya 20%.

    Muri gahunda y'igihugu harimo ko kugeza muri 2024, amazi meza azaba amaze kugera kuri bose nk'uko intego za gahunda y'igihugu y'iterambere NST1 ibiteganya.

    Hashize igihe abaturage bavuga ko bijejwe amazi ariko ntibayabone

    Ibikorwa byongeye gusubukurwa mu kwihutisha iyi gahunda

    Abaturage batuye i Gasanze bavuga ko bagorwa no kubona amazi

    Abatuye Gasanze bavuga ko bamaze igihe kinini bategereje amazi

    Imirimo igeze ahashimishije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-nduba-bakomeje-gutaka-ikibazo-cy-amazi

  • Centrafrique: Inyeshyamba zagose umujyi wa Bangui wose zishobora guhangana na UN #rwanda #RwOT

    Martin Ziguélé avuga ko buri munsi hahora intambara mu gihugu cyose kandi ko ari wenyine adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n'abasirikare.

    ONU ivuga ko abantu barenga 200.000 bataye ingo zabo kuva intambara yaduka mu kwezi gushize.

    Bibiri bya bitatu (2/3) by'igihugu cyose biri mu maboko y'inyeshamba ubu.

    RCA ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikenye kandi birangwamwo umutekano muke, n'ubwo gifite ubutaka bwuzuye ubutare nka diamond na uranium. ONU ivuga ko hafi igice cy'abaturage bose babeshejweho n'imfashanyo z'abagiraneza.

    Ubu inyeshamba zigose umurwa mukuru Bangui ntizemera manda ya kabiri ya Perezida Faustin Archange Touadéra mu matora yabaye mu kwa cumi na kabiri, bakaba bashaka ko ava ku butegetsi.

    Umurwa mukuru Bangui ucungiwe umutekano n'ingabo za leta zifatanije n'ingabo za ONU. Mu ntangiriro z'uku kwezi hatangajwe amategeko y'intambara.

    Ziguélé, wabaye uwa gatatu mu matora ashize, avuga ko intumbero ya buri muntu ari uko inzira nyamukuru yo guhungiramo hagati ya Bangui n'amajyepfo ya Kameruni yaguma ifunguye.

    Yabwiye ikusanyirizo ry'amakuru Reuters kuri terefone ati: “Sinshobora kuva i Bangui…ntaherekejwe n'abasirikare bafite intwaro ikomeye”.

    Ati: “Ibaze nawe rero abaturage bandi. Ushyizemo n'izi ngingo zo kubuza urujya n'uruza mu ijoro hamwe n'aya mategeko yo mu ntambara – ibintu ntibyoroshye na gato”.

    Ziguélé yakiriye neza umwanzuro wa ONU wo kongera ingabo zayo ariko akavuga ko hakenewe mu buryo bwihutirwa ibiganiro hagati y'impande zombi.

    Ati: “Igisubizo cya gisirikare si cyo cyonyine gikenewe kugira ngo ikibazo cy'umutekano, imibereho n'ubutunzi – kibonerwe umuti”.

    Ingabo zagiye gufasha kubungabunga amahoro n'umutekano muri RAC nizo ziri ku rubuga.

    Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, HCR rivuga ko hafi impunzi 92.000 z'abanya RCA zahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na ho abarenga 13.000 bahungiye muri Kameruni, Tchad na Congo Brazaville. Rivuga ko abandi bahungiye hagati mu gihugu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/centrafrique-inyeshyamba-zagose-umujyi-wa-bangui-wose-zishobora-guhangana-na-un

  • Centrafrique : Bangui yagoswe n’inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Martin Ziguélé yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ko ibintu bimeze nabi muri kiriya gihugu kuko ubu umurwa mukuru ugoswe n’inyeshyamba zimaze iminsi zotsa igitutu ingabo za Centrafrique ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro.

    Uyu wahoze ari Minisitiri w’Ineteba avuga ko kubera umutekano mucye uri guterwa na ziriya nyeshyamba, na we ubwe adashobora kuva i Bangui atarindiwe umutekano n’abasirikare.

    Intambara yo muri kiriya gihugu yafashe intera ubwo amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi k’Ukuboza yari yegereje zidashaka ko aba ngo Perezida Faustin Archange Touadéra yongere atorwe.

    Impuguke mu bya politiki zanavugaga ko amatora atazashoboka gusa kiriya gihugu cyoherejwemo ingabo zirimo iz’u Rwanda zagize uruhare mu kuburizamo umugambi wa ziriya nyeshyamba.

    Aho Perezida Faustin Archange Touadéra atorewe, ziriya nyeshyamba ntizahwemye gushotora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zishaka kwinjira mu murwa mukuru i Bangui.

    Kuri uyu wa 29 Mutarama 2021 i Luanda muri Angola habaye inama y’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yari yatumijwe na Perezida João Manuel Gonçalves ngo yige ku bibazo byo muri Centrafrique.

    Iyi nama yarimo kandi abakuru b’ibihugu nka Faustin-Archange Touadéra ; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso ; uwa Chad, Idriss Déby Itno na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yafatiwemo imyanzuro itandatu.

    Iyi myanzuro yarimo usaba inyeshyamba kuva i Bangui no mu nkengero zayo, yanavugaga ko hakwiye gushyirwa imbere inzira y’ibiganiro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Centrafrique-Bangui-yagoswe-n-inyeshyamba-zishaka-guhirika-ubutegetsi

  • Gakenke: Polisi yasubije umuturage moto ye yari yibwe n'Abajura #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko tariki ya 28 Mutarama ahagana saa yine z'ijoro aribwo nyirayo yibwe iriya moto ahita yihutira kubimenyesha Polisi nayo itangira gushakisha.

    Yagize ati 'Yavuze ko moto bayitwaye bayikuye aho yari ari mu nzu arimo gufata amafunguro yayisize hanze mu rugo, abantu bataramenyekana bahise bayisunika bageze hanze barayatsa barayitwara ntiyabimenya. Nyuma agiye kuyireba yarayibuze ahita abimenyesha Polisi ikorera muri Sitasiyo ya Gakenke itangira gushakishwa.'

    CIP Rugigana yavuze ko Polisi yafatanije n'abaturage bakurikirana iyo moto baza kuyisanga ahantu mu rugo rw'umuntu ukirimo gushakishwa.

    Ati 'Akimara kutugezaho ikibazo cya moto ye twatangiye kuyishakisha tuza kuyibona ahagana Saa Tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama. Twahise tuyijyana tumusaba kuzana ibyangombwa byayo dusanga arabifite turayimusubiza.'

    Umuturage wari wibiwe moto yashimiye Polisi yamukurikiraniye Moto ikabasha kuboneka.

    Yagize ati 'Byanshimishije uburyo Polisi yahise ikurikirana moto yanjye ikaza kugaraga, nari nihebye numva itazaboneka kuko bari bayitwaye ari nijoro nta muntu ubareba.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru yashimiye umuturage wahise atangira amakuru ku gihe nyuma yo kubura moto ye, yanashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma iboneka, yavuze ko hagiye gukomeza gushakishwa umuntu waba wari watwaye iriya moto. CIP Rugigana yanagiriye inama abantu bose kujya bafunga ibinyabiziga byabo mbere y'uko bagira ahantu bajya cyangwa bakajya basigaho abantu babirinda kugira ngo hatagira ubitwara.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gakenke-polisi-yasubije-umuturage-moto-ye-yari-yibwe-n-abajura

  • #CHAN2020:Cameroon na Mali zamaze kugera muri ½ cy'irangiza #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku i saa tatu z'ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu,Cameroun yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼ cya CHAN 2020 iyitsinze 2-1 mu mukino wari ukomeye.

    RDC ifite umwihariko wo kuba ariyo ifite ibikombe 2 bya CHAN yonyine,yabanje guteshwa umutwe n'ibipimo bya baringa bya Covid-19 yahawe n'abasuzumye abakinnyi bayo.

    Ikipe ya RDC yabanje kubwirwa ko abakinnyi bayo 13 banduye Covid-19,ariko iyi kipe irabyanga isaba ko hakorwa irindi suzuma ryasanze ari abakinnyi 2 bagusa.

    Nubwo RDC yatsinze urwo rugamba,urwo mu kibuga rwayibirinduye kuko yatsinzwe na Cameroon ibitego 2-1 ihita inasezererwa muri iri rushanwa yagaragajemo imbaraga mu mikino yabanje nubwo yagiye ibura abakinnyi benshi basanganwaga Covid-19.

    RDC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Makabi Lilepo ku munota wa 21 ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri yari itewe na Masasi.

    Cameroon yari imbere y'abafana bayo n'umukinnyi Samuel Eto'o,yishyuye iki gitego ku munota wa 28,gitsinzwe na Yannick Ndjeng wakosoye ikosa rikomeye ryakozwe n'umunyezamu Ley Matampi wananiwe gukubita umupira n'ibipfunsi ubwo wari uturutse muri Koloneri.

    Cameroon yaje gushegesha RDC ubwo yashyiragamo igitego cya 2 ku munota wa 43 w'umukino gitsinzwe na Félix Oukine ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira ukora kuri myugariro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uruhukira mu izamu.

    Muri ½ kizatangira gukinwa ku wa 3 Gashyantare, Cameroun izahura n'ikipe izatsinda hagati ya Maroc na Zambia, zo zirakina ¼ kuri iki Cyumweru saa 18h00.

    Indi kipe yabonye itike ya ½ ni Mali yasezereye Congo Brazzaville iyitsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90 n'indi 30 yongereweho.

    Amavubi y'u Rwanda arakina umukino wa 1/4 na Guinea aho irarokoka izahura na Mali.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chan2020-cameroon-na-mali-zamaze-kugera-muri-%C2%BD-cy-irangiza

  • Ibintu ntabwo byoroshye muri Centrafrika, inyeshyamba zagose umurwa mukuru #rwanda #RwOT

    Ku murwa mukuru wa Centrafrika( RCA/CAR) Bangui ibintu ntabwo byoroshye mu gihe inyeshyamba zagose uyu mujyi, nkuko bivugwa n'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe.

    Martin Ziguélé, avuga ko iminsi yose hahora intambara mu gihugu cyose kandi ko nawe ubwe adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n'abasirikare.

    Umuryango w'Abibumbye-ONU ivuga ko abantu barenga 200.000 bataye ingo zabo kuva intambara yaduka mu kwezi gushize. Kugeza ubu, bibiri bya gatatu (2/3) by'igihugu cyose biri mu maboko y'inyeshamba.

    Centrafrika-RCA, ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikennye kandi birangwamo umutekano muke, n'aho gifite ubutaka bwuzuye amabuye y'agaciro nka diamand na uranium. ONU ivuga ko hafi igice cy'abanyagihugu bose babeshejweho n'imfashanyo z'abagiraneza.

    Ubu inyeshyamba zigose umurwa mukuru Bangui ntizemera itorwa rigira kabiri rya Perezida Faustin Archange Touadéra mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka wa 2020, bashaka ko ava ku butegetsi.

    Umurwa mukuru Bangui urindiwe umutekano n'ingabo za Leta zifashwe mu mugongo n'ingabo za ONU. Mu ntangiriro z'uku kwezi hatangajwe amategeko yo mu ntambra.

    Ziguélé, yabaye uwa gatatu mu matora ashize, avuga ko intumbero ya buri muntu ari uko inzira nyamukuru y'ubukiriro hagati ya Bangui n'ubuseruko/uburasirazuba bwa Kameruni iguma yuguruye/ifunguye.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru by'abongereza Reuters kuri terefone ati: 'Si nshobora kuva i Bangui…ntaherekejwe n'abasirikare bafite ibirwanisho bikomeye. Ngaho rero tekereza abanyagihugu bandi. Ushyizemo n'izi ngingo z'ukubuza urujya n'uruza mu ijoro hamwe n'aya mategeko yo mu ntambara — ibintu ntibyoroshye na gato'.

    Ziguélé ashyigikiye umugambi wa ONU wo kongera ingabo zayo muri iki gihugu ariko akavuga ko hakenewe mu buryo bwihuta ibiganiro hagati y'impande zombi.

    Ati: 'Igisubizo cy'ingabo sicyo cyonyine gikenewe kugirango ikibazo cy'umutekano, imibereho n'ubukungu, ikibazo gishobora gushyira mu kaga iki gihugu kimwe mu bihugu bikennye ku isi, kibonerwe umuti'.

    Ingabo zagiye gufahsa kubungabunga amahoro n'umutekano muri RAC nizo ziri ku rubuga.

    Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR rivuga ko hafi impunzi 92.000 zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC, naho abarenga 13.000 bahungiye muri Kameruni, Tchad na Congo Brazaville. Rivuga ko abandi bahungiye hagati mu gihugu.

    Umuvugizi wa HCR i Geneva yabwiye abanyamakuru ko ibitero by'inyeshyamba bibangamiye uburyo bwo gushyikira abantu i Bangui kandi ko abantu benshi 'bari mu kangaratete'.

    Uyu muvugizi Boris Cheshirkov nkuko BBC ibitangaza, avuga ko indwara zatse indaro kandi ko bamwe muri abo bahungiye hagati bemera gutanga umubiri (gusambanywa) kugira ngo baronke ibyo bashyira ku munwa.

    Inama mpuzamahanga ku karere k'ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR) isaba ko intambara zihagarara hanyuma inyeshyamba 'zigaheba umugambi wazo wo kugota Bangui'.

    Iri shyirahamwe CIRGL/ICGLR rihuriwemo n'ibihugu 12 riramenyesha ko iyi ntambara ishobora kubangamira ibihugu bituranyi.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/31/ibintu-ntabwo-byoroshye-muri-centrafrika-inyeshyamba-zagose-umurwa-mukuru/

  • Aborozi b'i Rulindo bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bw'amatungo – #rwanda #RwOT

    Tumwe mu turere twavuzwemo ikibazo cy'ubujura bw'amatungo harimo akarere ka Rulindo kari mu Mujyaruguru y'u Rwanda, ahumvikanye ubujura bw'inka.

    Bivugwa ko n'ubwo ubu bujura bukorerwa mu karere ka Rulindo, amatungo yibwe ajyanwa mu bice birimo Umujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, akaba ari ho abagirwa rwihishwa.

    Bamwe mu borozi baganiriye na RBA bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'ubu bujura bukomeje kubogogoza.

    Umworozi umaze kwibwa inka enye yagize ati 'ikibazo cy'ubujura bw'amatungo kirakabije, taliki 8 baraje banyiba ishashi Rusine, yambuka Masoro bayibagira hagati ya Masoro na Rusine, taliki 18 baragarutse barebamo inka yarimo nini nziza yarimo nkuru barayibaga, n'uko bigenda bityo. None icyo twifuza ni uko abayobozi bamenya iki kibazo ko kiriho rwose. Twese turahangayitse rwose pe. Batwaye inka enye wenda agaciro kazo ni miliyoni enye. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bakongera umutekano muri aka gace.'

    Undi uhamya ko yibwe inka ye yabanje kuzirikwa no gukomeretswa yagize ati 'baraje barangarika batema hano munsi y'ijosi, bantera icyuma ku zuru barantema, bamaze kunzirika amaguru n'amaboko, bafata igitenge baragikaraga bakizirika mu kanwa bazirikira inyuma barangije bafata matela nari ndyamyeho bayinshyira hejuru ariko ntawe namenye kuko bari bambaye ibintu bibapfutse mu maso [Masque]”.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Ntarabana, Shaban Jean Claude, na we yemeza ko bazi aya makuru kandi ko bari gushaka umuti urambye w'iki kibazo.

    Yagize ati 'Ni Ikibazo kimaze ibyumweru nka bibiri, hari abo duheruka gufatira aho bari mu bikorwa byo kuyibagira mu bisheke bariruka dusigarana inyama turayibatesha. Turi gukomeza gukurikirana kugeza na n'ubu ntabwo turabona abagize uruhari muri ibyo bikorwa gusa hari umwe ukekwa twaranamufashe ubu ari gukurikiranwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), ariko turakomeje kugira ngo turebe ko twashaka amakuru abo bantu bagafatwa.'

    Mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba niho abaturage batunga agatoki kuba ari ho abiba inka bajya kuzibagira rwihishwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Nduba, Bugingo Eugène, yavuze ko bitari bisanzwe muri uyu murenge wa Nduba.

    Yagize ati 'Ubusanzwe muri iyi minsi nta bujura bw'amatungo bwahagaragaraga, ariko mu mirenge duhana imbibi yo hakurya mu karere ka Rulindo, batugejejeho icyo kibazo, ndetse banatubwira n'abo bakeka. Natwe twatangiye kubakurikirana ngo tumenye niba abo bakekwa koko ari bo.'

    Umuvugizi Wungirije wa Polisi y'Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, avuga ko ari kibazo bazi neza kandi ko bari kugikurikirana.

    'Ntabwo mpamya ko ubujura bw'amatungo bwarengeje urugero, wenda ariko nk'uko polisi isanzwe icunga umutekano cyane ko ari yo nshingano zayo, niba abaturage bazi neza abantu babajujubije, batange ayo makuru kuri biro bya polisi bibegereye, abo bantu bashakishwe hakoreshejwe ayo makuru n'ibimenyetso bihari. Abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubushinjacyaha kugira ngo ubu bujura buhagarare.Turi gukurikirana by'umwihariko ahavugwa ubujura bw'amatungo kugira ngo turebe ko ubu bujura bwacika n'abo bajura bagafatwa.'

    Ntabwo ubu bujura bugaragara mu Karere ka Rulindo gusa kuko hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana ubujura bw'amatungo nko mu Karere ka Bugesera ahibwe inka enye zikabagwa, Nyagatare na ho hibwe inka eshatu, ndetse no mu karere ka Rusizi haherutse kumvikana inkuru y'uwafashwe yibye inka y'umukecuru yahawe muri gahunda ya Girinka.

    Ikibazo cy’ubujura bw’inka gikomeje guca ibintu mu karere ka Rulindo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aborozi-b-i-rulindo-bahangayikishijwe-n-ikibazo-cy-ubujura-bw-amatungo